kin
stringlengths
5
22.5k
eng
stringlengths
6
6.85k
Ubwizerane bugamije ubugiraneza buteza imbere ubugiraneza kandi ntibugirira inyungu umuntu runaka wihariye.
A charitable trust promotes a charitable purpose and does not benefit any specific person.
Ingingo ya mbere : ishyirwaho ry‟uwungirije umukuru w‟ubuyobozi bw‟urwego rushinzwe iterambere mu rwanda (rdb)
Article one: appointment of the chief executive officer of rwanda development board (rdb)
Buri musaruro w’igikorwa cyose umushinjacyaha cyangwa umukozi wunganira abashinjacyaha yagezeho uhabwa agaciro hakoreshejwe imbonerahamwe ifite ibyiciro bitanu (5) kandi ako gaciro kakabarirwa ku manota cumi n’atanu (15) ku buryo bukurikira:
Each result attained by a prosecutor or assistant of prosecutors shall be evaluated in accordance with a five-level scale and shall be recorded as a score expressed in figures which shall add up to fifteen (15) points as follows:
10° umukozi umwe w’umunyamategeko uhagarariye minisiteri ifite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano zayo.
10° one legal officer representing the ministry responsible for local government.
12° ikinyabuzima cyahinduwe mu rwego rw’uturemangingo ndangasano: ikinyabuzima gifite imiterere y’umwimerere yahinduwe bagicengezamo akaremangingo kahinduwe mu rwego rw’imisemburo cyangwa uturemangingo ndangasano tw’ikindi kinyabuzima hakoreshejwe tekiniki zo guhindura ibinyabuzima;
12° genetically modified organism: organism whose genetic characteristics have been altered by the insertion of a modified gene or a gene from another organism using the techniques of genetic engineering;
Mu gukemura amakimbirane, urwego rubishinzwe mbere y‟ibindi rwibanda ku gukoresha uburyo bw‟ibiganiro no gushaka umuti binyuze mu bwumvikane. iyo umuti udashoboye kuboneka mu mahoro no mu bwumvikane, ikibazo gishyikirizwa inama ya porovensi, itagikemura na yo kigashyikirizwa inteko ya porovensi n‟umwepiskopi ufite mu nshingano ze abihaye imana. kwitabaza inkiko zibifitiye ububasha bikorwa gusa ari nk‟irengayobora.
The conflicts resolution organ shall use those techniques which give priority to dialogue and out- of-court settlement. should the organ fail to achieve peaceful and negotiated solution, the matter shall be referred to the provincial council and then to the provincial chapter and the bishop who has the relious affairs in his attributions. the competent courts of law shall be referred to only as an exceptional alternative.
Itegeko ngenga n° 07/2004 ryo kuwa 25/04/2004 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko ryongewemo ingingo ya 184 bis iteye itya:
The organic law n o 07/2004 of 25/04/2004 determining the organization, functioning and jurisdiction of courts is supplemented by article 184 bis worded as follows:
Ibigize politiki y’ishoramari (ubwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe, ubwiteganyirize bwa pansiyo bw’inyongera bushingiye ku kazi, ubwiteganyirize bwa pansiyo bw’umuntu ku giti cye)
Benefit statements – defined contributions scheme (mandatory pension scheme, complementary occupational pension scheme, personal pension scheme)
Ii. icyicaro ………………………………………………………….
2. …………………………………………
Akiciro ka 2: ububasha bushingiye ku ifasi mu manza ziregwamo leta , ibigo n’inzego byayo hamwe n’imiryango n’ibigo bitari ibya leta
Subsection 2: territorial jurisdiction in cases against the state, public institutions and entities as well as non-governmental corporations and entities
Nyuma yo kuvana mu mubiri w’umuntu hakurikijwe inyandiko y’irage y’utanga cyangwa inyandiko y’abagize umuryango w’utanga wapfuye atarakoze irage, ikigo cyangwa ikigo cyahawe irage gisubiza umubiri w’uwatanze umuryango we mu gihe kitarenze amasaha mirongo irindwi n’abiri (72) abarwa uhereye igihe umubiri w’utanga wapfuye washyikirijwe ikigo cyangwa ikigo cyahawe irage kugira ngo uwushyingure.
After harvesting under the donor’s will or a written instrument of family members of the deceased donor having died intestate, the centre or the legatee institution hands over the donor’s body to the donor’s family within seventy-two (72) hours of delivery of the deceased donor’s body to the centre or legatee institution in order for the family to bury the body.
Iyo uruganda rumaze kubakwa kandi mbere yuko rutangira kugira icyo rukora, inyubako zose zashyizwemo zigenzurwa n’ikigo cyemewe ngo kirebe niba nta hantu hava.
Upon completion of the plant installation, testing of all installed facilities must be carried out by accredited company checking for leakage, prior to any operation.
N’ubwo uku kwisuzuma kudategetswe ku bigo by’ubwishingizi bya leta, byaba byiza kugukora mu rwego rw'imikorere myiza.
While this self-assessment is not mandatory for public insurers, it is recommended as good practice.
(e) ucunga umutungo wasizwe na benewo hakurikijwe amategeko abigenga.
(e) an administrator of an abandoned property in accordance with relevant laws.
Ingoro ya sena kimwe n’ibiyirimo byose birarindwa.
The parliament building and everything that is found therein are kept safe.
Abashoramari b’abanyamahanga bashobora gushora imari no gufata imigabane mu bigo bishora imari byo mu rwanda kandi bafatwa kimwe n’abashoramari b’abenegihugu mu bireba ibyemezo bishishikaza n’ibindi boroherezwa.
Foreign investors may invest and have shares in investment projects in rwanda and shall be treated in the same way as rwandan investors in matters related to incentives and facilities.
5° gutegura no gushyikiriza inama y’ishuri rikuru raporo ku byemezo birebana no guha akazi abarimu n’abashakashatsi, kubazamura mu ntera, kubaha amanota cyangwa ibihano no kubasezerera mu kazi kugira ngo ibyemeze;
5º to prepare a report on decisions of recruiting and promoting the teaching and research staff, evaluating its performance and imposing sanctions on such staff and submit it to the council of rlea for approval;
2° umwenda w’umunyamigabane cyangwa undi muntu wese uberewemo umwenda n’isosiyete ntuba umwenda utarishyurwa iyo:
2° a claim by a shareholder or any other creditor is not undischarged where:
N°86/03 ryo kuwa 22/10/2009
N°86/03 of 22/10/2009
Iyo habaye ikibazo kirebana n’imicungire y’ubutaka cyangwa hagaragaye imyitwarire mibi y’abakozi, umuyobozi w’akarere afata icyemezo cy’agateganyo kigashyikirizwa komisiyo y’ubutaka ku rwego rw’akarere mbere y’uko icyemezo cya burundu gifatwa n’inama njyanama y’akarere.
In an event a problem related to land management or to misbehaviour of a land bureau staff occurs, the district mayor shall take a provisional decision to be submitted to the district land commission before a final decision is taken by the district council.
Umutwe wa 2:
Point ii
Iyo uri mu bagize inama y’ubuyobozi ya chuk afite inyungu bwite itaziguye cyangwa iziguye mu bibazo bisuzumwa, amenyesha bidatinze inama y’ubuyobozi, aho iyo nyungu ishingiye.
A member of the board of directors of chuk who has a direct or indirect interest in the issue to be considered informs immediately the board of directors about where that interest lies.
Ingingo ya 122: kwemera uburyozwe ku kigo cy’ubwishingizi
Article 122: insurer’s admission of liability
1° gutangiza, gushyiraho, kumenyekanisha, no gushyira mu bikorwa politiki, ingamba, amategeko na gahunda by’igihugu byerekeye:
1° to conceive, elaborate, disseminate, and implement national policies, strategies, laws, and programmes related to:
2° kuva ku bakozi 30 kugeza ku bakozi 49: intumwa 2 n‟abasimbura babiri 2;
2° from 30 to 49 workers:2
Inama njyanama y’akarere kandi ishobora gushyiraho komisiyo idasanzwe isuzuma ikibazo cyihariye ikarangiza manda yayo itanze raporo n’umushinga w’umwanzuro.
The district council may also create an ad hoc commission to deal with a specific issue, which completes its term after submitting its report and a draft resolution.
- kurengera ubusugire bw’umwuga w’abacungamutungo b’igihombo; - kugenzura imikorere y’abacungamutungo b’igihombo; - gushyiraho amategeko agenga imikorere n’imyitwarire by’umwuga ndetse no gutanga impamyabumenyi n’ibyemezo by’imikorere myiza; - gutanga ibyemezo by’imikorere myiza ku bantu bakorera cyangwa bafite aho bahuriye n’imicungire y’igihombo;
- protect the integrity of the insolvency administrator’s profession; - exercise professional supervision over its members; - establish rules for observance in matters pertaining to codes of professional conduct and practice and the award of certificates and qualifications. - provide recognized qualifications for persons who are employed or otherwise engaged in insolvency administration,
5° kwemeza raporo yakozwe ku isesengura ry’ivugururwa ry’itegeko nshinga;
5° to adopt the final report on the review of the constitution;
Imicungire, imikoreshereze, n’igenzura by’umutungo w’urwego bikorwa hakurikijwe amategeko abigenga.
The use, management and audit of the property of the authority are carried out in accordance with relevant laws.
Amategeko shingiro agenga isosiyete idahamagarira rubanda kuyiguramo imigabane, ashobora guteganya ko igira uburenganzira ku migabane n‟inyungu ku migabane yarangije kwishyurwa ku mafaranga yose abanyamigabane bayibereyemo.
For the case of a private company, the articles of association may provide for a privilege over fully paid shares and dividends on those shares for all money owing by the shareholders to the company.
Ashingiye ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa gatanu tariki ya 18/11/2011;
Considering recommendations of the cabinet meeting held on friday 18/11/2011;
40° ubutumburuke bwo hasi: ubutumburuke butarenze zero n’ibice bitandatu (0,6) bya kilometero, buri hejuru y’ahantu hakomye;
40° low altitude: minimum altitude of zero point six (0.6) kilometres, above a protected area;
H. amafaranga asigaye nyuma y’igikorwa;
H. balance after transaction;
Imihango yose yo gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara, cyangwa kwegukana ingwate, umwanditsi mukuru yamaze gutangira icyemezo mbere y’uko aya mabwiriza atangazwa mu igazeti ya leta ya repubulika y’u rwanda ikomeza gukorwa hakurikijwe amabwiriza y’umwanditsi mukuru nº 03/2010/org yo ku wa 16/11/2010 agenga ibyerekeye gukodesha, kugurisha muri cyamunara ndetse no kwegukana ingwate.
Any proceedings of management, lease, auction or acquisition of mortgage for which the registrar general has issued a certificate before the date of publication of these instructions in the official gazette of the republic of rwanda continues and is performed under provisions of instructions of the registrar general nº 03/2010/org of 16/11/2010 on modalities of lease, sale, public auction and mortgage acquisition.
Urwego rw’ubugenzuzi rushyiraho uburyo bwo guhanahana amakuru n’izindi nzego bihuje inshingano.
The inspection department shall set up a system for exchanging information with other organs with similar responsibilities.
4° abakozi bo mu biro bya perezida w’urukiko rw’ikirenga.
4° staff of the office of the president of the supreme court.
Ingingo ya 67: gusuzuma ikibazo cyerekeye perezida ubwe
Article 67: consideration of a personal issue concerning the chairperson
Iteka rya minisitiri riha ubuzimagatozi umuryango «arise and shine international ministries (asim) » kandi ryemera abavugizi bawo…………………………………………………….3
Ministerial order granting legal status to the association «arise and shine international ministries (asim) » and approving its legal representatives………………………………..3
Iyo umuyobozi mukuru ushinzwe gucunga ingengo y’imari agize uwo aha ububasha bwe, ntibimubuza inshingano ze zerekeye gukurikirana imikoreshereze y’ubwo bubasha.
In case the chief budget manager delegates to any person, it does not prohibit him/her, his/her responsibilities relating to following up the use of such powers.
6° „„umunyamahanga ‟‟: umuntu wese udafite ubwenegihugu nyarwanda ; nationality.
6° „„foreigner‟‟: anyone who does not hold rwandan nationality; rwandaise.
(2) igihe ari umuntu w’imbere mu kigo, igiteranyo cy’inguzanyo zose ntikigomba kurenga 2% by’imari shingiro bwite.
(2) when the related party is an insider, the total amount of credit facilities shall not exceed 2% of its core capital.
Gukoresha abakozi batapimwe indwara zanduza na muganga guhagarikwa by‟agateganyo 10,000
Avian flu and highly pathogenic diseases specialist avian flu and highly pathogenic diseases specialist 1
Amasezerano yose cyangwa icyemezo cyavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo nta gaciro bigira kandi n’ibikorwa byose byumvikanyweho bifatwa nk’aho binyuranyije n’itegeko kandi bikaba bigomba guseswa.
Any agreement or decision referred to in paragraph one of this article shall be considered null and void and any concerted practices shall be deemed to be contrary to the law and shall be terminated.
(c) n’ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cyangwa imyitwarire urwego rw’ubugenzuzi rwasanga bibangamiye isoko ry’ubwishingizi mu rwanda.
(c) any other action or behaviour that the supervisory authority may judge detrimental to the insurance market in rwanda.
1. abahawe impushya bose bagomba kumenyekanisha amafaranga binjije buri gihembwe, bakanishyura kuri konti ya rura imisanzu ijyana nayo bitarenze itariki ya nyuma y‟ukwezi gukurikiraho.
1. all licensees shall declare the revenues collected on quarterly basis and pay to rura’s account the required regulatory fee not later than the last day of the following month 1. tous les détenteurs de license doivent declarer trimestriellement les revenus collectés et payer sur le compte de rura les frais de contribution exigés au plus tard le dernier jour du mois suivant.
Ushinzwe gutanga amakuru utiyandikishije mu gihe giteganyijwe n’amabwiriza y’urwego aba akoze ikosa, kandi ahanishwa igihano cy’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u rwanda atarenze miliyoni icumi (10.000.000 frw) yishyurwa mu kigega cya leta.
A reporting person who fails to register within the prescribed time by the regulations of the centre commits a fault and is liable to an administrative fine not exceeding ten million rwandan francs (frw 10,000,000) paid to the public treasury.
Ingingo ya 32: ububasha bwa kibyeyi
Article 32: parental authority
Ishakiro ingingo ya mbere: icyo iteka rigamije ingingo ya 2: ububasha bwa rppa mu bikorwa byo gutanga amasoko ya leta ingingo ya 3: imitunganyirize y’ibikorwa bya rppa mu gutangira amasoko izindi nzego ingingo ya 4: ububasha bw’inzego zitanga amasoko ya leta ingingo ya 5: ububasha bwihariye ingingo ya 6: ivanwaho ry’ingingo zinyuranyije n’iri iteka ingingo ya 7: igihe iteka ritangira gukurikizwa
Table of contents article one: scope of this order article 2: competence of rppa in public procurement proceedings article 3: organisation of procurement operations processed by rppa for other entities article 4: competence of public procuring entities article 5: particular competence article 6: repealing of inconsistent provisions article 7: commencement
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu byaturutse ku buteshuke n‟ubuteganye buke, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
If assault and battery result from lack of foresight and precaution, the offender shall be liable to a term of imprisonment of eight (8) days to two (2) months and a fine of one hundred thousand (100, 000) to five hundred thousand (500,000) rwandan francs or one of these penalties.
Iyo hagaragaye ibipimo bikabije by’imirasire yangiza cyangwa hagaragaye igishobora gutera kuzamuka gukabije kw’ibipimo, nyir’ibyo bikorwa agomba guhita:
If an overexposure or an incident that has the potential of causing overexposure of a person occurs, the owner of the ionising radiations sources shall forthwith:
Indamunite y’ubuyobozi ingana na gatanu ku ijana (5%) y’umushahara fatizo wa buri kwezi w’umukozi uyobora abandi bakozi.
The responsibility allowance is five (5 %) percent of the monthly basic salary of the supervisor.
Itegeko rihindura itegeko n°05/2011 ryo ku wa 21/03/2011 rigenga ahantu hihariye mu by’ubukungu mu rwanda…………………………………………………………………..... 98
Law modifying law n°05/2011 of 21/03/2011 regulating special economic zones in rwanda……………………………………………………………………………………......98
Kwimenyereza umwuga w‟ubuganga bikorerwa gusa mu bitaro byatoranyijwe na komite.
Medical internship training will only be conducted in any hospital designated by the committee.
Ingingo ya 7: ibigenderwaho mu kwimura umukozi wo mu buvuzi wabigize umwuga ministerial instructions n° 20/7019 of 21/11/2022 determining modalities of use of the online integrated electronic system for recruitment and transfer of health professionals
Ashyizeho amabwiriza akurikira: ministerial instructions n° 20/7019 of 21/11/2022 determining modalities of use of the online integrated electronic system for recruitment and transfer of health professionals
Gahunda y’ubwumvikane igomba kuba ikubiyemo amakuru yose arebana n’impamvu ndetse n’inkurikizi zayo kugira ngo ababerewemo imyenda babisuzume igihe barebera hamwe iyo gahunda no kugira ngo bayemeze.
The plan must contain all information relating to the basis and its effects which should be considered by the creditors during examination and for its confirmation.
Ingingo ya 35: kuvugurura kwemererwa
Article 35: renewal of authorization
1° umwe mu baberewemo umwenda n’umuntu cyangwa benshi muri bo bishyize hamwe;
1° one of the individual’s creditors or jointly by more than one of them;
Bwana turatsinze elias agizwe umujyanama wa minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri.
Mr. turatsinze elias is hereby appointed advisor of the minister in charge of cabinet affairs.
1º ababyeyi batanu (5) batorwa na bagenzi babo barimo perezida na visi perezida;
1º five (5) parents elected by peers including a chairperson and a deputy chairperson;
2° bwana niyonshuti marcel. ingingo ya 2: abashinzwe gushyira mu bikorwa iri teka
2° mr niyonshuti marcel. article 2: authorities responsible for the implementation of this order
1° kugaragaza ibikenewe bizajya mu igenamigambi ry’amasoko ya leta ry’urwego rutanga isoko no gukora ubushakashatsi ku biciro biri ku isoko kuri ibyo bikorwa;
1° to indicate the needs to be catered for in the public procurement plan of the procuring entity and conduct the market survey thereof;
Iyo kugirira urugomo cyangwa gusagarira perezida wa repubulika biteye urupfu cyangwa byakozwe hagamijwe kwica, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.
If violence or assault against the president of the republic causes death or is committed with intention to cause death the applicable penalty is a life imprisonment.
2 º bwana hategekimana cyrille, visi perezida;
2 º mr hategekimana cyrille, vice- chairperson;
(ii) kumenya ko urwego rw’ikigo rw’imicungire y’icyateza ingorane ku iyubahirizwa rufite imirongo isobanutse y’ububasha, yo gutanga raporo n’ubwumvane; (iii) guha raporo buri gihe inama y’ubutegetsi
(ii) ensure that the institution’s compliance risk management framework has clear lines of authority, reporting and communication;
Ishyirahamwe rigizwe n’abanyamuryango nyirizina n’abanyamuryango b’icyubahiro. abanyamuryango nyirizina bagizwe n’ abanyamuryango shingiro n’ abanyamuryango binjijwe.
The organisation is composed of founder members, adherent members and members of honour.
Ingingo ya 80: kwamburwa uburenganzira ku mutungo
Article 80: depriving the right to property
(1) urwego rwa leta rufite amasoko ya leta mu nshingano rushyira mu byiciro abapiganwa.
(1) the state organ in charge of public procurement classifies bidders.
1° gukoresha ku buryo bugaragara ububasha bwabo mu nama rusange;
1° actively exercise their authority in general meetings;
Shyiramo inshamake y’amateka y’ikigo. harimo imiterere y’imiyoborere: inama y’ubutegetsi, komite z’inama y’ubutegetsi n’abagize komite iyi n’iyi, igiteranyo umubare w’abakiriya bose hakurikijwe ubwenegihugu bwabo. shyira ku mugereka urutonde rwabo, urutonde rw’abanyamigabane b’ikigo ndetse n’impinduka izo ari zo zose zabaye mu mwaka, kimwe n’inyandiko igaragaza ubushobozi bw’ikigo bwo kwishyura mu mwaka.
Insert a brief background of the firm. include the governance structure: board of directors, committees of the board of directors and who sits on which committee, total number of clients by their nationalities. attach their list on the report, list of its associates and any change during the year and annual solvency statement.
Ingingo ya 234: inyandiko z’isosiyete zibikwa ku cyicaro cy’isosiyete
Article 234: records of the company kept at the company’s head office
Inshingano za ncbs zishyirwa mu bikorwa n’ubunyamabanga nshingwabikorwa buyoborwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa ushyirwaho kandi agakurwaho n’iteka rya minisitiri w’intebe. umunyamabanga nshingwabikorwa ashinzwe ibi bikurikira:
Ncbs daily activities are carried out by an executive secretariat presided over by the executive secretariat who shall be appointed and removed from office by a prime minister’s order. the executive secretary shall have the following responsibilities:
Buri muntu ugize komite y‟ubugenzuzi abika neza amakuru yatanzwe nk‟uko biteganywa n‟itegeko ngenga.
Each member of an audit committee shall safeguard all the information supplied in accordance with the organic law.
Ingingo ya 4: inshingano za komite ngishwanama ya politiki
Article 4: responsibilities of the policy consultative committee
A.imbonerahamwe ya i: ikubiyemo imiti ibujijwe kuko nta kamaro ifitiye umwuga w‟ubuvuzi.
A.table i: includes prohibited chemicals that are of no medical interest.
Ubwishingire bw’umuntu mukuru burangirana n’uko impamvu zabiteye nazo zivuyeho cyangwa apfuye. umwishingizi cyangwa undi muntu wese ubifitemo inyungu asaba ko kwamburwa ubushobozi bikurwaho n’urukiko rwabitegetse.
Guardianship for an adult ends with the discontinuation of the causes which gave rise thereto or his/her death. the guardian or any other interested person applies for the reinstatement of capacity to the court having pronounced the judgment.
Urutonde rw’abagize inama y’ubutegetsi y’umuryango bamporeze
Organisational structure of the chamber of deputies
Amategeko ngengamikorere ya rwasco agena umusimbura iyo adahari.
The internal rules and regulations of rwasco shall determine his/her substitute in case of his/her absence.
Bazivamo christophe minisitiri w‟amashyamba na mine
Bazivamo christophe minister of forestry and mines
Mu gihe itangwa ry’icyemezo cy’ubuziranenge rigitegerejwe, ntamuntu wemerewe gukwirakwiza, kugurisha, cyangwa kwimura ibyo bicuruzwa byaba ari byose cyangwa mubice ahantu hanyuranye nahanditswe mu cyemezo cy’agateganyo.
No person shall, pending the issuance of the batch certificate, distribute, sell, use or transfer the shipment or consignment either in part or in whole to any persons or any place other than the address specified in the conditional release certificate.
4° iperereza: igikorwa kigamije gukusanya, guhuza no gusesengura amakuru agenewe kumenyeshwa abo bireba kandi ashobora gukoreshwa hagamijwe kurengera inyungu za repubulika y’u rwanda;
4° intelligence: a process of collecting, collating and analysing data or information for dissemination to authorized persons and usable for the purpose of protecting interests of the republic of rwanda;
Umutwe wa iii : umutungo ingingo ya 9 : umuryango ushobora gutira cg gutunga ibintu byimukanwa nibitimukanwa ukeneye kugirango ugere ku nshingano zawo. ingingo ya 10 : umutungo w’umuryango ukomoka ku misanzu y’abanyamuryango, impano, imirage, imfashanyo zinyuranye n’umusaruro ukomoka ku bikorwa by’umuryango. ingingo ya 11 : umuryango ugenera umutungo wawo ibikorwa byose byatuma ugera ku ntego zawo ku buryo buziguye cyangwa butaziguye. nta munyamuryango ushobora kuwiyitirira cyangwa ngo ugire icyo asaba igihe asezeye ku bushake, iyo yirukanywe cyangwa iyo umuryango usheshwe.
Chapter iii: property article 9: the association may acquire moveable and immoveable property necessary for carrying out of its objectives. article 10: the assets of the association shall be proceeds from the subscriptions of the members, donations, legacies as well as from income generating activities of the association. article 11: the organisation allocates its resources to activities that directly or indirectly serve the objectives of the association.
Ingingo ya 8: inshingano z’isoko ry’ibicuruzwa by’ibanze n’amasezerano abikomokaho
Article 8: responsibilities of the commodity exchange and related contracts
3° kwitabira inama za biro ya sena n’iz’inama y’abaperezida;
3° to attend meetings of the bureau of the senate and those of the conference of chairpersons;
C. umutungo utimukanwa
C. immovable assets
3° kuyobora amazi uyajyana ahandi.
3° conveying water.
Icyaha gikomeye ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy’iremezo cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu (5).
A misdemeanour is an offence punishable under the law by a principal penalty of imprisonment for a term of not less than six (6) months and not more than five (5) years.
Ihanagurabusembwa rishobora kwemerwa iyo hari ibimenyetso bifatika byerekana ko uwari wahanwe yisubiyeho kandi akarangwa n’imyitwarire myiza.
Rehabilitation may be granted if there is sufficient evidence to demonstrate that the sanctioned person changed his or her behaviour and is characterised by proper conduct.
Iyo ushinzwe gutanga amakuru utakoze ubushishozi ku mukiliya udahoraho afite amashami mu bice bitandukanye by’igihugu, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u rwanda miliyoni ebyiri (2.000.000 frw).
If a reporting person who fails to conduct due diligence on an occasional client has branches countrywide, the reporting person is liable to an administrative fine of two million rwanda francs (frw 2,000,000).
Umukozi uvura indwara z‟amaso akanabaga ishaza ni umukozi uvura indwara z‟amaso warangije porogaramu y‟amasomo y‟umwaka umwe mu kubaga ishaza mu kigo cyemewe. afite ububasha nk‟ubw‟umukozi uvura indwara z‟amaso hiyongeyeho kubaga ishaza. mu mikorere ye, agenzurwa n‟umuganga wazobereye mu ndwara z‟amaso.
An oco cataract surgeon is an oco who has completed one year training program in cataract surgery from a recognized institution. the competence is as that of oco in addition to cataract surgery. he/she works under supervision of an ophthalmologist.
90.000 frw 3. gusaba guhindura ibisabwa mu ruhushya rwo gukora imiti ku byiciro byose nta genzura rikozwe 50.000 frw
3. application for amendment of conditions of a manufacturing license for all categories without inspection frw 50,000
2° imiterere n‟ingaruka ku muhuza n‟abandi bantu mu birebana n‟ihererekanya ry‟inyandiko z‟agaciro zibitswe n’umuhuza;
2° the legal nature and effects against the intermediary and third parties of a disposition of securities held with an intermediary;
Bwana buhigiro jacques, umunyarwanda utuye murenge wa remera, akarere ka gasabo, umujyi wa kigali yemerewe kuba umuvugizi wa kabiri (2) wungirije w‟ishyirahamwe ni bwana.
Mr. buhigiro jacques of rwandan nationality, residing in remera sector, gasabo district, in kigali city, is hereby authorised to be the second (2
3° gukora ku buryo abakozi bahugurwa neza kandi bakaba bashoboye gukora imirimo yabo no kuzuza inshingano zabo; article 27: responsibilities of the senior management
3° ensure that the employees are adequately trained and able to perform their duties and responsibilities; article 27: les attributions de la direction générale
3° itariki ruzarangiriraho;
3° the expiry date;
Ikigo gishobora gutiza abakozi bacyo cyangwa kugena undi muntu wese ighe cyose akanama k’ubujurire kaba kabisabye kugira ngo kabashe kurangiza inshingano zako. ariko uwo mukozi cyangwa undi wese watijwe akanama k’ubujurire ntabwo yemerewe gukurikirana imikorere y’akanama k’ubujurire cyangwa kugira uruhare mu ifatwa ry’ ibyemezo.
The authority may provide to the review panel with its officers or any other person upon request for the proper fulfillment of the review panel’s function. however, such a person shall not participate in any meetings of the review panel as well as in the decision making process.
Rwb itegura ingengo y’imari yayo ya buri mwaka, ikemezwa n’urwego rubifitiye ububasha kandi igakoreshwa hakurikijwe amategeko abigenga.
Rwb prepares its annual budget to be approved by the competent authority and executed in accordance with relevant laws.
Dushingiye ku itegeko nshinga rya repubulika y’u rwanda ryo kuwa 04 kamena 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 113-6-m), iya 119, 121 n’iya 201;
Given the constitution of the republic of rwanda of 04 june 2003, as amended to date, especially in its articles, 113-6-m), 119, 121 and 201;
Ingingo ya 44 : gufata ukekwaho iterabwoba nta rupapuro rwabugenewe
Article 44: arresting a terrorist suspect without an arrest warrant
Ingingo ya 78: imikorere ya komite y‟inama njyanama y‟akagari umutwe wa x: imyifatire y‟abajyanama no kutavogerwa kw‟inama njyanama
Article 78: functioning of the cell council committee chapter x: discipline of councillors and council's immunity
D) inomero y’ikarita ndangamuntu cyangwa iya pasiporo;
D) national identity card number or passport number;