kin
stringlengths 5
22.5k
| eng
stringlengths 6
6.85k
|
---|---|
Imenyekanisha ry‟ihakanwa ry‟inyandiko ryanyujijwe ku iposita n‟ubundi buryo bw‟itumanaho byemewe, rikomeza kugira agaciro n‟ubwo inyandiko y‟imenyesha yazimira. | A notice of dishonour of an instrument which is duly addressed through post office and any other recognized means of communication shall continue to be valid even if the notice of dishonour disappears.
|
Ikosa ry’uruhande rumwe mu kwibeshya rishingiye kuko rutashoboye kumenya cyangwa kuvumbura ibyabaye mbere y’uko amasezerano akorwa ntibirubuza gusaba gutesha agaciro amasezerano cyangwa gusaba kuyasubiramo, keretse iyo amakosa aturuka ku buriganya kubera ko hatakurikijwe ibyangombwa rusange bigenderwaho mu gukora amasezerano. | A mistaken party’s fault in failing to know or discover the facts before the contract formation does not bar him/her from requesting invalidation or revision of the contract, unless the fault results from acting in bad faith by not complying with the general requirements governing the contract formation.
|
Minisitiri ufite abakozi ba leta mu nshingano ze ashobora, hitawe ku mwihariko w’ubumenyi bukenewe mu rwego runaka, abisabwe kandi na minisiteri bireba, gushyiraho amabwiriza yo kongera igihe kivugwa muri iyi ngingo. | The minister in charge of public service may, depending on skills needed within a specific sector, and upon request by the concerned ministry, extend the period mentioned in this article.
|
Ingingo ya 28: inama y’urwego rw’ubugenzuzi igirana n’umugenzuzi wigenga wemewe | Article 28: supervisory authority meeting with the accredited external auditor
|
Aba bakurikira bagizwe abagize inama y’ubuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe presidential order n° 51/01 of 24/01/2018 appointing members of board of directors | The following persons are appointed members of board of directors in the arrete presidentiel n°51/01 du 24/01/2018 portant nomination des membres du conseil d’administration
|
1° “amategeko yihariye” : inyandiko igena ibisabwa byerekeye imiterere y’igicuruzwa cyangwa serivisi byaba mu buryo butaziguye cyangwa bifatiye ku mabwiriza y’ubuziranenge cyangwa ku biyakubiyemo, ikurikizwa ryayo rikaba ari itegeko; | 1° “technical regulation”: document that sets out technical requirements to be satisfied by a product or a service, either directly or by referring to standards or their content, compliance with which is mandatory;
|
Inyandiko ntegekabwishyu yerekanywe kugira ngo yemerwe iba yujuje ibisabwa iyo ibi bikurikira byubahirijwe: | A bill of exchange is duly presented for acceptance when it is presented in accordance with the following conditions:
|
Ingingo ya 4: icyicaro cya rdb | Article 4: head office of rdb
|
Umuyobozi wa serivisi z’ubuvuzi afite inshingano zikurikira: | The director of medical services shall have the following responsibilities:
|
(3) mu gusuzuma ubushobozi bw’abantu b’ingenzi bacunga ikigo cy’utanga serivisi zo kwishyurana, banki nkuru ikurikiza ibisabwa biri ku mugereka wa ii w’aya mabwiriza rusange. | (3) in assessing the suitability of relevant persons in control of a payment service provider, the central bank considers the criteria prescribed under annex ii of this regulation.
|
Ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano, umuntu wese: | Any person who commits the following offences shall be sentenced to a term of imprisonment of between one month and one year and a fine of between fifty thousand rwandan francs (50, 000) and two hundred thousand rwandan francs (200, 000):
|
Kwemera ikirego bikozwe mbere cyangwa bikorewe mu nama ntegurarubanza, bikorerwa raporo n’umwanditsi w’urukiko, perezida w’urukiko akabifataho icyemezo kirangiza urwo urubanza. | The withdrawal of a case or claim before or during the pretrial conference is subject to a report made by the court registrar and the president of the court takes a decision on the closure of the case.
|
Ucunga ikigega cyangwa undi muntu wese urwego rw’ubugenzuzi rwabisaba hakurikijwe amabwiriza y’urwego rw’ubugenzuzi agenga imikorere ya cis aha abashoramari cyangwa abafite uruhare mu kigega, ucunga iby’abandi w’umwuga, uwashinzwe ikigega n’urwego rw’ubugenzuzi: | The operator or such other person as may be required by the regulatory authority in accordance with the regulatory authority’s regulations governing the functioning of cis provides to the investors or participants, trustee, depositor and the regulatory authority:
|
A. umwe agenzura undi cyangwa abandi bose mu buryo butaziguye cyangwa buziguye; | A. one controls the other or the entire group, directly or indirectly;
|
6° ku bijyanye na sheki, ikigo cy’imari kigomba kwishyura cyahombye. | 6° regarding the cheque, the financial institution which is bound to payment becomes insolvent.
|
Iyo umutungo utimukanwa usangiwe n’abantu benshi, uberewemo umwenda abanza kuregera urukiko ngo rutegeke ko ugabanywa cyangwa ko ugurishwa. | If the immovable property belongs to several joint owners, the creditor shall first apply to court for its partition or sale.
|
Umutwe wa v: abakozi n’umutungo bya reaf | Chapter v: staff and property of reaf
|
3º igereranywa iryo ari ryo ryose ryakozwe hifashishijwe ibindi bihugu ku byerekeranye n’ibiciro, ikiguzi 3º to settle and facilitate the settlement of disputes related to regulated services; | 3º any relevant benchmarks including international benchmarks for prices, costs and return on assets in 3º assurer et faciliter le règlement des différends relatifs aux services régulés;
|
N° 52/01 ryo kuwa 13/09/2013 | N° 52/01 du 13/09/2013
|
Ushinzwe gutanga amakuru, urwego rugenzura, urwego, umukozi w’urundi rwego rubifitiye ububasha cyangwa undi muntu ntaryozwa igikorwa yakoze cyangwa atakoze nta nabi agambiriye yuzuza inshingano cyangwa akoresha ububasha biteganywa | A reporting person, a supervisory authority, the centre, a member staff of another competent authority or another person cannot be held liable to an act done or omitted in good faith in the discharge of duties or exercise of powers provided for in these regulations. présents règlements.
|
Ingingo ya 109: igihe amasezerano y’ubwishingizi amara | Article 109: duration of insurance contract
|
Perezida w’urukiko, akoresheje icyemezo gisobanura impamvu kandi kigomba kumenyeshwa ushinjwa igihe ahabwa ihamagara cyangwa utegetswe kuriha indishyi, iyo ari ngombwa, ashobora kugabanya igihe cy’iminsi umunani (8) giteganywa mu gika cya mbere cy’ingingo ya 103 y’iri tegeko, iyo ushinjwa yakoze icyaha cyoroheje, yafatiwe mu cyuho, yemeye icyaha, cyangwa yahise yitaba n’izindi mpamvu zose urukiko rusanze ari ngombwa. | The president of the court may, by use of an order explaining reasons and which must be notified to the accused during summoning or to the person required to pay damages, if necessary, reduce the period of eight (8) days specified in paragraph one of article 103 of this law, if the accused committed a petty offence, caught red-handed, pleads guilty or if he or she immediately appeared and any other reasons the court may consider necessary.
|
Ingingo ya 37: gushora umwana mu busabirizi | Article 37: engaging a child into beggary
|
6° icyemezo kigaragaza ko uwari usanganywe uruhushya yishyuye imisoro iteganywa n’amategeko; | 1° submit a tax clearance certificate issued by the relevant authority;
|
4º kugaruza ibintu byibwe no gufatira imitungo yakwifashishwa mu rwego rwo gukora iperereza nshinjabyaha; | 4º to recover stolen objects and seize any properties that may be useful for conducting criminal investigations;
|
2º umubare w’amafaranga harimo n’ibyahindutse cyangwa icyo yagabanije ku giciro mbere y’uko igihe ntarengwa cyo gutanga inyandiko z’ipiganwa kigera ; | 2º the total price of the bid including any modifications or discounts made before the deadline for submitting bids;
|
Bwana sibomana issa utuye mu mudugudu wa meraneza, akagari k’agatare, umurenge wa nyarugenge, akarere ka nyarugenge, mu mujyi wa kigali yahinduye izina yitwaga rihinduka nizeyimana issa kuva none. | Mr ntawuyirushintege simeon domiciled at sabununga village, murinja cell, gahanga sector, kicukiro district, in the city of kigali changes his usual name to mucyo simeon from now on.
|
(c) icyuma gituma vitesi zitandukanye zinjira (differential); umutambiko w‟imbere n‟inyuma uteranyije, cyangwa ibyuma bigize umutambiko w‟imbere n‟inyuma bisabwe n‟umushoferi wo mu isiganwa ry‟imodoka;. | (c) one differential assembly and one front and rear axle assembly, or such individual parts making up one front and rear axle assembly as the rally driver requires;
|
(a) afite impamvu zifatika zituma akeka ko aho hantu harimo gukorerwa icyaha, cyangwa ko harimo ibyakoreshejwe mu gukora icyaha; | (a) has reasonable suspicion that an offence is being committed in the premises or that the premises contain objects used in the commission of a crime;
|
Ingingo ya 171: kwiba agasanduku karimo amajwi y’itora n’izindi nyandiko zirebana n’amatora | Article 171: stealing a ballot box with ballot papers and other election-related documents
|
9. guteza imbere uburyo buhendutse, bwizewe kandi bwihuse bwo gukora ubucuruzi bw’imitungo n’ibindi bijyanye nabyo nko kubara imisoro no kuyikusanya hakoreshejejwe uburyo bwizewe; 10. guteza imbere ikusanyamibare y’inyubako n’ubucuruzi bw’amafaranga hagati y’amabanki, n’ibigo by’imisoro n’ubutaka, abaguzi, n’abagurisha kimwe n’ibigo by’igenzura mikerere; | 10. to promote dissemination of information about the real estate and finance transactions between and among banks, tax and land institutions, consumers, buyers and sellers as well as regulatory agencies and bodies;
|
10° amazina yose n’aderesi zuzuye by’abatakiri abanyamigabane guhera ku ifoto y’umutungo iheruka cyangwa guhera igihe isosiyete yashingiwe; | 10° the full names and addresses of those who have ceased to be shareholders since the last return or incorporation of the company;
|
Isubiye ku itegeko n° 29/2003 ryo kuwa 30/08/2003 rigenga imitunganyirize n’imikorere y’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye; | Having reviewed law n° 29/2003 of 30/08/2003, establishing the organization and functioning of nursery, primary and secondary schools;
|
Ishingiye ku itegeko nshinga rya repubulika y’u rwanda ryo kuwa 4 kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu , cyane cyane mu ngingo zaryo iya 62, iya 88, iya 90, iya 92, iya 93, iya 95, iya 108, iya 118, iya 143, iya 144, iya 145, iya 146, iya 147, iya 148, iya 182 n’iya 201; | Given the constitution of the republic of rwanda of june, 4 2003 as amended to date, especially in its articles 62, 88 ,90, 92, 93, 95, 108, 118, 143, 144, 145, 146, 147, 148, 182 and 201;
|
Ingingo ya 120: gusaba urukiko gufata icyemezo cyo gutanga amafaranga yose yagarujwe | Article 120: application to the court for an order to dispose of the net amount recovered
|
A. ilisiti y’abatoye; b. impapuro z’itora n’iz’impfabusa; c. impapuro z’ibirego iyo bihari; d. impapuro z’itora zitakoreshejwe; | A. a list of voters; b. ballot papers and invalid ballot papers; c. petition requests if any; d. blank ballot papers.
|
Iteka rya minisitiri w’intebe rigena imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’inkiko……….56 | Prime minister’s order determining salaries and fringe benefits for judicial personnel……..56
|
Abari mu mahugurwa y’abakandida ofisiye bagenerwa amafaranga ya buri kwezi angana n’umushahara wa soluda. | Candidates who undergo cadet training are entitled to a monthly allowance equivalent to the salary of private.
|
Nta muntu ushobora gutoranywa ngo akore imirimo yo kuba umwe mu bagize inama y‟ubutegetsi bw‟isosiyete iyo: | A person shall be ineligible for appointment to be a member of the board of directors if:
|
Igiciro kigomba kubarirwamo ibikenewe byose ku mirimo, ibicuruzwa cyangwa ibigemurwa, serivisi z’impuguke n’izitari iz’impuguke, cyane cyane imisoro, amahoro, isonerwa cyeretse iyo bidateganyijwe cyangwa bisonewe. igiciro kandi kigomba kubarirwamo inyungu z’uwatsindiye isoko. | The contract price must cover all the required expenses on works, goods, supplies or consultancy and non-consultancy services, in particular, taxes, duties, levies applicable, except when they are expressly excluded or subject to exemption. price is also expected to comprise a profit margin to the successful bidder.
|
(b) gukurikirana imikorere ya komite ishinzwe umuganda ku rwego rw’akagari; | (a) members of a public tender committee;
|
Umutwe wa iii: ibisabwa n’uburyo bwo gukora | Chapter iii : conditions and modes of operations
|
Iyo amajwi ya ngombwa atabonekeye ku nshuro ya gatatu, perezida w’iburanisha abimenyesha perezida w’urukiko uhita na we ahamagara muri izo mpaka undi mucamanza ugomba kwemera kimwe mu byo bagenzi be bari bananiranyweho. | If the necessary votes are not obtained after the third round, the presiding judge shall inform the president of the court who immediately invites to the deliberations, another judge who must adhere to one of the opinions already given.
|
(i) politiki, ubugenzuzi n’uburyo bwemejwe n’ubuyobozi bukuru bumufasha gucunga no kugabanya ingorane zagaragaye; | (i) policies, controls and procedures approved by senior management, to enable a reporting person to manage and mitigate the risks that have been identified;
|
Iyi pasiporo ihabwa abanyacyubahiro bari mu gihugu cyangwa abahagarariye u rwanda mu mahanga n‟abandi nk‟uko biteganywa n‟amategeko akurikizwa mu gihugu. | This passport shall be issued to high ranking officials in the country or those representing rwanda abroad and others as may be specified by the legislation in force.
|
Umutwe wa mbere: ibyiciro binyuranye by’ibihano | Chapter one: different categories of penalities
|
3. intego y‟abayobozi ni: kwitangira abandi | 3) the aim of leaders is: serve
|
Ingingo ya 62 y’itegeko n° 34/2010 ryo ku wa 12/11/2010 rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (rcs) rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo ihinduwe kandi yujujwe ku buryo bukurikira: | Article 62 of law n° 34/2010 of 12/11/2010 on the establishment, functioning and organization of rwanda correctional service (rcs) is modified and complemented as follows:
|
Ingingo ya 10: sitati igenga abakozi ba loda n’ibigenerwa abagize ubuyobozi bukuru n’abakozi ba loda | Article 10: statute governing the staff of loda and benefits of members of the general directorate and the staff of loda
|
6° kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yerekeye imirimo y’amaposita yemejwe na repubulika y’u rwanda. | 6° to ensure the respect of international postal instruments ratified by the republic of rwanda.
|
11° koperative y’ubwubatsi; | 11° coopérative de construction;
|
Nic ifite intego rusange yo kubaka umunyarwanda ukunda igihugu, ukunda umurimo, ufite indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda kandi ufite umuco w’ubutore. | Nic shall have the general objective of bringing up a patriotic rwandan who has values and taboos of the rwandan culture and who has a culture of intore.
|
1° uhagarariye abazungura igihe harimo abagejeje ku myaka y’ubukure; | 1° a representative of heirs if they include those having attained the age of majority;
|
10. gufata ibyemezo ku bibazo byose bikomeye biri mu nshingano z’ikigo. | 10. to make decisions on all critical matters falling under the mission of the authority.
|
(1) umusoro ku mutungo utimukanwa ucibwa hashingiwe kuri ibi bikurikira: | (1) the immovable property tax is levied basing on the following:
|
18° gushyiraho ingamba zikumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gukorerwa abana cyangwa abantu bafite ubumuga; | 18° put in place measures to prevent gender based violence that may target children and persons with disabilities;
|
7° gukora raporo buri mwaka n‟igihe bibaye ngombwa ku bumwe n‟ubwiyunge bw‟abanyarwanda; | 7° preparing reports on national unity and reconciliation annually and at any time as deemed necessary ;
|
-guteza imbere imirimo n‟imibereho ya gikirisitu, no kubungabunga ubumwe n‟ubwiyunge mu banyarwanda; | -promote christian virtues by spreading the good news so at to save the unit and reconciliation of rwandans;
|
9° inzira zose zigera ku mihanda zigomba gukusanyiriza amazi yazo mu isangano n‟umuhanda hifashishijwe igitembo gishyizweho na ba nyiri ayo mayira. | 9° all pathways that come to an end at a road must, at their intersection, collect their water by use of an aqueduct which is under the responsibility of the owners of such pathways.
|
Iyo mu gihe cy’iminsi icumi (10) y’akazi iyo nyandiko imenyesha agaciro ihawe umunyamigabane wifuza ko isosiyete igura imigabane ye ariko akaba atigeze yanga igiciro cyatanzwe ngo abimenyeshe isosiyete, isosiyete igura imigabane yose bireba ku giciro cyatanzwe. | If within ten (10) working days of giving notice of the price to the shareholder proposing the buyout of his/her shares, no objection to the price has been received from the shareholder and notified to the company, the company purchases all the shares concerned at the nominated price.
|
Buri rwego rwa leta, urw’abikorera, urwa sosiyete sivili cyangwa umuryango mpuzamahanga ukorera mu rwanda rugomba: h) to misuse property of public interest; | Any public organ, private institution, civil society member or international organization operating in rwanda must:
|
2° sheki y’umwimerere: ni inyandiko yujujwe kuri rumwe mu mpapuro zigizeagatabo ka sheki; | 2° physical cheque: paper based document filled from the cheque book;
|
1° isuzuma ryinjira buri mwaka: isuzuma ryo kwinjira rigomba kwibanda ku gupima ubushobozi bwo gukumira no kubona ubudahangarwa mu by’ikoranabuhanga hamwe n’ubushobozi bwo gusubiza no gusubira article 10: penetration testing and vulnerability assessments | 1° annual penetration tests: the penetration testing shall focus on testing preventive and detective cyber resilience capabilities as well as test response and recovery capabilities. tests should not result in a pass or fail, rather they should provide the article 10: tests de pénétration et évaluations de la vulnérabilité
|
Urukiko, rubisabwe n’uwo ari we wese uberewemo umwenda, rushobora gusuzuma ishyirwaho ry’umusimbura w’umugenzuzi kandi mu gihe bibaye ngombwa, rushobora gushyiraho undi mugenzuzi. | The court, on the application of any creditor, may review any appointment of a successor to a supervisor and may, where necessary, appoint another supervisor.
|
2° gutegeka umucungamutungo w’agateganyo cyangwa umucungamutungo gusubiza amafaranga yafatiriye iyo bigaragaye ko yabikoze nta mpamvu zumvikana; | 2° to order the provisional administrator or administrator to refund the amount retained if it is found to be unreasonable;
|
(m) imvugo igaragaza ko umuhuza mu bwishingizi usanzwe adashobora gukorera uwo murimo indi sosiyete y’ubwishingizi atabanje kugaragaza ko yasheshe amasezerano y’ubuhuza mu bwishingizi yari afitanye na sosiyete y’ubwishingizi bakoranaga mbere; | (m) a statement that an insurance agent cannot shift to a new insurance company without an evidence that the agent has terminated his or her agency contract with the previous insurance company;
|
Ingingo ya 113: amabwiriza n’ibikorwa byari biriho | Article 113: existing regulations and activities
|
12° gukurikirana ko ibigo by’imari bishyiraho politiki n’uburyo bunoze bw’igenzura n’imicungire y’ingorane zavuka; | 12° to ensure the adoption by financial institutions of policies and procedures designed to control and manage risks effectively;
|
6º uha cyangwa utanga umwanzuro wo guha isoko sosiyete idafite ubuzima gatozi; | 6º awards or proposes to award a tender to a company with no legal personality;
|
Umucamanza uri ku yindi mirimo mu rwego rw’ubucamanza itari iyo guca imanza ivugwa article 65: judicial recess | A judge in any other judicial service as referred to in this law but which is not trying court article 65: vacances judiciaires
|
Ingingo ya 50: umushahara | Article 50: salary
|
Ku munsi ubanziriza uw’itora no ku munsi w’itora nyirizina, umukandida abujijwe: | On the day before and on the actual day of the election, it is prohibited for a candidate:
|
Umutwe wa ii: igenzura rijyanye no kwirinda imirasire yangiza | Chapter ii: regulation for radiation protection
|
Iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu igazeti ya leta ya repubulika y‟ u rwanda. agaciro karyo gahera ku wa 14/08/2008. | This order shall come into force on the date of its publication in the official gazette of the republic of rwanda. it takes effect as of 14/08/2008.
|
Igihe ushinzwe gutanga serivisi zo kwishyurana ashaka kwifashisha ibindi bigo mu gukora imirimo ye y‟ingenzi, agomba kubanza kubisabira uruhushya rwa banki nkuru hakurikijwe ingingo ya 27. | Where a payment service provider intends to outsource its operational functions, it shall apply for central bank approval in conformity with article 27. au cas où un prestataire de service de paiement a l`intention de sous- traiter ses fonctions opérationnelles, il doit demander l‟autorisation préalable de la banque centrale conformément à l`article 27.
|
Bitabo n’inyandiko by’ibaruramari by’umuryango ariko batabijyanye hanze y’ububiko. inteko rusange ishobora guhagarika umugenzuzi w’imari udakora umurimo we neza maze igashyiraho umusimbura kumara igihe gisigaye ngo manda irangire. | They shall have access to the association’s books of accounts and accounting documents but without removing them from the place they are kept in. the general assembly may decide to terminate the term of office for a financial auditor who does not properly perform his or her duties and proceed with his or her replacement for the remaining part of the term of office.
|
Ingingo y’amasezerano ibuza ihererekanya ry’uburenganzira buturuka kuri ayo masezerano iha ufite inshingano uburenganzira ku ndishyi zo kutubahiriza ingingo zibuza ihererekanya ry’uburenganzira ariko ntitesha agaciro iryo hererekanya, keretse hari ubundi bushake bugaragaye. | A clause of the contract prohibiting the assignment of rights arising from that contract gives to the debtor the right to damages for breach of the terms prohibiting the assignment of rights but does not invalidate the assignment, unless a different intention is manifested.
|
Aho usaba abarizwa / tel. …………………………… ……………………......….. …………………………… ……………………......…..... ………………………… icyemezo n‘inshingano | Applicant’s address/ tel. . …………………………… ……………………......………. certification and undertaking
|
1° umena ibanga rya leta ku bushake bwe; | 1° voluntarily reveals a state secret;
|
Umugenzuzi bwite mukuru akurikirana kandi agahuza ibikorwa by‟igenzura bwite mu nzego za leta. | The chief internal auditor shall monitor and coordinate internal audit function in public entities.
|
Ingingo ya 5: ivanwaho ry’ingingo zinyuranyije n’iri teka ingingo zose z’amateka abanziriza iri kandi zinyuranyije na ryo zivanweho. ingingo ya 6: igihe iteka ritangira gukurikizwa iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu igazeti ya leta ya repubulika framework for their rational utilization; | All prior provisions contrary to this order are hereby repealed. article 6: commencement this order shall come into force on the date of its publication in the official gazette of the republic en place d’un cadre approprié pour leur utilisation rationnelle;
|
1° ibibujijwe byose mu bushobozi n’ububasha by’isosiyete ikomatanyije; | 1° any restriction on the amalgamated company's capacity and powers;
|
Ingingo ya 146: iyemerwa ry’umukono koranabuhanga | Article 146: preliminary technical acceptance
|
16° umufatabuguzi: umuntu ufite uruhare mu masezerano y’ifatabuguzi n’ikigo kandi ku bundi buryo akaba yemerewe kubona raporo zacyo; | 16° subscriber: a person that is a party to a subscription agreement and is otherwise eligible to access credit bureau reports;
|
(2) uru rwego rugomba guhabwa ibikenerwa bifasha kugora imirimo kandi inshingano zarwo zigasobanurwa neza. | (2) the function should also be sufficiently resourced and its responsibilities should be clearly specified.
|
Kwiyandikisha bisaba ibi bikurikira: official gazette nᵒ 16 of 17/04/2017 | Toute requête official gazette nᵒ 16 of 17/04/2017
|
Ibikubiye mu masezerano y’ubukode, uko ategurwa n’uko atangwa bigenwa n’iteka rya minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ze. | The content of the lease contract, modalities for its drafting and issuance shall be determined by an order of the minister in charge of lands.
|
Umutwe wa v: uburyo ubwenegihugu buhabwa umuntu ufite inkomoko y‟u rwanda | Chapter v: modalities for granting nationality to a person of rwandan origin
|
7 º inyandiko ya kabiri itanga amabwiriza ngenderwaho mu gutegura ingengo y‟imari, ari na yo itanga imibare ntarengwa ishyikirizwa inzego zose za leta bitarenze impera za mutarama; | 7 º the second budget call circular, containing the indicative ceilings, shall be issued to all public entities by end of january;
|
1° kugaragaza umubare w’imari shingiro mu nyandiko y’ubwumvikane y’ishingwa ry’isosiyete n’amategeko shingiro y’isosiyete; | 1° state the amount of capital of the company in its memorandum and articles of association;
|
(h) gutanga ikirego mu nkiko ku muntu wabaye nyirabayazana w’impanuka y’ikinyabiziga cyangwa ihohoterwa ritewe n’inyamaswa, iyo hashize amezi atatu amenyeshejwe indishyi agomba gusubiza sgf ntazisubize; | (h) to file a case in courts of law against any person responsible for damage or injury caused by an automobile or an animal where after three months from the time of notification, he or she failed to reimburse the amount of compensation paid by sgf;
|
Akarere: ni urwego mu muryango w‟abaysilamu mu rwanda. imbibi zarwo zingana n‟imbibi z‟akarere mu nzego bwite za leta. | District: is an organ in rwanda musilms organization. its bounderies equal to the ordinary bounderies of the dustrict within state structures.
|
(b) imirimo y’ubwubatsi igomba gukorwa ari mike kandi itatanye cyangwa iri ahantu hagoye kugera ku buryo hashobora kutaboneka abubatsi babishoboye bayikora ku giciro gikwiye; | (b) construction works are small and scattered and are in remote locations or are in locations whose access is difficult so that qualified construction firms are unlikely to bid at reasonable price;
|
Amafaranga yose ari kuri konti y’ikigega atarakoreshejwe akoreshwa mu ishoramari hakurikijwe uburyo buvugwa mu nyandiko ihamagarira rubanda kugura imigabane. | Any un utilized amount lying in the account of the scheme shall be invested in the manner as disclosed in the offer document.
|
Ingingo ya 138: imyanya itorerwa idakomatanywa | Article 138: incompatible elective posts
|
Ingingo ya 93: itora ry’umudepite uhagararira abantu bafite ubumuga | Article 93: election of a deputy representing people with disabilities
|
Ingingo ya 97: kutavangura ku kazi | Article 97: non discrimination at workplace
|
Ingingo ya 139: igenzurwa ry’ibicuruzwa cyangwa ibigemurwa | Article 139: verification of goods or supplies
|
(1) agaciro k’ibintu cyangwa serivisi biri ku isoko ni ikiguzi ibyo bintu cyangwa serivisi byagira bijyanywe ku isoko ku munsi bitangiweho. | (1) the market value of goods or services is the consideration the goods and services would fetch in the open market at the time of supply.
|
(d) atwite kandi gukora icyo gihano byabangamira ubuzima bwe cyangwa ubw’umwana atwite. | (d) she is pregnant and the execution of that penalty may cause the risk on her health or on the foetus health.
|
Subsets and Splits
No community queries yet
The top public SQL queries from the community will appear here once available.