kin
stringlengths
5
22.5k
eng
stringlengths
6
6.85k
Ingingo ya 23 : biro nyobozi iterana rimwe mu mezi atatu mu nama yayo isanzwe n’igihe cyose bibaye ngombwa mu nama idasanzwe. itumizwa kandi ikayoborwa na perezida w’umuryango cyangwa visi perezida mu gihe perezida atabonetse.
Article 23 : the executive committee shall meet in an ordinary session once in three months and as often as necessary in an extraordinary session. it is convened and chaired by the president of moucecore or, in case of his absence, by the vice president.
Ingingo ya 254: ikirego kigamije kwirinda ibikorwa byabangamira ababerewemo umwenda
Article 254: actions to avoid acts detrimental to creditors
Ingengabihe ya buri munsi y’amasaha y’akazi n’ay’ikiruhuko ku mukozi igenwa n’umukoresha. ikiruhuko cya buri munsi umukoresha agenera umukozi ntikibarirwa mu masaha y’akazi.
The daily timetable for work hours and break for an employee is determined by the employer. the daily rest granted by the employer to the employee is not counted as work hours.
D. za politiki n’imigenzereze ya banki iri mu iseswa.
D. the policies and procedures of the bank undergoing liquidation.
2º umutungo wose ucungwa ufitwe n’ubufatanye mu bucuruzi bufite uburyozwe budahinnye wahawe umuntu uwufiteho uburenganzira cyangwa umucungira umutungo w’umwuga;
2º any trust property held by the general partnership has been transferred to the person entitled to it or a trustee for that person;
1° iyo ufite ububasha bwa kibyeyi yakoresheje nabi ububasha bwe bwa kibyeyi cyangwa ahoza umwana ku nkeke;
1° where the person with parental authority abuses his/her parental authority or ill-treats the child ;
Sinode ishobora gushyiraho izindi nzego z’umuryango ikazigenera ubushobozi n’uburyo zikora.
The synod can set up other organs and give them capacity and the structure of working.
Ingingo ya 20: icyo ubufatanye n’amahanga mu bucamanza bugamije
Article 20: purpose of the legal cooperation
Mategeko, umuntu wese wunganira usora wemejwe n’ubuyobozi bw’imisoro ufasha, ushishikariza cyangwa ugambana n’usora kugira ngo bakore ibinyuranyije n’amategeko y’imisoro aba akoze ikosa rihanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’iyaciwe usora.
Laws, any qualified professional authorized by the tax administration who aids, abets or conspires with the taxpayer in order to contravene fiscal laws commits a fault punishable by an administrative fine equal to that imposed to the taxpayer.
Ishingiye ku itegeko n° 06/2012 ryo kuwa 17/02/2012 (igazeti ya leta ya repubulika y‟u rwanda) rigena imitunganyirize n‟imikorere by‟imiryango ishingiye ku idini, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 2, iya 16, iya 17, iya 28, iya 40
Pursuant to the n o 06/2012 of 17/02/2012 (official gazette of the republic of rwanda n o 15 of 9/04/20/12) determining organization and functioning of religious-based organizations, especially in its articles 2, 16, 17, 28, 40 and 41;
Ingingo ya 17: aho umutungo ukomoka
Article 19 : the sources of the patrimony
(4) iyo urwego rw’ubugenzuzi rwanze ugusaba kw’icyemezo, rubimenyesha mu nyandiko uwasabye kandi akamenyeshwa impamvu z’icyo cyemezo.
(4) if the supervisory authority rejects the application for license, it shall provide in writing the grounds for its decision to the applicant.
Ryo kuwa 18/07/2004 rigena amwe mu mateka y‟abaminisitiri yemereza atanyuze mu nama y‟abaministiri, cyane cyane mu ngingo yaryo ya mbere; abisabwe n‟umuvugizi w‟umuryango “great lakes call to action against poverty (gcap)” mu rwandiko rwe rwakiriwe kuwa 15/04/2011;
Pursuant to the presidential order nº 27/01 of 18/07/2004, determining certain ministerial orders which are adopted without consideration by the cabinet, especially in article one; upon request lodged by the legal representative of the association “great lakes call to action against poverty (gcap)” on 15/04/2011;
Rica yemerewe gutangira gukora kandi ihawe ubuzimagatozi.
Rica is accredited and granted legal personality.
2º nta bundi buhanga buhambaye bw’inyongera bw’ahandi busabwa;
2º no additional outside professional support is required;
B) kumenyeshwa ibikorwa byose by’ binyuze mu nama cyangwa mu nyandiko;
B) to be informed about all the activities of the party through meetings or in writing;
Umuyobozi mukuru ushinzwe gucunga imari ya leta aha agaciro umutungo wabonywe binyuze mu itegeko, impano n‟irage, kaba mu mafaranga cyangwa akandi gaciro gahwanye na yo cyangwa hakurikijwe politiki iyo ari yo yose bireba cyangwa imirongo ngenderwaho yatanzwe na minisitiri.
The chief budget manager shall assign values to property acquired through operation of law, donations and bequests either at cost or its equivalent or in accordance of any relevant policies or guidelines issued by the minister.
Ashingiye ku iteka rya perezida n° 12 ter /01 ryo kuwa 27/3/2003 rivugurura komisiyo y‟igihugu ikorana n‟ishami ry‟umuryango w‟abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n‟umuco;
Pursuant to the presidential order n° 12 ter/01 of 27/03/2003 on the restructuring and reorganization of the rwanda national commission for united nations educational, scientific and cultural organization;
11º abanditsi;
11º public notaries;
Bitabangamiye ibiteganywa n’amabwiriza rusange yerekeye ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi ku bashinzwe uburyo bw’imyishyuranire n’abatanga serivisi zo kwishyurana; iyo habonetse ikinyuranyo, aho imbumbe y’amafaranga abitse mu buryo bw’ikoranabuhanga aruta ingano y’amafaranga abitse afatika, ikigo gitanga amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga kitacyira amafaranga abitswa gihanishwa igihano kingana n’inshuro eshatu z’ikinyuranyo cyagaragajwe.
Without prejudice to the regulation on administrative sanctions applicable to the payment systems operators and payment service providers; in case of differences, whereby the float is greater than the total value of liquid assets, the non-deposit taking e- money issuer shall be liable of a fine of three times of the difference there of identified.
3 º gukurikirana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya politiki, ingamba na gahunda z’urwego rw’ubuzima n’inzego zifitanye isano na rwo ibinyujije mu:
3 º monitoring and evaluating the implementation of policies, strategies and programs of health sector and related sectors through:
Ashingiye ku itegeko n° 8/ 2006 ryo kuwa 24/02/ 2006 rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere y’akarere cyane cyane mu ngingo yaryo ya 18;
Given law n°08/2006 of 24 february 2006 determining the organisation and functioning of the district, especially in its article 18;
2° gukurikirana imikoreshereze y’amafaranga cdf igenera ibikorwa by’amajyambere mu turere no mu mujyi wa kigali ;
2° to monitor the use of funds cdf allocates to development projects in the districts and the city of kigali;
Mahanga; 5° kwita ku mibereho myiza, uburezi, imyifatire n‟imyitwarire myiza y‟abanyeshuri n‟iy‟abakozi; 6° gushyikiriza inama y‟ubuyobozi umushinga w‟igenamigambi ry‟ibikorwa bya kie by‟igihe gito, igiciriritse n‟ikirambye; 7° gushyikiriza inama y‟ubuyobozi iteganyabikorwa rya buri mwaka n‟imbanzirizamushinga y‟ingengo by‟imari bya kie ; 8° gutegura umushinga w‟ubufatanye n‟andi mashuri makuru, ibigo by‟ubushakashatsi n‟izindi nzego no kuwushyikiriza inama y‟ubuyobozi kugira ngo iwemeze;
1. to implement the decisions of the board of directors; 2. to ensure rational utilisation and management of the financial assets of the institute; 3. to represent the institute both at the national and international levels; 4. to ensure the welfare, the discipline, the education and the good behaviour of the students and the staff members; 5. to forward short, medium and long term budget proposals of the institution to the board of directors for approval; 6. to submit to the board of directors for approval and adoption the annual action plan or the annual budget proposal 7. to prepare the cooperation agreement proposals between the higher learning institutions, research centres and other organs and forward them to the board of directors for approval; 8. to prepare the annual activity and financial reports of the institute and submit them to the board of directors for approval; 9. to appoint a vice-rector to replace him or her when the vice-rector in charge of academic affairs is absent or withheld; 10. to carry out any other duties as may be assigned to him/her by the board of directors.
Y‟icyaro; 7. guteza imbere uburezi: uburezi bw‟abana bato, kwigisha imyuga n‟ubukorikori, uburezi bw‟abakuze, uburezi bw‟ababana n‟ubumuga, umuco na siporo.
7. to promote education; early childhood development, technical and vocational training, adult education, special needs education, sports and culture.
3. gufasha abantu gushyira hamwe ubushobozi bwabo no kugera ku mbaraga karemano ziturutse mu mitima, imibiri n’amarangamutima byabo;
3. help people to put together their wisdom and to access their inner power emanating from their heart, body and emotion.
Ingingo ya 47: iyemezwa ry’urutonde
Article 47: approval of the list
Iyo mirimo ikorwa ikigo cy'igihugu cy’amazi n’isukura cyangwa inzego z’ubuyobozi cyangwa izi nzego zishyize hamwe. 1° support a barrage across the adjacent land in a stream, a river, a lake or a pond;
Such works shall be carried out by a national water and sanitation body or by other administrative institutions or by such 1° appuyer un barrage sur le terrain adjacent à un fleuve, à une rivière, à un cours d’eau, à un lac ou à un étang ;
Twebwe , musenyeri filipo rukamba, umuyobozi wa diyosezi gatolika ya gikongoro;
We, the undersigned, bishop philippe rukamba, the apostolic administrator of the catholic diocese of gikongoro;
Abanyamuryango b’icyubahiro ni abantu ku giti cyabo cyangwa igisamuntu bemerwa n’inama rusange ikurikije imirimo y’ingirakamaro baba barakoreye umuryango.
They are honorary members all those physical or legal persons called so by the general assembly depending on a special service they have rendered to the association.
Ni ngombwa kandi, kuri buri kigo cy’imari, gushyiraho no gushyira mu bikorwa ibikurikizwa non-payment risk.
It is therefore necessary for each bank to develop and implement procedures to define the stratégiques pour la gestion du risque de non- paiement.
9º ahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo;
On the crime of genocide ideology and other related crimes;
A. ibyemezo by’abashinzwe gusaka abantu n’imizigo yabo, iby’abashinzwe kugenzura umutekano w’iby’indege n’iby’abatanga amahugurwa n’inyigisho mu by’umutekano w’iby’indege;
A. licensing of screeners, inspectors and instructors;
Y'iri tegeko, sendika cyangwa ishyirahamwe ry’abakoresha bigomba gukora amategeko shingiro n'amategeko ngengamikorere, kwitorera ubwabyo ababihagararira, gutunganya ibyerekeye imirimo n’icungwa ry'umutungo no gukora gahunda y'ibyo bagamije.
Of this law, a trade union or employers’ professional organization shall work out their own constitutions and internal rules and regulations, freely choose their representatives, organize their management and their activity and design their plan of action.
Ingingo ya 26: amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abanyamahanga bashyingiriwe mu rwanda, umunyarwanda n’umunyamahanga bashyingiriwe mu rwanda cyangwa mu mahanga cyangwa abanyarwanda bashyingiriwe mu mahanga
Article 26: applicable law for matrimonial regimes for foreigners who celebrate their marriage in rwanda, a rwandan and a foreigner who celebrate their marriage in rwanda or abroad or rwandans who celebrate their marriage abroad
Usaba icyemezo cyo gutanga inyandiko nyemezabubiko agomba kuba:
The holder of a licence must:
Agenzurwa n‟inzobere mu mirire yo mu rwego rwo hejuru. umufasha w‟inzobere mu mirire abazwa ku byo yakoze kandi akisobanura ku mugenzuzi we ku nshingano zose yahawe.
Umukozi uvura indwara z‟amaso (oco) yemerewe level nutritionist. in any case, an associate nutritionist shall be accountable on the basis of his/her performance and shall be liable before his/her supervisor for all the tasks assigned.
Umugenagaciro mukuru atanga kandi raporo igaragaza agaciro k’umutungo utimukanwa ugomba kugurwa cyangwa kugurishwa n’ikigega cyangwa se igihe ikigega gihamagariye rubanda kugura ibindi bice fatizo by’imigabane cyangwa se igihe habaye indi mpamvu iyi n’iyi ishobora kugaragazwa n’ikigo.
The principal valuer shall also submit a valuation report on real estate to be acquired or sold by the scheme or where new units are offered by the scheme or in any other circumstances as may be specified by the authority.
Icyakora ibiciro ntibisubirwamo ku mirimo yamaze gukorwa cyangwa yatinze gukorwa ku burangare bw’uwegukanye isoko keretse mu gihe isubirwamo rigamije kumanura ibiciro.
However, prices shall not be revised for completed works or works that have delayed to be completed when the successful bidder is responsible for such delays except where the revision is meant for reducing the price.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w‟umurenge yambura uwahawe uburenganzira bwo kwigisha abantu bakuru kubera:
The executive secretary of the sector shall withdraw the adult education operating license from an authorized adult education provider in case of:
A. kugura no kugurisha umutungo utimukanwa;
A. buying and selling of real estate;
Imikoreshereze, imicungire n’igenzura by’umutungo wa ocir the bikorwa hakurikijwe amategeko abigenga ubugenzuzi bushinzwe igenzura rya buri munsi ry’imikoreshereze y’umutungo wa ocir the buha raporo inama y’ubuyobozi bukagenera kopi ubuyobozi bwa ocir the. ocir the personnel shall be governed by the general statutes governing rwanda public service.
The use, management and audit of the patrimony of ocir the shall be carried out in accordance with relevant legal provisions. the service in charge of internal audit of ocir the shall submit its report to the board of directors and reserve a copy to the management of ocir the. le personnel de l’ocir the est régi par le statut général de la fonction publique rwandaise.
10° ikigega cya pansiyo cyemewe: ikigega cyose, uretse urwego rwa leta rufite ubwiteganyirize mu nshingano, cyujuje ibi bikurikira:
10° qualified pension fund: any fund except the public institution in charge of social security which fulfils the following conditions:
Ingingo ya 33: imitungire y’ubutaka bw’ibishanga
Article 33: swamp lands tenure
D) urubyiruko;
D) youth;
Umutwe wa ii: ibikubiye mu nyandiko z‟imitunganyirize y‟imijyi
Chapter ii: content of urban planning documents
Iyo inteko rusange igomba gufata icyemezo ku bindi bitari amategeko, uyoboye inama abaza ko hari umusenateri udashyigikiye umwanzuro atanze cyangwa watanzwe n’undi musenateri. iyo atabonetse, icyemezo kiba gifashwe ku bwumvikane busesuye. iyo habonetse utabyemeye, hakoreshwa gucisha mu majwi bakoresha ibyuma byabugenewe cyangwa bashyira ukuboko hejuru.
Where the plenary assembly has to make a decision on issues other than legislation, the chairperson of the plenary sitting asks whether any of the senators has an objection on a conclusion given by him/her or by another senator. if there is not any, the decision is made by consensus. if there is a senator who is against it, the matter is put to vote by electronic vote or a show of hand.
Iteka rya minisitiri rigena ibishingirwaho kugira ngo amafaranga yafatiriwe yishyurwe abakozi imishahara yabo.
An order of the minister determines conditions for the use of the amounts withheld to pay the amounts owed to workers.
Ubuzimagatozi buhawe umuryango “clinique mere du verbe” ufite icyicaro mu karere ka gasabo, mu mujyi wa kigali.
Legal status is hereby granted to the association “clinique mere du verbe” situated at gasabo district, in kigali city.
Ugize inama y’ubutegetsi cyangwa umunyamabanga w’isosiyete y’ubucuruzi iri mu icungamutungo ry’agateganyo cyangwa mu icungamutungo agomba guha umucungamutungo w’agateganyo cyangwa umucungamutungo inyandiko zose n’amakuru bifitanye isano n’isosiyete y’ubucuruzi.
The liquidator may request a director, secretary or shareholder of the company or any person having possession of books or documents of the company to submit them to the liquidator.
Ibyemezo by`inteko rusange bifatwa hakurikijwe itora ku bwiganze bw`amajwi y`abaje mu nama, uretse mu bihe bindi biteganijwe n`itegeko cyangwa n`ayandi mategeko; iyo amajwi angina, bongera gutora. ku nshuro ya gatatu igice perezida aherereyemo ni cyo kiganza.
The decisions of the general assembly are taken by a simple majority vote of the members present, unless otherwise expressly provided by law or by these by laws, in the event of a tie, the vote is renewed. if it stay that way , in the third round, the president's vote is decisive.
Inama y‟abaminisitiri yateranye ku wa14/05/2014, imaze kubisuzuma no kubyemeza;
After consideration and approval by the cabinet, in its session of 14may 2014;
Amabwiriza y’agateganyo ya minisitiri w’ibikorwa remezo ku mirimo yo gukora amapula y’inyubako, n’iy’ubwenjenyeri mu rwanda ………………………………………………...50
Provisonnal instructions of the minister of infrastructure on architecture and engineering services in rwanda …………………………………………………………………………..50
Iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu igazeti ya leta ya repubulika y’u rwanda. agaciro karyo gahera ku wa 29/07/2022. national public prosecution authority is dismissed from public servants.
This order comes into force on the date of its publication in the official gazette of the republic of rwanda. it takes effect as of 29/07/2022. l’organe national de poursuite judiciaire est révoqué des agents de l’état.
Iteka rya minisitiri rigena abandi bagize inama mpuzabikorwa ya rcs hashingiwe ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo ishyirwaho hakurikijwe amategeko abigenga.
An order of the minister determines other members of the coordination council of the rcs based on the organisational structure established in accordance with relevant laws.
3º kopi iriho umukono wa noteri y’icyemezo gikubiyemo inyandiko y’ubwumvikane cyangwa y’amategeko shingiro y’isosiyete;
3° a notarised copy of the certificate containing its memorandum or articles of association;
Iteka rya minisitiri rigena ibisabwa n’uburyo bwo gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga umubiri w’umuntu, urugingo, ingirangingo, article 7: harvesting or transplantation licence
An order of the minister determines the conditions and modalities for the import or export of the human body, of an organ, tissue, article 7 : licence de prélèvement ou de transplantation
Ingingo ya 17: umuryango ushobora guseswa cyangwa kugabanywamo indi miryango na sinodi cyangwa n‟urukiko rubifitiye ububasha hakurikije itegeko rigenga imiryango idaharanira inyungu mu rwanda byemejwe na 2/3 by‟abagize sinodi ya e.e.r-d/kgo. igihe cy‟iseswa, umutungo uzahabwa undi muryango bihuje intego kandi ukorera mu rwanda, hamaze kwishyurwa imyenda. iyo umuryango usheshwe na sinodi, ibyemezo bifatwa k‟ubwiganze bw‟amajwi bwa 2/3 by‟abayigize. kugabanya umuryango mo indi miryango byemezwa gusa na 2/3 by‟abagize sinodi.
Article 16: patrimony of the association is managed by elected management committee and controlled by accounts‟ commissioners. title iv: final dispositions article 17: the association can resolved/ dismantled or subdivided into other associations by synod council or by judicial competent organ referring to the current laws governing non- profit making associations in rwanda by the decision of 2/3 ea.r-d/kbgo members of synod .when the association is dismantled the patrimony will be given to other association which has the same objectives, goals and priorities as of the anglican church of rwanda which especially works in rwanda after paying all debts. when the association is resolved by the synod council the decision is taken by the majority of 2/3 of the effective members who have attended. the subdivision of the association is done and decided by the majority of 2/3 of the members of synod.
Umudepite weguye ku murimo w’ubudepite ku mpamvu zinyuranye ashyikiriza perezida w’umutwe w’abadepite ibaruwa y’iyegura rye. perezida w’umutwe w’abadepite abigeza kuri perezida wa repubulika, akagenera kopi perezida wa sena, perezida w’urukiko rw’ikirenga na perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi.
A deputy who for a number of reasons resigns from office as a deputy tenders his/her letter of resignation to the speaker of the chamber of deputies. the speaker of the chamber of deputies, in turn, notifies the president of the republic thereof with a copy to the president of the senate, the president of the supreme court and the chairperson of the national electoral commission within three (3) working days.
Ububasha n’inshingano bya buri murimo w’igenzura bigomba gusobanurwa mu nyandiko article 54: internal control systems and control function
The authority and responsibilities of each control function shall be set out in writing as part of the article 54: systèmes de contrôle interne et fonction de contrôle
Muri rusange, ivangwa ry‟ubu buryo bwose buvugwa haruguru ryatanga amakuru akwiye yashingirwaho hakorwa gahunda y‟ikomeza ry‟imirimo. amakuru yose y‟ingenzi yabikwa kugira ngo akoreshwa nibura umwaka umwe cyangwa kugeza igihe indi nama y‟akazi izabera.
Generally a combination of all the above methods should provide an adequate source of information from which to base the business continuity plan. all relevant information should be stored for reference for at least one year or until next business meeting.
Ingingo ya 4: intego y’umuryango: - kwamamaza ubutumwa bwiza bw‟agakiza nk‟uko byategetswe n‟umwami yesu kristo. beth ammi christian fellowship church( b.c.f.c)
Article 4: the key organization mission: -to proclaim the gospel of salvation in compliance with jesus christ. beth ammi christian fellowship church( b.c.f.c)
Inshingano za biro y’umutwe w’abadepite ni izi zikurikira:
Responsibilities of the bureau of the council are the following:
Sont membres adhérents des personnes physiques ou morales qui, sur demande et après avoir souscrit aux présents statuts, sont agréées par l‟assemblée générale. mboneragihugu, n‟imyuga by‟abana bityo umuryango ukagira uruhare mu iterambere rusange rya muntu ; -guha abana ubumenyi n‟ubushobozi bishingiye ku muco mwiza, uburere mboneragihugu n„imyuga bijyanjye n‟aho isi igeze;
Décembre 1971. sont membres adhérents les eglises qui, sur demande et après avoir souscrit aux présents statuts, sont agréées par l‟assemblée générale. inserting moral and civic courses within faculties curricula and by promoting behaviour in accordance with evangelical values; -to create nursery, primary, secondary schools and higher education institutions;
Ingingo ya 17 : usibye gusa izihariwe n’inteko rusange, inshingano z’inama y’ubuyobozi n’izi: - gutegura imbonera hamwe n’imikoreshereze y’imari y’umuryango; - kwereka inteko rusange ingamba n’umurongo byagenderwaho; - gufasha gushyiraho abakozi bishyurwa; - kwereka inteko rusange ibishobora official n°6 of 08/02/2010
Article 17: apart from those reserved for the general assembly, the powers conferred upon the board of directors are many and include: - to prepare the financial statement of the organization; - to propose to the general assembly guiding policies for the organization; - to preside over staff interviews; - propose to the general assembly section 2: le conseil d’administration
Kohereza mu mahanga imyanda yifitemo imirasire yangiza biremewe mu gihe byatangiwe uruhushya n’urwego ngenzuramikorere.
The export of radioactive waste is allowed upon authorization by the regulatory authority.
Iyo ikigo cy’imari kitakoze ku munsi w’akazi, kwishyura inyandiko ishobora gucuruzwa bishyirwa ku munsi w’akazi ukurikiraho keretse igihe biteganyijwe ukundi n’inyandiko ishobora gucuruzwa.
If a financial institution is not open for business on a working day, the day for payment of a negotiable instrument is postponed to the following working day unless provide otherwise in a negotiable instrument.
1° iyo ari ugukura amafaranga kuri konti, umuguzi wa serivisi y’imari ahita abimenyesha utanga serivisi y’imari. iyo babyemeranyijweho, utanga serivisi y’imari amusubiza ayo mafaranga mu gihe kitarenze amasaha atandatu (6). iyo amafaranga yakuweho yari ayo kwishyura undi muntu kandi akaba yarangije kwishyurwa cyangwa koherezwa, umuguzi wa serivisi y’imari ubwe yumvikirana n’uwishyuwe ayo mafaranga kandi utanga serivisi y’imari ntaryozwa icyo gikorwa;
1° in case of debit, the financial service consumer shall immediately notify the financial service provider. in case of agreement, the financial service provider shall reverse the transaction in a period not exceeding six (6) hours. in case, the debit was a payment to the third party and the amount was already paid or transferred, the financial service consumer shall personally liaise with the third party paid and the financial service provider shall not be liable for that transaction;
(i) umutwe urenze umwe, interuro irenze imwe, igice kirenze kimwe, cyangwa igitabo kirenze kimwe;
(i) more than one chapter, one title, one part, or one book;
5. harebwe ko nta bantu babiri bo mu muryango mugari umwe waba uri mu mwanya w‟umuyobozi w‟inama y‟ubutegetsi n‟uw‟umyobozi mukuru cyangwa w‟umuyobozi b‟ikigo mu gihe kimwe?
5. has it been ensured that no two members of the same extended family have occupied the position of chairman and that of chief executive officer or executive director of the institution at the same time?
6. inyandiko igaragaza ko ubwiteganyirize bugengwa n’urwego rw’ubugenzuzi hakurikijwe itegeko kandi ko uburenganzira bw’abiteganyirije n’abateganyirijwe burengerwa n’itegeko;
6. a statement that the scheme is regulated by the supervisory authority under the law and that the rights of members and beneficiaries are protected under the law;
Tuzirikanye ko urubyiruko ari imbaraga n‟abayobozi ba none n‟ejo hazaza kandi rugomba kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry‟igihugu;
Mindful that youth constitute the work force, today‟s as well as tommorow‟s leaders and as such have an invaluable role to play in national development;
1° isesengura ry’inyandiko n’amakuru byavuye mu kigo cyagenzuwe;
1º the exchange of data and information;
(4) ku byerekeye ibivugwa muri iyi ngingo, «ahatangirwa serivisi» bisobanura ahantu mu buryo bufatika (urugero: amashami ya banki, amaduka) cyangwa uburyo budafatika (urugero: urubuga rwa interineti, telefoni) aho abohereza n’abagenewe amafaranga yoherejwe bakoresha bohereza cyangwa bakira (c) the time it will take the money to reach the payee; and
(4) for the purpose of this article, “access point” means both physical (e.g., bank branches, shops) or virtual (e.g. websites, telephones) locations where senders and designed recipients can send or receive (c) le temps qu’il faut pour que l’argent parvienne au bénéficiaire; et
Umuryango nyarwanda utari uwa leta: “institute of agriculture, technology and education of kibungo (inatek)”……………………………………………………………...……………………3
National non-governmental organisation: “institute of agriculture, technology and education of kibungo (inatek)”……………………………………………………………...……………………3
Ikigo gishobora gusaba usaba icyemezo cyo gukora nk’isoko ry’ibicuruzwa by’ibanze n’amasezerano abikomokaho kugiha andi makuru yose gisanga ari ngombwa yerekeye inyandiko isaba, ayo makuru agatangwa mu buryo cyangwa akagenzurwa hakurikijwe amabwiriza atangwa n’ikigo.
The authority may require an applicant for licence to operate as a commodity exchange and related contracts to provide it with such further information as it considers necessary in relation to the application, such information is provided or verified in accordance with authority’s regulations.
V. gusubiramo imicungire y’ikigo, gushinga ikigo, gukora dosiye y’ishoramari
V. reorganization or setting up a business, investment file
Buri mukozi wa leta afite inshingano yo kumenyesha umuyobozi ubifitiye ububasha ikosa ryakozwe n’uwarikoze.
Every public servant shall have obligation of exposing a public servant who committed a disciplinary fault and fault committed to the competent authority.
6° imenyekanisha ry’umusoro wafatiriwe.
6° a declaration of a tax withheld.
Ingingo ya 9: kwimwa viza cyangwa uruhushya rwo kuba mu rwanda
Article 5: conditions of stay and residence in rwanda
Uburenganzira buvugwa mu gace ka 3o k’igika cya 2 cy’iyi ngingo bugomba kuba bwanditse kandi bushobora kugarukira ku makuru runaka, ku mpamvu yihariye cyangwa ku muntu runaka.
The authorisation referred to in point 3o of paragraph 2 of this article must be in writing and may be limited to specific information, a specific purpose or to a specific person.
A) kugaragaza inshingano z’impande zigirana amasezerano mu kwifashisha undi muntu mu gukora imirimo kugira ngo yizere ko politiki n’ibikorwa by’umutekano biri ku rwego rushimishije kandi bikora neza, harimo n’ibihe bisobanuye aho buri ruhande rufite uburenganzira bwo guhindura ibisabwa bijyanye n’umutekano. amasezerano yo kwifashisha undi muntu mu gukora imirimo agomba no gusubiza ibibazo bikurikira:
A) state the responsibilities of contracting parties in the outsourcing agreement to ensure the adequacy and effectiveness of security policies and practices, including the circumstances under which each party has the right to change security requirements. the outsourcing agreement shall also address:
Ingingo ya 17: imikoreshereze, imicungire n’imigenzurire by’umutungo
Article 17: use, management and audit of property
Komite ishobora gushyiraho amatsinda yihariye mu bayigize agamije gusuzuma ibibazo byabangamira iterambere ry’ubutabera.
The committee may set up special groups of its members aiming at considering issues that may hinder the development of justice.
1. gafunga noël (sé) 2. nkundiye james (sé)
1. fore christ, inc (sé)
4° 4 iyo uwahohotewe afite imyaka iri hagati ya 35 na 39;
4° 4 where the victim is aged between 35 and 39;
F) kwirinda igikorwa cyose cyatesha agaciro psp n’abayobozi bayo cyangwa bishobora kuyobya abayoboke.
F) avoid any act likely to blemish the psp’s reputation and the honour of its leaders or to divert members from their responsibilities or line of conduct.
1° gutana kw’abashyingiranywe;
1° divorce;
Ubutaka u rwanda rwahawe n’ikindi gihugu bugengwa n’amategeko y’icyo gihugu.
The land allocated to rwanda by another country is governed by the laws of that country.
Ashingiye ku itegeko n°12/2007 ryo ku wa 27/03/2007 rigenga amasoko ya leta nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 5, iya 6, iya 8, iya 13, iya 21, iya 22 bis, iya 23, iya 23 bis, iya 27, iya 28, iya 30, iya 31, iya 37 bis, iya 41, iya 43, iya 44, iya 49, iya 53, iya 54, iya 56 bis, iya 56
Pursuant to law n° 12/2007 of 27/03/2007 on public procurement as modified and complemented to date, especially in articles 5, 6, 8, 13, 21, 22 bis, 23, 23 bis, 27, 28, 30, 31, 37 bis, 41, 43, 44, 49, 53, 54, 56 bis, 56 ter, 57, 58, 60, 61, 63, 64, 65, 68, 70, 72, 74, 75, 80, 83, 84, 93 and 138,
Iri teka rishyiraho imishahara n‟ibindi bigenerwa umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa, umuyobozi mukuru ushinzwe imari n‟abayobozi b‟amashami b‟urwego rushinzwe iterambere mu rwanda.
This order determines the salaries and fringe benefits for the chief operating officer, chief financial officer and heads of departments in rwanda development board.
Iteka rya minisitiri w’intebe n° 118/03 ryo ku wa 06/08/2018 rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeye inganda (nirda) n’izindi ngingo zose rwandan francs (frw 100,000) for office telephone communication allowance, per month.
The prime minister’s order n° 118/03 of 06/08/2018 determining organisational structure, salaries and fringe benefits for members of the staff of national industrial research and development agency (nirda) and all other prior provisions contrary to this order are repealed. francs rwandais (100.000 frw) de frais de communication par téléphone de bureau, par mois.
Iyo imitungo ishobora kubyara amafaranga yagabanutse mu gaciro kugera aho igikorwa cy‟imyenda itandukanye ihurijwe hamwe igamijwe kugurishwa nk‟impapuro ndangamwenda kidashobora kubyara inyungu ku buryo kitakomeza, utanga umwenda ashobora gusigarana uburenganzira bwo kugura mbere y‟abandi mu kugura imitungo y‟ushyira imigabane ku isoko ku gaciro gakwiye.
Where the eligible assets have declined to a level that renders the asset securitization transaction uneconomical to carry on, the originator may retain a first right of refusal to repurchase assets from an issuer at a fair value.
Ishingiye ku itegeko n o 04/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya leta; public interest organisation “aseao-wihogora”
Governing the organization and the functioning of national non-governmental organizations; organisation d’interet public “aseao-wihogora”
N° 32/01 ryo kuwa 24/5/2013
N° 32/01 du 24/5/2013
Ingingo ya 66: ingaruka yo kudafatira umusoro ufatirwa
Article 66: consequence for failure to withhold tax
Ingingo ya 9: politiki y‟uburezi ya unr
Article 9: policy of education of unr
Igika cya mbere n‟icya 8 by‟ingingo ya 6
8º control panel 9º exposure switch
 itariki ya raporo n’igihe igenzura ryakozweho;
 date of report and period covered by the audit;
Iyo banki nkuru ibona ko isosiyete y’imari ibumbye izindi irimo gucungwa mu buryo butari kinyamwuga kandi bubangamiye inyungu z’ababikije, ababerewemo imyenda, abafashe ubwishingizi cyangwa abandi bafatanyabikorwa bafite imigabane mu kigo cy’imari kigenzurwa, ishobora gutegeka ko ikigo cy’imari kigenzurwa kivanwa mu isosiyete y’imari ibumbye izindi ikagihindura ikigo cy’imari kigendera ku murongo umwe wacyo. institution from a financial holding company
Where in the opinion of the central bank, the financial holding company is being run in an unprofessional manner that is detrimental to the interest of depositors, creditors, policyholders and/or other stakeholders of the regulated financial institution, it may divest a regulated financial institution from financial holding company and ring-fence it into a single line financial institution.