kin
stringlengths
5
22.5k
eng
stringlengths
6
6.85k
2° umubare w’abashinjacyaha n’uw’abakozi bunganira abashinjacyaha bakorera muri urwo rwego basinye amasezerano y’imihigo n’igihe bayasinyiye;
2° the total number of prosecutors and assistants of prosecutors of the institution who have signed performance contracts and the date of signature;
Ingingo ya 75: kuregera komisiyo ishinzwe imyitwarire
Article 75: saisine de la commission de discipline
Ingingo ya 386: ivanwaho ry’ingingo z’amategeko zinyuranyije n’iri tegeko
Article 386: repealing of inconsistent provisions
Ibibiriti birimo fosifori y‟umweru.
Matches containing white phosphorous.
F) gushyira ku isoko inyandiko z‟agaciro zicuruzwa ku birebana no guhamagarira abantu batoranijwe gushora imari bigomba gukorwa mu gihe cy‟ibyumweru bibiri uhereye ku itariki ushyira ku isoko inyandiko ahamagariyeho abantu kugaragaza ubushake bwo kugura izo nyandiko. igice cy‟inyandiko zashyizwe ku isoko kitaguzwe nyuma y‟ibyo byumweru bibiri ntigishyirwa ku isoko. igihe ari igikorwa cyo guhamagarira rubanda kugura inyandiko zashyizwe ku isoko
F) the commercial paper issue in case of private placement must be completed within a period of two weeks from the date on which the issuer opens the issue for subscription. any unsold portion of the issue after two weeks of its opening for subscription shall not be issued. in case of public offer it should be completed within the period as specified in offer document;
14° gukusanya amafaranga yose agomba kwishyurwa kuri konti ya cis;
14° collect all income due to be paid to the account of the cis;
Ibyo ari byo byose, iyo itorero cyangwa umuryango bivuye muri cpr ntibigomba kugira icyo bisaba ku mutungo wa c.p.r.
In all cases, the church or organization, which withdraws from cpr, should not pretend to any remittance from cpr assets.
8° bikozwe ku mpamvu z’ubushakashatsi byatangiwe uruhushya n’urwego bireba.
8° it is carried out for research purposes upon authorisation by relevant institution.
(ii) atangwa hatanzwe amafaranga y’u rwanda cyangwa irindi faranga ryemewe na banki nkuru ahwanye n'umubare utari munsi y'umubare w'amafaranga atangwa;
(ii) issued against receipt of currency of rwanda or any other currency authorized by the central bank of an amount not lesser in value than the monetary value issued;
Inshingano z’ingenzi z’ugize inama y’ubutegetsi mu gihe akoresha ububasha bwe cyangwa yuzuza inshingano ze nk’ugize inama y’ubutegetsi, ni ugukora nta buriganya ku buryo yemera ashingiye ku mpamvu zumvikana ko ibyo akora bigamije inyungu z’isosiyete, kandi agakoresha ubushishozi bugaragara mu kurangiza inshingano ze mu byo akora.
The fundamental duty of a director, when exercising powers or performing duties as a director, is to act in good faith in a manner that he or she believes on reasonable grounds is in the best interests of the company, and use reasonable diligence in the discharge of the duties of his or her office.
34. uwizeyimana christine gasarabwayi 1198070110584076 (sé)
3. mutangana aphrodice foyo group ltd secretary 1198580047116058 (sé)
Iteka rya minisitiri rishyiraho urutonde rw‟ibitemewe ahantu hihariye mu by‟ubukungu mu rwanda…………………………………………………………………………………..22
Ministerial order determining negative list for special economic zones in rwanda………...22
Ingingo ya 98: kugaruza ibyarenze mu gihe cy’itangwa ry’impano
Article 98: claim for return of donations in excess of the freely disposable portion
12° gusobanurira abaturage ibikorwa bya rcs.
12° senzitisation of rcs activities.
Umunyamahanga ushaka viza cyangwa uruhushya rwo kuba mu rwanda ashobora gusabwa kugaragaza ubushobozi bwo kwitunga mu gihe ari mu rwanda.
A foreigner seeking a visa or a residence permit may be required to show proof of sufficient financial resources to support him/herself during his/her stay in rwanda.
7º zone ya kivu igizwe n’uturere twa rusizi, nyamasheke, karongi, rutsiro na rubavu harimo ikiyaga kimwe (1) n’imigezi n’andi mazi abishamikiyeho;
7º kivu region comprises of rusizi, nyamasheke, karongi, rutsiro and rubavu districts composed by one (1) lake, rivers and other connected waters;
9. ruzindana godfrey kabarore 08981002
5 emery rutayisire 1197480096918018
Iyo umuhesha w’inkiko abona ko ugomba kwishyura yahishe imitungo ye, ashobora gusaba urukiko kumutegeka kuyigaragaza, akanacibwa ihazabu ingana na gatanu ku ijana (5%) by’agaciro k'imitungo yahishe, bitabujije indishyi n’amafaranga y'ikurikiranarubanza.
If the bailiff notices that the debtor dissimulated his/her property may request the court to order him/her to indicate it and to pay a fine of 5% of the dissimulated property without prejudice to pay damages and related to the cost of proceedings.
Ubwoko bw’itegeko bugaragaza ko ari itegeko ngenga, itegeko risanzwe, itegeko-teka, iteka rya perezida, iteka rya minisitiri w’intebe, iteka rya minisitiri, iteka ry’umunyamabanga wa leta, iteka ry’undi ugize guverinoma, cyangwa amabwiriza.
The type of legislation indicates that it is an organic law, an ordinary law, a decree-law, a presidential order, a prime minister’s order, a ministerial order, an order of the state minister, an order of another cabinet member, or regulations.
(b) itabangamiye abayobora ubwato mu kureba mu ntera irenze metero 350 imbere y’ubwato;
(b) does not restrict the direct view at a distance of more than 350 metres in front of the vessel;
Ingano yatanzwe kuri buri kintu ni yo yifashishwa mu gihe cy’isesengura ry’inyandiko z’ipiganwa n’igereranya ry’ibiciro byatanzwe aho ba rwiyemezamirimo bose batanga ibiciro bashingiye ku ngano izwi ya buri kintu gikenewe. icyakora, iyo ngano yatanzwe mu gitabo cyerekana uburyo ipiganwa rikorwa, si ngombwa ngo ibe ari yo ikurikizwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Quantity provided for each item serves as basis during the evaluation of bids and comparison of prices offered where bidders offered the price basing on known quantity of each unit. however, it is not mandatory to apply the quantity provided for in the tender document when executing a contract.
1º gukurikirana imikorere ya buri munsi ya ncd, imicungire y’abakozi n’imikoreshereje y’ingengo y’imari;
1º to monitor the daily activities of ncd, human resources management and the use of the budget;
2° gukoresha amarushanwa yo gutanga akazi ku banditsi n’abandi bakozi b’inkiko;
2° to organise a recruitment exercise for court registrars and other personnel of courts;
Akoresha asaba igicuruzwa cy’imari cyangwa serivisi y’imari;
Requesting or applying for the financial product or service;
Mutwe wa vi: imenyekanishamutungo
Chapter: incorporation
3° gusaba umuhuza mu bucuruzi bw’ibicuruzwa by’ibanze n’amasezerano abikomokaho kugira mu rwanda imitungo ifite agaciro ikigo kibona ko gahagije kugira ngo harebwe neza ko azashobora kwishyura imyenda ye mu rwego rw’ubucuruzi;
3° to require a commodity exchange and related contracts market intermediary to maintain in rwanda assets of such value as appears to the authority to be desirable with a view to ensuring that he/she will be able to meet his/her liabilities in respect of his/her business;
6° ibikuta bigomba kuba biteweho amakaro y‟ibara ry‟igitare cyangwa ibindi bintu bimeze nka yo kugeza ku burebure bwa metero imwe na mirongo itandatu. aho hejuru hahurira no hasi hagomba gukorwa kuburyo nta vumbi ryibikamo.
6° the walls shall be covered with white tiles or similar materials to a height of 1.60 m or painted in light tempera fine. the intersection between the floor and walls shall be rounded to avoid dust deposits;
(2) buri gashami ka tekiniki, diviziyo, ishami by’umuhuza wigenga mu bwishingizi bigomba kugira umuyobozi ufite ubunyangamugayo n’ubushobozi nk’uko bisabwa n’aya mabwiriza rusange.
(2) every technical department, division, any branch, of an insurance broker must have its head person who is fit and proper as required by this regulation.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango a.m.i.t
The permanent secretary of a.m.i.t.
10º gutanga ubushobozi bwo gukurikirana neza abakozi basuzuma imbuto n’abafata ibipimo;
10º provide adequate supervision of testing staff and samplers;
6° amasezerano ajyane n’iryo saba, cyane cyane amasezerano y’ubukemurampaka;
6° any relevant agreements and, in particular, the arbitration agreement;
Inshigano :
The parliarment:
Iyo gukuraho urugingo rw‟umubiri byateye uwarukuwemo ubumuga buhoraho butuma ntacyo yimarira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟ibiri (12).
When the removal of a human body organ results in permanent loss of work of the donor, the person removing the organ shall be liable to a term of imprisonment of ten (10) years to twelve (12) years.
Umutungo w‟umuryango ni uwawo bwite. ugenera umutungo wawo ibikorwa byose bituma,mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ugera ku ntego yawo.
The assets of sndbc are its exclusive property. it allocates its resources to all activities that contribute directly or indirectly to the realization of its goals.
Umutwe wa iii: inzego n’imikorere y’iri shyirahamwe
Chapter iii: organisation and functioning of the commission
1° kugena imirongo ngenderwaho mu byerekeye kwemerera abanyeshuri kwiga;
1° to determine guidelines related to students’ admission;
6 º imyambaro ya gisirikare n’ibijyana nayo. ingingo ya 4: igenzura ry’ibikoresho bya gisirikare bigirirwa ibanga amabwiriza y’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u rwanda agena uburyo igenzura ry’imicungire n’imikoreshereze y’ibikoresho bya gisirikare, bivuzwe mu ngingo ya 3 y’iri teka rikorwa.
6 º military uniforms and their accessories. article 4: audit of military classified assets the modalities of audit related to the use and management of military classified assets provided for in article 3 of this order shall be determined by instructions of the commander-in-chief of the rwanda defence forces.
Itegeko n° 24/2005 ryo kuwa 17/12/2005 risesa kandi rigena irangizamutungo w’ikigega cyihariye cy’ubwishingizi
Law n° 24/2005 of 17/12/2005 on dissolution and liquidation of the special guarantee fund
Iteka rya minisitiri w’intebe rigena urwego rureberera onatracom n’icyiciro irimo.
A prime minister’s order shall determine the supervising authority of onatracom and its category.
12 º gushyiraho gahunda z’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu no kuziteza imbere.
12 º to put in place and promote programs designed to promote the social welfare and economic development.
Ingingo ya 196: agaciro k’igikorwa cy’ubucuruzi kirimo inyungu bwite
Article 196 : the value of a transaction that bears the shareholder personnel interest
Ingingo ya 124: igenzura ry’ibitabo
Article 124: checking registers
3° guteza imbere umuco wo kujya inama no gusobanura ibikorerwa abaturage kugira ngo ijwi ryabo ryumvikane ku bayobozi b‟inzego z‟ibanze no ku bandi batanga serivisi;
3º to promote the culture of dialogue and accountability so that the voices of citizens can be heard by local leaders and service providers;
(o) gukora indi nshingano, itanyuranyije n’intego yayo, yahabwa n’itegeko cyangwa infrastructure based technology in order to ensure authenticity, data integrity, confidentiality and accountability;
(o) to perform any other responsibility, which is not contrary to its mission, as may be assigned by law or by technologie basée sur l’infrastructure à clé publique pour assurer l’authenticité, l’intégrité de donnée, la confidentialité et la responsabilité ;
Imanza z’ubucuruzi, imari n’imisoro ziri mu rukiko rukuru zitaraburanishwa zimuriwe mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi hakurikijwe amategeko agenga ububasha bw’inkiko z’ubucuruzi.
Commercial, financial and fiscal cases which are still pending in the high court shall be transferred to the commercial high court in accordance with the legal provisions that govern jurisdiction of commercial courts.
5º ihererekanya ry’ubumenyi cyangwa ikoranabuhanga: amanota zeru (0) article 34: evaluation of technical proposals for consultancy services
5º transfer of knowledge or technology: zero (0) to ten ( 10) article 34: évaluation des propositions techniques pour les services de consultance
Ingingo ya 38: izindi raporo
Article 38: other reports
Iteka rya minisitiri rigena itangwa ry’ishimwe ku nzego z’ibanze zagaragaje ubudashyikirwa mu bikorwa by’amashyamba.....................................................................................................65
Ministerial order on rewarding of local authorities that have excelled in forest activities......65
8° kuba atarangwa n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside.
8° not to be characterized by divisionism and genocide ideology.
Urubanza rw’umwana uvugwa muri iyi ngingo ruburanishwa mu muhezo n’urukiko rubifitiye ububasha.
Disputes arising from the application of this article are adjudicated by a competent court.
Ishingiye ku itegeko ngenga n° 01/2012/ol ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, cyane cyane mu ngingo zaryo kuva ku ya law n°37/2013 of 16/06/2013 modifying and complementing the law n° 27/2010 of 19/06/2010 relating to elections as modified and complemented to date
Pursuant to organic law n o 01/2012/ol of 02/05/2012 instituting the penal code, especially in articles 547 to 560; loi n°37/2013 du 16/06/2013 modifiant et completant la loi n° 27/2010 du 19/06/2010 relative aux elections telle que modifiee et completee a ce jour
Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana, umukozi wese wo mu rusobe rw’ibarurishamibare rw’igihugu cyangwa se undi wese ugira uruhare mu gukora ibarurishamibare ry’igihugu, uzaba yamennye ibanga mu gihe atabitegetswe mu buryo bwemewe n’amategeko, akabikora ari mu kazi ke cyangwa se atakigakora, azahanishwa igihano cy’igifungo cy’ukwezi kumwe (1) kugeza ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugera kuri miliyoni imwe (1.000.000), cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.
Without prejudice to heavier penalties provided for in the penal code, any member of staff of the national statistical system or any other person who participates in the production of national statistics who reveals statistical confidentiality when he or she is not required to do so by law, whether during or after his or her work, shall be punished by one (1) to six (6) months of imprisonment and a fine of one hundred thousand rwandan francs (100,000 rwf) to one million rwandan francs (1,000,000 rwf), or one of these penalties.
H) gukora ibikorwa by‟isoko ry‟imigabane nk‟ibigo bishyira ku isoko, nk‟ibikora imirimo yo kwandika ibikorwa by‟imari n‟imigabane, n‟iy‟ubuhuza hakurikijwe ibisabwa mu ikurikirana no ku mari-shingiro yemewe n‟amategeko nk‟uko byagenwe n‟ibigo including individuals;
H) engage in capital market activities as issuing houses, underwriters and brokers subject to meeting the supervisory requirements and the statutory capital as may be specified by the relevant regulatory bodies;
D. porotokole ya leta muri rusange;
D. state protocol in general;
Igihe ritangarijwe mu igazeti ya leta ya repubulika y’u rwanda.
Its publication in the official gazette of the republic of rwanda.
Inzego zifite umutekano wo mu mazi nyabagendwa mu nshingano inyandiko z’ubwato zivugwa mu gika cya (1) cy’iyi ngingo igihe cyose azisabwe.
Waterways safety the vessel documents referred to in paragraph (1) of this article whenever required to do so.
6° indi mpamvu yose ifitiye abaturage akamaro muri rusange yemezwa n’urwego rufite mu nshingano kwandika inyandiko z’ubwizerane.
6° any other purpose beneficial to the population approved by the organ in charge of registration of trust instruments.
20° amasezeranorugero ikigo cy’usaba kizagirana n’abafatabuguzi;
20° standard contracts with proposed applicant’s customers;
Icyakora, imirimo ikurikira ntifatwa nk’iy’agahato:
However, the following forms of work are not considered forced labour:
1° umushinjacyaha mukuru wa repubulika ; 2° umushinjacyaha mukuru wa repubulika wungirije ; 3° abashinjacyaha bafite ububasha mu gihugu hose ; 4° umushinjacyaha uyobora urwego rw’ubushinjacyaha rwisumbuye ; 5° umushinjacyaha wo ku rwego rwisumbuye ; 6° umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze.
1° the prosecutor general of the republic; 2° the deputy prosecutor general of the republic; 3° the prosecutors with jurisdiction over the whole country; 4° the prosecutor heading the prosecution service at higher instance level; 5° the prosecutor at higher instance level; 6° the prosecutor at lower instance level.
Ingingo ya 14: umubitsi ni we ushinzwe imari yose y‟umuryango. abika imari n‟impapuro zose, asinya abitegetswe n‟uhagarariye umuryango mu kubikuza amafaranga.
Article 14: the treasurer is in charge of all the organisation finances he keeps the accounts and other financial documents of the organisation and signs for the funds withdrawal when given the mandate by the legal representative.
Ubutaka bushobora guhabwa umuntu wavukijwe uburenganzira ku butaka kubera amateka bugizwe na:
The land that can be allocated to persons denied rights on their land due to historical reasons consists of:
Ry’imitungo itimukanwa agomba kuba –
Bodies must –
Umutwe wa iv : ingamba zo gukumira umutekano muke
Chapter iv: preventive security measures
(4) utanga serivisi zo kwishyurana amenyesha ukoresha serivisi zo kwishyurana impinduka yose yabaye ku mabwiriza ntarengwa y’igikorwa ashobora kubamo gukuraho cyangwa guhindura imbago ntarengwa yerekeye ku munsi cyangwa mu gihe runaka zerekeye –
(4) the payment services provider informs the payment services user of any change to the transaction limit that may include removing or changing a daily or other periodic limit on –
44° umugabane nguzanyo: inyandiko yanditse yemeza ko ubu cyangwa mu gihe kizaza isosiyete ibereyemo undi muntu umwenda cyangwa se ko hari undi yawufatiye. iyo nyandiko ishobora guhabwa umuntu yemeza ko hari amafaranga yakiriwe cyangwa azakirwa n’isosiyete cyangwa n’undi muntu, cyangwa se yemeza umwenda w’isosiyete cyangwa w’undi muntu cyangwa ishyirahamwe, ko iyo persons who exercise ultimate effective control over a legal person or arrangement;
44° debenture: a written acknowledgement of indebtedness issued by a company in respect of a loan made or to be made to it or to any other person or money deposited or to be deposited with the company or any other person or the existing indebtedness of the company or any other person whether constituting a charge on any of the assets of the une transaction est effectuée. cela inclut également les personnes qui exercent un contrôle ultime effectif sur une personne morale ou une construction juridique;
A. gushaka no gukusanya ibikenewe no gukurikirana ko bikoreshwa neza;
A. identification and mobilization of resources and their efficient management;
Ingingo ya 19 y’itegeko no 007/2021 ryo ku wa 05/02/2021 rigenga amasosiyete y’ubucuruzi ihinduwe ku buryo bukurikira:
Article 19 of law n° 007/2021 of 05/02/2021 governing companies is amended as follows:
«isosiyete ihamagarira rubanda kuguramo imigabane igira umwanditsi w’isosiyete naho isosiyete idahamagarira rubanda kuguramo imigabane ishobora kugira umwanditsi w’isosiyete.
“a public company has a company secretary, and a private company may have a company secretary.
3° nyuma yo gukora igenzura ry’imbuto, umugenzuzi w’imbuto atanga icyemezo ku mbuto, iyo asanze yujuje amabwiriza y’ubuziranenge ateganywa n’itegeko;
3° after inspection of the seeds, the inspector issues a certificate of the seeds, if he/she is satisfied that it meets the standards specified in the law;
Iteka rya minisitiri w’intebe rishyiraho principal ……………………………………………..4
Prime minister’s order appointing a principal…………………………………………………4
Imbabazi zitangwa na perezida wa repubulika zishobora gutangwa nta bisabwe kubahirizwa cyangwa hateganyijwe amabwiriza uwagiriwe imbabazi agomba gukurikiza, avuzwe mu cyemezo cyazo. iyo ayo mabwiriza adakurikijwe, imbabazi ziherako zivanwaho kandi igihano kikarangizwa.
Presidential pardon may be granted unconditionally or subject to conditions indicated in the decision. if the conditions are not complied with, presidential pardon shall be automatically revoked and execution of the penalty resumed.
Ingingo ya 7: ishyirwaho ry’amategeko ngengamikorere ya komisiyo
Article 7: mission of the commission
2º agomba guhana cyangwa guhanisha abanyamakosa, abanyamwete muke, abica amategeko n’amabwiriza ashobora kubona mu kazi ke;
2º must punish or get punished those who commit faults, who are negligent, who breach laws and regulations when exercising his/her functions;
Igice cya kane: ubugenzuzi bw’imari na komite ishinzwe gukemura amakimbirane
Section three: the auditing committee and conflicts resolution committee
Ihame rikoreshwa mu kubara inyungu n’ibiguzi bisabwa ku mafaranga abikijwe ni rimwe ni ihamwe rikoreshwa mu kubara inyungu n’ibiguzi bisabwa ku nguzanyo.
The principle used in computing interests and charges on deposits shall be the same principle used to compute interests and charges on the loans.
Ingingo ya 7: abanyamuryango b’icyubahiro batangwa na komite nyobozi, bakemerwa n’inteko rusange. bagishwa inama gusa ariko ntibatora mu nama z’inteko rusange.
Article 7: honorary members shall be proposed by the executive board and approved by the general assembly. they play a consultative role, but have no right to votes in the general assembly’s meetings.
Abisabwe n’abavugizi b‟ishyirahamwe ry‟ababyeyi ryita ku burezi bw‟urubyiruko rw‟u rwanda (a.p.e.je. rwa) mu rwandiko rwabo rwakiriwe kuwa 2 nyakanga 2002 ; ministerial order nº53/11 of 24/08/2007 granting legal status to the „‟association des parents pour l‟education des jeunes rwandais (a.p.e.je.rwa)‟‟ and approving its legal representatives
Upon a request lodged by the legal representatives of the association des parents pour l‟education des jeunes rwandais (a.p.e.je.rwa) on 2 july 2002; arrete minisiteriel nº53/11 du 24/08/2007 accordant la personalite civile a l‟association des parents pour l‟education des jeunes rwandais (a.p.e.je.rwa) et portant agrement de ses representants legaux.
Article 29: isanze ari ngombwa, inama y’ubuyobozi ishobora gushyiraho za komisiyo zihariye zifite ubumenyi runaka , kugira ngo zite ku mirimo imwe n’imwe yihariye ya rngof on aids&hp.
When the board of directors finds it necessary, it will establish technical commissions specialized at carrying out certain specific tasks of rngof on aids&hp.
1° gushyiraho no guhuza n’igihe gahunda y’ubugenzuzi ishingiye ku ngorane 18° to provide technical support to the internal audit units in public entities;
1° to establish and update a risk based three (3) years and annual audit plan with input 18° assurer un appui technique aux unités d’audit interne au sein des entités publiques;
Hashingiwe ku isesengura ryakozwe kandi rifitiwe ibimenyetso bifatika, uburemere bw’ikosa bushobora kongerwa n’impamvu imwe cyangwa irenze imwe muri izi zikurikira:
In accordance with an analysis based on evidence, the gravity of a disciplinary fault may be aggravated by one or several of the following circumstances:
Ingingo ya 77: gukoresha abaturage
Article 77: community participation
Mushakamba guillaume kayonza o788746376 (sé) 40
157 81690 sgt sempiga felitien 44 73 8/8/1999
Ingingo ya 34: uburyo bukoreshwa mugukemura amakimbirane
Article 34: mechanisms of solving conflicts
1. inyubako zose ziri ahantu hagenewe inganda mu gishanga cya gikondo zigomba kuhimurwa;
1. all the constructions built in gikondo industrial park shall be transferred elsewhere;
Uwifuza guhindura ubwoko bw’uburyozwe aba umufatanyabikorwa mu bwoko bw’uburyozwe yahinduriwe uhereye ku itariki uko guhindura kwandikiweho mu gitabo cy’ubufatanye mu bucuruzi.
The proposed partner changing the type of liability becomes a limited partner or a general partner on the date such a change is recorded in the register as the date of his or her registration.
Iteka rya minisitiri riha ubuzimagatozi association des jeunes sportifs de kigali <<esperance>> kandi ryemeza abavugiyi bayo………………………………………...19
Ministerial order granting legal status to the << association des jeunes sportifs de kigali esperance >> and approving its legal representatives…………………………………19
Ingengo y’imari ya ur yemezwa kandi igacungwa hakurikijwe amategeko abigenga.
The budget of ur shall be approved and managed in accordance with relevant legal provisions.
Inama y‟ubutegetsi y‟ikigo isabwa gushyiraho itsinda ry‟ubugenzuzi yo kwiga buri gihe nibura buri gihembwe uko imari y‟ikigo ihagaze n‟imikorere y‟ubugenzuzi bw‟imbere, ibyagezweho n‟ibyagaragajwe n‟abagenzuzi b‟imbere n‟abo hanze no gutanga inama ku cyakorwa gikwiriye gikosora.
The board of the institution is required to establish an audit committee to regularly review at least on a quarterly basis its financial condition and its internal control system, the performance and findings of the internal and external auditors, and to recommend undertaking appropriate remedial actions.
Umukozi ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu bufatanye mu bucuruzi bw’ubunyamahanga afite inshingano zikurikira :
A person who acts as a compliance officer of the foreign partnership has the following responsibilities:
Nadimatec itegura gahunda y’ibikorwa byayo by’umwaka igashyikirizwa nadimac kugira ngo iyemeze.
Nadimatec prepares its annual action plan to be submitted to nadimac for approval.
(c) icyiciro cya iii : ikigo gisaba uruhushya rwo mu cyiciro cya iii iyo giteganya gutanga serivisi zo kohereza amafaranga.
(c) category iii: an institution applies for license of category iii if it plans to provide money remittance services.
(3) iyo bigaragaye ko benshi cyangwa bose mu bagize inama y’ubuyobozi bafite inyungu itaziguye cyangwa iziguye mu bibazo bisuzumwa ku buryo bidashoboka kubifataho ibyemezo, ibyo bibazo bishyikirizwa minisiteri ifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano make decisions on issues that concern him or her. in that case, members of the board of directors present at the meeting elect among themselves a rapporteur.
(3) if it is evident that many or all members of the board of directors have a direct or indirect interest in the issues to be considered in such a way that it is impossible to take decision on the issues, the issues are submitted to the ministry in charge of agriculture and animal prennent des décisions qui le concernent. dans ce cas, les membres du conseil d’administration présents à la réunion élisent parmi eux un rapporteur.
20º ipiganwa risesuye: uburyo bukoreshwa mu ipiganwa buhamagarira abantu bose babishoboye gupiganira isoko hifashishijwe itangazo;
20º open tender: bidding process made open to all qualified bidders through an announcement;
2 º kumenyesha ubuyobozi bubifitiye ububasha ko hari umuntu washatse gukora urugendo cyangwa warukoze, yifashishije serivisi y’uwo mwikorezi, adafite ibyangombwa bimuranga cyangwa ibyangombwa by’inzira bimwemerera kwinjira mu gihugu yerekejemo cyangwa igihugu cyose anyuramo.
2º to report to the competent authority that a person has attempted to or has travelled on that carrier without the identity or travel documents required to enter the destination country or any transit country.
Ishuri ryishingira kubona aho umunyeshuri yimenyerereza umwuga w’ibyo yiga nk’uko biteganywa n’integanyanyigisho. inzego za leta, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bafasha ishuri kubona aho umunyeshuri yimenyerereza umwuga w’ibyo yiga.
An education institution is responsible for getting a place where a learner carries out his or her internship as required by the curriculum. government institutions, the private sector and other stakeholders help an education institution find a place for a learner to carry out his or her internship.
Umucamanza ashobora kandi gutegeka ko ibikorwa biba bihagaritswe, cyangwa se ko bihagarara burundu. kubihagarika cyangwa kubivanaho byishyurwa n’uwabihaniwe.
Moreover the judge can pronounce the suspension of the installation functioning or even its suppression. this suspension or suppression is liable to the infringer.
Koperative «abesamihigo nyakabanda» ifite icyicaro i nyakabanda, umurenge wa nyakabanda, akarere ka nyarugenge, umujyi wa kigali, ihawe ubuzimagatozi.
Legal status is hereby granted to the association <<inara legal aid service>>situated at kimisagara sector, nyarugenge, district, in kigali city.
Itegeko n° 06 bis/2004 ryo kuwa 14/04/2004
Pursuant to law n° 06 bis/2004 of 14/04/2004
Inama njyanama iseswa nta mpaka iyo hari uturere duhujwe.
The district council shall be automatically dissolved in case districts are merged.