text
stringlengths
159
9.91k
nwords
int64
15
1.2k
ntokens_llama32
int64
70
3.89k
Nyamasheke: Abaturage barasabwa gushyigikira ubutabera bwunga. Minisitiri karugarama wari mu murenge wa Kanjongo, yavuze ko kuvugisha ukuri babigeraho bafashije inteko z’abunzi mu kazi kazo ko gukemura amakimbirane agaragara mu baturanyi, bikagabanya imanza zijya mu nkiko. Umukuru w’ubutabera bw’u Rwanda yibukije abaturage impamvu Guverinoma yabegereje inzu zishinzwe kugira inama abaturage mu bijyanye n’amategeko (MAJ) zikorera mu turere twose, avuga ko zashyiriweho kugira inama abaturage mu by’amategeko no kubafasha. Minisitiri Karugarama kandi yasobanuriye ku itegeko rirebana no gukuramo inda, ababwira ko bitemeweanabasaba kutajya bemera abababwira amagambo ko Leta ishyigikiye ubwicanyi. Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste, yashimiye minisitiri w’ubutabera kuba yazirikanye akarere kugeza ubu gafite inkiko ebyiri gusa, kandi nazo ziri ku ruhande abaturage bamwe bavunika bajya ku rukiko ruri kure yabo. asaba ko harebwa uburyo zashyirwa hagati bityo abaturage bakarushaho kwegerezwa serivisi z’ubutabera. Yanaboneyeho kumugezaho gahunda y’inteko z’abaturage zikorwa mu karere ka Nyamasheke, kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku karere, zigira uruhare mu gukemura ibibazo no kunga abanyarwanda. Emmanuel NSHIMIYIMANA
160
485
na makumyabiri ku ijana (20%) by’ingengo y’imari yose y’iyo gahunda. Minisitiri ashobora kwimura amafaranga yagenwe kuri gahunda zo mu ngengo y’imari ya Leta hagati ya gahunda zitandukanye z’urwego rumwe, kugeza ku giteranyo ntarengwa kingana n’icumi ijana (10%) by’ingengo y’imari yose y’urwo rwego. Iyimurwa ry’amafaranga yagenwe rivugwa mu gika cya mbere n’icya 2 by’iyi ngingo rikurikiza ibisabwa bikurikira: 1° iyimurwa ry’amafaranga yagenwe ririmo ingengo y’imari y’iterambere rishobora gukorwa gusa byemejwe na Minisitiri; 2° iyimurwa ry’amafaranga yagenwe hagati y’ayagenewe imishahara y’abakozi n’ibindi byiciro by’amafaranga akoreshwa rishobora gukorwa gusa byemejwe n’Umutwe w’Abadepite binyuze mu ivugurura ry’ingengo y’imari; 3° iyimurwa ry’amafaranga yagenwe ava mu rwego rumwe ajya mu rundi rishobora gukorwa gusa byemejwe n’Umutwe w’Abadepite binyuze mu ivugurura ry’ingengo y’imari. Minisitiri ashyiraho imirongo ngenderwaho ku buryo amafaranga avanwa ku ngingo ajyanwa ku yindi mu ngengo y’imari kugira ngo ibisabwa gukurikizwa n’ibibujijwe byavuzwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo bitangire gukurikizwa. Ingingo ya 52: Kwimura ingengo y’imari mu rwego rwegerejwe abaturage Ku byerekeye kwimura ingengo y’imari mu rwego rwegereje abaturage, Minisitiri ashyiraho imirongo ngenderwaho yerekeye uburyo bukoreshwa mu kuvana amafaranga ku murongo w’ingengo y’imari ashyirwa ku wundi. Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga imari n’umutungo bya Leta w’urwego rwegerejwe abaturage ashobora kwimura amafaranga yagenwe mu ngengo y’imari y’urwego rwegerejwe abaturage, muri gahunda imwe, kugeza ku mibare ntarengwa yashyizweho n’iteka rya Minisitiri, n’imirongo ngenderwaho ishyirwaho na Minisitiri. Icyakora, kwimura amafaranga ku murongo w’ingengo y’imari ashyirwa ku wundi ntibyemewe hagati y’ibigenerwa abakozi n’ibindi byiciro by’ingengo y’imari yerekeye amafaranga akoreshwa keretse byemejwe n’Inama Njyanama y’urwego rwegerejwe abaturage. Ingingo ya 53: Uko kwishyura bikorwa Ibigomba kwishyurwa bibanza gutangirwa uruhushya rwemeza ko ubwishyu butangwa nk’uko bisobanurwa n’Iteka rya Minisitiri. Umuyobozi mukuru ushinzwe gucunga imari n’umutungo bya Leta agomba kugenzura ko inyemezabuguzi zose zakiriwe n’urwego, zikandikwa mu gitabo cyabigenewe ku gihe cyagenwe, akanashyikiriza Minisiteri inyandiko zisaba kwishyurwa mbere y’itariki yo kwishyura. Kwishyura imisanzu imiryango mpuzamahanga bigomba gukurikiza amasezerano yashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha. Ingingo ya 54: Irangira ry’ibyemejwe kwishyurwa ku ngengo y’imari Igihe cyo gufata icyemezo cyo kwishyura ku mafaranga y’ingengo y’imari kirangira ku wa 30 Gicurasi y’umwaka w’ingengo y’imari bireba, uretse igihe byemejwe ukundi na Minisitiri. Ubwishyu bukurikije amasezerano yakozwe mbere y’itariki ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bushobora gutangwa kugeza ku itariki 30 Kamena y’umwaka w’ingengo y’imari. Iyo umunsi wa nyuma w’akazi wa buri mwaka w’ingengo y’imari urangiye, ibyagenwe ku ngengo y’imari n’ubundi burenganzira bwose bwo gusohora amafaranga bihita bita agaciro. Minisitiri ashobora gutanga uburenganzira bwo kwimurira mu mwaka w’ingengo y’imari ukurikira, amafaranga atarakoreshejwe ariko yari yaragenewe ibyishyurwa, hakurikijwe imibare ntarengwa n’uburyo byagenwe n’Iteka rya Minisitiri. Ingingo ya 55: Ikoreshwa ry’umukono n’inyandiko by’ikoranabuhanga Kwemeza, kubika no gutanga raporo bijyanye n’amafaranga yinjira, akoreshwa, umutungo n’imyenda by’inzego zose za Leta bikoreshwa umukono n’inyandiko by’ikoranabuhanga bikurikije amategeko abigenga, iyo bisabwe na Minisitiri. UMUTWE WA V: IMICUNGIRE Y’UMUTUNGO N’IMYENDA Ingingo ya 56: Ububasha bwo kwaka inguzanyo Minisitiri ni we wenyine ufite ububasha bwo gusaba inguzanyo cyangwa gutanga uburenganzira bwo gusaba inguzanyo cyangwa gushakira inguzanyo urwego rw’ubutegetsi bwite bwa Leta. Inama Njyanama ya buri rwego rwegerejwe abaturage ishobora gusaba inguzanyo bitangiwe uburenganzira na Minisitiri. Minisitiri agena imirongo ngenderwaho yerekeye amafaranga ntarengwa Inama Njyanama ishobora kuguza bitabanje gusabirwa uruhushya. Isosiyete y’ubucuruzi ya Leta n’urwego rwihariye mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta bishobora gusaba inguzanyo bihawe uruhushya na Minisitiri. Ingingo ya 57: Impamvu y’inguzanyo Minisitiri ashingiye ku itegeko ry’ingengo y’imari ya Leta, ashobora kuguza amafaranga yo: 1° kuziba icyuho mu ngengo y’imari ya buri mwaka; 2° kwishyura umwenda ugejeje igihe cyangwa inguzanyo igifite igihe cyo kwishyurwa; 3° kongera amadevize y’ingoboka; 4° kugumana ikinyuranyo cy’amafaranga yishyurwa kuri konti muri banki ku kigega gihurizwamo amafaranga; 5° kubungabunga ubutajegajega bw’ifaranga
592
1,921
Uruganda Akamaro ltd. Uruganda Akamaro ltd ni rumwe mu nganda rubarizwa mu ntara y’iburasirazuba rubona musaruruo uvuye muri imwe mu mirenge ya mu karere ka Rwamagana gusa ruherereye ruherereye mu karere ka Bugesera rukaba rwenga inzoga yitwa Akamaro pineapple wine. Uru ruganda rukaba rwarashinze ndetse ruyoborwa na Bizimungu Ignace. Uruganda. Uruganda Akamaro Ltd ni uru ruganda rukoresha abakozi barenga 60 rukaba rwarashyize imbere umusaruro w’urutoki aho ruwugurira abaturage hirya no hino muri Bugesera, byafashije abahaturiye guhindura ubuzima,niyo mpamvu narwo rwashyize ku rutonde rw’inganda ziciriritse zibarizwa mucyaro muri mwaka wa 2020.
88
242
Mu mwaka wa cumi n'itanu umwami w'i Roma witwa Tiberi ari ku ngoma, Ponsiyo Pilato yategekaga i Yudeya, Herodi akaba umutegetsi ushinzwe Galileya, Filipo umuvandimwe we ashinzwe intara ya Itureya n'iya Tirakoniti, naho Lizaniya we ashinzwe ahitwa Abilene, Ana na Kayifa bakaba ari bo Batambyi bakuru. Icyo gihe ubutumwa bw'Imana bwageze kuri Yohani mwene Zakariya, ari mu butayu. Aherako agenda uturere twose duhereranye n'uruzi rwa Yorodani, atangaza ko abantu bagomba kwihana bakabatizwa, kugira ngo bababarirwe ibyaha. Biba nk'uko byanditswe mu gitabo cy'umuhanuzi Ezayi ngo “Nimwumve ijwi ry'urangururira mu butayu ati: ‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani, nimuringanize aho azanyura. Imibande yose izuzuzwa, imisozi yose n'udusozi bizitswa, inzira zigoramye zizagororwa, izasibye zizasiburwa. Bityo umuntu wese azabona agakiza k'Imana.’ ” Imbaga y'abantu yasangaga Yohani kugira ngo ababatize, maze akababwira ati: “Mwa rubyaro rw'impiri mwe, ni nde wabagiriye inama yo guhunga uburakari bw'Imana bwegereje? Nuko rero nk'uko igiti cyera imbuto, abe ari ko namwe mugira imigenzereze yerekana ko mwihannye, kandi ntimukirate muti: ‘Turi bene Aburahamu.’ Erega ndahamya ko no muri aya mabuye Imana ibasha kuremamo bene Aburahamu! Ndetse n'ubu intorezo irabanguye ngo iteme ibiti ibihereye ku mizi, bityo rero igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa gitwikwe.” Rubanda ni ko kumubaza bati: “None se tubigenze dute?” Arabasubiza ati: “Ufite imyenda ibiri, umwe nawuhe utawufite, n'ufite ibyokurya na we nabisangire na mugenzi we ushonje.” Abasoresha na bo bari baje kubatizwa, baramubaza bati: “Mwigisha, twebwe se tubigenze dute?” Yohani arabasubiza ati: “Ntimugasoreshe ibirenze ibyo mwategetswe.” Abasirikari na bo baramubaza bati: “Naho se twe bite?” Yohani ati: “Ntimukagire uwo mwambura ibye cyangwa ngo mumurege ibinyoma, ahubwo munyurwe n'ibihembo byanyu.” Nuko rubanda bagumya gutegereza ibigiye kuba, bose bibaza niba Yohani yaba ari Kristo. Yohani ni ko kubabwira bose ati: “Jyewe ndababatirisha amazi ariko hagiye kuza undusha ububasha, ntibinkwiriye no gupfundura udushumi tw'inkweto ze. We azababatirisha Mwuka Muziranenge n'umuriro. Dore afashe urutaro ngo agosore, impeke azihunike mu kigega naho umurama awucanishe umuriro utazima.” Bityo Yohani akomeza guhugūza rubanda izindi nyigisho nyinshi, abagezaho Ubutumwa bwiza. Acyaha kandi n'Umutegetsi Herodi ku byerekeye Herodiya, umugore w'umuvandimwe we yari atunze, no ku byerekeye ibindi bibi byinshi yari yarakoze. Nuko ibyo byose Herodi abigerekaho no gushyirisha Yohani muri gereza. Mu gihe rubanda rwose babatizwaga, Yezu na we arabatizwa. Agisenga ijuru rirakinguka, Mwuka Muziranenge amumanukiraho asa n'inuma. Nuko humvikana ijwi ry'uvugira mu ijuru ati: “Uri Umwana wanjye nkunda cyane, ni wowe nishimira.” Igihe Yezu yatangiraga umurimo we, yari amaze nk'imyaka mirongo itatu avutse. Uko abantu bibwiraga yari mwene Yozefu wa Eli, mwene Matati, mwene Levi, mwene Meliki, mwene Yanayi, mwene Yozefu, mwene Matatiya, mwene Amosi, mwene Nahumu, mwene Esili, mwene Nagayi, mwene Māti, mwene Matatiya, mwene Semeyini, mwene Yozeki, mwene Yoda, mwene Yohanani, mwene Resa, mwene Zerubabeli, mwene Salatiyeli, mwene Neri, mwene Meliki, mwene Adi, mwene Kosamu, mwene Elimadamu, mwene Eri, mwene Yezu, mwene Eliyezeri, mwene Yorimu, mwene Matati, mwene Levi, mwene Simeyoni, mwene Yuda, mwene Yozefu, mwene Yonamu, mwene Eliyakimu, mwene Meleya, mwene Mena, mwene Matata, mwene Natani, mwene Dawidi, mwene Yese, mwene Obedi, mwene Bowazi, mwene Salumoni, mwene Nahasoni, mwene Aminadabu, mwene Adimini, mwene Aruni, mwene Hesironi, mwene Perēsi, mwene Yuda, mwene Yakobo, mwene Izaki, mwene Aburahamu, mwene Tera, mwene Nahori, mwene Serugu, mwene Rewu, mwene Pelegi, mwene Eberi, mwene Shela, mwene Kenani, mwene Arupagishadi, mwene Semu, mwene Nowa, mwene Lameki, mwene Metusela, mwene Henoki, mwene Yeredi, mwene Mahalalēli, mwene Kenani, mwene Enoshi, mwene Seti, mwene Adamu, mwene Imana.
555
1,590
Afghanistan:Abakobwa bahorana agahinda ko gukurwa mu ishuri. Buri munsi mbyukana ikizere cyo gusubira ku ishuri". Gusa ubu hashize imyaka 2, kuburyo natangiye guta ikizere cyo kwigaBuri munsi mbyukana ikizere cyo gusubira ku ishuri". Gusa ubu hashize imyaka 2, kuburyo natangiye guta ikizere cyo kwigaBahora bavuga ko bazafungura amashuri , ariko ntibibi . ubu ntawe nkizera kuko byakomezaga kunkomeretsa gusa”. Uko niko Habiba w’imyaka 17 avuga.Mu buhamya bwe aba agerageza kwikora mu maso buri kanya kugira ngo atangire amarira kuko aba ababaye cyane yenda no kurira kubera kutiga nk’abandi.Uyu mukobwa ,Habiba na bagenzi be babarirwa mu bihumbi amagana babujijwe gukomeza amashuri yisumbuye muri Afghanistan kimwe n’aba Talibani, nk’igihugu rukumbi cyemeje ko umukobwa adakwiye kwiga nka musaza we.Aba bakobwa batangiye kugaragaza imba mutima zabo ku byerekeye gukurwa mu ishuri nyuma y’umwaka n’igice .ariko agahinda kabo kanze kugabanuka.Kugeza ubu, amategeko yaba Talibani yabaye inzitizi ku mubare munini w’abene gihugu, aho abatanga ubuhamya bose bashimangira ko ari imiborogo muri buri nzu ifite umukobwa wakuwe mu ishuri. Kandi nta kizere koi bi bizarangira vuba.
169
467
Basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside biyemeza gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa. Ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, ubwo basuraga iyi Ngoro iherereye ahakorera Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, abaturage 150 bahagarariye abandi mu byiciro birimo Urubyiruko, abakuze, Abagize Urugaga rw’Abikorera n’inzego za Leta ndetse n’abo mu Muryango RPF-Inkotanyi, abahagarariye Amadini n’Amatorero mu Kagari ka Mpenge, basobanuriwe amateka y’uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa n’uburyo uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPF Inkotanyi, Paul Kagame, yatanze itegeko kuri izo Ngabo, ryo gukora ibishoboka ngo ziyihagarike kandi zirokore Abatutsi bicwaga no kwirukana umwanzi. Gusobanukirwa iby’aya mateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo byari ngombwa mu rugendo aba baturage bakomeje rwo kubaka Ubumwe no gusigasira ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Noheli Emmanuel ati "Turi mu gihugu gitekanye kandi gifite umudendezo. Ubwo twasobanurirwaga amateka iyi Ngoro ibitse, twaje gusanga ibyo byiza tugezeho hari ababigizemo uruhare aribo Ngabo za RPF Inkotanyi zarwanye urugamba rutari rworoshye rwo guhagarika Jenoside. Isomo bidusigiye nk’abaturage ni ugusigasira ibyo byiza byagezweho duharanira gukumira ikibi aho kiva kikagera". Ishimwe Arsene yungamo ati "Twasobanuriwe uburyo Ingabo za RPF-Inkotanyi zahanganye n’Ingabo z’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Uburyo bagize ubutwari no kudacika intege muri urwo rugamba rwo guhagarika Jenoside nasanze ari isomo rikomeye dukwiye kwigiraho nk’urubyiruko, tukaryimakaza mu mibereho yacu ya buri munsi kugira ngo biduherekeze mu rugendo turimo rwo kubaka igihugu dusigasira n’ibyo twagezeho". Mu ngamba abasuye iyi Ngoro batahanye harimo no kwigisha abakiri mu rujijo n’abagifite imyumvire n’imitekerereze ishingiye ku moko, kugira ngo bahindure imyumvire barusheho kumenya amateka nyayo y’u Rwanda n’intambwe rugezeho mu gusigasira Ubumwe. Eric Nkurayija, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Muhoza, ahereye ku mateka basobanuriwe bayirebera ubwabo, asanga kuyasangiza n’abandi ari uburyo bwiza bwo gusigasira umuco w’ubwitange no kwanga ikibi. Ati "Twasobanuriwe ukuntu ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, Ingabo za RPF Inkotanyi zitarengaga 600 zatangiye urugamba rwo kuyihagarika, zigerageza kwirwanaho, mu bwitange bwinshi zirinda abanyapolitiki ba RPF-Inkotanyi ndetse zifata iya mbere zunganiwe n’abandi bagenzi babo zigahagarika Jenoside. Ibi rero ntibyari byoroshye na gato ariko babigezeho. Rikaba ari isomo rikomeye dukwiye kubigiraho, urwo rukundo rw’igihugu n’ubwitange aho turi hose tukabigaragariza mu byo dukora, kandi dushyize hamwe bityo n’urugamba rw’iterambere igihugu cyacu kirimo ubu tuzarushobore". Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi bigararira mu buryo bw’amafoto yometse ku nkuta ndetse n’amashusho bisigasiriwe mu byumba bibarirwa muri 11; bikaba bigaragaza Intambwe ikomeye abari Ingabo za RPF bateye mu guhagarika Jenoside bashakira igihugu ituze. Igice cya mbere gikubiyemo amateka agaragaza inzira y’imishyikirano y’amahoro ya Arusha yasinywe hagati ya RPF-Inkotanyi na Guverinoma y’u Rwanda, yari ihagarariwe na Juvénal Habyarimana yasinyiwe i Arusha muri Tanzaniya muri Kanama 1993. Icyakora amateka agaragaza ko ayo masezerano atigeze yubahirizwa, ko ahubwo Guverinoma yariho icyo gihe yihutishije umugambi wo gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa. Ni mu gihe igice cya kabiri mu bigize iyi Ngoro, amafoto aherekejwe n’inyandiko bishushanyije ku nkuta, bigaragaza ukuntu uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPF-Inkotanyi Paul Kagame, yatanze itegeko ryo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ku ikubitiro ryahawe Ingabo 600 zari zaraherekeje abanyapolitiki ba RPF, zari muri CND. Iryo tegeko rikaba ryaranahawe izo Ngabo kimwe n’izindi zose zari mu duce dutandukanye tw’Igihugu ngo zirokore Abatutsi bicwaga no guhashya umwanzi. Iryo tegeko rikajyana n’igishushanyombonera kigaragaza imiterere y’Urugamba yabahaye ngo bagendereho. Igice cya gatatu cyo kigaragaza uburyo Ingabo za RPF-Inkotanyi zagiye zerekeza mu bice by’Igihugu ari nako zirokora Abatutsi bicwaga, uburyo zagiye zisenya ibirindiro by’umwanzi no gukuraho Guverinoma yarimo ishyira mu bikorwa Jenoside. Hanze y’ibyumba bigize iyi Ngoro kandi hagaragara amashusho y’amabumbano agaraza ukuntu Ingabo zabaga zirasa mu byerekezo bitandukanye by’Umujyi wa Kigali zihanganye n’Ingabo zatsinzwe, ndetse n’ibimenyetso nyabyo by’amasasu ya rutura n’ayoroheje yagiye araswa ku nyubako y’iyi Ngoro yahoze ari CND akanayangiza muri icyo gihe cy’urugamba mu mugambi wariho w’Interahamwe n’Ingabo zari ku butegetsi wo kwiciramo abo banyapolitiki bari bayirimo. Uretse Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, abaturage b’Akagari ka Mpenge basuye, bateganya no gusura ibindi bice bibumbatiye amateka bagamije kuyasobanukirwa babyibonera n’amaso mu rwego rwo kurushaho kuyamenya no kuyasigasira. Umunyamakuru
654
1,995
Perezida Kagame yazamuye mu ntera Colonel Andrew Nyamvumba. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, nibwo hatangajwe izo mpinduka mu itangazo ryaciye ku rubuga rwa Twitter rw’Ingabo z’u Rwanda. Nyamvumba yaherukaga kuzamurwa mu ntera muri Nyakanga 2018. Icyo gihe yari avuye ku ipeti rya Lieutenant Colonel ahita anahabwa inshingano zo kuyobora Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare ryari risanzwe rizwi nka J2. Mbere y’uko agirwa umuyobozi w’ urwego rw’ubutasi mu gisirikare, Col. Andrew Nyamvumba yari Head of Strategy mu Biro by’Umukuru w’Igihugu. Muri 2019, yahinduriwe imirimo, ahabwa kuyobora Ishami rishinzwe Iterambere n’Ubushakashatsi mu Gisirikare cy’u Rwanda. Kuva muri Kamena 2021, yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa mu Gisirikare cy’u Rwanda. Umunyamakuru @RuzindanaJunior
113
314
Imbogo yinjiye mu mujyi wa Musanze iraswa imaze gukomeretsa batatu. Mu bakomeretse harimo uwo yakomerekeje bikomeye wahise ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri. Iyi mbogo bikekwa ko yatorotse ku mugoroba wo kuwa Gatandatu ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba inyura mu Mirenge ya Musanze, Nyange, Cyuve, Muhoza na Muko ariho yarasiwe kuko kuyisubiza muri Pariki byari byananiranye kandi igenda yangiza ibyo isanze. Mu bo yakomerekeje harimo umugore Mukarugwiza Agnes w’Imyaka 34. Yahuye nayo imukubita ihembe yitura hasi, irangije iramukandagira imwangiza bikomeye mu nda ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Musanze nacyo kimwohereza mu Bitaro bya Ruhengeri ngo yitabweho. Mu bandi yakomerekeje harimo n’umwana w’imyaka 13 wo mu Murenge wa Nyange n’umugabo wo mu Murenge wa Cyuve wikubise hasi ari kuyihunga bikamuviramo guta ubwenge ntabashe kuvuga. Iyi mbogo yinjiye mu Mujyi wa Musanze inyuze mu Murenge wa Cyuve yinjira muwa Muhoza imanuka ahitwa Nyamagumba, Kabaya yinjira mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Susa ari naho yarasiwe. Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP, Alex Ndayisenga, yashimye intambwe abaturage bamaze kugeraho rwo gutanga amakuru mu gihe babonye hari inyamaswa yasohotse Pariki aho kwihutira kuyica. Yagize ati “ Turashimira abaturage uko bitwara mu gihe babonye inyamaswa isohotse muri Pariki aho bihutira kubimenyesha Polisi n’izindi nzego kugira ngo aho bishoboka isubizweyo itaragira uwo ikomeretsa. Dusanga kugeza ubu baramaze gusobanukirwa akamaro ko kuzibungabunga birinda kuba bazica igihe zasohotse Pariki cyane cyane kuzishobora kuribwa." Yakomeje agira ati “Nyuma yo kuraswa yajyanwe n’abashinzwe kubungabunga umutekano wa Pariki kugira ngo itabwe hirindwa ko hagira abaturage bashobora kuyirya kandi ishobora kuba irwaye." Iyi ni imbogo ya gatatu bimenyekanye ko yapfuye muri uyu mwaka kuko muri Mutarama izindi mbogo ebyiri z’ibimasa zarwanye zikicana. Kuri ubu muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga habarurwa izi nyamaswa z’imbogo zibarirwa muri 30. Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 29 Gicurasi 2022, imbogo yatorotse Pariki y'Igihugu y'Ibirunga iza kurasirwa mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Musanze imaze gukomeretsa abantu batatu. Aha abaturage bari bayihetse bagiye kuyitaba Iyi mbogo yiciwe mu murenge wa Muko hafi y'umujyi wa Musanze
338
921
Ikigero cy’abanywa amata mu Rwanda kiracyari hasi. Umuti w’icyo kibazo ngo witezwe kubonekera mu kuba abantu barushaho kumva akamaro k’amata mu kuzahura imirire mu miryango, bakitabira kuyanywa ari benshi, aborozi na bo bakarushaho kwibanda ku bworozi bw’inka zitanga umukamo uhagije. Ntivuguruzwa Thélésphore, ushinzwe imirire myiza mu mushinga wo guteza imbere inka z’umukamo no kwita ku mata, ahamya ko mu Rwanda abanywa amata bakiri bake. Agira ati “Ibipimo mpuzamahanga bigena ko nibura umuntu umwe, aba akwiye kunywa litiro 120 z’amata ku mwaka. Ubungubu mu Rwanda igipimo cyerekana ko nibura umuntu umwe anywa litiro 72 z’amata ku mwaka, urumva ko tukiri ku rugero rwo hasi mu kwitabira kunywa amata”. Yongera ati “Uyu munsi umukamo w’amata uboneka ku kigero gihagije ariko ugasanga abayanywa ari bacye. Byaba biri guterwa no kuba hari abantu bagiye batezuka ku muco wo kunywa amata. Hari n’abamara gukama inka, amata bakayihutishiriza ku masoko, ntibite ku kuba bagira ayo bagenera umuryango, n’amafaranga avuyemo bakayikoreshereza ibindi bitanafite umumaro nk’ayo mata”. Ati “Haracyari n’abibwira ko amata agenewe abana gusa, bo ubwabo ntibitabire kuyanywa. Rero dusaba abantu kugaruka mu muco wo kunywa amata, no kumenya agaciro kayo ku buzima bwacu, ibyanadufasha kugabanya ku kigero gifatika ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira bikigaragara”. Kuva mu mwaka wa 2006 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi no guca ikibazo cy’imirire mibi cyagenda gifata indi ntera. Aborojwe inka binyuze muri iyi gahunda, barimo uwitwa Mukamana Vestine wo mu Kagari ka Mbwe, Umurenge wa Gashaki. Amaze imyaka ine yorojwe inka, akaba umwe mu bashimishwa no kuba ikamwa bigafasha kuzahura imirire mu muryango. Yagize ati “Abana bacu ntibari bazi amata. Ariko ubu nagabiwe inka muri gahunda ya Girinka, bituma abana bayamenya baranayakunda. Yewe ntibanatuma nyagurisha, kuko baba bayakeneye. Ubu bafite imikurire myiza, mbese muri macye ikibazo cy’imirire mibi twarakirwanyije burundu”. Dusabimana Cyriaque wo mu Kagari ka Muharuro, Umurenge wa Gashaki yoroye inka eshatu, zitanga litiro zisaga 40 z’umukamo w’amata. Asaba bagenzi be kumenya agaciro ko kunywa amata mu miryango. Yagize ati “Amata nyafata nk’isoko y’imirire myiza n’ikigega kibitse ubukungu bw’ifaranga, kuko ndihira abana amashuri, kandi bakarya neza tubikesha amata. Aborozi dukwiye kuzirikana rero ko ibyo byombi ari magirirane, ntibibande gusa ku kumarira umukamo wose ku isoko kuko n’abagize umuryango baba bakeneye kuyanywa, kugira ngo babone n’uko bakora ibindi bafite ubuzima bwiza”. Florence Umurungi Musiime, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro RNDP rigizwe n’abiyeguriye ubworozi n’abari mu ruhererekane rw’ibibukomokaho, agaragaza ko isoko ry’amata mu Rwanda ritaba ikibazo mu gihe abantu baba bimakaje umuco wo kunywa amata. Yagize ati “Hari nk’ubwo wumva hamwe na hamwe bavuga ko umukamo w’amata wazamutse ukaba mwinshi, ukabura isoko cyane cyane mu gihe cy’imvura. Ibi ntidukwiye kuba tubitwara dutyo, kuko turamutse twimakaje umuco wo kunywa amata, bigahera mu ngo zacu, tukawusakaza mu byiciro bitandukanye by’abaturarwanda, ntekereza ko byazagera ubwo abantu babigira akamenyero, tukabigira mu byibanze dukenera mu buzima bwa buri munsi”. Ati “Byarushaho kongerera imbaraga aborozi na bo, bagakora uwo mwuga bawukunze kurushaho, bakongera ubunyamwuga. Twazisanga ubworozi bw’inka burushijeho kugira uruhare rukomeye mu buzima n’ubukungu”. Mu Karere ka Musanze honyine habarirwa inka zisaga ibihumbi 28. Umubare munini w’izitanga umukamo uri hejuru, zibarizwa mu gice cy’imirenge yegereye ibirunga nka Kinigi, Nyange, Busogo na Cyuve. Mu gihe izitanga umukamo uri ku rwego rwo hasi, zibarizwa mu gace kagizwe n’ubutaka busharira mu Mirenge ya Rwaza, Remera, Gashaki. Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo kamere mu Karere ka Musanze, Ngendahayo John, avuga ko bari muri gahunda yo kongera ubworozi bw’inka zitanga umukamo. Yagize ati “Mu karere kose iyo tubariye ku makusanyirizo y’amata uko ari atatu ahabarizwa, nibura ku munsi tugeza kuri litiro 5900. N’ubwo uwo mukamo utari ku kigero cyo hejuru, biragaragara ko dukomeje gukora ubukangurambaga, tukongera umubare w’inka zitanga umukamo, bishobora kuwuzamura, tukaba twagera n’ubwo twihaza mu nganda zitunganya amata”. Kuwa kane tariki 10 Kamena 2021, abanyeshuri basaga 1300 biga ku kigo cy’amashuri cya Ntarama giherereye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bahawe amata muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amata uba buri mwaka ku itariki 1 Kamena. Umunyamakuru
652
1,784
Igihe cyo kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe cyongereweho amezi ane. Mu itangazo ryatanzwe n’iyi Minisiteri, yagaraje ko ibyo byakozwe hashingiwe ku biteganywa n’itegeko nº 020/2023 ryo ku wa 31/03/2023 rigena uburyo bw’isoresha k’ugukurirwaho ibihano n’inyungu z’ubukererwe usora wigaragaje, ndetse n’iteka rya Minisitiri rigena uburyo n’ibisabwa kugira ngo abasora bemererwe uburenganzira bukomoka ku kugaragaza kubushake umusoro utarishyuwe. Hashingiwe kuri iryo tegeko hatanzwe amahirwe yo kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe. Ubusanzwe iyo usora atishyuriye umusoro ku gihe hari ibihano biteganywa n’amategeko aho itegeko rigena imisoreshereze riteganya ko umuntu wese ukora igikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye no kutishyura umusoro wagenwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri. Kuri ubu hatanzwe amahirwe yo kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe ndetse icyo gihe cyongereweho amezi ane. Itangazo rikomeza rigira riti “Turamenyesha abasora bose ko amahirwe bahawe yo kugaragariza ku bushake umusoro utarishyuwe yongerewe igihe gitangirana n’itariki ya 23 Kamena 2024 kugeza ku ya 23 Ukwakira 2024,” “Uku kongererwa igihe gutewe no kuba hari abasora bagaragaje ko batarasoza igenzura rituma bamenya umusoro bakwiye kugaragaza bakanishyura muri iyi gahunda yo kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe.” Abasora basabwe kumenyekanisha bakanishyura imisoro yose itaragaragajwe mu gihe cyabanjirije igihe cy’isoresha cyo guhera muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2023. Itangazo ryashyizweho Umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, rigaragaza ko kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe bireba ubwoko bwose bw’imisoro uretse imisoro ya gasutamo, aho abasora bitezweho kwerekana ibimenyetso byose bifatika bijyanye n’imisoro itarishyuwe. Nyuma yo kumenyekanisha umusoro utarishyuwe usora yishyura Umusoro fatizo, hatariho ibihano n’inyungu z’ubukererwe. Rikomeza rigaragaza ko Komiseri Mukuru azagena uburyo bwo kwigaragaraza ku bushake n’amabwiriza yo kwishyura. Abasora bongerewe igihe cyo kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe
271
825
Serena Hotel yateguriye abizihiza Pasika ibirori by’akataraboneka. Ibi birori bizatangira ku wa kane tariki 2 Mata 2015, abazabyitabira bazakirizwa indyo gakondo y’u Rwanda basusurutswa n’inganzo ngari n’abandi bahanzi baririmba gakondo. Akarusho ni uko abazabyitabira kandi bazakirizwa urwagwa mu ducuma nk’uko bigenda mu muco Nyarwanda. Uzaza muri ibi birori asabwe kuza yambaye umwambaro wa Kinyafurika. Ibiciro by’iyi mpano y’akataboneka SerenaHotel yageneye abakiriya bayo bikaba bidasanzwe. Ku munsi wa kabiri, ku wa gatanu tariki 3 Mata 2015, Serena Hotel yabateguriye ifunguro rya saa sita n’iry’umugoroba bizatangirwa muri resitora yayo nziza izwi nka Milima Restaurant, ku mafaranga y’u Rwanda 17,500 gusa. Ku munsi wa gatatu ariho kuwa gatandatu tariki ya 4 Mata 2015 hateganyijwe amafunguro ya saa sita iruhande rwa piscine abayafata biyumvira akayaga nk’ako ku kivu, kandi biyumvira indirimbo z’umwimerere gusa. Akarusho kuri uyu munsi ni uko abana bateguriwe udushya gusa. Kwinjira kuri uwo munsi ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 gusa. Naho ku munsi wa kane ari nawo wa nyuma w’iyi gahunda idasanzwe ni ku cyumweru tariki 5 Mata 2015, aho hazaba hateguwe amafunguro ya saa sita na Barbecue izafatirwa iruhande rwa piscine nabwo abakiriya biyumvira indirimbo z’umwimerere, nabwo ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 gusa. Ibi bizizihirirwa kuri Serena zombi arizo’ Kigali Serena Hotel na Kivu Serena Hotel iherereye mu Karere ka Rubavu. Serena Hotel ibashyize igorora n’imiryango yanyu rero ntimuzacikwe. Abifuza ibisobanuro birambuye babariza kuri iyi mirongo: uwa Kigali ni 0788184500 naho uwa Kivu Serena ni 0788200249. Kigali Today
240
643
MINICOM irizeza igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu minsi iri imbere. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020. Yasobanuye ko impamvu yo kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa iterwa n’uko nta musaruro uboneka mu gihe cy’impeshyi, ariko ko mu mpera z’umwaka hari ibiribwa bizaba byeze. Minisitiri Soraya yagize ati “Icyizere cy’igabanuka ry’ibiciro kiri ku biribwa bizaba byeze mu mpera z’umwaka kuva mu kwezi k’Ugushyingo kugera muri Mutarama mu mwaka utaha”. Umuyobozi muri MINICOM ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien, yatanze urugero rw’ibirayi ko bitangiye kuboneka kandi igiciro cyabyo kizakomeza kugabanuka. Yagize ati “Hari ibirayi ubu bitangiye kwera ku buryo igiciro cyatangiye kugabanuka, hari aho ibya Kinigi byari byageze ku mafaranga 400 ku barangura, ariko ubu igiciro hamwe na hamwe kigeze kuri 330Frw, bizaba byabaye byinshi mu kwezi k’Ukuboza”. Karangwa yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka ari na bwo MINICOM izashyiraho igiciro fatizo ku biribwa bimwe na bimwe bikenerwa cyane, birimo ibirayi, umuceri, ibigori n’imyumbati. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda we yakomeje asobanura ko ingamba zo kwirinda Covid-19 ku isi zateje ingaruka z’uko ibyinshi mu bicuruzwa bitumizwa hanze bizakomeza guhenda. Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko aho bishoboka ko ibiciro byajya hasi ari ibijyanye na sima, kuko habonetse uruganda rushya (Prime Cement) rwunganira urwa CIMERWA, kandi ko kubaka amashuri byasabaga sima nyinshi bizaba byarangiye mu kwezi gutaha. MINICOM yijeje abahinzi b’umuceri bavuga ko bafite ububiko bwuzuye bwabuze abaguzi, ko bazabona isoko ryawo mu kwezi gutaha ubwo amashuri azaba afunguwe. Ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), MINICOM ivuga ko igiye gufasha abahinzi kubona umuceri ukundwa n’Abaturwanda ku buryo ngo batazongera gukenera uva hanze. Iyi Minisiteri yakomeje isobanura ko gahunda ifite ari iyo gufasha ibikorerwa mu Rwanda kubona isoko imbere mu gihugu no hanze, aho ivuga ko irimo gufasha ibigo birenga 150 kohereza umusaruro hanze hifashishijwe ikoranabuhanga. Umunyamakuru @SimonKamuzinzi
300
865
Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi. Mushimiyimana avuga ko Abatutsi bari bavuye impande zitandukanye z’Igihugu bahungiye i Kabgayi bakicwa buri munsi ku buryo umuntu yabaraga ubukeye, kuko impunzi zari zaraturutse i Nyacyonga zagiraga uruhare mu kwica Abatutsi. Mushimiyimana avuga ko ku itariki ya 31 Gicurasi 1994 yagerageje kwiyahura mu musarane kubera uburwayi bwari bumumereye nabi, yasaba umuti bakawumwima yumva nta buzima agitegereje usibye kwiyahura gusa, ananirwa guca mu mwobo w’umusarane. Avuga ko kuri iyo tariki ya 31 Gicurasi aribwo byari bikomeye, kuko abasirikare n’Interahamwe bari barimo kwitegura guhunga, ariko bashaka kugenda bamaze kwica Abatutsi. Agira ati “Ku itariki ya 02 Kamena 1994 twari twiteguye kwicwa kuko umusozi wose wa Kabgayi wari wagoswe n’Interahamwe n’abasirikare biteguye kuturimbura, maze mu masaha ya saa tatu n’igice twumva ya masasu y’Inkotanyi avuga nko gukoma amashyi, abicanyi barahunga turokoka dutyo”. Yongeraho ati “Nanjye wari urwaye macinya sinzi aho imbaraga zavuye, ubwo nari ndokotse kabiri kuko Inkotanyi zasanze ndwaye nenda gupfa mba ndokotse macinya, ndokoka n’Interahamwe”. Mushimiyimana avuga ko yarokotse afite imyaka 17 ariko agira ubuzima bubi bw’ihungabana kuko yari asigaye wenyine mu muryango. Agira ati “Nyuma y’imyaka 29 ishize ndi jyenyine mu buzima kuko ababyeyi n’abavandimwe banjye umunani nta n’umwe nasigaranye, byatumye nshaka kujya nkomeza kwiyambura ubuzima kubera kwiheba, ariko nariyubatse ndiho ku bw’Inkotanyi”. Mushimiyimana ubu ni umubyeyi w’abana batatu akaba ari Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, mu rwego rwo kwiyubaka akaba yarize amashuri kugeza muri Kaminuza aho arimo kwiga icyiciro cya nyuma cya Kaminuza (PhD). Ubwo bibukaga ku nshuro ya 29 Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi, abarokotse Jenoside bashimiye cyane izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi zabarokoye zikabasubiza ubuzima dore ko mu bihumbi 50 by’Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi, abasaga ibihumbi 12 barokowe n’Inkotanyi. Itariki ya 02 Kamena 1992 ntizibagirana mu mateka y’abari barahungiye mu bigo bitandukanye bya Kabgayi, kuko ari wo munsi wa nyuma bari bategereje kwicwa, ariko Inkotanyi z’amarere zirahagoboka, bake bari basigaye zibasubiza ubuzima. Umunyamakuru @ murieph
323
926
Kicukiro: DASSO yoroje abaturage inka enye n’ihene 20. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, yashimiye DASSO kuba yaratekereje koroza abaturage b’uwo Murenge, asaba aborojwe gufata neza amatungo bahawe. Ati “Mu mezi atandatu ku muntu wayiragiye neza, izaba ari ishashi yima, kuko inka iyo ikuze neza yima kare kandi ikagira umusaruro. Turizera rero ko muzazifata neza.” Muri izo nka harimo iyahawe Umuhanzi François-Xavier Ngarambe, nk’ishimwe kubera ubumuntu yagaragaje ababarira uwitwa Bucyana Innocent wagize uruhare mu kwica ababyeyi ba Ngarambe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu bakaba ari inshuti zikomeye. Izi mbabazi Ngarambe yatanze zatumye afatwa nk’intangarugero mu gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ndetse icyo gikorwa gituma mu Murenge wa Gahanga hashyirwaho umunsi ngarukamwaka w’amahoro, ugamije gushishikariza abantu kubana mu mahoro, ukaba umaze kwizihizwa ku nshuro ya gatatu. François-Xavier Ngarambe yashimye DASSO n’ubuyobozi bw’Umurenge bwamuhaye iyo nka, ati “Ni ikimenyetso cy’urukundo bangaragarije, ni ikimenyetso cy’ubumwe hagati yanjye n’Umurenge wa Gahanga. Navuga ko iyi ari inka y’amahoro igiye gutuma amahoro akwira hose, kandi ibyo iyi nka izampa nzabisangira n’abandi.” Yongeyeho ati “Abaturage nabashishikariza gukora neza ku buntu. Ntabwo ibyo nakoze nari ngamije kugira ngo bampembe, ariko abantu bareba icyiza bakagishima, bagatanga n’ishimwe. Iyi nka rero ni ikimenyetso cyabyo, nzajya nyireba nibuke iyo neza, n’abandi nyibabwire kuko izaba ifite amateka, bityo na bo bumve akamaro ko kwimakaza amahoro n’ubumwe.” Umubyeyi witwa Akayezu Donatille utuye mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga na we wahawe inka, afite abana batanu n’umugabo ugeze mu zabukuru ku buryo ari Akayezu wita ku bagize umuryango. Ngo nta tungo bagiraga, akaba yishimiye korozwa. Yagize ati “Ndishimye cyane, najyaga nsenga mbwira Imana ko nifuza inka, none ndanezerewe ko nyibonye, kandi nshimye n’abaterankunga badutekerejeho. Iyi nka izampa ifumbire, ibyare ikamirwe abana banjye ndetse n’abaturanyi.” Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro, Niragire Samuel, avuga ko igikorwa bakoze cyo koroza abaturage, ari ngarukamwaka, aho bibanda ku bacitse ku icumu rya Jenoside ndetse n’abatishoboye. Yagize ati “Izi nka n’ihene twazihaye abaturage kugira ngo bagire imibereho myiza. Twebwe nka DASSO ya Kicukiro, tugendera ku murongo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye. Urumva niba yarashyizeho gahunda ya Girinka, natwe twiyemeje kugera ikirenge mu cye, kugira ngo dusange abaturage, tuboroze tubafashe kwiteza imbere. Hari abaturage bafata akazi dukora nk’akabatera hejuru cyangwa ako kurwana na bo ariko si ko bimeze ahubwo tubifuriza ibyiza.” Inka enye n’ihene 20 batanze bifite agaciro k’amafaranga angana na Miliyoni eshatu n’ibihumbi 250, abahawe ihene buri wese akaba yahawe ebyiri. Babahaye n’ibikoresho birimo umuti wo koza inka, umunyu n’ibindi, ndetse izo nka bakaba barazifatiye n’ubwishingizi bw’umwaka umwe ku buryo iyaramuka igize ikibazo igapfa, uwayihawe yahita ashumbushwa. DASSO ya Kicukiro igizwe n’abantu 135. Bafite ibigega bibiri bashyizeho, batangamo umusanzu wa buri kwezi. Buri wese hari ikigega atangamo amafaranga ibihumbi bibiri ku kwezi, akagoboka uwaramuka agize ikibazo hagati yabo. Hari ikindi kigega batangamo amafaranga igihumbi ku kwezi kuri buri wese, ari na cyo bakuramo ubushobozi bwo gufasha abaturage. Bafite n’ibindi bikorwa by’iterambere bigamije kubazamurira imibereho, aho batekereza icyafasha uwo muri bo igihe yaba atakiri mu kazi. Mu bindi bafashije abaturage harimo uwo bubakiye inzu i Kanombe, bahaye n’igishoro abakoraga ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi kugira ngo babuvemo bacuruze mu buryo bwemewe, bakaba barafashije n’abana b’inzererezi babasubiza mu rugo, babaha n’ibikoresho by’ishuri basubira kwiga. Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Donatien Murenzi, wari witabiriye iki gikorwa yashimye Urwego rwa DASSO ku bw’ibyo bikorwa bakomeje kugiramo uruhare, avuga ko ari urugero rwiza n’abandi bareberaho mu kwishakamo ibisubizo. Umunyamakuru @ h_malachie
564
1,639
gukumira no gutanga ubutabazi bw’ibanze, ntangira kwigisha amahoteli nka Marriot bakampamagara, ONOMO Hotel, Ambasade y’u Bufaransa bakampamagara kuko bari banzi, nari nabandikiye. Ndashaka kubabwira ko igihugu cyacu gifite amahirwe abantu badashobora kumva. Hanyuma muri ya mahugurwa natangiye gutanga ni ho havuye ibi byose. Ndavuga ngo rero ntabwo nshobora gukora ibintu bituzuye. Niba mpisemo gutanga ubutabazi bwihuse ngomba kuba mfite imbangukiragutabara. Nta butabazi bwihuse butagira imbangukiragutabara. Natangiriye ku modoka eshatu, ziraza. Za modoka ninjije mu gihugu Minisiteri y’Ubuzima yaziyoneye imisoro cyane ko ari nanjye wa mbere watangije iyi gahunda yo gutanga ubutabazi bwihuse nkoresheje imbangukiragutabara n’abaganga. Rutagengwa yiguriye ambulance zimufasha guha Abanyarwanda serivisi z'ubutabazi mbere yo kugezwa kwa muganga SASA Group Rwanda itanga amahugurwa ameze ate? Amahugurwa dutanga ni aya mbere afasha Abanyarwanda haba mu kubungabunga ubuzima bwabo, haba kubungabunga ibikorwa remezo byagezweho. Abantu bagomba kugira ubumenyi, bagahabwa amahugurwa ajyanye no kurwanya no gukumira no gutanga ubutabazi bwihuse. Muzi ko igihugu cyacu kigendwa cyane, dufite inama nyinshi mu gihugu, twakira abantu benshi cyane. Bariya bantu bakeneye kwitabwaho kandi ntabwo ari umutekano ukorwa na polisi cyangwa abasirikare ahubwo hari umutekano ku buzima bwabo. Hari uwarwara umutwe, mu nda, ibibazo by’umutima ndetse na ya nyubako arimo ishobora gufatwa n’inkongi. Twatekereje cyane kuri ba bantu baza badusanga, uburyo tugomba kubakira kuko ubunararibonye mbifitemo no mu byo nakozemo i Burayi n’ahandi, icyo kintu ni cyo nihutiye kugira ngo nkore. Muri ayo mahugurwa harimo kurwanya no gukumira inkongi y’umuriro no gutanga ubutabazi bwihuse, hakabamo ubutabazi bw’ibanze hakaza n’ayandi yitwa Basic Life Support, Advanced Life Support. Amahugurwa y’ubutabazi bw’ibanze akorwa n’umuntu uwo ari we wese cyane ku mashuri, mu nyubako zakira abantu benshi, mu bitaro no mu rugo iwawe ariya mahugurwa ugomba kwuyakora. Ubutabazi bw’ibanze mubutanga hehe, mute? Dufite abakozi benshi mu ngeri zitandukanye ari abashinzwe gutanga amahugurwa, ari ibijyanye no gutanga ubutabazi bw’ibanze, bwa butabazi bwihuse, bwa butabazi burenzeho dufite muri iki gihugu cyacu cyateye imbere ku buryo abo bantu bahari kugira ngo bahe ubumenyi abandi. Tujya tunahugura abantu bahugura abandi kuko nanjye ni zo mbaraga nakoresheje kugira ngo mbone abantu bazatanga amahugurwa ni uko nabigishije kugira ngo na bo najye kwigisha abandi. Dufite abaganga bahuguwe neza byose babizi. Dukunda gukorera ahantu henshi cyane, navuga nko kuri BK Arena, Stade Amahoro, Kigali Pele Satdium, dukorana na FERWAFA mu mikino itandukanye, dukorana na FERWABA na yo mu mikino itandukanye, dukorana na BAL ni imikino mpuzamahanga ikomeye ikeneye ko haba hari abantu bafite ubumenyi bwisumbuye muri ka kazi dutanga. Ushobora kuba uri i Musanze, Rubavu Huye, ahantu aho ariho hose. Twebwe ntabwo ari ngombwa ko uza iwacu kugira ngo ubashe guhabwa amahugurwa, twebwe tugusanga aho uri. Ni ibintu bitegurwa tukemeranya umunsi niba ari hotel nka Serena ku Gisenyi tujyayo bagategura abakozi tukabahugura ndetse tukabaha n’impamyabushobozi zigaragaza ko twabahuguye, n’ahandi hose baraduhamagara. Ntabwo tureba amafaranga ahubwo icya mbere ni ugutabara, ni yo mpamvu nakubwiye ngo uruhare rw’igihugu ku bikorera batworohereza ibintu byinshi kugira ngo natwe tubashe korohereza abandi mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Dr Uwera Joyeuse ni umwe mu baganga bakora mu buvuzi buhabwa butangwa na SASA Goup haba ku bibuga by’imikino n’ahandi hose iki kigo cyitabajwe. IGIHE: Iyi serivisi y’ubutabazi bw’ibanze ikora ite? Dr Uwera: Iyo habayeho ibibazo bitandukanye bahamagara imbangukiragutabara, kandi iba ikeneye umuganga bajyana kugira ngo bakire uwo murwayi turebe ikibazo afite kugira ngo tubashe kumufasha byihuse tugendeye kuri bwa bumenyi baba baraduhaye. Iyo hari imikino yabaye cyangwa igikorwa gikomeye tugenda turi itsinda rigari, twitwaje ibikoresho byacu tukakira
562
1,546
Amavubi atsinze Equatorial Guinea yongera kwiyunga n’abanyarwanda. Ikipe y’igihugu Amavubi itsinze Equatorial Guinea mu mukino wayo wa kabiri mu itsinda C igitego 1-0,cyatsinzwe na Manzi Thierry ku munota wa 67 w’umukino ku mupira wari uvuye muri Corner utewe na Bizimana Djihad. Nyuma yo kunganya 0-0 na Nigeria mu mukino wa mbere wo mu itsinda C ,Amavubi yagombaga kwihimura ku ikipe ya Equatorial Guinea yari yanyagiwe na Libya ibitego 3-0, none abashije kubigeraho mu mukino yakinnye neza.Umutoza Antoine Hey yakoze impinduka imwe y’umukinnyi Nshuti (...)Ikipe y’igihugu Amavubi itsinze Equatorial Guinea mu mukino wayo wa kabiri mu itsinda C igitego 1-0,cyatsinzwe na Manzi Thierry ku munota wa 67 w’umukino ku mupira wari uvuye muri Corner utewe na Bizimana Djihad.Nyuma yo kunganya 0-0 na Nigeria mu mukino wa mbere wo mu itsinda C ,Amavubi yagombaga kwihimura ku ikipe ya Equatorial Guinea yari yanyagiwe na Libya ibitego 3-0, none abashije kubigeraho mu mukino yakinnye neza.Umutoza Antoine Hey yakoze impinduka imwe y’umukinnyi Nshuti Dominique Savio mu ikipe yabanje mu kibuga mu mukino wa Nigeria wasimbuye Mubumbyi Bernabe.Mu gice cya mbere Amavubi yatangiye asatira ndetse ubona afite inyota yo kubona igitego,gusa ntiyabasha kukibona ,byatumye kirangira ari 0-0.Mu gice cya Kabiri,Amavubi yagarukanye ingufu ndetse umutoza Antoine Hey ahita yinjiza mu kibuga umusore Ombolenga Fitina akuramo Iradukunda Eric, bitanga umusaruro cyane kuko uyu musore yashoboye guhindura imipira myinshi imbere y’izamu.Amavubi yakomeje gusatira cyane Equatorial Guinea abasore bayo basubira inyuma, byatumye Antoine Hey yongera ubusatirizi yinjiza Hakizimana Muhadjiri asimbura Usengimana Faustin.Kubera igitutu Amavubi yakomeje kotsa aba basore,byatumye ku munota wa 67 ku mupira wari uturutse muri Corner yari itewe na Bizimana Djihad myugariro Manzi Thierry afungura amazamu ndetse iki gitego 1-0,nicyo kirangije umukino.Amavubi arangije afite 58 ku ijana mu guhererekanya umupira mu gihe Equatorial Guinea yagize 42.Amavubi kandi yagerageje amashoti 8,ariko 5 niyo yaganaga mu izamu mu gihe iyi kipe yindi yo yateye amashoti 8 rimwe aba ariryo rigana mu izamu.Mu wundi mukino wo mu itsinda C, ikipe ya Nigeria yatsinze Libya igitego 1-0 cyatsinzwe na Sunday Faleye ku munota wa 79 w’umukino.Kugeza ubu,Amavubi na Nigeria bayoboye itsinda C n’amanota 4 mu gihe Libya ifite 3.Umukino wa nyuma Amavubi azawukina taliki ya 23 Mutarama 2018 saa 21h00 ahura na Libya.
360
908
Abategereje gukora amakosa mu nzibacyuho babyibagirwe - Guverineri Munyantwari. Guverineri Munyantwari asaba abaturage gukomeza gufatanya n’abayobozi b’inzibacyuho n’ab’imirenge kugeza ku midugudu, kugira ngo igihe hakiri abataratorwa ibintu bikomeze kugenda neza. Kuba hari amakuru avugwa ko hari bamwe mu baturage biteguye kubaka amazu mu buryo budakurikije amategeko n’ibishushanyo mbonera by’imijyi mu gihe cy’inzibacyuho, Guverineri Munyantwari abagira inama yo kubireka kuko kwaba ari ukwibeshya. Agira ati “Icya mbere nababwira baribeshya kuko usibye abazatorwa izindi nzego zirakomeza gukora kandi n’iz’umutekano zirakomeza kudufasha natwe nk’intara tureba ibitagenda neza.” Gov. Munyantwari kandi avuga ko uzafatirwa mu bikorwa byo kubaka mu buryo butemewe n’amategeko atazihanganirwa, kuko usibye kuba azasenyerwa agahomba, bishobora no guteza impanuka. Ati “Inzego z’imidugudu zizi ibisabwa ngo inzu zubakwe, kandi ibyo bikorwa biba babireba ni byiza ko barushaho gutanga amakuru no kugira abantu inama kugirango ngo batagwa mu bihombo.” Manda z’abagize komte nyobozi b’uturere zarangiranye n’ukwezi kwa Mutarama 2016, ubu uturere tukaba tuyobowe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere mu gihe amatora agitegerejwe ngo haboneke abayobozi bashya. Umunyamakuru @ murieph
164
513
Ngororero: Abacukura amabuye y’agaciro bakwiye kwita ku bidukikije. Bimwe muri ibyo bisimu cyangwa ibinogo binini bigenda bisatira imisozi n’imirima y’abaturage kandi yo itarigeze icukurwamo amabuye ndetse bikanatera isuri ikabije mu gihe cy’imvura ibitaka bikamanurwa n’amazi bikirundira mu mibande. Amabwiriza agenga abacukura amabuye y’agaciro mu Rwanda abasaba gusubiranya aho barangije gukorera ndetse bakahatera ibiti no kwita ku bikorwa bitari mu byo bishyuye abaturage. Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Gatumba na Bwira usanga bahora mu manza z’urudaca n’abacukura amabuye kubera ibikorwa byabo biba byangijwe nyamara bavuga ko bo nta nyungu bavana muri ubwo bucukuzi. Nk’ubu rurageretse hagati y’uwitwa Hakizimana Odilo hamwe n’isosiyete icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Gatumba yitwa Gatumba Mining Concession (GMC), kubera impamvu zo kumwangiriza. Uku kutumvikana kw’abaturage ndetse n’abacukura amabuye bigaragara nk’ibitazakemuka vuba igihe cyose abacukura amabuye y’agaciro batitaye ku kubungabunga ibidukikije harimo n’imitungo itari iyabo. Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, abacukuzi b’amabuye y’agaciro hamwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero, Mazimpaka Emmanuel, bakoze urugendo shuli mu turere dutandukanye dukorerwamo imirimo y’ubucukuzi maze bafata ingamba zo kuvugurura imikorere n’imikoranire y’abaturage. Ernest Kalinganire
180
541
Banyonga igare bamenyekanisha Mukura. Umucungamutungo w’iyi koperative, Gaparasi Viateur, yadusobanuriye impamvu y’uyu mwambaro mushya muri aya magambo: “Mukura ni iyacu, turayikunda, dufite umuhate wo kuyamamaza kugira ngo n’abandi bayimenye.” Yakomeje asobanura ko kwamamaza Mukura baitangiye kuva bahindutse koperative. Mbere bakiri ishyirahamwe bambaraga amajire (gilets) y’ubururu n’umweru. Gaparasi avuga ko icyo gikorwa ari ubushake bwabo; nta ruhare ikipe ya Mukura yakigizemo. Yagize ati “Ni twe ubwacu nka koperative twiguriye iyi myambaro, nta ruhare Mukura ibifitemo. Buri munyamuryango yatanze amafaranga ibihumbi bibiri kugira ngo awubone”. Iyi koperative isanzwe itera inkunga ikipe ya Mukura bitewe n’amikoro y’abanyamuryango. Ubu rero basanze inkunga boshoboye kandi yagirira akamaro iyo kipe ari ukwambara umwambaro ufite amabara yayo kugira ngo abantu benshi bayimenye. Koperative Intumwa yahoze ikorera mu mujyi wa Butare gusa ariko ubu unyonga igare wo mu karere ka Huye uzifuza kubagana, imiryango irafunguye. Marie Claire Joyeuse
140
402
No title found. “MUGORE.” Uko ni ko rimwe na rimwe Yesu yitaga abantu b’igitsina gore. Urugero, igihe yakizaga umuntu wari umaze imyaka 18 yarahetamye, yaramubwiye ati “mugore, ubohowe ku burwayi bwawe” (Luka 13:10-13). Nanone Yesu yakoresheje iryo jambo avugisha nyina, kandi mu bihe bya Bibiliya byabonwaga ko ari ikinyabupfura (Yoh 19:26; 20:13). Icyakora hari n’irindi jambo ryagaragazaga ikinyabupfura kurusha iryo, kandi ryumvikanagamo ineza n’ubwuzu. Bibiliya ikoresha iryo jambo iyo ivuga abagore bamwe na bamwe. Yesu yarikoresheje igihe yavuganaga n’umugore wari umaze imyaka 12 arwaye indwara yo kuva amaraso. Kuba yaraje akagera aho Yesu yari ari, yari yarenze ku Mategeko y’Imana, yavugaga ko umuntu wabaga ameze atyo yabaga ahumanye. Yagombaga kwitarura abandi (Lewi 15:19-27). Ariko yari yarihebye. Mu by’ukuri, “abaganga benshi bari baragiye bamubabaza, yarabahaye ibye byose ntibagire icyo bamumarira, ahubwo akagenda arushaho kumererwa nabi.”Mar 5:25, 26. Uwo mugore yanyuze mu kivunge cy’abantu, yegera Yesu amuturutse inyuma, maze akora ku nshunda z’umwitero we. Ako kanya amaraso yahise akama. Uwo mugore yatekerezaga ko ari buhite yigendera nta wurabutswe, ariko Yesu yarabajije ati “ni nde unkozeho” (Luka 8:45-47)? Yagize ubwoba ahinda umushyitsi, maze yikubita imbere ya Yesu “amubwiza ukuri kose.”Mar 5:33. Yesu yahumurije uwo mugore, amubwirana ubugwaneza ati “mukobwa, komera” (Mat 9:22). Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ko ijambo “mukobwa” mu giheburayo no mu kigiriki, ryumvikanisha “ubugwaneza n’ubwuzu.” Yesu yakomeje kumuhumuriza agira ati “ukwizera kwawe kwagukijije. Genda amahoro kandi ukire indwara yakubabazaga.”Mar 5:34. Nanone igihe umugabo w’Umwisirayeli wari umukire witwaga Bowazi yavuganaga n’Umumowabukazi Rusi, yakoresheje ijambo “mukobwa.” Rusi yari afite impungenge kuko yari yagiye guhumba mu murima w’umuntu atazi. Bowazi yaramubwiye ati “tega amatwi mukobwa wanjye.” Hanyuma yamugiriye inama yo gukomeza guhumba mu mirima ye. Rusi yikubise hasi yubamye imbere ya Bowazi maze amubaza impamvu amwitayeho kandi ari umunyamahanga. Bowazi yamushubije amuhumuriza ati “bansobanuriye neza ibyo wakoreye nyokobukwe [Nawomi na we w’umupfakazi] . . . Yehova azakwiture ibyo wakoze.”Rusi 2:8-12. Urwo ni urugero rwiza Yesu na Bowazi basigiye abasaza b’Abakristo. Hari igihe abasaza babiri bashobora kuganira na mushiki wacu kugira ngo bamutere inkunga bakoresheje Ibyanditswe. Iyo basenze basaba ko Yehova abayobora kandi bagatega amatwi bitonze ibyo mushiki wacu ababwira, ni bwo baba bashobora kumufasha no kumuhumuriza bakoresheje Ijambo ry’Imana.Rom 15:4.
348
1,080
Umujyi wa Kigali washyizeho igihembo kizajya gihabwa umuntu watanze amakuru kububaka mu kajagari. Ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali bwashyizeho igihembo cy’ ibihumbi 50 ku muntu wese uzajya atanga amakuru kukubaka mu kajagari.Ibi umuyobozi w’ umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere Busabizwa Parfait yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017 mu kiganiro yahaye itangazamakuru.Uwo muyobozi yavuze ko icyo cyemezo ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali bugifashe mu rwego rwo guhangana n’ ikibazo cy’ inyubako zitajyanye n’ igishushanyo mbonera cy’ umujyi wa Kigali zizamuka (...)Ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali bwashyizeho igihembo cy’ ibihumbi 50 ku muntu wese uzajya atanga amakuru kukubaka mu kajagari.Ibi umuyobozi w’ umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere Busabizwa Parfait yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017 mu kiganiro yahaye itangazamakuru.Uwo muyobozi yavuze ko icyo cyemezo ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali bugifashe mu rwego rwo guhangana n’ ikibazo cy’ inyubako zitajyanye n’ igishushanyo mbonera cy’ umujyi wa Kigali zizamuka muri uyu mujyi uko bwije n’ uko bukeye.Mu rwego rwo gufasha mu itangwa ry’aya makuru, hazashyirwaho na nimero itishyurwa ya 3262, izajya ikoreshwa n’abaturage babonye ahari iki kibazo.Amakuru azajya atangwa n’umuturage, hari komisiyo izajya iyasuzuma mbere yo kuyakurikirana ku buryo bwimbitse.Kugeza magingo aya, mu Mujyi wa Kigali hari inzu 34 000 zubatse mu kajagari, ahantu ho mu bishanga, ahahanamye ndetse n’izituriye za ruhurura.Ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali bwatangaje ko icyemezo cyo gutanga ishimwe ku muntu watanze amakuru y’ abantu bubaka mu kajagari cyangwa watanze amakuru aganisha ku gutahura abubaka mu kajagari kiratangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa 2 Werurwe 2017.
260
727
Kiyovu Sports yaguze Fred Muhozi wakiniraga Espoir FC. Uyu musore wari usigaje amasezerano y’amezi atandantu muri Espoir FC yaguzwe Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda aho ikipe yabonyemo miliyoni eshatu mu gihe we yahawe miliyoni zirindwi asinya muri Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka itatu ishobora kongerwa. Fred Muhozi mu gice cya mbere cya shampiyona kirangiye yitwaye neza mu ikipe ya Espoir FC aho yayitsindiye ibitego 4 binamuhesha guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’Igihugu Amavubi. Yakinnye imikino ibiri ya gicuti muri Mutarama 2022 n’ikipe y’igihugu ya Guinea yiteguraga gukina igikombe cya Afurika aho muri iyi mikino yatsinzemo n’igitego cya mbere mu ikipe y’Igihugu mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Guinea ibitego 3-0. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
110
301
Abazitabira Kigali Peace Marathon bazahatanira ibihembo birimo n’ipikipiki. Mu isiganwa mpuzamahanga ku maguru rizwi nka Kigali International Peace Marathon riteganyijwe kubera mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 20/05/2018, hongeweho igihembo cyagenewe Umunyarwanda/kazi uzitwara neza. Nk’uko byatangajwe na Mubiligi Fidele, Umuyobozi wa Federasiyo y’imikino ngororamubiri mu Rwanda, ikigo gitunganyiriza moto mu Rwanda cyemeye ko kizahemba Umunyarwanda uzaba yitwaye neza muri iri rushanwa, gusa bakaba bataranoza ibizagenderwaho kugira ngo harebwe ukwiye guhembwa. Usibye iyo moto izatangwa, uwa mbere mu bagabo ndetse no mu bagore muri Marathon yuzuye azahembwa Milioni 2, uwa kabiri Milioni imwe n’ibihumbi 600, uwa gatatu 1,400,000 Frws. Mu gice cya Marathon, uwa mbere (abagore n’abagabo) azahembwa Milioni imwe, uwa kabiri ibihumbi 700, uwa gatatu ibihumbi 500, uwa kane ibihumbi 340, Half . Iri siganwa rizaba ririmo ibyiciro bitatu, harimo Marathon yuzuye izaba igizwe na Kilometero 42, igice cya Marathon kizaba kigizwe na Kilomtero 21, ndetse na Run for Peace ikinwa n’abagamije kwishimisha no gukora siporo isanzwe izaba iresha na Kilomtero zirindwi. Uko mu isiganwa ry’umwaka ushize bari bakurikiranye Abagabo Half Marathon (21kms) 1. Kipoech Batille Bartile Kiptoo 1h04’25" 2. Mutal Ezecheil Kimeli 1h05’38" 3. Hakizimana John 1h05’48" 4. Bowen Josphat Kipchirchir 1h05’59" 5. Niyonsaba Ferdinand 1h06’01" 6. Kemei Moses Kipnaetich 1h06’05" Full Marathon (42kms) 1. Chumba Gilbert Kipleting (Kenya) 2h19’49" 2. Kiyeng Edwin Kemboi 2h19’57" 3. Tallam James 2h20’00" 4. Tarus David Kiptui 2h20’04" 5. Elkana Kibet Yego 2h21’46" 6. Kiptoo Mathew 2h21’59" Abagore Half Marathon (21kms) 1. Nyirarukundo Salome 1h15’28" 2. Sheilla Chesang 1h20’24" 3. Musakakindi Claudette 1h20’36" 4. Yankurije Martha 1h21’09" 5. Kiprop Lilian Jeoksgei 1h23’27" 6. Eleman Ziporar Narunyang 1h32’33" Full Marathon (42kms) 1. Rutto Beatrice Jepkorir 2h46’38’’ 2. Bundotich Pamela Chepkoech 2h47’21" 3. Sarah Jerop Legat 2h47’24" 4. Too Fridah Jepkite Lodep 2h51’26" 5. Sylvia Jemeli 2h51’46" 6. Chebert Tenyan 2h52’52" Amwe mu mafoto yaranze isiganwa ry’umwaka ushize Umunyamakuru @ Samishimwe
285
920
Nigeria igiye guhagarika dipolome ziturutse mu bihugu birimo Kenya na Uganda. Ministeri y’uburezi ya Nigeria yavuze ko igiye guhagarika impamyabumenyi zitangwa mu bihugu byo muri EAC cyane Uganda na Kenya kuko abahiga byagaragaye ko zitujuje ubuziranenge.Nyuma yo guhagarika impamyabumenyi zavuye muri Repubulika ya Bénin na Togo, guverinoma ya Nigeria, kuri uyu wa gatatu yavuze ko iki cyemezo kizakomereza ku bihugu byinshi birimo Uganda, Kenya na Repubulika ya Niger.Kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’uburezi Tahir Mamman yabwiye ibinyamakuru ati: "Ntabwo tugiye guhagararira kuri Benin na Togo gusa.Tugiye gukomeza guhagarika impamyabumenyi zo mu bihugu nka Uganda, Kenya, ndetse na Niger.”Umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye yasobanuye uburyo yabonye impamyabumenyi muri kaminuza yo muri Repubulika ya Bénin mu gihe cy’amezi abiri gusa,kandi ivuye mu kigo cy’igihugu gishinzwe urubyiruko (NYSC).Guverinoma yahise ihagarika impamyabumenyi zivuye muri ibyo bihugu byombi byo muri Afurika y’iburengerazub kandi itangiza iperereza minisitiri yavuze ko rigomba gutanga raporo mu mezi atatu.Ati: “Nta mpuhwe mfitiye abantu nk’abo. Ahubwo, bari mu gatsiko k’abagizi ba nabi kagomba gufatwa kagafungwa ”.Yongeyeho ko abashinzwe umutekano bagiye guhiga abafite impamyabumenyi z’impimbano bakuye mu mahanga bakazikoresha kugira ngo babone amahirwe muri Nigeria.Icyakora,uyu Minisitiri ntiyigeze avuga niba iki cyemezo kizagonga Kaminuza zose zo muri Kenya n’ahandi bahagaritse.Kenya ntacyo iravuga kuri iki cyemezo.
201
568
Perezida Kagame yakiriye Sylvan Adams washinze ‘Israel Premier Tech’. Amakuru yashyizwe ahagaragara n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, avuga ko bagiranye ibiganiro ku mishinga itandukanye ijyanye no guteza imbere umukino wo gutwara igare, ndetse no guteza imbere ubukerarugendo mu rwego rw’imikino. Sylvan Adams yari kumwe n’itsinda rimuherekeje hamwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda Ferwacy, Murenzi Abdallah. Sylvan Adams akunze kugaragaza ko yifuza gukorana n’u Rwanda mu kuwuteza imbere, ndetse hari n’ibikorwa yatangiye gukora muri urwo rwego. Muri uku kwezi kwa Gashyantare mu Karere ka Bugesera, Sylvan Adams aherekeje bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ya Israel Premier Tech, batashye ku mugaragaro ikibuga “The Field of Dreams” kigizwe n’ibibuga bibiri by’umukino w’Amagare, bizwi nka ‘pump track’ na ‘race track’ ari kuhubaka. Yagaragaje ko ari igice kimwe kimaze kuzura neza, n’ubwo hazakomeza gukorwa ibindi bikorwa, cyane ko ngo kubaka ibikorwa nk’ibyo bishingiye ku kuba u Rwanda na Israel ari ibihugu bifite amateka amwe, kandi bikaba bikomeje kubaka umubano mwiza hagati yabyo. Mu Rwanda hakomeje isiganwa ry’umukino w’amagare, ryanitabiriwe n’Igihangange muri uwo mukino, Chris Froome, watwaye “Tour de France” inshuro enye zose akaba anakinira ikipe ya Israel Premier Tech. Kuri ubu hamaze gukinwa uduce dutanu aho kugeza ubu Lecerf William Junior, ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo yo mu Bubiligi, ari we wambaye umwenda w’umuhondo, uranga uyoboye isiganwa mu gihe Chris Froome we aza ku mwanya wa 21. Umunyamakuru @ musanatines
238
604
RDF yavuye ku buntu abaturage bo mu cyaro basaga 32 000. Inzobere z’abaganga mu gisirikare cy’u Rwanda zoherejwe mu bice byo mu cyaro, zimaze kuvura abantu 32 069 mu mezi atatu ashize. Ni muri gahunda y’ubufatanye bw’abaturage, Ingabo na Polisi by’igihugu mu bikorwa byo kwimakaza iterambere n’umutekano, yatangiye tariki ya 1 Werurwe 2024, aho abaturage by’umwihariko   abo mu cyaro, bo mu Turere 10 tw’Igihugu bavuwe uburwayi butandukanye nta kiguzi batswe. Iyi ni gahunda igamije gufasha abaturage kuzamura imibereho myiza ndetse n’ubukungu. Izo nzobere z’abaganga muri RDF zimaze kugera mu Turere dufite igice kinini cy’icyaro, turimo Kayonza, Nyagatare, Bugesera, Rulindo, Gakenke, Karongi, Rutsiro, Gicumbi, Ruhango na Nyamasheke. Muri ibyo bikorwa by’ubuvuzi izo ngabo zikora harimo gusuzuma indwara no kuzibaga. Ubuyobozi bwa RDF butangaza ko izo nzobere z’abaganga zimaze kubaga abaturage 2 871 bafite uburwayi butandukanye. Ni abasirikare kandi batanze inama ku buzima bw’imyororokere ndetse no kurwanya igwingira mu miryango by’umwihariko iba mu cyaro. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibitaro bikuru bya Gisirikare, byagaragaje ko ingabo z’u Rwanda zavuye abarwayi 500 bo mu Turere twa Ruhango na Nyamasheke. Ni ibikorwa bikomeje, byatangiye tariki ya 29 Mata bikazageza tariki ya 5 Gicurasi 2024, aho ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kuvura abaturage ku buntu mu gihugu hose. Ni ubuvuzi burimo gutangirwa ku bitaro bya Kibogora, mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, no mu bitaro bya Kinazi biherereye mu Karere ka Ruhango aho havurwa abarwayi 500 buri munsi. RDF igaragaza ko  izo nzobere mu cyumweru gitaha zizakomereza ibikorwa byo kuvura mu bitaro bya Gitwe. Serivisi zitangwa muri iyi gahunda by’umwihariko y’ubufatanye bw’ingabo n’abaturage, zikubiyemo kuvura uburwayi bw’amagufwa, kubaga ingingo, ubuvuzi bw’indwara zo mu mubiri imbere, ubuvuzi bw’indwara z’abagore, ubuvuzi bw’amaso, indwara zo mu matwi, izo mu mazuru n’izo mu mutwe. Ngamije Albert, umuturage wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda wohereje ingabo n’abapolisi kuvura  Abanyarwanda nta kiguzi batswe. Yagize ati: “Nagize ikibazo cyo kutabona neza kandi umuganga w’amaso yanyitayeho, yampaye imiti kandi bizatuma nongera kureba neza. Birashimishije kuvurwa n’aba basirikare b’inzobere mu buvuzi.” Mukandekezi Beatha, umuturage w’imyaka 59 y’amavuko, ni uwo mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, yari arwaye amenyo. Nyuma yo kumenya ko izo nzobere mu buvuzi zizaza kubavura iwabo, yahise yihutira kujya kwivuza mu ba mbere. Yagize ati: “Nzi ko ubuvuzi nahawe bw’amenyo buhambaye kandi buzankiriza amenyo. Ntabwo nabona uko nshimira izi ngabo, zatuzaniye ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru, mu cyaro nk’iki.” Dr Tuyishime Emile, Umuganga ku bitaro by’Intara bya Kinazi, yashimangiye ko abakozi b’ibi bitaro bigiye byinshi kuri izo ngabo zaje gutanga umusanzu mu buvuzi bw’ibyo bitaro. Yagize ati: “Izi ni serivisi z’intangarugero ndetse n’ubushobozi ntagereranwa bwo kuvura umubare munini w’abaturage, mu gihe gito, ndetse kandi bakazitanga bishimye nk’uko twabibonye, ibi natwe ni byo tugiye kujya dukora mu bikorwa byacu bya buri munsi.” Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yagize ati: “Aho ibi bikorwa bya RDF na Polisi by’igihugu bitangiriye byahinduye isura y’Akarere”. Yongeyeho ati: “Iyo tuganira twifuza ko ibi bikorwa bihoraho hagakomeza gushyirwa imbara mu kwita ku baturage nk’uko bimeze ubu. Mu karere hari gahunda nyinshi zo kwita ku buvuzi, kwita ku mikurire y’abana bato no kubaka ibikorwa remezo. Ibi bikorwa bizatuzamura ku rwego rushya, nkuko tumaze igihe kinini dushakisha inkunga ihagije yo gushyigikira ibyo bikorwa.” Ibikorwa by’Ingabo na Polisi mu gufatanya n’abaturage mu iterambere, biri muri gahunda yo kwishimira imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye. Uretse ubuvuzi, abatishoboye batagira aho kuba bubakiwe inzu 3, hubatswe kandi amarerero 15, hubakwa ibiraro 13, n’ibind. Hanatanzwe kandi amatungo 800 azafasha abaturage kurwanya imirire mibi, hatangwa amazi n’amashanyarazi ku ngo 327 ndetse hubakwa n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.
580
1,681
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israel. Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi n’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, ararebana ahanini n’imikoranire n’imibanire mubya politiki n’ubukungu. Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari amaze kubonana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Avigdor Liberman, yatangaje ko ngo kuba u Rwanda na Israel ari ibihugu bibiri bisangiye amateka mabi, ari n’amahirwe y’uko ibyo bihugu byanoza imikoranire mu iterambere. Minisitiri Avigdor Liberman yavuze ko we n’itsinda ayoboye bishimiye gusura u Rwanda, nk’igihugu cyahuye n’akababaro, intambara, umwiryane n’amateka mabi. Yagize ati: “Ni amahirwe kuba twasuye u Rwanda nk’igihugu cyababaye, kikamena amaraso y’abaturage bacyo, kigahura n’intambara, umwiryane ari nabyo Abayahudi bahuye nabyo. Umubano w’u Rwanda mubya Politiki umeze neza, tukaba twarishimiye uruzinduko rwa Perezida w’u Rwanda yagiriye muri Israel, bityo nanjye nkaba nazanye itsinda ry’abantu benshi batandukanye, abo mu biro bya Minisitiri w’Intebe, muri Minisiteri y’Ingabo, iy’Ububanyi n’Amahanga, abikorera n’abandi.” Minisitiri Avigdor Liberman kandi yatangaje ko ngo we na mugenzi we w’u Rwanda basinyanye amasezerano y’Ubufatanye cyane cyane mu by’iterambere rusange. Ati: “Mfite icyizere ko abashoramari bo muri Israel bazaza mu Rwanda kuhashora imara yabo, kandi nabonye ko no muri Israel hari amahirwe menshi iki gihugu cyahungukira. Twiteguye kwakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda mu minsi micye i Teraviv aho azaba afungura ambasade y’u Rwanda.” Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ko uru ruzinduko rwa mugenzi we wa Israel n’itsinda ayoboye rushyira umubano w’ibihugu byombi ku yindi ntera. Ati: “Ubundi u Rwanda na Israel dusanzwe dufitanye umubano mwiza, ntabwo umuntu yabana n’abaturanyi gusa, ahubwo n’aba kure turabana. N’ibihugu biri kure kuruta Israel turabana neza. Nkuko mugenzi wanjye yabivuze, dufitanye amateka afite aho aduhuriza, ariko amateka ntahagije kugirango abantu babane neza bakorane. Hashize igihe rero tuganira uburyo twarushaho kuzamura ibikorwa bifatika, no muri uru ruzinduko rwa Minisitiri rw’iminsi 2 harimo kwibanda cyane ku mikoranire ya Minisiteri zombi z’ububanyi n’amahanga mu gukorana, mukugirana inama n’ibindi.” Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ngo kuba uyu mu Minisitiri yazanye n’Abashoramari benshi, ngo ari uko ibihugu byombi byifuza gukorana mu bikorwa bifatika aho ama sosiyete yo mu Rwanda no muri Israel azajya akorana ndetse hanashorwe imari mu buhinzi. Ati: “U Rwanda na Israel tumaze igihe dukorana mu rwego rw’Ubuhinzi, ndetse dufite n’abanyeshuri b’abanyarwanda bagenze 100 bajya kwihugura muri za technique z’Ubuhinzi zidufasha kurushaho kongera umusaruro, ndetse mu kanya ku Murindi hari bufungurwe ikigo cy’imikorere yo mu rwego rwo hejuru kubijyanye n’Ubuhinzi. Turi hafi gufungura ambasade yacu i Teraviv muri Israel kugirango ibyo byose twifuza gukorana birusheho kunozwa.” Nyuma yo gusinyana amasezerano n’u Rwanda, biteganyijwe ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Israel azerekeza mu bihugu bya Ivory Coast, Ghana, Kenya na Ethiopia. Dan Ngabonziza
443
1,255
Mu Rwanda hatangijwe Ihuriro ry’abagore bakora mu rwego rw’Imari. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike ku Isi bifite ama banki ayobowe n’abagore, bituma batekereza uko bakomeza kubiharanira no kugira ngo bazabone ababasimbura mu bihe bizaza. Ni ihuriro ryatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, rikaba rihuriwemo n’abagore bakora mu bigo by’imari bitandukanye birimo BK, BRD, NCBA, MUA, SANLAM, ECOBANK n’ibindi byinshi byamaze gusaba kuba abanyamuryango ba Women in Finance Rwanda. Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko iryo huriro rizaborohereza kurushaho gufashanya no guhugurana. Ati “Uyu munsi twabonye amahirwe yo gukorana na CISI (Chartered Institute for Securities and Investment), ni urwego ruri i London, ruhugura abantu mu bijyanye no gucunga imari. Muzi ko dushaka kuba igicumbi cy’ibijyanye n’imari ku rwego rw’Isi, tugomba rero kugira abantu benshi bafite ubumenyi, kandi uku guhura, no guhuza ibikorwa bizatuma tugira amahirwe menshi, afitiye akamaro abagore bakora mu rwego rw’imari.” Lina Higiro, Umuyobozi wa Women in Finance Rwanda, akaba n’umuyobozi Mukuru wa NCBA Rwanda, avuga ko nk’abagore bakora mu rwego rw’imari batari bafite ihuriro. Ati “Kandi nk’uko mwabibonye iyo muri hamwe murushaho kubona amahirwe yo gukora ibikorwa byiza, no kwishimira ibikorwa abagore bakora mu rwego rw’imari, bamaze kugeraho mu Rwanda, bikomeza kwishimirwa ariko hanze y’u Rwanda, kubera iki tutabikora hano imbere mu gihugu! Ibyo nabyo ni bimwe mu bikorwa dushaka gukora, twerekana ahari amahirwe yo gukomeza kwiteza imbere, bikazatuma turushaho kwigirira icyizere, bidufashe kwiyubaka.” Umugenzuzi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iyubahiriza ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye (GMO), Rose Rwabuhihi, avuga ko ihuriro ryatangijwe ari ikintu cyo kwishimira cyane, kubera ko bimwe mu byagiye bidindiza cyane abagore mu iterambere, ari ukutagira ubushobozi bwo kugera ku bijyanye n’imari, kugira ngo babone uko bayikoresha. Ati “Kubona rero nk’ibigo by’imari birimo abagore, batekereje na bo kugira ngo batange umusanzu wabo, ni ikintu dutezeho ibintu byinshi cyane, kubera ko tubona ko abantu benshi bagiye kubyinjiramo, kandi bakagira abo basanga, bakagira ababafasha, abo bakwitabaza cyangwa ababatera inkunga mu myumvire. Nanone muri bya bigo abo bagore barimo, turatekereza ko na bo bagiye kugira icyo bakora kugira ngo ibyo bahanga, abakiriya baza babasanga cyane cyane ab’abagore, bazajya bareba n’izo ngorane bazaba bafite.” Umubare munini w’abagore uri mu mirimo mito n’iciriritse, kandi bakaba badakorana n’ibigo by’imari, ibintu GMO ivuga ko kujyaho kw’iryo huriro, bizabagirira akamaro. Umunyamakuru @ lvRaheema
377
1,026
Skol Brewery yamuritse ’Maltona’, ikinyobwa kidasembuye cyanyuze abagisogongeye. Ku wa Mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2024, nibwo uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwamuritse ku mugaragaro iki kinyobwa aho yagisangiye n’abakunzi bayo by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali. Abitabiriye iki gikorwa batandukanye bahuriye muri ‘Car Free Zone’ basogongera ku mwimerere ndetse n’uburyohe bw’iki kinyobwa ari nako basusurutswa na bamwe mu bashyushyarugamba. Nyuma yo kuryoherwa n’iki kinyobwa, umwe mu baganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko “ni ubwa mbere ngeze aho bataha ikinyobwa ariko ni n’amahirwe kuri njye yo kukinywaho bwa mbere cyane ko byari ubuntu. Ndabibwira abandi kuko sinakwihererana ibi bintu.” Uwitwa Mirase Jean Paul yavuze ko ari umwe mu basanzwe bafata ibinyobwa bya SKOL Brewery by’umwihariko ibidasembuye ariko abonye icyo azajya anywa mu gihe yica icyaka. Ati “Ni icyo kunywa cyiza kuri buri wese udakunda ibinyobwa bisembuye. Nanyweyeho bwa mbere nifuza gusubirayo ngera no ku ka gatatu, bivuze ko yandyohanye. Ubwo rero abatabonye amahirwe yo kugera hano bazayishake bayisogongera wenda nabo bamera nkanjye bakayihebera ku munsi wa mbere.” Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yashimangiye ko nta kabuza abantu bose bazagikunda bakagikundisha abandi kubera uko cyengetse. Ati “Twishimiye kumurika ku mugaragaro ‘Maltona’, ikinyobwa kidasembuye cyerekana itambwe yacu mu kugendana n’ibigezweho no guhanga udushya. Maltona ikozwe mu bihingwa by’umwimerere kandi iraryoshye ku buryo inyura buri wese unywa ibidasembuye.” SKOL Brewery yashyize hanze iki kinyobwa gifite intero ya “UBURYOHE BUMARA INYOTA”, itangariza buri wese ko ashobora kukibona aho ariho hose yishyuye 600 Frw. Wari umunsi w'umunezero hamurikwa Maltona Gusogongera nta kiguzi byasabaga Uburyo bwo gusogongera kuri Maltona bwari bwateganyijwe Ab'inkwakuzi basogongeye kuri Maltona Abanyakigali babaye aba mbere ku kumva ku buryohe bwa Maltona Abasogongeye kuri Maltona baboneyeho guhuza urugwiro Maltona yashyize igorora abakunda ibinyobwa bidasembuye Ikinyobwa cya Maltona kizajya kiboneka ku maduka yose
296
841
Impfu ziterwa n’ibiza ni ikibazo buri wese akwiye kumva ko gihangayikishije - MINEMA. Ibi iyi Minisiteri yabitangarije mu biganiro byayihuje n’inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyaruguru, byabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2023. MINEMA igaragaza ko mu byibasiwe cyane n’ingaruka z’ibiza mu Rwanda, harimo urwego rw’imiturire n’ibikorwa remezo, urwego rw’ubuhinzi ndetse n’ibidukikije kandi ku kigero gikomeye. Mu Ntara y’Amajyaruguru kuva muri Kamena 2022 kugeza ubu, inzu zihabarurwa zasenywe n’ibiza zigera kuri 798, bikaba byarahitanye abantu 17, abakomeretse ari 27. Ibi biza kandi byanangije ibikorwa remezo bigizwe n’imihanda 10, hiyongereyeho ibiraro 42 n’imyaka iri ku buso bwa Ha 790. Naho mu myaka itanu ishize, imibare igaragaza ko mu Ntara y’Amajyaruguru ibiza byabaye inshuro zirenga 1500, bikaba byarangije inzu zisaga ibihumbi 5, byica abantu 201, Ha zisaga 3000 z’ibihingwa zitwara n’amazi, byica inka zisaga 100 n’amatungo magufi asaga 4,000. Ibyo byiyongeraho ibigo nderabuzima bine, insengero 13 n’ibiro bya Leta 9 byasenyutse, binangiza imiyoboro y’amashanyarazi isaga 60. Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, agaragaza ko bimwe mu bikomeje gutiza umurindi ibiza, harimo uburangane no kutubahiriza amategeko. Yagize ati "Ubusesenguzi twakoze bugaragaza ko hari aho amategeko atubahirizwa neza, abantu ntibanahuze neza imikorere n’imikoranire. Aha hakaba ariho dukwiriye kurebera intandaro y’ubukana bw’ibiza kuruta kuba twakomeza kubirebera ku miterere y’uduce runaka, nk’imisozi miremire cyangwa ibibaya n’ibishanga usanga kenshi aribyo abantu bakunze gutunga urutoki". Ati "Dusanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kunoza ibyo abantu bakora. Niba twubaka twubake ibiramba kandi hakurikijwe ibipimo bya ngombwa ngenderwaho Leta iba yarateganyije. Amategeko ahari yaba agenga imyubakire, imiturire, amategeko agenga ibidukikije cyangwa ibikorwa remezo n’andi mabwiriza yose Leta iteganya, abantu bayitaho, bagire igenamigambi rihuriweho n’inzego zose. Twizeza abantu ko ibi byitaweho ibibazo by’ibiza byagera ubwo biba amateka". MINEMA igaragaza ko ukutubahiriza amategeko n’uburangare byihariye 55% mu guteza ibiza mu Rwanda, mu gihe imiterere y’uduce n’utundi n’imibereho by’abaturage, byo byihariye igipimo cya 20% mu guteza ibiza. Habinshuti ati "Mu by’ukuri dufatiye nko ku ngaruka z’impfu ziterwa n’ibiza, iyo urebye impuzandengo y’abantu babiri bapfa ku munsi iyo tugeze mu gihe cy’itumba n’umuhindo, biragaragara ko imibare iri hejuru, kikaba ikibazo buri wese akwiye guha uburemere akumva ko gihangayikishije". Ati "Ni nayo mpamvu twitsa cyane ku kuba abantu bose bakwiye guhaguruka, ibiza ntibifatwe nk’ibiza gutyo gusa ngo baterere iyo; ahubwo nibabirebere mu buryo bwagutse, ku buryo buri rwego rwaba urushinzwe umutekano, urushinzwe ubukungu n’imibereho myiza rugaragaza umusanzu warwo mu buryo bufatika". Ibi biganiro bibaye mu gihe mu byumweru bibi bishize n’ubundi, imvura nyinshi yaguye ikangiza byinshi mu Turere twa Musanze na Burera, ahabarurwa ibikorwa remezo, inzu z’abaturage, imyaka yari ihinze mu mirima byahatikiriye ndetse ikaba yaratwaye ubuzima bw’abantu. Mukayuhi Venancia, uheruka kwangirizwa n’imvura, imyaka irimo n’urutoki yiteguraga kweza mu mezi macye ari imbere agira ati "Ibiza byadusize mu gihombo gikomeye, nk’uru rutoki rwajyaga rwera ku buryo kimwe cyabaga gipima ibiro biri hagati ya 25 na 40. Imvura iheruka kugwa ndetse n’urubura byangije cyane insina zose ,amakoma aracagagurika andi ahinduka ubushwambagara, byose bijya hasi, ku buryo ubu nsigariye ku busa". Ati "Ubu ibitoki byose nari ntegereje ko byera mu mezi ari imbere nta na kimwe nzaramura, uretse kuzategereza zikongera gushibuka. Abahinze muri kano gace twe turi mu gahinda ko kwibaza uko ejo hazamera n’iyi myaka yacu yangiritse gutya". Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, avuga ko bagiye kurushaho kwegera abaturage binyuze mu bukangurambaga bubagaragariza ingaruka z’ibiza ku muryango nyarwanda, ibyitezweho gutuma bakangukira gukaza ingamba zo kubikumira hakiri kare. Umunyamakuru
557
1,638
Cabo Delgado: Uburyo RDF yabohoje Umujyi wa Mocimboa da Praia (Video). Mu nzira werekeza mu mujyi wa Mocimboa da Praia, ugenda uhura na bimwe mu bimenyetso bigaragaza uburyo habereye imirwano ikomeye, ndetse n’ingaruka yagize ku buzima bw’ako gace. Umunyamakuru wa Kigali Today, Richard Kwizera, yasuye uyu mujyi, aganira n’abaturage bashimira cyane inzego z’umutekano zabafashije mu guhashya inyeshyamba no kugarura umutekano. Muri iki cyegeranyo, aratugezaho ibyerekeranye n’urugamba rwo kubohoza aka gace ndetse n’umukino wa gicuti mu mupira w’amaguru wahuje abasirikare b’u Rwanda n’abaturage ba Mocimbao da Praia. Bikurikire muri iyi video:
90
250
UKO WARUSHAHO KUGIRANA NA YEHOVA UBUCUTI BUKOMEYE. 1. Kuki tugomba kwitegura ibitotezo? MU IJORO ryabanjirije urupfu rw’Umwami Yesu, yavuze ko abigishwa be bose bari kuzangwa (Yoh 17:14). Kugeza ubu, abanzi ba Yehova bakomeje gutoteza Abakristo b’ukuri (2 Tim 3:12). Uko umunsi w’imperuka ugenda wegereza, ni ko tugomba kwitega ko abanzi bacu bazarushaho kuturwanya.Mat 24:9. 2-3. (a) Kuki tugomba kwirinda kugira ubwoba? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice? 2 Twakora iki ngo twitegure ibitotezo? Si ngombwa ko dutekereza ibintu bibi byose bishobora kuzatugeraho. Tubitekerejeho cyane, byaduhahamura kandi tugahangayika nta mpamvu, tukaba twareka gukorera Yehova kandi bitaratugeraho (Imig 12:25; 17:22). Intwaro ikomeye ‘Umwanzi wacu Satani’ akoresha kugira ngo aturwanye, ni ukudutera ubwoba (1 Pet 5:8, 9). None se twakora iki muri iki gihe kugira ngo twitegure guhangana n’ibitotezo? 3 Muri iki gice, turi busuzume uko twarushaho kugirana na Yehova ubucuti bukomeye, tunasuzume impamvu ari iby’ingenzi ko tubikora ubu. Nanone turi busuzume icyo twakora kugira ngo turusheho kugira ubutwari, n’icyo twakora mu gihe abantu batwanze. UKO WARUSHAHO KUGIRANA NA YEHOVA UBUCUTI BUKOMEYE 4. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 13:5, 6, ni iki tugomba kwemera tudashidikanya, kandi kuki? 4 Jya wemera udashidikanya ko Yehova agukunda kandi ko atazagutererana. (Soma mu Baheburayo 13:5, 6.) Umunara w’Umurinzi umaze imyaka myinshi uvuze ngo: “Umuntu uzi neza Imana azayiringira, cyanecyane mu gihe k’ibitotezo.”  Ibyo ni ukuri rwose! Kugira ngo duhangane n’ibigeragezo kandi tubitsinde, tugomba gukunda Yehova, tukamwiringira mu buryo bwuzuye kandi tukemera tudashidikanya ko adukunda.Mat 22:36-38; Yak 5:11. 5. Ni iki cyagufasha kubona ko Yehova agukunda? 5 Jya usoma Bibiliya buri munsi ufite intego yo kurushaho kuba inshuti ya Yehova (Yak 4:8). Mu gihe usoma Bibiliya, jya utekereza ukuntu Yehova agaragaza imico ye, urugero nk’urukundo, imbabazi no kugira neza. Niba urimo usoma ibyo yavuze cyangwa ibyo yakoze, jya ushakamo ibintu bigaragaza ko agukunda (Kuva 34:6). Hari bamwe badapfa kwemera ko Imana ibakunda, bitewe n’uko batigeze bagaragarizwa urukundo. Niba nawe ari uko, jya ufata akanya buri munsi utekereze ukuntu Yehova yakugaragarije imbabazi n’ineza (Zab 78:38, 39; Rom 8:32). Gusubiza amaso inyuma ukareba ibyagiye bikubaho no gutekereza ibyo usoma mu Ijambo rye, bizatuma wibonera ko Yehova yagukoreye ibyiza byinshi. Uko uzarushaho kwishimira ibyo agukorera, ni ko ubucuti ufitanye na we buzarushaho gukomera.Zab 116:1, 2. 6. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 94:17-19, gusenga Yehova ubivanye ku mutima byagufasha bite? 6 Jya usenga buri gihe. Sa n’ureba umwana uri kumwe na se amuteruye. Uwo mwana aba yumva umutekano ari wose, ku buryo abwira se ibyiza n’ibibi byose byamubayeho uwo munsi. Nguko uko nawe uzajya wumva umeze nusenga Yehova buri munsi, umubwira ibikuri ku mutima. (Soma muri Zaburi ya 94:17-19.) Mu gihe usenga Yehova, jya ‘usuka ibiri mu mutima wawe imbere ye nk’usuka amazi,’ kandi umubwire ibigutera ubwoba byose n’ibiguhangayikishije (Amag 2:19). Ibyo bizagufasha bite? Bibiliya ivuga ko bizatuma ugira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo
468
1,348
U Rwanda rwaburiye Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe ishaka gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri RDC. U Rwanda rwasabye komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe kudaha inkunga cyangwa ubufasha ingabo za SADC ziri mu butumwa bwa SAMIDRC muri Congo kuko zivanze na FDLR bikaba bishobora guhungabanya akarere.Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yababajwe no kutamenyeshwa iby’iyi nama y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yabaye kuri uyu wa Mbere hakoreshejwe ikoranabuhanga, hagamijwe kwiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no kureba uburyo AU yatera inkunga ibikorwa by’Ingabo za SADC zoherejwe muri iki gihugu.Rwavuze ko nubwo rutatumiwe muri iyi nama hari ibyo rushaka ko byakwitabwaho, birimo ibibazo izi ngabo za SADC zoherejwe muri Congo zishobora guteza mu bijyanye n’umutekano warwo, cyane ko zikorana n’imitwe irimo FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Ruhereye kuri iyi ngingo, rwasabye ko AU kudatera inkunga ubu butumwa.Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze kuri uyu wa Mbere,rwibukije ko Congo yazanye izi ngabo za SADC gufatanya na FDLR na Wazalendo kugira ngo ice intege inzira ya politiki yari yemejwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC.U Rwanda rwavuze ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kimaze imyaka isaga 30 nyuma y’uko Interahamwe zakoze jenoside zihahungiye ntizamburwe intwaro ahubwo leta ya Zaire icyo gihe ikazitera inkunga none ubu ubutegetsi bwa RDC bukaba buzitera inkunga nyuma yo kwiyita FDLR.U Rwanda ruvuga ko byateje akaga gakomeye kuko iyi FDLR yahaye Abanyekongo ingengabitekerezo ya Jenoside bakaba bakomeje kwica Abatutsi bo muri iki gihugu.U Rwanda ruvuga ko abaturage ibihumbi biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi bamaze imyaka myinshi barahungiye mu Rwanda no mu bindi bihugu kubera ingaruka FDLR yateje mu burasirazuba bwa Kongo.Rukomeza ruvuga ko SADC yoherejwe kurwanya imitwe ijujubya RDC yose ariko yo yahisemo guhangana na M23 gusa ndetse yirengagiza amasezerano ya Nairobi na Luanda yo kwibanda ku biganiro bya politiki.Rwavuze ko ubwo ingabo za EAC zoherezwaga muri RDC,habaye agahenge kuva muri Werurwe 2023-kugeza muri Nzeri 2023 ariko zikirukanwa na leta ya RDC izihora ko zanze kurwanya M23.U Rwanda ruvuga ko Ingabo za SADC zaje muri Kongo zikomeza imirwano kandi ziyunga ku ngabo z’ibihugu bya RDC n’Uburundi byeruye ko bishaka guhirika Guverinoma y’u Rwanda byiyongereye kuri FDLR.U Rwanda rwavuze ko rwafatanye uburemere iri terabwoba rugendeye ku byo ibi bihugu byombi byakoze n’ibyo biri gukora ubu byo gufasha imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR,CNRD/FLN mu gutera u Rwanda.U Rwanda ruvuga ko imbwirwaruhame zuzuye urwango n’ivangura zishyigikiwe na leta ya RDC UBU, ndetse n’imikoranire y’ingabo z’u Burundi na FDLR bizateza amakimbirane akomeye muri RDC ndetse akaba yakwirakwira no mu karere.Ruvuga ko intambara zo muri Kongo zikomeza gufata intera kuko imiryango mpuzamahanga nta ngamba zikomeye zifata mu kurandura ibibazo nyamukuru biziteza mu buryo bwa burundu aribyo kwambura gushyigikira FDLR,kumva agahinda k’abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi bahora bicwa ndetse no gucyura ibihumbi byinshi by’impunzi z’abanyekongo biri mu Rwanda no mu karere.U Rwanda ruvuga ko rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 100 z’abanyekongo barimo n’abamaze imyaka 30 ku butaka bwarwo n’abarenga ibihumbi 15 baheruka guhunga ubwicanyi bushingiye ku moko bwabakorerwaga iwabo muri RDC.U Rwanda rwabwiye Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ko gutera inkunga SADC bizongera ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Kongo aho kugikemura.Rwabwiye AU ko gufasha ingabo za SADC ziri muri RDC ziswe SAMIDRC ari ugushyigikira Guverinoma ya Kongo mu kwanga gukemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwayo kimaze imyaka 30.U Rwanda rwasabye umukuru wa kariya kanama gukoresha imbaraga afite mu gukemura ikibazo cya RDC hakoreshejwe amasezerano ya Luanda na Nairobi.Rwasabye akanama gashinzwe amahoro n’umutekano gusura akarere k’ibiyaga bigari bakibonera ukuri ku biri kubera muri RDC ndetse rwemeza ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gufasha gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa RDC binyuze mu biganiro by’amahoro.
601
1,614
Indege ya RwandAir itwara imizigo yatangiye ingendo i Dubai na Djibouti. RwandAir yavuze ko ibi byerekezo bishya bigaragaza intego yayo yo guhuza ibice bitandukanye bya Afurika n’Isi muri rusange. Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko iyi ndege izajya ikora ingendo ku wa Mbere no ku wa Gatatu, aho izajya yikorera umusaruro, imiti n’ibindi bicuruzwa. Iyi ndege y’imizigo yaguzwe mu 2022, kuri ubu yajyaga ahantu hatanu harimo Sharjah, Entebbe, Nairobi, Brazzaville na Bangui. Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yavuze ko izi ngendo nshya zizafasha cyane guhuza abari mu bucuruzi. Ati “Nk’igihugu kidakora ku nyanja, dusobanukiwe neza n’akamaro k’ubwikorezi bw’imizigo bukorerwa mu kirere ari inkingi mwamba ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda hatifashishijwe Afurika gusa ahubwo no hanze yayo.” Makolo yavuze kandi ko izi ngendo nshya zizatanga amahirwe mu gukomeza guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na UAE, Djibouti n’ibindi bice by’Isi. Boeing B737-8SF ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura toni 23.904, ndetse ishobora gukora urugendo rw’ibilometero 2620 nta kibazo kandi mu buryo buhendutse ugereranyije n’izindi zitwara imizigo. Ibi bizatuma abashaka serivisi zo gutwarirwa imizigo cyane cyane muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati biyongera ndetse bagafashwa uko bikwiriye. Makolo yavuze kandi ko izi ngendo nshya zizatanga amahirwe mu gukomeza guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na UAE, Djibouti n’ibindi bice by’Isi. Umunyamakuru @ musanatines
212
586
YEHOVA “AFITE URUKUNDO RURANGWA N’UBWUZU”. 1. Ni iki kigaragaza ko muri iki gihe abagize imiryango badakundana? BIBILIYA yahanuye ko mu minsi y’imperuka abantu bari kuba “badakunda ababo” (2 Tim 3:1, 3). Twibonera ko ubwo buhanuzi busohora muri iki gihe. Urugero, abagabo n’abagore benshi baratana, buri wese agakomeza kurakarira mugenzi we, bigatuma abana bumva badakunzwe. Abandi bo bakomeza kubana mu nzu, ariko ugasanga badakundana. Hari umujyanama mu by’imiryango wavuze ati: “Mu miryango imwe n’imwe, usanga umugabo, umugore n’abana batajya baganira. Ahubwo baba bibereye kuri mudasobwa, tabureti cyangwa terefone. Nubwo baba babana mu nzu, baba bameze nk’abataziranye.” 2-3. (a) Dukurikije ibivugwa mu Baroma 12:10, ni bande tugomba gukunda urukundo rurangwa n’ubwuzu? (b) Ni iki tugiye kwiga? 2 Ntitwifuza kuba nk’abantu bo mu isi badakundana (Rom 12:2). Ahubwo tugomba kwitoza gukunda abagize imiryango yacu n’Abakristo bagenzi bacu urukundo rurangwa n’ubwuzu. (Soma mu Baroma 12:10.) None se urukundo rurangwa n’ubwuzu ni iki? Ni urukundo ruba hagati y’abagize umuryango. Urwo rero ni rwo rukundo tugomba gukunda Abakristo bagenzi bacu. Iyo dukundana dutyo, bituma twese twunga ubumwe, tugakorera Yehova twishimye.Mika 2:12. 3 Kugira ngo tumenye icyo twakora ngo tugire urwo rukundo n’ukuntu twarugaragaza, reka turebe isomo twavana kuri Yehova no ku bantu bavugwa muri Bibiliya. YEHOVA “AFITE URUKUNDO RURANGWA N’UBWUZU” 4. Muri Yakobo 5:11 hadufasha hate kumenya ukuntu Yehova adukunda cyane? 4 Bibiliya itubwira imico myiza cyane ya Yehova. Urugero, ivuga ko “Imana ari urukundo” (1 Yoh 4:8). Ibyo byonyine bituma twumva tumukunze. Ariko nanone Bibiliya ivuga ko Yehova “afite urukundo rurangwa n’ubwuzu.” (Soma muri Yakobo 5:11.) Ibyo bigaragaza rwose ukuntu adukunda cyane! 5. Yehova agaragaza ate imbabazi, kandi se twamwigana dute? 5 Wibuke ko muri Yakobo 5:11 hanavuga ko Yehova ari umunyambabazi. Uwo muco na wo utuma turushaho kumukunda (Kuva 34:6). Uburyo bumwe Yehova agaragaza ko ari umunyambabazi ni uko atubabarira amakosa tuba twakoze (Zab 51:1). Ariko muri Bibiliya, ijambo imbabazi ntirisobanura gusa kubabarira umuntu ikosa yakoze. Ahubwo nanone risobanura kumva ubabajwe n’umuntu ufite ibibazo, ukagerageza kugira icyo ukora ngo umufashe. Yehova avuga ko yifuza cyane kudufasha kuruta uko umubyeyi aba yifuza gufasha umwana we (Yes 49:15). Iyo dufite ibibazo, atugirira imbabazi akadufasha (Zab 37:39; 1 Kor 10:13). Natwe tubabarira abavandimwe na bashiki bacu mu gihe badukoshereje, kandi ntidukomeze kubarakarira (Efe 4:32). Ariko ikintu k’ingenzi twakora kugira ngo tubagaragarize imbabazi ni ukubafasha mu gihe bafite ibibazo. Iyo urukundo dukunda bagenzi bacu rutumye tubagirira imbabazi, tuba twiganye Yehova, we ugaragaza urukundo rurangwa n’ubwuzu kuruta abantu bose.Efe 5:1. YONATANI NA DAWIDI BARI INSHUTI MAGARA 6. Ni iki kigaragaza ko Yonatani na Dawidi bari inshuti magara? 6 Bibiliya irimo ingero z’abantu badatunganye bari inshuti magara. Reka turebe urugero rwa Yonatani na Dawidi. Bibiliya  ivuga ko ‘ubugingo bwa Yonatani bwari agati gakubiranye n’ubwa Dawidi,’ kandi ko ‘yakundaga Dawidi nk’uko yikunda’ (1 Sam 18:1). Yehova yari yaratoranyije Dawidi ngo azasimbure Sawuli abe ari we uba umwami. Ibyo byatumye Sawuli amugirira ishyari cyane ashaka kumwica. Ariko Yonatani ntiyashyigikiye se muri uwo mugambi wo kwica Dawidi. Yonatani na Dawidi basezeranye ko bari kuzakomeza kuba inshuti kandi buri gihe bagafashanya.1 Sam 20:42. Kuba Yonatani yararutaga Dawidi
513
1,451
umugeni umuryango w'umusore byari bifite akamaro kubera byahaga agaciro umukobwa ntiyijyane mu muryango w'umusore. Umugeni yagendaga aherekejwe kandi akanakirwa n'umuryango umwishimiye akumva ko yungutse undi muryango. Imihango yakorwaga mu kurongora, yafashaga umusore kumva ko yakiriwe neza mu kiciro cy'abagabo kandi bakamushimira mu ruhame rw'imiryango yombi. Byatozaga kandi abasore umuco wo gutegereza agahabwa umugeni, atamwihaye bigatuma amuha agaciro akanamwubaha. Mu mihango yo kurongora dusangamo indangagaciro nyinshi zubaka Abanyarwanda harimo kubaha kubera ko umusore yagenderaga ku byo yabwiwe n'ababyeyi n'umuryango, kandi akubaha abamuruta bose. Umusore n'inkumi batozwaga kwihangana bakarinda ubusugi n'ubumanzi kubera ko babaga bazi ko ari ishema kuri bo no ku miryango dore ko uwabaga yaratakaje ubusugi yasebyaga umuryango we. 1.2 Nyuma yo gushyingirwa Nyuma yo kurongora no kurongorwa, hakurikiragaho gutinya, gutwikurura, gutekesha, guca mu irembo no gusura abageni. 1.2.1 Gutinya Nyuma yo kurongorwa, hari iminsi umugeni yamaraga ari mu mbere adasohoka, atajya aho abandi bari. Muri icyo gihe cyo gutinya yaboheraga nyirabukwe akebo k'ibara rimwe bitaga nyirabitabo. Nyuma yaho habaga gutwikurura. Gutinya byari bifitiye akamaro umukobwa n'umuryango ajemo, kuko byabafashaga kumenyana. Umukobwa akamenyera umuryango, akanamenya imico n'imyitwarire igenga umuryango mushya agiyemo. Muri uyu muhango hagaragaramo indangagaciro yo kwakira no kwita ku bashyitsi kubera ko umugeni yahabwaga umwanya ngo abanze amenye umuryango mushya ajemo kandi anamenyerezwe imigirire yawo. 1.2.2 Gutwikurura Gutwikurura ni umuhango wakorwaga hagamije gusohora umugeni kugira ngo bamuhe uburenganzira bwo kujya ahagaragara kugira ngo atangire imirimo ye. Habanzaga gukura abageni mu nyegamo, kubogosha amasunzu, guha abana amata no kwereka imitwa. Mu muryango w'umukobwa babaga bamuzaniye ibiribwa, imyaka n'ibikoresho byo mu gikoni. Umukwe mukuru ni we watumwaga mu rugo ngo ayobore uwo muhango aherekejwe n'abagize umuryango, abakuze n'abari b' amasugi. Muri uyu muhango dusangamo indangagaciro yo kubaha umuryango kuko umugeni yakomezaga gutegereza amabwiriza y'umuryango ategereje igihe imiryango izashobora kwitegura neza ngo imutwikurure. Nanone umugeni yagaragazaga kwihangana kuko yakomezaga kubaho agenerwa ifunguro kandi yakabaye yikorera. Mu gihe cyo kwereka imitwa, urugo rushya rwararemerwaga cyangwa rugahabwa ibikoresho nkenerwa mu rugo aha tugasangamo indangagaciro yo kugira urugwiro n'ubuntu. 1.2.3 Gutekesha Gutekesha cyangwa gukora ku mashyiga ni umuhango wakorwaga n'iwabo w'umuhungu nyuma yo kurongora kugira ngo bamushyigikire mu rugo rushya. Uyu muhango wakorwaga n'umugeni, umugabo we na nyirabukwe na sebukwe. Nyirabukwe yamuzaniraga bimwe mu bikoresho byo mu rugo nk'urukebano cyangwa akabindi. Uyu muhango wari ugamije guha uburenganzira bwo gukora imirimo no gutinyuka sebukwe na nyirabukwe. Muri uyu muhango umusore n'umukobwa bakoraga umuhango wo gufatanya guteka ibyo ababyeyi babaga bazanye. Muri uyu muhango dusangamo indangagaciro ikomeye yo kunga ubumwe kubera ko umuryango w'umuhungu wabaga ugamije gutinyura umugeni no kumufasha kurushaho kubisanzuraho ariko atarengereye. Nanone dusangamo umuco mwiza wo gufatanya no kuzuzanya mu muryango kuko mu gutekesha umugeni n'umugabo we bafatanyaga guteka, bakabikorera imbere y'ababyeyi b'umusore. 1.2.4 Guca mu irembo no kuramukanya Guca mu irembo byakorwaga n'umusore washyingiwe n'umugeni we, ubwo basuraga iwabo w'umukobwa. Uyu muhango wabaga nyuma y'igihe runaka abashyingiwe baramenyereye urugo kandi baratangiye kurukorera, umusore akajya gukura ubwatsi. Muri uyu muhango bajyanaga na se w'umuhungu, umuranga cyangwa se undi muntu washoboraga kubavugira ijambo. Bajyanaga inzoga basangira kandi bakaganira hagamijwe gushimira umuryango w'umukobwa ko watanze umugeni
509
1,515
Tennis: Gasigwa na Habiyambere nibo bakina umukino wa nyuma wa ITF Money Circuit. Gasigwa Jean Claude uri ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu mukino wa Tennis, yageze ku mukino wa nyuma amaze gutsinda Umunya-Botswana, Matong Phyenyo, naho Habiyambere Dieudonne we akaba yasezereye Umunya-Uganda, David Oringa, umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana iryo rushanwa mpuzamahanga. Kuba abakinnyi b’Abanyarwanda babiri bazahurira ku mukino wa nyuma, bivuze ko amadolari y’Amerika 800 ahatanirwa byanze bukunze agomba kuzasigara mu Rwanda. N’ubwo ariko ku ruhande rw’abagabo Abanyarwanda bitwaye neza, ku ruhande rw’abagore ho ntabwo bahiririwe kuko batarenze ½ cy’irangiza. Megan Ingabire, umwe mu bahabwaga amahirwe yo kugera kure, yasezerewe muri ¼ cy’irangiza atsinzwe n’Umunya-Kenya Evelyn Otula. Uyu munya Kenya kandi muri ½ cy’irangiza ni nawe wasezereye Gisele Umurararungu nawe wahabwaga amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma. Mu bagore umukino wa nyuma uzakinwa n’Abanya-Kenya gusa, aho Evelyn Otula azakina na mugenzi we Oduor Caroline. Mu rwego rw’abagabo, hazakinwa kandi umukino wa nyuma mu bakina ari babiri (double), aho Abanyarwanda Olivier Nkunda afatanyije na Dieudonne Habiyambrere bazakina n’Umunya-Botswana Phenyo Matong na Botswana n’Umurundi Cuma Issa. Theoneste Nisingizwe
181
483
Leo Varadkar Minisitiri w’Intebe wa Ireland yeguye. Minisitiri w’Intebe wa Ireland, Leo Varadkar, yeguye kuri izo nshingano ndetse n’izo kuyobora Ishyaka Fine Gael. Ni icyemezo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru, ku wa 20 Werurwe 2024, mu murwa Mukuru wa Ireland, Dublin. Leo Varadkar yavuze ko icyemezo cye gishingiye ku mpamvu zihariye. Ati “Impamvu zo kuva ku butegetsi ni izanjye ku giti cyanjye n’iza politiki”. Avuga ku matora yegereje, agaragaza icyizere ati “Nizera ko ishyaka ryanjye, Fine Gael, rishobora kubona imyanya mu Inteko Ishinga Amategeko itaha”. Leo yemeza ko undi muyobozi uzamusimbura azayobora neza, ndetse kumurusha. Ati “Nyuma y’imyaka irindwi ku butegetsi, sinumva ko ndi umuntu mwiza kuri ako kazi ukundi”. Varadkar yavuze ko yasabye ko umuyobozi mushya w’ishyaka yatorwa mbere y’Inama Ngarukamwaka ya Fine Gael iteganyijwe kuba ku wa 6 Mata 2024. Nyuma y’aho ni bwo Inteko izahitamo ikanemeza ko aba Minisitiri w’Intebe. Leo Varadkar w’imyaka 45 yabaye Minisitiri w’Intebe inshuro ebyiri hagati ya 2017 na 2020, no kuva mu Kuboza 2022.
161
417
Miss Elsa asoje manda hari benshi agaruriye icyizere cy’ubuzima. Umukobwa w’imibiri yombi w’I Gikondo mu mujyi wa Kigali asoje manda y’umwaka yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017; Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko usize agaruriye benshi icyizere cy’ubuzima.Abategura Miss Rwanda binyuze muri kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up bavuga ko badashobora kwiha amanota ku bikorwa bakoze muri 2017 bashingiye ku kuba barakoranye bya hafi na Miss Elsa bavuga ko byinshi bakoze byari ingirakamaro ku muryango nyarwanda kandi bishimira.Elsa yiyamamarije (...)Umukobwa w’imibiri yombi w’I Gikondo mu mujyi wa Kigali asoje manda y’umwaka yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017; Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko usize agaruriye benshi icyizere cy’ubuzima.Abategura Miss Rwanda binyuze muri kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up bavuga ko badashobora kwiha amanota ku bikorwa bakoze muri 2017 bashingiye ku kuba barakoranye bya hafi na Miss Elsa bavuga ko byinshi bakoze byari ingirakamaro ku muryango nyarwanda kandi bishimira.Elsa yiyamamarije mu ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu.Mu bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma niwe waserutse imbere y’abandi bose agirwa umukobwa mwiza mu bwenge mu muco no mu buranga mu Rwanda hose.Yambitswe ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda ku wa 25 Gashyantare, 2017 abura ukwezi kumwe yizihije isabukuru y’imyaka 19 y’amavuko. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Gashyantare, 2018 nibwo hatangazwa umusimbura we mu birori bibera muri Kigali Convention Center.Uyu mukobwa yiyamamaje afite umishinga ukomeye yashyize ku rutonde rw’imbere avuga ko azateza imbere ibikorwa bya Made in Rwanda, yahise atangira inshingano.Elsa yagaragiwe na Miss Guelda n’abandiIbikorwa bya Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda ElsaWerurwe, 2017:Ibikorwa by’ibanze by’uyu mukobwa byatangiranye n’igikorwa cyahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’abagore aho ba Nyampinga bose uko bari 15 bahataniye ikamba basangiraga amata n’ababyeyi bibarukiye mu bitaro bya Muhima, n’abana babo.Muri uku kwezi kandi; Miss Elsa yari mu ntara y’ iburengerazuba mu karere ka Karongi aho yasuye ikigo cy’ amashuri aganira n’ abakobwa bigayo basaga 700 ku kigo cy’ amashuri cya Lycee Notre damme d’ Afrique de Nyundo.Yakomereje mu kigo cyigisha ubuhanzi ndetse n’ ubugeni cya Nyundo naho aganira nabo ku bijyanye nibyo biga nabo bamwereka ko bamushyigikiye ku mushinga we w’ ibikorwa byo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.Yasuye inganda zitadukanye muri gahunda ya Made in RwandaGicurasi,2017Yageze i wawa aganiriza abasore babayoIradukunda Elsa yasuye urubyiruko rwajyanywe kugororerwa ku kirwa cy’I Wawa bagirana ikiganiro bamugezaho ibyifuzo bafite na we abemerera kubabera umuvugizi wabo leta ikumva ibyo bakeneye.Ibi byashimishije uru rubyiruko rw’I wawa harimo kuba uyu Nyampinga yaremeye kuzajya akorana nabo mu buryo bwa hafi ndetse akababera umuvugizi wabo mu kubavuganira kugira ngo bazajye babona akazi bitabagoye.Iradukunda Elsa nawe yemereye uru rubyiruko ko agiye gukoresha imbaraga n’izina afite akabakorera ubuvigizi mu nzego zitandukanye bityo icyifuzo cyabo kigashyirwa mu bikorwa.Elsa yasabiye uru rubyiruko rw’I wawa amafaranga ibihumbi 600 azagurwamo inka izajya ikamirwa aba basore bari kugororerwa ku kirwa cya Iwawa.Miss Elsa yakomeje ibikorwa bye nk’uko yari yabyiyemeje ubwo yahataniraga ikamba aho ibikorwa bye yabyimuriye muri Karere ka Rubavu mu gihe cyingana n’icyumweru kimwe, yifatanyije n’abaganga mu gikorwa cyo kuvura abantu barwaye urushaza mu maso.Yageze mu bitaro bya Gisenyi afatanya n’abaganga kuvura abantu barwaye urushaza mu maso abifashijwemo n’inzobere z’abaganga b’amaso b’i Kabgayi aho bavuye abantu 40. Ni igikorwa cyahurije hamwe abantu batandukanye aho havuwe abagera kuri 200 mu gihe kingana n’icyumweru kimwe.Yavuje benshi indwara y’urushajaNzeri 2017:Kuwa 26 Nzeri 2017 nibwo Iradukunda Elsa Miss Rwanda wa 2017 yavuye mu Rwanda yerekeza mu gihugu cy’ Ubudage aho yamuritse bimwe mu bikorwa bye nyuma ahava yerekeza mu marushanwa ya Miss World yabereye mu bushinwa.Yanyuze mu gihugu cy’ ubudage mu mujyi wa Frankfurt ahura na bamwe mu bayobozi usura n’ uruganda rwa Sebamed rusanzwe rufasha Miss Rwanda.Mu rugendo rwe yanyuze mu bihugu nk’u Budage, u Bufaransa, u Buhorandi, Sweden, u Bubiligi, aho yagiye yamamaza ibikorerwa mu Rwanda nk’umushinga we yatanze ubwo yahataniraga ikamba.
615
1,648
Urukiko rukuru rwanze icyifuzo cy’ubushinjacyaha mu rubanza rwa Mugesera. Urukiko kandi kuri uyu wa 02/04/2013 rwafashe umwanzuro ko ibimenyetso byose bikomeza gukoreshwa rukazasuzuma agaciro kabyo mu mikirize y’urubanza mu mizi. Inteko iburanisha uru rubanza yatangaje ko ari uburenganzira n’inshingano z’ubushinjacyaha kwerekana ko ijambo bwashyikirije urukiko ari ryo Dr Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu 1992, bukanerekana ko ibyo yavuze bigize ibyaha. Ngo kuba rero Mugesera atemera iryo jambo, ntibikwiye guhagarika iburanisha. Urukiko rwavuze ko guhagarika iburanisha ari umwanzuro wagira ingaruka ku rubanza rwose mu mizi, kandi bikozwe bikaba byaba bishingiye ku ngingo imwe gusa. Urukiko rusanga ubushinjacyaha budakwiye kugira impungenge z’uko Mugesera atemera ijambo bwatanze, kuko butanga ibimenyetso bishinja ushinjwa na we agatanga ibimushinjura, nyuma urukiko rukazabisuzuma byose. Indi ngingo igize icyifuzo cy’ubushinjacyaha, ni aho bwasabaga ko Mugesera atakomeza gukoresha inyandiko za Abdul Ruzibiza, ngo kuko yagiye yivuguruza akanavuga ko yabeshye, bityo inyandiko ze zidakwiye gufatwa nk’ukuri. Aha urukiko rwanzuye ko ibimenyetso byose byemewe mu rukiko, byaba ibishinja cyangwa ibishinjura. Mu mikirize y’urubanza mu mizi, ni bwo urukiko ruzasuzuma agaciro ibyo bimenyetso byose bifite. Urukiko rukuru rwahise rutegeka ko urubanza rukomereza aho rwari rugeze, Leon Mugesera agakomeza kwiregura ku cyaha cya gatatu, ku byaha bitanu ubushinjacyaha bumurega. Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992. Birimo ubufatanyacyaha mu gucura umugambi wa jenoside no gushishikariza abahutu kwica abatutsi. Uru rubanza rwa Dr Leon Mugesera ruburanishwa n’urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha ndengamipaka n’ibyaha bikomeye, nk’ibyibasiye inyoko muntu ndetse n’ibyaha by’intambara. Rwemejwe n’inama nkuru y’ubucamanza mu Rwanda. Christian Mugunga
251
734
1 KUGIRA UBUZIMA BUFITE INTEGO. TEKEREZA urimo ugenda mu mwijima ari nimugoroba. Nubwo izuba ryarenze, nta bwoba ufite kuko ufite itoroshi yaka neza. Iyo uyitunze hasi, uhita ubona ibiri imbere yawe. Iyo uyitunze kure irakumurikira ukareba n’imbere cyane. Bibiliya imeze nk’iyo toroshi. Nk’uko twabibonye mu ngingo zibanza, Ijambo ry’Imana rishobora kudufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo buri munsi muri iyi si mbi. Ariko ishobora no kutumurikira tukabona ibizaba mu gihe kizaza, bigatuma tubona inzira itugeza ku byishimo no kunyurwa (Zaburi 119:105). Mu buhe buryo? Reka dusuzume ibintu bibiri Bibiliya ivuga, bituma tugira ibyiringiro by’igihe kizaza: 1 Ituma tugira ubuzima bufite intego kandi 2 ikatwigisha uko twagirana ubucuti n’Umuremyi wacu. 1 KUGIRA UBUZIMA BUFITE INTEGO Bibiliya itugira inama zadufasha guhangana n’ibibazo. Inama itanga zirenze izo mu bitabo bisanzwe. Aho kugira ngo idutere inkunga yo kwita ku bibazo byacu gusa, inatwereka ko tugomba no kwita ku bandi. Ibyo ni byo bishobora gutuma tugira ibyishimo. Reka dufate urugero rw’ihame rya Bibiliya rigira riti: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Ese uribuka ukuntu wumvise umeze igihe wafashaga umuntu? Uribuka se igihe wategaga amatwi inshuti yawe ikakubwira ibiyiri ku mutima? Ese ntiwumvise wishimye bitewe n’uko wafashije mugenzi wawe? Tugira ibyishimo byinshi iyo dufashije abandi tudategereje ko bazatwitura. Hari umwanditsi wavuze uti: “Ntushobora gutanga ikintu utizeye ko uzahabwa ibirenze. Icy’ingenzi ni ugutanga utizeye ko uzagororerwa.” Icyakora iyo dutanze tutiteze ibihembo, tubona ingororano. Iyo dufashije abandi bishimisha Umuremyi wacu kuko abona ko ugiriye neza abandi, aba amugurije (Imigani 19:17). Aha agaciro ibyo dukorera aboroheje,  kandi adusezeranya ko azaduha ubuzima bw’iteka muri paradizo ku isi. Ibyo ni ibyiringiro bihebuje!Zaburi 37:29; Luka 14:12-14.  Nanone Bibiliya yigisha ko gusenga Imana y’ukuri Yehova bihesha ibyishimo. Ijambo rye ridutera inkunga yo kumusingiza, kumuhesha ikuzo no kumwumvira (Umubwiriza 12:13; Ibyahishuwe 4:11). Iyo tubigenje dutyo, dushimisha Umuremyi wacu. Imana iratubwira iti: “Gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye” (Imigani 27:11). Iyo dufashe imyanzuro ishingiye ku mahame yo muri Bibiliya, dushimisha Data wo mu ijuru. Kuki bimushimisha? Ni uko atwitaho kandi akaba yifuza ko dukurikiza ubuyobozi bwe (Yesaya 48:17, 18). Nta cyaruta gusenga Yehova umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi no kumushimisha. 2 KUGIRANA UBUCUTI N’UMUREMYI WACU Bibiliya idufasha kugirana ubucuti n’Umuremyi wacu. Igira iti: “Mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Hari igihe twakwibaza niba koko dushobora kugirana ubucuti n’Umuremyi wacu ushobora byose. Icyakora Bibiliya itwizeza ko ‘nidushaka Imana tuzayibona’ kuko “itari kure y’umuntu wese muri twe” (Ibyakozwe 17:27). Kumvira inama ya Bibiliya idusaba kuba inshuti y’Imana ni ukwiteganyiriza. Mu buhe buryo? Icyo twakora cyose, nta ho twahungira urupfu, ari rwo mwanzi wacu ukomeye (1 Abakorinto 15:26). Ariko Imana ihoraho iteka. Ntizigera ipfa kandi yifuza ko inshuti zayo na zo zibaho iteka. Bibiliya ikoresha amagambo meza cyane, atwereka icyo Yehova atwifuriza. Igira iti: ‘Murakabaho iteka ryose.’Zaburi 22:26. Wakora iki ngo ugirane n’Imana ubucuti nk’ubwo? Uge ukomeza kwiga Ijambo ryayo ari ryo Bibiliya (Yohana 17:3; 2 Timoteyo 3:16). Uge uyisaba igufashe kurisobanukirwa. Bibiliya itwizeza ko ‘nidukomeza gusaba Imana’ ubwenge izabuduha  (Yakobo 1:5). Nanone jya ukurikiza ibyo usoma maze ureke Ijambo ry’Imana ribe ‘itara ry’ibirenge byawe’ n’‘urumuri rw’inzira zawe’ kugeza iteka ryose.Zaburi 119:105.
491
1,515
Nyaruguru: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore, basabwa kwamagana abangiza abakiri bato. Mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umugore, kuri uyu wa 08 Werurwe 2023 mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho, Akagari ka Nyange hagaragajwe ko hakiri abagore bahutazwa n’abagabo ndetse bamwe muri aba bagabo bakishora mu ngeso mbi zo kwangiza abangavu, bakabatera inda bakaba ababyeyi bakiri bato. Buri wese yasabwe uruhare rwe mu kwamagana no kurwanya icyo kibi. Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Gashema Janvier avuga ko urugo rwiza rugira intumbero yo kuganira ku bibazo bitandukanye mu rwego rwo kugira umuryango mwiza utekanye. Yibutsa ko ibibazo byinshi bigwirira umuryango bishingiye ku bagabo bata inshingano bakishora mu bakobwa bato bakabatera inda bakagirwa ababyeyi imburagihe. Yagize kandi ati” Urugo rwiza ni urufite umugore wumvikana n’umugabo we bakajya inama ku bibazo bitandukanye by’umuryango, hagamijwe kubikemura. Iyo bagize umuryango utekanye utarangwamo amakimbirane, abana barerwa neza n’ababyeyi babo kubera ko baba bumvikana ku nshingano za buri wese n’icyo agomba gukora mu ntege ze, bakirinda guhutazanya“. Akomeza yibutsa ko iyo inshingano zitumvikanwaho bituma abana barerwa nabi, ndetse bamwe mu bagabo bagatera inda abakiri bato, baba abo mu nshuti zabo cyangwa mu miryango yabo, ugasanga bagizwe ababyeyi bakiri bato, bakinjira mu nshingano imburagihe. Nikuze Renatha, umwe mu babyeyi avuga ko nyuma yo kubyara abana 9 yigiriye inama ndetse aganira n’umugabo we bumvikana ko we agiye kujya mu bucuruzi naho umugabo agakomeza guhinga akajya amwunganira akamuha umuhinzi. Ahamya ko bamaze kwiteza imbere bigaragara kuko abana babo bane bamaze kurangiza ayisumbuye ndetse bamwe muribo bakaba bari kwiga Kaminuza. Akomeza yibutsa abagore bagenzi be ko bakwiye kwitinyuka bakagana ibigo by’Imar, bagakora imishinga bagahabwa amafaranga bagakora bakiteza imbere, bakubaka imiryango myiza iteye imbere. Nyiramajyamabere Anatholie avuga ko yabayeho mu makimbirane n’umugabo kugeza ubwo umugabo ateye inda umukobwa ukiri muto, aho ndetse yaje kubihanirwa akajyanwa muri Gereza. Ahamya ko ibyo yabonye abo bakora ari ukwangiza indoto z’abakobwa bakiri bato kandi nabo bakagombye kugira imiryango myiza y’ahazaza. Yagize Ati” Njyewe nabanye n’umugabo wanjye mu makimbirane maze aza kwiyandarika atera inda umukobwa ukiri muto. Yaje gufatwa umukobwa abivuze bamugeza mu rukiko, gusa nabonye nta kiza kibivamo kuko byangiza indoto z’umunyarwandakazi akiri muto. Iyo umugabo amuteye inda biba birangiye kandi amakimbirane mu ngo aba atangiye, aheza h’umuryango hakaburirwa irengero”. Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Nyaruguru, Nyirabahinyuza Mediatrice yibukije abagore bitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi ko iterambere ryiza rishingira ku myubakire y’urugo kuva ku babyeyi ukagera ku bana babakomokaho, ko kandi iyo ubwumvikane buhari byose bigenda neza bwabura bika bibi cyane. Yongeyeho ko imibanire mibi y’abagize umuryango ituma abana babaho nabi kuko imirire mibi n’igwingira bibatangira gutyo, mu gihe ababyeyi bihunza inshingano naho abandi bakishora mu ngeso mbi zinatuma bamwe muribo batera abangavu inda maze abana bakajya kuba inzererezi mu mijyi, ibi byose bigatuma ejo heza h’Abangavu haba habi bakitakariza icyizere cy’Ubuzima. Nkuko byagaragajwe na raporo zitandukanye, muri 2021 Abakobwa batewe inda bataragira imyaka y’ubukure mu Rwanda bageraga ku bihumbi 23 nyamara abajyanwa mu nkiko kubera ko bateye inda abangavu ni bakeya, bakongeraho ko bitewe n’umuvuduko biriho kugeza ubu iyi mibare ishobora kuziyongera. Ubwo hizihizwaga uyu munsi w’Abagore, bamwe muri bo baremeye bagenzi babo ibyo kurya ndetse hanatangwa Imashini yo gukata ibyuma, yahawe umukobwa ukora akazi ko gusudira ibyuma ndetse hanatangwa inka igabirwa umugore watoranyijwe. Akimana Jean de Dieu
538
1,512
ICTR : Ubushinjacyaha burasabira Ndahimana Gregoire igihano cya burundu. Inyandiko y’ubujurire yashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Wungirije, Bongani Majola, igashyikirizwa urukiko tariki 17/02/2012, ivuga ko hari amakosa yakozwe mu rubanza ajyanye n’uruhare Ndahimana yagize mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi basaga 2000 bari bahungiye muri Kiriziya ya Nyange kuwa 15 na 16 Gicurasi 1994. Iyo baruwa igira iti « Igihano cy’imyaka 15 ntigihagije nk’umuntu wari umuyobozi wa Komini, ukurikije uburemere bw’ibyaha yakoze n’ubuhemu yagiriye abaturage bamutoye»; nk’uko bitangazwa na Horondelle News Agency. Ndahimana yakatiwe imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 no kurimbura Abatutsi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ku munsi w’urubanza uruhande rw’uregwa narwo rwajuririye urukiko rusaba ko icyo gihsno cyakurwaho kuko rutemera ibivugwa n’urukiko ko tariki ya 15 na 16 Mata 1994 yari ahabereye ubwo bwicanyi. Ndahimana yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 10/08/2009, yoherezwa muri ICTR tariki 21 z’uko kwezi. Urubanza rwe rwatangiye tariki 06/09/2011. Tariki 17/11/2011 yarasomewe ahanishwa igifungo cy’imyaka 15. Nshimiyimana Leonard
158
493
Amerika irashinja u Burusiya kugaba ibitero muri Ukraine. Leta ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika iyobowe na Prezida Donald Trump ikomeje gutunga agatoki igihugu cy’ u Burusiya, ku kugaba ibitero mu gihugu cya Ukraine.Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Rex Tillerson, mu nama yarimo kuri uyu wa Gatanu, ya OTAN, i Buruseri MU Bubirigi.Tillerson yashinje u Burusiya ko bwarengeye imibi za Ukraine. Yabwiye bagenzi be bahurikiye mu muryango wa OTAN ko gushyirahamwe mu gushakira umuti ikibazo bya u (...)Leta ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika iyobowe na Prezida Donald Trump ikomeje gutunga agatoki igihugu cy’ u Burusiya, ku kugaba ibitero mu gihugu cya Ukraine.Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Rex Tillerson, mu nama yarimo kuri uyu wa Gatanu, ya OTAN, i Buruseri MU Bubirigi.Tillerson yashinje u Burusiya ko bwarengeye imibi za Ukraine. Yabwiye bagenzi be bahurikiye mu muryango wa OTAN ko gushyirahamwe mu gushakira umuti ikibazo bya u Burusiya na Ukraine aribyo bizatuma haboneka umutuzo.Imvugo ya Tillerson kuri uyu wa Gatanu ikaba yari inyuranye n’iyo yakoresheje mu minsi ishize, inyuma y’umubonano yari yagiranye na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Burusiya, Serguei Lavrov.Tillerson yari yatangaje ko Amerika yipfuza kwumvikana n’ u Burusiya kubijanye n’amasezerano ari hagati ya Ukraine n’ u Burusiya.Ikinyamakuru VOA dukesha iyi nkuru cyatanaje ko Nikki Haley, uhagarariye Amerika muri ONU nawe yatunze agatoki u Burusiya ku bijyanye n’ibitero byayo muri Ukraine.Undi ushinja u Burusiya ni Jim Mattis, Minisitiri w’ ingabo wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika.Alexey Pushkov, umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ u Burusiya abinyijije ku rubuga rwe rwa twitter yamanye ibivugwa n’ abategetsi ba Leta zunze ubumwe z’ Amerika.Alexey Pushkov, avuga ko Leta ya Donald Trump ntaho itandukaniye n’ iy’ uwa mubanjirije Barack Obama.
295
710
Imyifatire muri RDF ni kimwe mu by’ingenzi tugenderaho - Perezida Kagame. Ibyo Perezida Kagame yabivuze ku wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, ubwo yasuraga abo bitegura kuba ba Ofisiye, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura, Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert hamwe n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen Kabarebe James. Perezida Kagame yababwiye ko u Rwanda rufite umwihariko wo kuba rufite intego nziza, ndetse zitangana n’amikoro igihugu gifite, ariko ko mu muco w’Abanyarwanda hakaba harimo gukora byinshi birenze amikoro. Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bisaba uburyo, ubushobozi, ubwitange, gukorera hamwe ndetse bikabamo n’imyifatire myiza. Perezida Kagame yibukije aba bitegura kuba ba Ofisiye ko mu Gisirikare cy’u Rwanda, kurangwa n’imyifatire myiza biri mu by’ibanze. Ati “Imyifatire (discipline) muri RDF, ni kimwe mu by’ingenzi tugenderaho. Imyifatire itarimo ruswa, itarimo ubusinzi, itarimo ubugambanyi, irimo kureba mugenzi wawe mufatanyije umwuga, kureba umuturage, ukumva ko buri umwe akorera undi. Ibyo ni ibijyanye n’imyimvire y’impamvu abantu baba bari mu ngabo”. Perezida Kagame kandi yasabye aba bitegura kuba ba Ofisiye kurushaho gukora cyane no kwitangira abaturage. Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye, aho zifatanyije kandi zigafatanya n’abaturage kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kigere aho kimaze kugera. Perezida kagame yabibukije ko ibihe isi irimo ubu, bisaba abantu kubanza kwimenya mbere yo kugira ngo bafatanye n’abandi. Ati “Ubu rero turi mu bihe mu karere, mu isi, aho ibintu bisaba abantu mu gice barimo, bidusaba twebwe nk’Abanyarwanda, icyo nakwita kwimenya, ukamenya ibyawe, ukabirinda, ukabigwiza, ukabikuza, hanyuma igikurikiraho ni ubufatanye. Gufatanya n’ibindi bihugu, buri wese akabigiramo inyungu, ni byo byiza, ni byo byifuzwa”. Yakomeje agira ati “Ariko hashobora gukurikiraho n’ibindi, abantu batabona icyiza mu bufatanye, bashobora noneho kwifuza gusenya ibyawe wubaka cyangwa wubatse, cyangwa se kugusenya wowe ubwawe. Aho rero ni ho mvuga ngo kwimenya. Ndabivuga mu buryo bwo kubaka ubushobozi,… Ntabwo tubeshwaho n’uko hari udukunze, hari udushaka, hari utwifuriza ineza, oya! Tubeshwaho n’uko ari uburenganzira bwacu”. Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu. Hari ababa barangije kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije kamunuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu Ngabo z’u Rwanda bo bahabwa amahugurwa y’amezi atandatu, hamwe n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubumenyi bw’imibanire y’abantu n’ubumenyi bwa gisirikare, bo bakiga imyaka ine. Umunyamakuru @ CharlesRUZINDA2
369
1,061
Umubyeyi n’umuhungu we bahamijwe ibyaha bya Jenoside bongeye gushinjwa ibindi bifitanye isano. Muri aba bane, harimo Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Cassien Kayihura, basanzwe barakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri iyi nshuro, Musabyuwera Madeleine, Ngarambe Gerard (na we ni umuhungu wa Musabyuwera), Kayihura Cassien na Mutabaruka Ngorofani, bararegwa icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 8 y’itegeko ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo n’ibindi bifitanye isano na yo. Musabyuwera n’umuhungu we Kayihura Cassien tariki ya 13 Gashyantare 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwabakatiye igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’abana babiri bo kwa Disi Didace babahungiyeho muri Jenoside bakicwa bakajugunywa mu musarane. Nyuma yo kumenya amakuru y’uko mu musarane wo kwa Kaberuka Euphrem (utakiriho) na Musabyuwera Madeleine hari imibiri y’abantu bajugunywemo kandi bigakekwa ko ari abana bo kwa Disi Didace, tariki ya 5 Nyakanga 2018, mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, mu rugo rwa Kaberuka Euphrem na Musabyuwera Madeleine habonetse imibiri y’abantu bane barimo uw’umuntu mukuru. Nyuma haje kumenyekana amakuru ko Mutabaruka Ngorofani, uri mu baregwa muri uru rubanza, yaba yari azi ko Mugema yaba yarishwe n’abahungu ba Kaberuka Euphrem ari bo Ngarambe Gerard na Kayihura Cassien kuko avuga ko bari kumwe muri Jenoside, akaza kwicwa bityo n’umubiri we akaba ari uwo w’umuntu mukuru wabonetse kuko aho amuherukira yari yambaye umupira w’ubudodo ari na wo basanganye uwo muntu mukuru, ariko akaba atarigeze atanga amakuru ahubwo akabivuga ari uko iyo mibiri imaze kuboneka ku makuru yari atanzwe na Musabyemariya Aloysie (umukobwa wa Kaberuka na Musabyuwera), ari na we wavuze ko muri uwo musarane harimo abana bo kwa Disi Didace. Muri uru rubanza harimo abantu babiri baregera indishyi barimo Kayisire Devotha ku ruhande rw’abo mu muryango wa Disi Didace ku bw’icyaha cyo guhisha amakuru y’uko muri uwo musarane wo kwa Musabyuwera Madeleine hajugunywemo abana babiri bo kwa Disi Didace mu gihe cya Jenoside. Undi waregeye indishyi ni Julienne Nyiramuhanda kuko Mugema Etienne wakuwe mu musarane wo kwa Musabyuwera Madeine ari musaza we. Me Bizumuremyi Felix wunganira Musabyuwera Madeleine na Kayihura Cassien yavuze ko abo aburanira bakatiwe igifungo cya burundu ko kubarega ibindi byaha atari ngombwa. Icyakora yaba umushinjacyaha cyangwa Me Ntare Paul wunganira abo kwa Disi Didace, bagaragarije urukiko ingingo z’amategeko zerekana ko kuba umuntu hari ibyaha byamuhamye bidakuraho ko akurikiranwaho ibindi byaha. Umushinjacyaha ati “Umuntu ashobora guhanirwa kwica undi na none agahanirwa gushinyagurira umurambo”. Abo mu muryango wa Disi Didace banze ibyo kubapima ADN Abo mu muryango wa Disi Didace bahagarariwe na Devotha Kayisire bavuga ko batakwemera ibyo gupima ADN, kuko mu rubanza rwa Jenoside rwo muri 2020 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, mu kirego cyaregwagamo Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien, icyo gihe urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwagaragaje ko imibiri itakiri ngombwa ko ipimwa ADN. Icyo gihe urukiko rwavuze ko muri raporo yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye ko imibiri yabitswe nabi bityo ko iyo mibiri igomba kwimurwa igakurwa aho yari iri ikajyanwa ku wundi Murenge ari nabwo icyaha cya Jenoside cyabahamye bagakatirwa gufungwa burundu. Kayisire avuga ko impamvu zituma adashobora kwemera gupimwa ADN ari uko yemera ko iyo mibiri yabitswe nabi kandi urukiko rwabyemeje, bityo ko iyo biba ngombwa ko hapimwa ADN byagombaga gukorwa imibiri ikivanwa mu musarane muri 2018 nk’uko byemejwe n’urukiko. Ikindi ashingiraho yanga gupimwa ADN ni uko iyo mibiri ntawe bayirwanira, ati “Nta wundi muntu uvuga ngo ni iye, byibura ngo urukiko ruvuge ngo Devotha ayita iye hari undi uyiyitirira kandi ibimenyetso byose birahari”. Iyi ngingo yakuruye igisa n’impaka mu rukiko, bituma iburanisha risubikwa ryimurirwa tariki ya 19 Werurwe 2021. Igihano bahabwa iki cyaha kiramutse kibahamye Ingingo ya 8 y’itegeko nomero 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2019 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo ivuga ko umuntu ku bushake uhisha, wangiza usibanganya cyangwa utesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyo ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frs) ariko atarenze miliyoni imwe. Umunyamakuru @ CharlesRUZINDA2
689
1,845
Amagare : Abanyarwanda basubiye guhatanira aho Areruya yakoreye amateka muri 2018. Ni ku nshuro ya kabiri iri siganwa rihuza amakipe y’ibihugu ribaye. Iry’uyu mwaka rizakinwa kuva tariki ya 4 kugera tariki ya 9 Gashyantare 2019 .Uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe 19 arimo n’u Rwanda aturutse ku migabane ine. Ikipe igiye guhagararira u Rwanda muri iri siganwa ntirimo Areruya Joseph waryegukanye umwaka ushize ndetse na Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda iheruka na we ntawe urimo. Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri iri siganwa harimo Hakiruwizeye Samuel, Manizabayo Eric na Ruberwa Jean Damascene bagiye kuryitwabira ku nshuro ya kabiri. Abandi bakinnyi bagiye kwitabira iri siganwa bwa mbere ni Nkurunziza Yves, Mugisha Moise na Nzafashwanayo Jean Claude bakazatozwa na Byukusenge Nathan. Isiganwa rya Tour de l’Espoir riri ku ngengabihe y’amarushanwa ya Coupe des Nations agengwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi. Isiganwa rizwi cyane muri aya marushanwa ni Tour de l ‘Avenir yo mu Bufaransa ifatwa nka Tour de France y’abatarengeje imyaka 23. Amakipe azitabira Tour de l’Espoir 2019: Algérie, Argentine, Bénin, Burkina Faso, Cameroun, Côte d’Ivoire, Équateur, Érythrée, Éthiopie, Japon, Kenya, Île Maurice, Europe-Monaco, Maroc, Nigeria, Portugal, Rwanda, Tunisie na Misiri. Uduce tugize irushanwa rya Tour de l’Espoir 2019: 1 Douala – Douala, 18.6 km 2 Douala – Douala, 102.3 km 3 Nkongsamba – Dschang, 68.3 km 4 Ngoulemakong – Yaoundé, 111.1 km 5 Yaoundé – Yaoundé, 103.4 km Abanyamakuru ba Kigali Today @ kigalitoday
231
593
Inzozi Lotto yatangije umukino mushya inateguza ’application’. Umuyobozi uhagarariye ibikorwa muri Carousel Ltd ifite mu nshingano Inzozi Lotto, Kaka Patrick yatangaje ko nyuma y’ubusabe bw’abakiriya bayo bazanye umukino mushya witwa 5-90. Yagize ati “Dufite undi mukino mushya witwa 5-90 aho hatsinda imibare itanu ugakinwa buri minota ine. Ukina atoranya imibare itanu ashaka hagati ya 5-90 iyo yahisemo hatsindamo ibiri, itatu cyangwa itanu agahembwa.” Kaka yakomeje avuga ko Inzozi Lotto iteganya kuzana application izafasha abakiriya bayo gukina mu buryo bworoshye batiriwe bajya ku maduka cyangwa ku ba-agent. Ati “Dufite application turimo turategura izasangwamo imikino isanzwe ndetse n’indi utabona ku mashami cyangwa ku rubuga rwacu. Mu ntangiriro za Kanama izaba yagiye hanze rwose.” Uwumunezero Karebo uheruka gutsindira miliyoni mu Igitego Lotto yatangaje ko yishimiye intsinzi kandi ko ayo mafaranga azamufasha gukomeza kwiteza imbere. Ati “Amafaranga natsindiye agiye kumbyarira andi menshi kandi azagenda anyungukira umunsi ku munsi. Icyo nabwira abantu ni uko bakwizera ko igihe cyawe kizagera nawe agatsinda.” Abantu basaga 1135 bamaze gutsindira miliyoni itangwa buri munsi mu Inzozi Lotto. Kugeza ubu kandi Inzozi Lotto ifite amaduka 12 mu gihugu hose ikaba iteganya gufungura andi i Nyagatare, Rusizi na Ngororero. Kugeza ubu Inzozi Lotto ifite imikino icyenda itandukanye, irimo Impamo JackPot, Quick Lotto, Karaga, Watatu na Igitego Lotto. By’umwihariko mu Igitego Lotto, ushobora gutsindira miliyoni 1 Frw itangwa buri munsi kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu. Umushinga wa Inzozi Lotto washyizweho hagamijwe kwegeranya ubushobozi bwo guteza imbere siporo mu Rwanda. Mu mafaranga yakinwe, miliyari zirenga 2,6 Frw amaze gutangwa nk’ibihembo utabariyemo moto na telefoni, mu gihe cy’imyaka ibiri umaze utangiye mu Rwanda. Buri wese wujuje imyaka 18 no hejuru yayo ashobora gukina anyuze ku ba-agents bari hirya no hino ku mihanda cyangwa agakoresha telefoni akanda *240#. Umuyobozi uhagarariye ibikorwa muri Carousel Ltd ifite mu nshingano Inzozi Lotto, Kaka Patrick yatangaje ko bagiye kumurika applications ndetse no kwagura amashami Uwumunezero Karebo uheruka gutsindira miliyoni mu Igitego Lotto yatangaje ko izamufasha kwiteza imbere
321
814
kwica Abatutsi ahagana 18h00’. Abasirikare berekeje mu Bisesero ariko interahamwe zasigaye zigose Sitade kugira ngo hatagira abasohoka mu ijoro bari bataricwa. Batinye kwinjira muri Sitade ninjoro ahubwo bahitamo kuguma hanze hamwe n’Interahamwe zari zije kubafasha ziturutse i Cyangugu na Gisenyi. Ninjoro, Abatutsi begeranyije imirambo y’abishwe n’indembe baziha ubufasha bw’ibanze bari bashoboye. Muri iryo joro interahamwe zaje gufata umwanzuro wo kuva kuri sitade ariko basiga babwiye abarimo ko bazagaruka bukeye bwaho. Bagiye mu kabare kari hafi ya Sitade kunywa inzoga no kubyina bishimira ibyo bari bakoze. Bukeya bwaho kuwa 19/04/1994 nka 6h00’ za mugitindo nyuma yo kwishimira uburyo bari baraye bakoze Jenoside bagarutse muri Sitade nk’uko babivuze kugira ngo bakomeze kwica by’umwihariko abari batarashiramo umwuka bakoresheje imipanga n’ibindi bikoresho gakondo. Kayishema yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ahanishwa igifungo cya burundu. Iyicwa ry’Abatutsi muri Kamonyi, kuri Kayumbu Ikiraro cya Kayumbu giherereye mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Karengera mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi. Tariki ya 18/04/1994, Abatutsi bari barahungiye kuri paruwasi ya Kamonyi bari baturutse impande zitandukanye, bangiwe kwinjira muri iyo kiriziya na Padiri mukuru wayo Pio NTAHOBARI n’umwarimu witwa Rwakayigamba ndetse n’umukarane wo kwa padiri witwa NYAGAHENE bavuga ko badashaka ko babasenyera Kiriziya. Icyo gihe Abatutsi bagiye mu isoko ryari imbere ya kiriziya. Abicanyi ntibanyuzwe kuko baje no kwirukanwa aho ngaho, bavuga ngo Imana y’Abatutsi iri i Kabgayi nibagende. Bafashe umuhanda bose baramanuka, bageze mu Kibuza (kuri ubu hubatse urwibutso rwa Kamonyi) bahasanga igitero ariko barakirokoka, basanze ikindi gitero ahitwa mu Gaperi cyicaga abana b’abahungu n’abagabo. Icyo gitero abakirokotse bakomeje umuhanda bagera kuri Paruwasi ya Musambira, bahasanga Padiri mukuru, babashyira mu kiriziya. Bukeye, tariki 19 mata haza imodoka yuzuye abasirikare binjira mu gikari cyo kwa padiri bakorana inama n’impunzi za Kivuye zari zihari. Mu kanya gato Padiri mukuru ati mujyende nta mpunzi dushaka bavuze ko zose zigenda cyane cyane izaje nyuma. Interahamwe zarabirukanye n’imipanga. Abasirikare b’abajepe bajya ku kiraro cya Kayumbu, kuhabategera batangira kubarasa, imirambo yuzura aho ku kiraro cya Kayumbu n’impande zacyo. Abasirikare barangije kubarasa barigendeye, haza abaturage n’interahamwe batangira kwica abakirimo umwuka bakoresheje intwaro gakondo ndetse banabacuza. Abenshi mu bakoze ubu bwicanyi ntabwo bamenyekanye kuko bwakozwe n’abasirikare batari bamenyerewe aho ngaho. Iyicwa ry’Abatutsi kuri Paruwasi ya Nkanka, Rusizi Guhera ku itariki ya 08/04/1994 Abatutsi batangiye guhungira kuri Paruwasi ya Nkanka kuko ubwicanyi bwari bwatangiriye ahitwa Gitwa na Murambi kandi interahamwe zatangiye gutwikira Abatutsi. Impamvu yatumye Abatutsi bahungira kuri iyi Paruwasi ya Nkanka ni uko bari batuwe bahahungira ntibahicirwe kandi na Burugumestre wari uwa Komini Kamembe yari yabeshye ko Abatutsi umutekano wabo uri bucungirwe kuri Paruwasi ndetse yoherezayo n’Abapolisi bo kubarinda. Icyo yari agamije, kwari ukugira ngo amenye Abatutsi bahari uko bangana no gucunga ngo hatagira abahungira muzi Zayire. Kuwa 17/04/1994 Burugumesitiri wa Komini Kamembe MUBILIGI Jean Napoléon afatanyije n’uwari Padiri mukuru wa Nkanka, NGIRINSHUTI Thaddée, bakoranye inama n’interahamwe zari zikomeye zakoreraga muri Komini Kamembe bategura kwica Abatutsi. Bucyeye bwaho kuwa 18/04/1994 interahamwe zaraje zirabica bakoresheje Gerenade, nta mpongano, imipanga, inkota, n’izindi ntwaro zitandukanye. Kugira
491
1,454
Mu ntara y’ Iburengerazuba inkuba yishe babiri abandi ibasiga ari intere. Kuwa gatandatu nimugoroba mu mvura yaguye mu bice by’Intara y’Iburengerazuba inkuba yakubise abantu mu mirenge wa Rubengera na Rwankuba muri Karongi ndetse no mu murenge wa Mushubati muri Rutsiro. Muri Rubengera mu mudugudu wa Karehe Kagari ka Gacaca yishe umugore wasize abana barindwi ari imfubyi.Mu kagari ka Gacaca umugore witwa Jeannette Uwabaruta w’imyaka 39 ku mugoroba wo kuwa gatandatu yariho yahira ubwatsi bw’amatungo mu mvura inkuba iramukubita ahita apfira aho. Uyu mugore asize abana (...)Kuwa gatandatu nimugoroba mu mvura yaguye mu bice by’Intara y’Iburengerazuba inkuba yakubise abantu mu mirenge wa Rubengera na Rwankuba muri Karongi ndetse no mu murenge wa Mushubati muri Rutsiro. Muri Rubengera mu mudugudu wa Karehe Kagari ka Gacaca yishe umugore wasize abana barindwi ari imfubyi.Mu kagari ka Gacaca umugore witwa Jeannette Uwabaruta w’imyaka 39 ku mugoroba wo kuwa gatandatu yariho yahira ubwatsi bw’amatungo mu mvura inkuba iramukubita ahita apfira aho.Uyu mugore asize abana barindwi barimo babiri bakiri bato cayne . Uwabaruta ngo yari amaze imyaka 15 atakibana n’umugabo.Mu murenge wa Rwankuba naho inkuba yakubise umugore witwa Mukabutera abaturage bavuga ko babanje kugira ngo nawe yapfuye ariko nyuma bagasanga aracyahumeka, ubu ari kuvurirwa kuri centre de Sante ya Musango.Drocella Mukashema Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye avuze ko aka karere gakunze kurangwa n’inkuba nyinshi ari nayo mpamvu bakunda gushishikariza abaturage kwirinda kujya hanze mu mvura no kwirinda kugama munsi y’ibiti.Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati naho inkuba yakubise umuntu umwe ahita yitaba Imana abandi batatu irabatwika ibasiga ari intere ubu bari kuvurirwa mu bitaro bya Murunda.Src: Umuseke.rw
266
701
Mani Martin yahigiye kwandika amateka kuri uyu wa Gatandatu (Video). Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, ubwo yamusangaga mu myiteguro ya nyuma, ari gufashwamo na Kesho Band, kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo 2017. Mani Martin avuga ko avuye gutembera ibihugu byinshi byo muri Afrika areba uko bakora umuziki. Avuga ko yahakuye amasomo y’umuziki mu bijyanye no gutegura umuzingo, ari nabyo azakurikiza amurika indirimbo ze. Yagize ati “Nize uko bakora umuzingo, nzi imigemo, nzi uko bategura interuro, nari maze imyaka irenga ine ntakora ibitaramo. Nagize urugendoshuri ahantu hatandukanye. Ndizera ko umuntu uzagera aho igitaramo cyabereye atazataha yicuza, nzi neza ko azabona ibyo atigeze abona mu Rwanda.” Mani Martin avuga ko iki gitaramo cye cyo kumurika umuzingo we ari umwanya wo kumva indirimbo n’imbyino bicuranze ku buryo bwa live. Avuga ko azamurikira abakunzi be imico y’Abanyafurika ari nabo yateguye atekerezaho. Ati “Uyu muzingo urimo urukundo, ubuzima bw’abantu, uraririmba ahantu n’ibintu, gusa uribanda ku buzima bw’Umunyafurika. Ni gute usanga abantu b’ahandi bandika kuri Afurika bakavuga ibyacu kandi duhari dushobora kubyikorera kandi tukanabyandika neza kuko ari ibyacu.” Mani Martin avuga ko akurikije uko yiteguye na we ubwe ategerezanyije amatsiko umunsi nyirizina, akazafashwa n’abahanzi nka Christophe, Sintex, KESHO BAND, n’ababyinnyi bitwa Inkindi itatse n’abandi bahanzi bazatungurana. Uyu muzingo Afro ugizwe n’indirimbo 15, agiye kuwumurikira mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko azengurutse intara zose awusogongeza abakunzi be.
224
609
Nyamasheke: Hamuritswe ibyagezweho umwaka ushize n’ibizakorwa n’uwukurikiyeho. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre, yavuze ko bishimira ibyo bagezeho agashimira abafatanyabikorwa n’abaturage bagaragaje ubufatanye, bigaragazwa n’amanota bagira agenda yiyongera. Yagize ati: “Muri rusange turushaho gukora nk’uko amanota abigaragaza”. Mu mwaka ushize hibanzwe ku guhuza ubutaka hanahingwa igihingwa kimwe, ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, amazi n’amasoko ya kijyambere byitabwaho, mu burezi hubakwa ibyumba by’amashuri no mu buzima n’umuco bakaba barageze kuri byinshi. Muri 2012-2013, abaturage batangarijwe ko basabwa gutera inkunga mu gushyira mu bikorwa imihigo bahize ikubiye mu bintu bitandukanye, nko guhuza ubutaka hahingwa igihingwa kimwe no kuzamura umusaruro, gutura ku midugudu, gufata neza no ibikorwaremezo. Akarere kahize kuzamura ireme ry’uburezi muri rusange, kuzamura ubuzima bwiza bw’abaturage ndetse no gufasha abatishoboye. Kahize kandi gutanga serivisi nziza no guteza imbere ikoranabuhanga mu mitangire yazo, gukemura ibibazo by’abaturage no gukaza umutekano, kandi bakajya bagaragariza abaturage ibyo babakorera. Kugira ngo ibi byose bigerweho, inteko y’akarere yasabwe kuzabigiramo uruhare rufatika kandi bakongera igihe cyo gukora kuko ari bumwe mu buryo buzafasha kwesa imihigo. N’ubwo akarere ka Nyamasheke gakomeje kugenda gasubira inyuma mu myanya mu kwesa imihigo kakaba katabyishimira, gashimishwa n’uko amanota gatsindiraho akomeje kugenda azamuka. Muri 2009-2010 kabaye aka mbere kagira amanota 79,3%, mu mwaka wa 2010-2011 kabaye aka kabiri n’amanota 89,4%, naho uyu mwaka wa 2011-2012 kakaba karaje ku mwanya wa gatanu gafite amanota 93,2%. Emmanuel Nshimiyimana
222
685
Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abagore muri Golf yageze i Kigali. Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abagore mu mukino wa Golf yageze i Kigali mu Rwanda aho ije kwitabira irushanwa rya Golf ryiswe” EACAACT Golf Ladies Tournament 2023’’rizatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 01 kugeza 03 Ugushyingo 2023, kuri Kigali Golf Resort & Villas Nyarutarama mu Karere ka Gasabo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, ni bwo ikipe y’igihugu yasesekanye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Mu bakinnyi iyi kipe y’igihugu ya Uganda yazanye mu Rwanda barimo Peace Kabasweka, Meron Kyomugisha, Judith Komugisha, Eva Magala na Wendy Angu’deyo. Aganira n’ikinyamakuru cya siporo muri Uganda cyitwa ‘’Kawowo Sports’’ mbere yo guhaguruka umuyobozi w’ihuriro ry’abagore bakina umukino wa Golf muri Uganda Dorren Mwesigye yavuze ko imyiteguro yagenze neza kandi ko biteguye kwitwara neza muri iri rushanwa. Yagize ati: “Twiyemeje kwitwara neza muri iri rushanwa rizabera mu Rwanda. Abakinnyi bameze neza kandi biteguye kwiyerekana neza’’ Irushanwa rya EACAACT Golf Ladies Tournament 2023’ rizitabirwa n’ibihugu umunani u Rwanda ruzakira, ari byo Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi, Mauritius na Zambia. SHEMA IVAN
173
460
ADEPR yinjije abanya-Kigali muri Pantecote, basabwa guharanira indagagaciro nziza. Iki giterane cyo kwizihiza imanuka ry’umwuka wera [Pentecôte] cyabaye kuri uyu Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2024 kuri Stade ya Kaminuza Yigenga ya Kigali [ULK] ku Gisozi, cyitabirwa n’amakorali atandukanye. Mu makorali yaririmbye muri iki giterane harimo Hoziana na Shalom zo muri Nyarugenge, Jehovah Jileh CEP ULK, Siloam ya ADEPR Kumukenke, Sauni yo mu Cyahafi n’izindi. Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pst. Isaie Ndayizeye yagaragaje ko abakirisitu bakwiye kwakira umwuka wera ariko bazirikana kurangwa n’indangagaciro nziza cyane ko ari wo ubibashoboza. Yagize ati “Kubatizwa n’amazi gusa ntibyatuma tumenya ibyo mu ijuru, ntiyamara kamere zawe, ntiyamara intonganya, ntiyamara agasuzuguro ntiyakiza irari ry’ubusambanyi, ariko iyo umwuka wera aje amara izo ngeso mbi zose.” Yongeyeho ati “Mukunde kuvuga Yesu, kumuhamya, kuvuga ijambo rye kuko iyo dukunze kubikora dukunda no kwihana ibyaha tugaca bugufi.” Yavuze ko Umwuka Wera ubwe ari imbaraga z’Imana zaje kandi ko uwazakiriye zimuhindurira ubuzima mu buryo bwuzuye, abasaba gukomeza kuwuzuzwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yagaragaje ko ubwo Yesu yara agiye kuva mu Isi yiyemeje gusigira abamwizeye umufasha ari we mwuka wera bazirikana ko yatanzwe muri ibi bihe bya Pantecote. Ati “Umwuka wera ntabwo ari igikorwa rusange ahubwo ni igikorwa cy’umubano wawe n’Imana. Kuva umwuka aje yahawe inshingano zo kubyara itorero no kurigaragaza. Kuri Pantekote niho itorero ryavutse ari nayo mpamvu dufata umunsi wo gushima kristo ko yasohoje isezerano umwuka akamanuka.” Yagaragaje ko umwuka wera azakomeza gucunga itorero kuko azi neza ko ryatanzweho ikiguzi cy’amaraso ya Kristo. Ati “Impamvu atazarebera ni uko umwuka wera atari indangare, azi ko itorero ryaguzwe amagara ya kristo niyo mpamvu yahawe ibikoresho byose ngo aririnde, aribungabunge kandi azaritambukana impanda nivuga.” Pst Ndayizeye yagaragaje ko umwuka wera ari we ufasha abakirisitu gutsinda Satani n’abambari be ndetse ko amfasha abantu be gutahura inyigisho z’ubuyobe zadutse muri ibi bihe. Umuvugabutumwa wo muri Tanzania, Innocent Makanza, watanze ubutumwa muri icyo giterane, na we yasabye abakirisitu guhora bari maso kandi bagaharanira kugenda mu nzira nziza. Muri iki giterane abantu barenga 40 bakiriye agakiza biyemeza guhinduka bakava mu byaha. Urubyiruko rwanyujijemo rucinya akadiho Umuyobozi wa RBA, Cleophas Barore ubwo yasengaga Imana Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR Ndayizeye yasabye abakirisitu kurangwa n'ingeso nziza Umunezero wari wose ku bakirisitu n'abayobozi bo muri ADEPR Pst Ndayizeye yagaragaje ko umwuka wera afasha abari mu Isi gutahura inyigisho z'ibinyoma zadutse Abayobozi batandukanye muri ADEPR banyuzwe n'inyigisho zo kuri uyu munsi Abakirisitu banyuzwe no kwinjira muri pantecote Ababyeyi bakuze nabo bishimiye Imana
406
1,121
Volleyball: Ikipe ya REG VC yerekeje muri Tunisia. Ikipe ya REG VC biteganyijwe ko igera mu gihugu cya Tunisia kuri uyu wa Kabiri mu masaha y’umugoroba ari na yo tariki amakipe yose agomba kuba yageze muri Tunisia mbere y’uko haba inama itegura irushanwa (Technical Meeting) ari na yo izagena uko amakipe azatangira ahura taliki ya 11 Gicurasi kugeza tariki ya 21 Gicurasi 2023. Ni ku nshuro ya kabiri ikipe ya REG VC yitabira iyi mikino nyuma ya yo kuyitabira ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2021 mu mujyi wa Kelibia aho n’ubundi muri Tunisia aho basoje ku mwanya wa 8. Mu mikino 9 iyi kipe yakinnye yatsinzemo imikino 7 itsindwa imikino 2 ari na byo byahise biyishyira ku mwanya wa 8. Iyi mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB CLUB CHAMPIONISHIP), ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe kandi n’ikipe ya APR y’abagore aho yo imaze iminsi muri iki gihugu cya Tunisia kuko yagezeyo tariki ya 6 Gicurasi mu rwego rwo kwitegura neza dore ko ku ruhande rw’abagore imikino izatangira tariki ya 12 Gicurasi. REG VC yahagurukanye abakinnyi 14 n’abatoza babo ndetse ikaba yanaherekejwe n’ubuyobozi bwayo burangajwe imbere na perezida wayo akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe amarushanwa muri Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Geoffrey Zawadi, ndetse n’umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe ya REG VC, Ndabikunze Robert. Mu mateka y’’iyi mikino u Rwanda rufite umudari w’umuringa (bronze medal) wegukanywe n’ikipe ya GISAGARA VC mu mwaka ushize wa 2022. Ikipe ya REG VC ni yo yatwaye igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2022 ihigitse amakipe nka Gisagara VC, APR VC na FOREFRONT yahindutse POLICE VC. Umunyamakuru @amonb_official
268
631
Hari abanyeshuri bakoreye ibizamini aho batiyandikishirije. Iki ni kimwe mu bintu byahangayikishije abari babiteguye ariko bagatungurwa no kumva ko hari abagiye gukorera ku bindi bigo, ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe, kuko aho urupapuro rw’imyirondoro yawe (souche) ruri, bimenyerewe ko ari ho wakagombye gukorera. Kigali today isura ahakorewe ibizamini hatandukanye mu mujyi wa Kigali, abayobozi bamwe na bamwe bavuganye na yo, bagaragaje ko ibintu byose byagenze neza uko babiteguye, ariko ko imbogamizi bahuye na zo ari uko umubare w’abanyeshuri bari biteguye kwakira atari wo bakiriye. Ku ishuri ribanza rya Muhima, ahakoreye ibigo bibiri ari byo APACOPE, na Muhima primary school, umuyobozi w’iyo site, Andre Nsengiyumva, yagaragaje ko mu bana 621 bagombaga kuhakorera, abanyeshuri 17 batahabonetse, ibintu byabateye ikibazo, bakomeza gukurikirana impamvu yabateye gusiba ikizamini. Yagize ati “Ibibazo twahuye na byo by’abanyeshuri basibye gukora ibizamini kandi bariyandikishirije hano, abenshi kubera umurenge wa Muhima n’umurenge wa Kigali imiryango myinshi yimukiye mu midugudu y’ikitegererezo (modal village) yubatswe i Karama, tumaze kumenya ko hari abana bagera kuri batanu bagiye gukorera yo. Abandi dufatanyije n’inzego z’ubuyobozi n’ushinzwe uburezi ku murenge, turimo guhamagara, tumaze kumenya abandi bagera kuri bane barwaye, mu kanya turajya kubasura aho barwariye.”. Akomeza avuga ko ari umwihariko w’uyu mwaka, kuko ubundi iyo umwana yabaga yarafashe nimero azakoreraho ikizamini akajya kwiga ahandi, yagendaga akiga ariko igihe cyo gukora ikizamini, akaza kuri cya kindi yiyandikishirijeho. Akavuga ko ariko kuri ubu umwana aho yari ari akaba ari ho yakoreye n’ubwo atari afite ifishi. Ati “Amabwiriza baduhaye batubwiye ko umwana wize, afite nimero tumukorera indi fishi, kuko amafishi twakoreyeho, yaturutse muri REB. Byaduteje ikibazo kinini cyane, kuko tuba dufite umubare w’abana bagomba gukora, ubwo rero twagize ngo bamwe basibye, kandi barimo gukora ikizamini ahandi, tukaba tubimenye nonaha, turimo dutelefona ababyeyi”. Avugana na Kigali Today, umuyobozi w’ikigo gishinzwe uburezi REB, Dr. René Ndayambaje, yavuze ko nta mpamvu yo kubuza umwana gukora ikizamini aho yaba ari hose mu Rwanda, mu gihe afite ibyangombwa byerekana ko yize umwaka wa gatandatu. Ati “Umwana niyo yaba yariyandikishirije i Rusizi akajya kwiga ku mu Bugesera, apfa kuba afite nimero imubaruyeho (registration number). Iyo nimero iba ari iye aho yajya hose mu gihugu, ni wo mwirondoro we, aho ayitanze hose imyirondoro ye ihita yigaragaza. Aho yajya hose rero ayifite, bagomba kumwakira bakamuha aho gukorera kuko nta kibazo biteje”. Mu Rwanda ,hateganyijwe ko ahakorerwa ibizamini (centres des examens) uyu mwaka wa 2019 ari 938, hagizwe n’ibigo 2,823, hakaba hari hateganyijwe ko abanyeshuri bakora ibizamini ari 286,087 bagizwe n’abahungu 131,748, n’abakobwa 154,339.
405
1,137
Nyabugogo: Ikamyo Ya Howo Yishe Umugore. Muri Nyabugogo hazindukiye impanuka y’ikamyo yahitanye umugore wari uteze igare, umunyonzi wari umutwaye akomereka bikomeye. Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda Superintendent of Police( SP) Emmanuel Kayigi avuga ko yatewe n’uko umushoferi ataringanyije umuvuduko. Kayigi yabwiye Kigali Today ko akenshi impanuka ziterwa n’uburangare bw’abatwaye ibinyabiziga. Ikamyo ya Howo yakoze iriya mpanuka yari ifite umuvuduko munini kandi ikaba yari irimo igenda mu muhanda ukoreshwa n’abantu batandukanye barimo abanyamaguru n’abanyonzi. Kuba umuhanda ari nyabagendwa ubwabyo byagombye gutuma abantu bitwararika, bakagabanya kwiruka. Ati: “Abatwara ibinyabiziga basabwa kugenda neza mu muhanda bibuka ko bawusangira n’abandi”. Yungamo ko abatwara imodoka nini bakwiye kubaha no korohera abatwara imodoka nto cyangwa abatwara moto n’amagare. Ku byerekeye abatwara amakamyo ya Howo, SP Kayigi avuga ko bakunze kwiruka cyane kugira ngo batunde umucanga, itaka cyangwa amabuye inshuro nyinshi. Yakomeje agira ati: “Kubahiriza amategeko ni ngombwa ariko abantu bakwiye kwirinda uburangare kuko usanga hari bakora impanuka bitewe no kurangara”. SP Kayigi asaba abantu kubahiriza gahunda ya Tunyweless kuko ifasha kugenzura no gukora ibyo umuntu ashinzwe neza bitamugizeho ingaruka. SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda Asaba abatwara ibinyabiziga kureka gutwara imodoka igihe bazi ko banyoye ibisindisha, bigateza impanuka mu muhanda. SP Kayigi aributsa abashoferi bose kwirinda kuvugira kuri telefone batwaye.
212
603
Ubwiza bw’umugore wa The Ben bwavugishije Abarundi[AMAFOTO]. Mu gitaramo The Ben yaraye akoreye i Bujumbura mu murwa mu kuru w’i Burundi cyaraye kibayemo udushya twinshi ariko twibanze cyane kuri we ndetse n’umugore we Miss Uwicyeza Pamella wahamagawe ku rubyiniro n’abafana b’umugabo we , maze bamutomagiza amagambo meza bibutsa The Ben uburyo yahiriwe no gukundwa n’uyu mukobwa w’ikimero kirangaza benshi.Mu gitaramo The Ben yakoreye mu kigo cya gisirikare ahitwa ‘Messe des officiers’ kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023.Ubwo The Ben yakirwaga n’umushyushya rugamba waruyoboye iki gitaramo ku rubyiniro , ntayindi ntero abafana be bateye ataruguhamagara n’amajwi avuga mu izina ry’umugore bagira bati” “Pamella, Pamella, Pamella, Pamella” mu kimero gishinguye si ukwinyonga bararangara karahava!.View this post on InstagramA post shared by Uwicyeza Pamella (@uwicyeza_pamella)Bidatinze The Ben nawe yahise yumva ubusabe bw’abakunzi be maze azana Pamella ku rubyiniro , amuha ijambo ashimira abari bitabiriye iki gitaramo agira ati” Nishimye cyane uko mwatwakiriye i Burundi, turabakunda cyane. Abarundi n’u Rwanda turi abavandimwe.”Muri iki gitaramo The Ben yeretswe urukundo ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.Umugore we Pamella yatunguranye ubwo yasangaga umugabo we ku rubyiniro maze aramusoma abantu bose bavuza induru y’ibyishimo.The Ben ati “Ubu ubaye uwanjye nanjye mbaye uwawe, inyenyeri inyobora” The Ben yongeyeho ko Pamella ko ari Roho ye.
209
548
babakoreye ibintu bibi cyane. None se byabagiriye akahe kamaro? 14 Mbere y’uko Tony  uba muri Filipine aba Umuhamya, yamenye ko mukuru we yishwe n’umuntu witwa José. Icyo gihe Tony yagiraga amahane ari n’umunyarugomo, kandi yashakaga kwihorera. José yaje gufatwa arafungwa. Amaze kurangiza igihano maze agafungurwa, Tony yiyemeje kumuhiga kugira ngo amwice. Yaguze imbunda yari kuzakoresha. Hagati aho Abahamya batangiye kumwigisha Bibiliya. Tony agira ati: “Igihe nigaga Bibiliya namenye ko nagombaga guhinduka kandi ibyo byansabaga no kureka uburakari nagiraga.” Tony yaje kubatizwa aza kuba n’umusaza w’itorero. Tekereza ukuntu yatangaye amenye ko José na we yabaye Umuhamya! Igihe bahuraga, barahoberanye cyane kandi  Tony abwira José ko yamubabariye. Tony avuga ko kuba yaramubabariye, byatumye agira ibyishimo byinshi cyane, ku buryo atabona uko abisobanura. Yehova yahaye umugisha Tony bitewe n’uko yababariye José. Ibyabaye kuri Peter na Sue bitwereka ko dushobora kureka kurakarira umuntu waduhemukiye (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16) 15-16. Ibyabaye kuri Peter na Sue byakwigishije iki ku birebana no kubabarira? 15 Mu mwaka wa 1985, Peter na Sue bari mu materaniro mu Nzu y’Ubwami, maze mu buryo butunguranye igisasu kiraturika. Hari umuntu wari wateze icyo gisasu mu Nzu y’Ubwami. Sue yarakomeretse cyane, ku buryo n’ubu atareba neza kandi ntiyumve neza. Nanone ntagihumurirwa.  Peter na Sue bakundaga kwibaza bati: “Ni nde koko wakoze ibintu nka biriya?” Nyuma y’imyaka myinshi, uwo muntu wateze icyo gisasu, utari Umuhamya, yaramenyekanye maze akatirwa gufungwa burundu. Iyo hari ubajije Peter na Sue niba barababariye uwo muntu, baravuga bati: “Yehova yatwigishije ko iyo dukomeje gutekereza ku bintu bibabaje byatubayeho kandi tukarakara, bishobora kutugiraho ingaruka, bikaba byanatuviramo kurwara. Ubwo rero bikimara kuba, twasenze Yehova tumusaba ko yadufasha kubabarira uwo muntu, kugira ngo tugire amahoro yo mu mutima.” 16 Ese kubabarira uwo muntu byaraboroheye? Oya. Bakomeza bagira bati: “Igihe cyose Sue agize ikibazo bitewe n’ingaruka z’icyo gisasu, twumva twongeye kurakara. Ariko twirinda kubitekerezaho cyane maze bigahita bishira. Ubu dushobora kwemeza rwose ko umuntu wateze kiriya gisasu aramutse abaye Umuhamya, twabyishimira. Ibyatubayeho byatwigishije ko iyo dushyize mu bikorwa ibyo twiga muri Bibiliya, bituma tugira ibyishimo kandi tukagira amahoro yo mu mutima. Nanone, duhumurizwa n’uko vuba aha Yehova azavanaho ibintu byose bitubabaza.” 17. Ibyabaye kuri Myra byakwigishije iki ku birebana no kubabarira? 17 Igihe Myra yabaga Umuhamya, yari  yarashatse kandi afite n’abana babiri. Icyakora umugabo we yanze kwiga Bibiliya. Nyuma yaho yaje kumuca inyuma kandi arabata. Myra agira ati: “Igihe umugabo wange yadutaga, numvise bindenze, ngira agahinda, ndiheba, ndicuza, nishinja amakosa kandi ndarakara. Ntekereza ko n’abandi bahemukirwa n’abo bashakanye ari uko biyumva.” Nubwo yatanye n’umugabo we, yakomeje kubabazwa n’uko yamuhemukiye. Myra akomeza agira ati: “Namaze amezi menshi ndakaye kandi mpangayitse, ariko nza kubona ko ibyo byagiraga ingaruka ku bucuti nari mfitanye na Yehova na bagenzi bange.” Ubu Myra ntakirakariye uwahoze ari umugabo we cyangwa ngo amwifurize ibibi. Yiringiye ko hari igihe na we azamenya Yehova. Myra ntiyibanda ku byahise. Yafashije abana be baba abagaragu ba Yehova. None ubu, Myra n’abana be hamwe n’imiryango yabo, bakorera Yehova bishimye. YEHOVA ACA IMANZA ZITABERA 18. Twiringiye ko Umucamanza uruta abandi bose azakora iki? 18 Dushimishwa no kuba Yehova ataraduhaye inshingano yo gucira abandi urubanza. Kubera ko Yehova ari we Mucamanza uruta abandi bose, ni we uzabyikorera (Rom 14:10-12). Dushobora kwiringira ko Yehova azakurikiza amahame ye akiranuka, agaca imanza zitabera (Intang 18:25; 1 Abami 8:32). Kubera iki? Kubera ko buri gihe akora ibikwiriye. 19. Ni iki Yehova azakora mu gihe kiri imbere? 19 Dutegerezanyije amatsiko igihe Yehova azakuriraho ibintu bibi byose, dutezwa no kudatungana n’icyaha. Icyo gihe azadukiza ibikomere byose twagize, bitewe n’ibyatubayeho (Zab 72:12-14; Ibyah 21:3, 4). Ntituzongera kubyibuka ukundi. Mu gihe ibyo bitaraba, dushimira Yehova kuba yaraduhaye ubushobozi bwo kwigana umuco we wo
607
1,690
#BAL2021: US Monastir iracakirana na Zamalek ku mukino wa nyuma. Umukino wa Kabiri wa kimwe cya kabiri wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena ahakomeje kubera iri rushanwa. Mu buryo buyoroheye, US Monastir yasezereye Patriots BBC ibona itike y’umukino wa nyuma. Ni umukino woroheye US Monastir dore ko warangiye itsinze ku kinyuranyo cy’amanota 41. Agace ka Mbere US Monastir yatsinze amanota 16 kuri 14 ya Patriots BBC. Agace ka kabiri Patriots BBC yagakinnye nabi kuko yakozemo amakosa menshi yo kugarira maze US Monastir ikabahaniramo itsinda amanota 21 kuri 08 ya Patriots BBC. Igiteranyo cy’igice cya mbere cyarangiye US Monastir ifite 37 kuri 22 ya Patriots BBC. Igice cya kabiri US Monastir yakomeje kwerekana ko urwego rwayo n’urwa Patriots BBC rutandukanye maze itsinda agace ka gatatu amanota 28 kuri 11 ya Patriots BBC. Umukino wakomeje gukomera ku ruhande rwa Patriots BBC, ari na ko US Monastir ikomeza kuryoshya umukino maze agace ka kane igatsinda ku manota 22 kuri 13 ya Patriots BBC. Umukino wose warangiye US Monastir itsinze amanota 87 kuri 46 ya Patriots BBC, amanota make itsinze mu mukino kuva iyi BAL yatangira. Muri uyu mukino Omar Abada wa US Monastir ni we watsinze amanota menshi 18, ku ruhande rwa Patriots BBC Ndizeye Ndayisaba Dieudonné ni we watsinze menshi, 13. Uko umukino wagenze – US Monastir 87-46 Patriots BBC Agace ka mbere : 16-14 Agace ka kabiri :21-08 Agace ka gatatu :28-11 Agace ka kane : 22-13 Gahunda y’umunsi wa nyuma wa Basketball Africa League Ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021 Guhatanira umwanya wa gatatu 12:30: Patriots BBC vs Petro de Luanda Umukino wa nyuma – 16:00: US Monastir vs Zamalek Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ KuradusengIsaac
280
636
Yozafati agira ubukire bwinshi n'ikuzo, ashyingirana na Ahabu. Hashize igihe Yozafati ajya gusura Ahabu i Samariya. Ahabu amwakirana n'abo bari kumwe, ababāgira intama n'ibimasa byinshi. Ahabu ahuruza Yozafati ngo bajye gutera umujyi: wa Ramoti y'i Gileyadi. Ahabu umwami wa Isiraheli abaza Yozafati umwami w'u Buyuda ati: “Wakwemera ko tujyana gutera Ramoti y'i Gileyadi?” Yozafati aramusubiza ati: “Erega jyewe nawe turi umwe, n'ingabo zanjye ni zimwe n'izawe, tuzajyana ku rugamba!” Yozafati yongera kubwira Ahabu ati: “Banza ugishe Uhoraho inama.” Umwami wa Isiraheli akoranya abahanuzi magana ane, arababaza ati: “Mbese jyewe na Yozafati dutere Ramoti y'i Gileyadi cyangwa mbireke?” Abahanuzi baramusubiza bati: “Genda uyitere, Imana izayikugabiza.” Nyamara Yozafati arabaza ati: “Mbese nta muhanuzi w'Uhoraho uri hano ngo tumubaze?” Ahabu aramusubiza ati: “Hasigaye umwe watubariza Uhoraho, ariko simukunda kuko buri gihe ampanurira ibibi, nta cyiza na kimwe ajya ambwira. Yitwa Mikaya mwene Imula.” Yozafati aramusubiza ati: “Sigaho nyagasani, wivuga utyo!” Nuko Umwami Ahabu ahamagaza umugaragu we, aramutuma ati: “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.” Umwami wa Isiraheli n'uw'u Buyuda bari bicaye mu ntebe zabo ku irembo ry'umujyi: wa Samariya, bambaye imyambaro ya cyami. Abahanuzi bose bahanuriraga imbere yabo. Uwitwa Sedekiya mwene Kenāna wari waracurishije amahembe y'icyuma, aravuga ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Aya mahembe akubere ikimenyetso cyo kuzatsemba Abanyasiriya.’ ” Abandi bahanuzi bose na bo barahanura bati: “Zamuka utere Ramoti y'i Gileyadi uzahatsinda. Uhoraho azakugabiza uwo mujyi:.” Intumwa yari yoherejwe kwa Mikaya iramubwira iti: “Abandi bahanuzi bose bahanuriye umwami ko azatsinda, uramenye ntunyuranye na bo umuhanurire ibyiza.” Mikaya aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho ko nta kindi ndi butangaze, uretse icyo Imana yanjye iri bumbwire.” Mikaya asanga umwami, maze Ahabu aramubaza ati: “Mikaya we, mbese jyewe na Yozafati dutere Ramoti y'i Gileyadi cyangwa mbireke?” Mikaya aramusubiza ati: “Nushaka uhatere uzatsinda! Uhoraho azakugabiza uwo mujyi:.” Nyamara Ahabu yongera kumubaza ati: “Mbese ngusabe kangahe kumbwira gusa ukuri kuvuye ku Uhoraho?” Mikaya aramusubiza ati: “Nabonye Abisiraheli bose batataniye ku misozi bameze nk'intama zidafite umushumba, maze Uhoraho aravuga ati: ‘Erega aba bantu ntibagira umutware, buri wese niyisubirire iwe amahoro!’ ” Nuko umwami wa Isiraheli abwira Yozafati ati: “Sinakubwiye ko nta cyiza ajya ampanurira uretse ibibi!” Mikaya yungamo ati: “Umva ijambo ry'Uhoraho: nabonye Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami abamarayika bose bamuhagaze iburyo n'ibumoso, maze Uhoraho arabaza ati: ‘Ni nde ugiye gushuka Ahabu umwami wa Isiraheli ngo atere Ramoti y'i Gileyadi yicirweyo?’ Umwe avuga ibye undi ibye. Nuko haza umumarayika ahagarara imbere y'Uhoraho aravuga ati: ‘Ngiye kumushuka.’ Uhoraho aramubaza ati: ‘Uzabigenza ute?’ Umumarayika ati: ‘Ndagenda nshuke abahanuzi be bose bamuhanurire ibinyoma.’ Uhoraho aravuga ati: ‘Genda ukore utyo umushuke, kuko ubishoboye.’ ” Mikaya yungamo ati: “Dore Uhoraho yashyize mu bahanuzi bawe ubuhanuzi bw'ibinyoma, kuko yiyemeje kuguteza ibyago.” Hanyuma Sedekiya mwene Kenāna yegera Mikaya amukubita urushyi avuga ati: “Mbese uwo Mwuka w'Uhoraho wanyuze he umvamo ukaza kuvugana nawe?” Mikaya aramusubiza ati: “Uzarushaho kubisobanukirwa umunsi uzajya kwihisha ahiherereye, uva mu nzu ujya mu yindi.” Nuko Ahabu ategeka umugaragu we ati: “Nimufate Mikaya mumushyikirize Amoni umuyobozi w'umujyi:, na Yowashi umwana wanjye. Mubabwire ko mbategetse gushyira Mikaya muri gereza. Bajye bamuha ibyokurya n'amazi by'intica ntikize, kugeza igihe nzatabarukira amahoro.” Mikaya aramubwira ati: “Nutabaruka amahoro, Uhoraho azaba ataramvugiyemo!” Yungamo ati: “Namwe rubanda mwese murabe mwumva!” Nuko Ahabu umwami wa Isiraheli na Yozafati umwami w'u Buyuda, batera Ramoti y'i Gileyadi. Ahabu abwira Yozafati ati: “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, naho wowe ambara imyambaro yawe ya cyami.” Nuko ariyoberanya bajya ku rugamba. Umwami wa Siriya yari yategetse abagaba b'ingabo zirwanira mu magare y'intambara ati: “Ntimugire undi murwanya yaba umusirikari muto cyangwa umukuru, murwanye gusa umwami wa Isiraheli.” Abagaba b'ingabo zirwanira mu magare y'intambara, babonye Yozafati baribwira bati: “Nguriya umwami wa Isiraheli.” Baramuhindukirana kugira ngo bamurwanye, Yozafati avuza induru. Uhoraho Imana aramutabara aramubakiza. Ba bagaba b'ingabo bamenya ko atari we mwami wa Isiraheli baramureka. Hanyuma umusirikari w'Umunyasiriya arasa umwambi, unyura mu ihuriro ry'umwambaro w'icyuma uhinguranya Ahabu. Ahabu abwira uyoboye igare rye ry'intambara ati: “Hindukiza igare umvane ku rugamba kuko nkomeretse bikomeye.” Nyamara kubera ko uwo munsi urugamba rwari rukomeye, barekera Ahabu mu igare aho bari bahanganye n'Abanyasiriya, bugorobye arapfa.
659
1,972
Polisi y’ u Rwanda yeretse Santrafurika icyo ibura ngo itekane itere imbere. Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika muri iki cyumweru bifatanyije n’abaturage baho mu muganda;maze baboneraho umwanya wo kubaganiriza kuri gahunda y’u Rwanda yo kwigira gushingiye ku kwishakamo ibisubizo; hibandwa cyane cyane ku ndangagaciro za kirazira, ubumwe n’ubwiyunge, iterambere, ndetse n’umutekano.Uyu muganda ngarukakwezi wabaye ku wa 30 Ukuboza 2016. Wakorewe mu gace ka Bazanga; ho mu karere ka gatanu , no mu gace ka (...)Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika muri iki cyumweru bifatanyije n’abaturage baho mu muganda;maze baboneraho umwanya wo kubaganiriza kuri gahunda y’u Rwanda yo kwigira gushingiye ku kwishakamo ibisubizo; hibandwa cyane cyane ku ndangagaciro za kirazira, ubumwe n’ubwiyunge, iterambere, ndetse n’umutekano.Uyu muganda ngarukakwezi wabaye ku wa 30 Ukuboza 2016. Wakorewe mu gace ka Bazanga; ho mu karere ka gatanu , no mu gace ka Potopoto; kabarizwa mu karere ka gatatu; aha hose wabereye akaba ari mu Mujyi mukuru w’iki gihugu; ari wo Bangui.Mu ijambo yagejeje ku magana y’abatugare bawitabiriye,Umuyobozi w’Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yabashimiye imikoranire myiza mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano wabo n’ibyabo.Yagize ati,"Iterambere ry’igihugu cyanyu riri mu maboko yanyu; kandi kugira ngo mubigereho murasabwa kugira intego, igenamigambi ry’ibikorwa by’ingenzi, gukora cyane, gufatanya; kandi mugakunda igihugu cyanyu."ACP Mwesigye yabasabye gukomeza kwizera no gukorana neza n’abapolisi ndetse n’ingabo bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cyabo kugira ngo umutekano n’iterambere bigerweho mu buryo burambye.Uretse Abapolisi b’u Rwanda, uyu muganda witabiriwe kandi na Madam Rinah; akaba ari Umuhuzabikorwa wa gahunda za MINUSCA zigamije gukangurira abaturage b’iki gihugu kugira uruhare mu kubungabunga umutekano; Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yacyo, Henrie Tago; abahagarariye Amashyirahamwe abiri y’urubyiruko rw’Aba isilamu n’Abakristu; hari kandi urubyiruko rw’abakorerabushake ruharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere rwo mu Mujyi wa Suma-Potopoto, ndetse n’urubyiruko rukora ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere by’ubukorerabushake.
314
925
Kamonyi-Nyarubaka: Koperative y’abahinzi ba Kawa ihangayikishijwe no kutagira ubwanikiro. Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi ba kawa mu murenge wa Nyarubaka, Mutayomba Papias avuga ko babonye umusaruro mwinshi bakabura aho kwanikira, bahitamo kwitabaza ikibuga cy’umupira bakigira ubwanikiro bwa kawa. Hamwe n’abanyamuryango, barasaba ko bafashwa kubona ubwanikiro bityo bikabafasha kubungabunga KAWA. Abanyamuryango b’iyi Koperative hamwe n’ubuyobozi bwayo, babwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko umusaruro bagize wabaye mwinshi bakagorwa no kubona ubwanikiro bwa Kawa baba bamaze gutonora. Uyu muyobozi wa Koperative, Mutayomba ati” Bitewe naho uruganda rwubatse twagize imbogamizi zuko hari ubwanikiro budahagije kubera n’imiterere yaho ndetse n’umusaruro wabaye mwinshi kubera inama abahinzi bagiriwe zo gukorera kawa bityo bituma tujya kwifashisha ikibuga cy’umupira nyuma yo gutonora iyi kawa”. Mutayomba, yongeyeho ko kugirango birinde ko umusaruro utazabapfira ubusa hakwiye ubufasha bw’ubuyobozi bakabona ubutaka bugari bwo kubakaho ubwanikiro mu rwego rwo kurinda umusaruro kwangirika. Yagize ati” Nibyo koko ubona ko umusaruro ugenda wiyongera, ibi rero bituma dutekereza ko twashaka aho kwanikira ikawa. Ntabwo twabyishoboza ahubwo ubuyobozi bukwiye kudufasha kubona aho kwanikira hagezweho kugirango umusaruro utazadupfana kubera kubura aho kwanikira”. Mujyakera Pascal afite imyaka 55 akaba umuhinzi wa kawa muri uyu murenge, avuga ko bigishijwe gukorera kawa yabo ariko bakwiye gufashwa bakabonerwa ubwanikiro kuko butabonetse ntacyo baba barakoreye. Yagize ati” Twigishijwe gukorera kawa yacu ndetse tunabasha kubona umusaruro mwinshi ariko turasaba ubuyobozi ko bwadufasha tukabona ahantu hisanzuye ho kwanikira umusaruro kuko igihe cyose uzakomeza kwiyongera ushobora kuzadupfira ubusa”. Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee avuga ko iki kibazo bakizi cyuko umusaruro wabaye mwinshi cyane, ko kandi bakwiye kubyishimira. Gusa avuga ko nk’ubuyobozi batakwemera ko umusaruro wabonetse cyangwa uzaboneka wakwangirika. Ashimangira ko bazakora urugendo bagasura aba bahinzi ba Kawa bakareba icyo bafasha kugira ngo babungabunge uyu musaruro utangirika. Yagize ati” Turishimye kuko umuhinzi wa kawa muri uyu murenge yejeje umusaruro mwinshi ndetse n’igiciro cy’igitumbwe kiri hejuru, ariko ntabwo tuzarebera ngo umusaruro ubapfane ahubwo tugiye kubasura tuganire turebe niba hari ubutaka bwa Leta twabaha bakabwubakaho ubwanikiro bityo tuzabe twizeye ko igihe umusaruro wakomeza kuboneka utazapfa ubusa bityo abahinzi bacu bakomeze kwiteza imbere”. Kuri ubu bwanikiro bakoze mu kibuga cy’umupira w’amaguru bahanikira ikawa itonoye n’idatonoye banavuga ko ariyo ihenze kurusha itonoye kuko ikoreshwa mu bintu bitandukanye birimo no gukoramo imiti yifashishwa mu buvuzi bw’indwara zitandukanye. Iyi koperative y’abahinzi ba kawa igizwe n’abanyamuryango 78 ariko bafite uruganda rutonora ikawa ndetse bakaba bamaze gutonora toni 493 mu gihe bari barateganyije ko muri iyi sizeni bazabasha kubona umusaruro wa toni 500 muri uyu mwaka. Gusa bafite n’ikibazo cy’umuhanda ujya ku ruganda. Igitumbwe cya kawa kiragurwa amafaranga 420 ku kilo. Akimana Jean de Dieu
420
1,258
Ubushobozi bw'amashyamba. Ishyamba. Ibiti bikoreshwa mu bwubatsi no mu bikoresho byo mu rugo, ibyo akaba ari bimwe mu bindi. Ibiti bikunze gukoreshwa birimo Inturusu (45 ku ijana), Ibimera 59 bikomeye bikoreshwa mu buvuzi bw’abantu gakondo naho ilisiti y’ibimera bikomera 39 ni iy’ ibikoreshwa mu buvuzi gakondo bw’amatungo kimwe no ku ndwara amatungo n’abantu bahuriyeho. Hari ubushobozi mu rwego rw’amashyamba bwo kubona imari mu rwego rwo Kugera ku Iterambere Rinoze (Mécanisme du Développement Propre : CDM) hakurikijwe inama yabereye i Kyoto ku byerekeranye no kohereza imyuka ihumanya mu kirere. Ariko, ni ngombwa guteza imbere ubushobozi bw’abenegihugu no kugira ingamba zigaragara zo kubyaza umusaruro ubwo bushobozi. Ubworozi. Ubworozi bw’inzuki ni ikindi kintu kijyanye n’ibikomoka ku mashyamba byoroshye bifite ubushobozi cyane kubera cyane cyane imiterere y’ikirere cy’u Rwanda n’ubwiza bw’ahantu ku buzima - Urwego rw’ubukerarugendo rushingiye ku gusura ahantu hakumiwe, ruhagaze neza cyane kuva mu 2024.
139
396
Rubavu: UTB VC yasinyishije Mukunzi Christophe, inashimira abakinnyi uko bitwaye uyu mwaka (AMAFOTO). Mu rwego rwo kubashimira uko bitwaye mu mwaka w’imikino urangiye, ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTB bwakiriye amakipe yabwo ya Volleyball (Abagabo n’abagore), mu gikorwa cyabereye mu karere ka Rubavu aho banafite inyubako nshya y’iryo shuri. Iki gikorwa cyakorewe mu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu karere ka Rubavu, ahao abakinnyi bari bahagaurutse mu mujyi wa Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 05/12/2020, banafata umwanya wo kwishimira ibikombe begukanye muri uyu mwaka Umuyobozi wa Kaminuza ya UTB akaba na Perezida w’ikipe ya UTB VC. V/C Dr KABERA Calixte yashimiye byimazeyo abakinnyi bose ba UTB Volleyball (Abagabo n’abagore) uguhatana bagaragaje muri uyu mwaka w’imikino utambutse. Kuri we avuga ko abagore besheje imihigo ku kigero cya 80% kuko mu bikombe 5 byakiniwe batwayemo 4 harimo harimo n’icya Shampiyona, naho ku bagabo avuga ko bo ari 60% kuko mu bikombe 5 byakiniwe bo batwayemo 3. UTB yanasinyishije kapiteni w’ikipe y’igihugu Mukunzi Christophe Ikipe ya UTB kandi muri uyu mwiherero wabereye I Rubavu, ni bwo iyi kipe yasinyishije kandi inerekana ku mugaragaro Mukunzi Christophe wari umaze imyaka akinira ikipe ya REG Volleyball Club, avuga ko ari umwanzuro yatekerejeho kuko ibyo yahawe yabishimye. Yagize ati ”Ndishimye kuza mu ikipe y’umuhondo n’icyatsi, nk’uko musanzwe mubizi ku mukinnyi ushaka kureba imbere ye hari ibintu byinshi akurikiza kugira ngo ave mu ikipe ahindure ajye mu yindi ” Ni ikipe irimo abakinnyi bakuru twagiye duhura mu makipe menshi, nkeka ko niba nongeye guhura n’abantu twatwaranye igikombe muri Gisagara (Nelson, Madison na Dada) nkongera ngahura n’abandi twatwaranye igikombe muri REG (Olivier Ntagengwa), birumvikana biroroshye niduhuza bwa bushobozi n’ubunararibonye bizoroha gutwara igikombe.” Umutoza wa UTB VC Nyirimana Fidele, avuga ko Mukunzi yanatoje mu ikipe ya Gisagara azabafasha byinshi agendeye ku bunararibonye bwe bushobora gufasha ikipe kwegukana igikombe, anavuga ko ari umukinnyi uzi kumva amabwiriza n’amayeri y’umutoza kandi akayashyira mu bikorwa Andi mafoto yaranze uyu mwiherero w’amakipe ya UTB Umunyamakuru @ Samishimwe
323
874
Uruganda rwo mu Busuwisi rwemereye u Rwanda imiti ku giciro gito. Uruganda Novartis rwavuze ko guhera mu ntangiriro za 2017 u Rwanda ruzaba igihugu cya gatutu mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere rugabanyirije ibiciro nyuma ya Kenya na Etiyopiya.Riragira riti “Abarwayi b’Abanyarwanda bazafashwa kubona imiti y’ubwoko 15 ivura indwara z’umutima, iz’ubuhumekero, diyabeti na cancer ku buryo bworoshye.”Iyi gahunda yiswe ‘Novartis Access’ yatangijwe muri Nzeri 2015 ituma uru ruganda rutanga imiti ku barwayi ibihumbi 100 buri kwezi muri Kenya, Etiyopiya ndetse na (...)Uruganda Novartis rwavuze ko guhera mu ntangiriro za 2017 u Rwanda ruzaba igihugu cya gatutu mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere rugabanyirije ibiciro nyuma ya Kenya na Etiyopiya.Riragira riti “Abarwayi b’Abanyarwanda bazafashwa kubona imiti y’ubwoko 15 ivura indwara z’umutima, iz’ubuhumekero, diyabeti na cancer ku buryo bworoshye.”Iyi gahunda yiswe ‘Novartis Access’ yatangijwe muri Nzeri 2015 ituma uru ruganda rutanga imiti ku barwayi ibihumbi 100 buri kwezi muri Kenya, Etiyopiya ndetse na Libani.Ibi rwabinyujije mu itangazo rwasohoye kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2016.Iyi miti itangwa binyuze kuri Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara Imbabare (CICR).Uruganda Novartis rugurisha imiti kuri za guverinoma z’ibihugu, imiryango idashamikiye kuri Leta n’ibindi bigo bifasha abantu kubona imiti ku idolari rimwe ku kwezi, kuri buri murwayi.Ibiciro uru ruganda bivuga ko ‘bihendutse ku buryo budasanzwe.’Novartis ivuga ko mu bihugu bikennye, ababarirwa muri miliyoni 28 buri mwaka bicwa n’izi ndwara z’ibigugu zitandura.Uru ruganda rukaba ruteganya kugeza ‘Novartis Access’ mu bihugu 30 mu myaka iza, dore ko rufite intego ko mu 2020 ruzaba rushobora kugeza imiti ku barwayi babarirwa muri miliyoni 20.Src: Kigali today
251
707
Etop Ikpe. Etop Ikpe ni we washinze Cars45, Akora ubucuruzi imodoka muri Nijeriya. Muri Gicurasi umwaka wa 2021, Cars45 yakusanyije miliyoni 5 zamadorali y’uruhererekane Ava mu itsinda ry’imodoka. Ikpe ni rwiyemezamirimo w'inararibonye ufite uburambe mu bwikorezi, imodoka, ikoranabuhanga mu itumanaho rigendanwa, no kwamamaza. Etop yari asanzwe ari umuyobozi w’ubucuruzi wa Konga, imwe mu mbuga nini za e-bucuruzi zo muri Nijeriya, kandi yahoze ari umuyobozi mukuru na Co-MD wa DealDey, igisubizo cya Afurika y’iburengerazuba kuri Groupon. Amateka. Etop Ikpe ni rwiyemezamirimo utwarwa na tekinoroji ashishikajwe no gushakisha ibisubizo bishya kubibazo byubuzima. Ni Umuyobozi mukuru wa Autochek Africa, isosiyete iteza imbere ikoranabuhanga ry’imodoka yubaka ibisubizo bigamije kuzamura ubucuruzi mu rwego rw’imodoka.
107
329
Rusizi:Ukekwaho gusambanya umwana yibyariye yahawe igihano gikomeye. Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi, bwasabiye umugabo w’imyaka 41 y’amavuko ukurikiranyweho gusambanya umwana we yibyariye akanamutera inda, gufungwa imyaka 25.Ubushinjacyaha bwasabiye iki gihano uyu mugabo mu rubanza rwabaye ku ya 04 Ukwakira 2022 mu Rrukiko Rwisumbuye rwa Rusizi.Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mwana wasambyijwe na se, yamubyaye akiri umusore, yamara gushaka umugore akamuzana iwe, ubundi agatangira kujya amusambanya mu mwaka wa 2019.Buvuga ko nyuma yuko uyu mugabo yaje gutera inda uyu mwana we, umugore w’uyu mugabo agahita ajya kumurega ariko akaza gutotezwa n’umuryango bituma aza kumushinjura ndetse n’inda yari yarateye uwo mwana iburirwa irengero.Ubushinjacyaha buvuga ko iyo nda ishobora kuba yarakuwemo, buvuga ko uyu mugabo yongeye gutera inda umwana we mu kwezi kwa Gatandatu (Kamena) 2020, yaje kuvukamo umwana w’umuhungu wavutse muri Werurwe 2021.Ibi byatumye abaturanyi batanga amakuru, inzego z’ubutabera zihita zitangira kubikurikirana.Ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya ndetse n’ibimenyetso bya gihanga bya ADN/DNA byagaragaje ko umwana wavutse ari uw’uriya mugabo, uregwa akwiye guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana.Ubushinjacyaha bwasabiye uyu mugabo gufungwa imyaka 25 bushingiye ku ngingo ya 4 y’itegeko y’itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
199
623
Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda yasuye Gicumbi. Mu mwiherero yagiranye n’umuyobozi w’akarere, Nyangezi Bonane, hamwe n’uhagarariye Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, baganiriye ku birebana n’iterambere ry’Akarere n’imbogamizi ubuyobozi bw’Akarere gafite mu miyoborere. Ambasaderi Donald Koran yanasuye inkambi y’impunzi ya Gihembe yerekwa n’abakozi b’umuryango w’abibumbye wita kumpunzi (HCR) ubuzima bw’izo mpunzi muri rusange. Yagiranye ikiganiro n’impunzi ndetse n’abakorera muri iyo nkambi yerekwa ibibazo izo mpunzi zifite n’imibereho yazo muri rusange. Nyuma yo gusura iyi nkambi yageze muri radiyo Ishingiro y’abaturage ba Gicumbi bagirana ikiganiro n’abanyamakuru bayo. Ambasaderi yatangaje ko yishimiye intambwe akarere kamaze kugeraho ndetse anemerera impunzi kuzazifasha mu mibereho yazo no kuzikorera ubuvugizi. Yemeye kandi kuzatera inkunga Radiyo Ishingiro inkunga yo guhemba abakozi bayo kuko benshi ari abakorerabushake. Ernestine Musanabera
118
383
Uganda: Perezida Museveni yifuza ko Mwalimu J. Nyerere yagirwa umutagatifu. Mu kiliziya y’i Namugongo, ahaguye abahowe Imana b’i Bugande, Perezida Museveni yatangaje ko yifuza ko kiliziya Gatolika yatora intwari Mwalimu J. Nyerere nk’umutagatifu.Ku itariki ya 1 Kamena ni umunsi wahariwe kuzirikana intwari Mwalimu Julius Nyerere.Ikifuzo cya Museveni agishingira ku bikorwa by’ubutwari Nyerere yakoze mu gihe yaharaniraga ubwigenge bw’ibihugu bya Afurika arwanya abakoloni.Kuwa 13 Gicurasi 2005, Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yatangaje ko Mwalimu Nyerere yari (...)Mu kiliziya y’i Namugongo, ahaguye abahowe Imana b’i Bugande, Perezida Museveni yatangaje ko yifuza ko kiliziya Gatolika yatora intwari Mwalimu J. Nyerere nk’umutagatifu.Ku itariki ya 1 Kamena ni umunsi wahariwe kuzirikana intwari Mwalimu Julius Nyerere.Ikifuzo cya Museveni agishingira ku bikorwa by’ubutwari Nyerere yakoze mu gihe yaharaniraga ubwigenge bw’ibihugu bya Afurika arwanya abakoloni.Kuwa 13 Gicurasi 2005, Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yatangaje ko Mwalimu Nyerere yari umukozi w’Imana (Servant of God), intambwe ya mbere mu nzira yo kuba umutagatifu.Amahame ya Kiliziya Gatolika, mu ngingo ya 1187, bavuga ko umuntu atorwa nk’umutagatifu nyuma yo kwitaba Imana. Ibi bisobanuye ko nta mutagatifu ubaho akiri muzima.Mwalimu Julius Nyerere yayoboye Tanzaniya kuva mu mwaka wa 19960 kugeza 1985. Yavutse kuwa 13 Mata 1922 aryamira ukuboko kw’abagabo kuwa 14 Ukwakira 1999.
199
571
Congo-Kinshasa yatangaje ibihe bidasanzwe mu duce twa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru. Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yatangaje ibihe bidasanzwe kubera imvururu zikomeza kwiyongera cyane muri utwo duce tubiri duherereye mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa ari two Ituri na Kivu y’Amajyaruguru. Uhereye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, ibitero by’imitwe yitwaje intwaro muri icyo gice cy’Uburasirazuba bwa Congo, bimaze guhitana ubuzima bw’abaturage basaga 300, abandi bavanwa mu byabo, ndetse n’uburenganzira bwa muntu burahonyorwa bikabije. Tariki 30 Mata 2021, umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Muyaya Patrick, yatangaje icyemezo cya Perezida Tshisekedi, aho yagize ati “Intego ni ugushyira iherezo ku mvururu n’ibitero bikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage bacu umunsi ku wundi.” Ntiyasobanuye ibigomba gukorwa muri icyo gihe (cy’ibihe bidasanzwe) ni ukuvuga igihe abantu bataba bemerewe kwinjira cyangwa gusohoka mu gace runaka. Ubu aho mu duce twa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru ibikorwa byose biragenzurwa n’igisirikare n’igipolisi. Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo-Kinshasa yatangaje ko amabwiriza arambuye y’ibigomba gukorwa muri utwo duce twashyizwe muu bihe bidasanzwe aza gutangwa mu masaha ari imbere. Muyaya Patrick yagize ati "Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri umwanzuro yafashe wo gutangaza ibihe bidasanzwe ku duce twa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, ashingiye ku ngingo ya 85 y’itegeko nshinga. Ibijyana n’icyo cyemezo cya Perezida wa Repubulika ku buryo burambuye, biraza kugezwa kuri rubanda mu masaha aza kuza”. Ku wa kane w’iki cyumweru, ni ukuvuga umunsi umwe mbere y’itangazwa ry’icyo cyemezo, Perezida Tshisekedi yavuze ko arimo gutegura ‘ingamba zikaze’ “radical measures” zo guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke cyugarije Uburasirazuba bw’icyo gihugu. Icyo cyemezo cya Perezida wa Congo-Kinshasa, kije gikurikira amagambo yari yavuzwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, ku wa Mbere w’iki cyumweru, avuga ko “ Hakwiriye gushyirwaho ‘ibihe bidasanzwe (a state of emergency) mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, Ubutegetsi bwa gisivili bugasimbuzwa ubutegetsi bwa gisirikare”. Ku wa Gatanu w’iki cyumweru kandi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Aljazeera, Abapolisi n’Abasirikare b’ahitwa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, bakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo batatanye abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye muri ako gace bari mu myigaragambyo. Abanyeshuri bagera kuri mirongo …(nta mubare nyakuri), bo muri ako gace ka Beni, guhera mu cyumweru gishize, batangiye imyigaragambyo yo gusaba ko Ingabo za LONI zisshinzwe kurinda amahoro MONUSCO zagenda kuko zananiwe guhagarika ibitero by’inyeshyamba zitwaje intwaro. Ikindi abo banyeshuri basabaga mu gihe bigaragambya, ni uko Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi, yasura ako gace kibasiwe n’ibibazo by’umutekano muke. Umunyamakuru @ umureremedia
393
1,163
Kwegerezwa ikoranabuhanga byorohereje akazi abayobozi b’ibigo by’amashuri. Bavuga ko inzu y’ikoranabuhanga, Telecentre, yo mu Murenge wa Musebeya, yafashije abayobozi b’ibigo by’amashuri kohereza raporo zinoze kandi ku gihe, bitewe n’uko amwe mu mashuri, nta mashanyarazi arayageramo. Iyi Telecentre ngo yagabanyije ingendo abo bayobozi bakoraga bava i Musebeya na Buruhukiro bagana mu mujyi wa Nyamagabe, aho bagendaga ibilometero hagati ya 35 na 40. Nta modoka zitwara abagenzi rusange zihaba ku buryo byabasabaga gutega moto y’amafaranga ibihumbi 5000Frw byo kugenda na 5000Frw byo gusubirayo. Muhizi Etienne, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kizimyamuriro mu Murenge wa Buruhukiro, atangaza ko aho baboneye Telecentre ya Musebeya, akazi kabo karushijeho kunoga. Yagize ati “Iyi Telecentre ntabwo idufasha kubona interineti gusa ahubwo iyo ufite izindi nyandiko, ushobora kuba wakoze uraza ukazifotoza. Mbere twakoreshaga intoki cyangwa tukajya i Nyamagabe mu mujyi, ariko byose bikorerwa aha. Urabona ko hari amamashini afotora n’asohora impapuro.” Nyirabanyuzahabo Speciose, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Bishyiga, avuga ko nubwo bafite amashanyarazi aho bakorera, ariko nta interineti ihaba, bityo ko kugana iyi Telecentre byabafashije. Yagize ati “Ndimo kuzuza ibintu bigaragaza imibare y’abanyeshuri ku kigo, abatanze mituweli, imibare y’abarimu n’ibyo bigisha, mbese muri rusange ubuzima bw’ikigo. Mbere ibi twajyaga kubyuzuriza i Nyamagabe ariko nindangiza ndahita nohereza, ubu twarasubijwe.” Uretse kuba iyi Telecentre yarafashije abayobozi b’ibigo by’amashuri, byanafashije abaturage n’urubyiruko kungurana ibitekerezo kuko bahahurira ari benshi. Gusa ngo haracyari imbogamizi ya interineti idahagije. Nyiramajyambere Immaculée ushinzwe iyi Telecentre, avuga ko bifashisha ‘modem’ mu gutanga interineti ku babagana ariko bikaba bikomeje kugaragara ko ari nkeya. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Jean Lambert, atangaza ko akarere kagiye kubikurikirana ku buryo icyo kibazo kizakemuka. Yagize ati “Twifashishije umukozi ushinzwe ikoranabuhanga ku karere, ni ikibazo tugiye gukemura. Nitunasanga ari igikoresho kirenze ubushobozi bw’akarere, tuzakora ubuvugizi ku bo bireba.” Ubusanzwe, iyi Telecentre ikurikiranwa n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere (RDB) ariko ubuyobozi bw’akarere bukaba bugiye kongera imbaraga mu ikurikiranabikorwa ryayo kugira ngo ifashe abayigana. Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ Nakurecaissy
320
967
Kamonyi: Abanyamuryango ba Saccos bifuza ko zahuzwa kandi zigakoresha ikoranabuhanga. Bamwe mu banyamuryango ba SACCO "Urufunguzo rw’Ubukire" yo mu Murenge wa Runda bahamya ko yabaye igisubizo ku baturage b’uwo murenge kuko ngo nta kindi kigo cy’imari cyakoreraga hafi yabo, bigatuma hari abasesagura amafaranga kuko nta buryo buboneye bwo kuyabitsa bari bafite. Ngo mu myaka itanu ishize, abanyamuryango bavuye kuri 847 none ubu barasaga ibihumbi 6700. Basanga kudakoresha ikoranabuhanga no kudahuzwa n’izindi SACCO ari imbogamizi muri serivisi babona. Gatabazi Joseph, watangiranye n’iki kigo cy’imari mu mwaka wa 2009 kikaba cyaramufashije kimuha inguzanyo mu mishinga ye y’ubucuruzi; avuga ko bayaba byiza ikigo cyabo kigize ikoranabuhanga maze umunyamuryango akajya afatira amafaranga aho ari hose. Aragira ati “Hari igihe umuntu aba ari nk’i Kigali agakenera udufaranga akabura aho adukura. Byaba ari byiza tugize ikoranabuhanga tukajya dufatira amafaranga aho turi hose”. Ikoranabuhanga kandi ngo rikenewe no mu buryo bwo kubara amafaranga. Rubayita Felix, avuga ko iyo hari umuntu ugeze aho bakirira amafaranga afite menshi ahamara igihe kirenze isaha, bigatuma abandi bategereza cyane. Nsinga Silas, Perezida wa SACCO Urufunguzo rw’ubukire ya Runda, na we ahamya ko kudakoresha ikoranabuhanga bishobora kuba imbogamizi ikumira abashobora kubitsa amafaranga menshi muri sacco ahubwo ngo bakaba bazana make andi bakayajyana mu mabanki afite ikoranabuhanga. Ati “Nk’umuntu ufite miliyoni 10 ntazizana, ahubwo azana makeya”. Icyifuzo cyo kugira ikoranabuhanga mu bigo by’imari by’imirenge Sacco, abanyamuryango bakigejeje ku ntumwa za Rubanda zo muri Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi ari zo ba Depite Mukamurangwa Sebera Henriette na Nikuze Nura basuye zimwe muri sacco zikorera mu Karere ka Kamonyi tariki 5 Kamena 2015, maze zibizeza ko biri gutegurwa. Mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize wa 2014, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Amakoperative RCA cyagaragazaga ko Abanyarwanda basaga miliyoni n’igice bakorana n’ibigo by’imari by’umurenge sacco. Marie Josee Uwiringira
288
800
Ngoma: Bahangayijishijwe n’abana bohereza kuvoma mu kiyaga cya Mugesera. Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Mugesera na Murama mu Karere ka Ngoma bavuga ko bahangayijishijwe n’umutekano w’abana bohereza kuvoma mu kiyaga cya Mugesera, bitewe nuko bagorwa no kubona hafi amazi meza yo gukoresha mu rugo, bagasaba ko bagezwaho amazi meza bakirinda ingaruka zishobora no gutera ibyago. Nyiramajyambere Clementine atuye mu Kagari ka Sakara mu Murenge wa Murama yagize ati: “Kubona amazi meza hafi biratugora kuko dukora urugendo tujya kuyashaka, kubera izo mvune rero duhitamo gukoresha amazi yo mu kiyaga cya Mugesera. Ni yo tunywa, dutekesha kandi turayafurisha”. Impungenge zishingira ku kuba hari igihe abana bagwamo bakahaburira ubuzima, bakifuza ko bakegerezwa amazi meza. Kanyandekwe Ibrahim yagize ati: “Kubera ko tuba dushaka ibitunga imiryango twohereza abana kuvoma natwe tukajya mu mirimo. Hari igihe rero wumva ngo umwana wa runaka yaguye mu kiyaga yagiye kuvoma. Twifuza ko twagezwaho amazi kugira ngo ibyago bishobora kuvuka bihagarare.” Mutamba Anitha nawe yagize ati; “Nk’ababyeyi rero duhangayikishijwe n’abana twohereza kuko amazi ari ikibazo inaha. Badufashe batugezeho amazi kuko uretse n’abana bayavoma natwe turayanywa kandi turayatekesha.” Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko abaturage bashonje bahishiwe kuko hari kubakwa uruganda ruzabafasha kwegerezwa amazi ku miyoboro mishya ndetse no kwagura imiyoboro isanzwe. Yagize ati: “Tuzi neza ko tuzabona amazi meza hafi kandi ahagije mu Karere ka Ngoma bitewe n’uruganda rw’amazi ruri kubakwa hafi y’ikiyaga cya Mugesera ruzongera amazi ku bwinshi kandi abaturage nta kibazo bazagira. Uruganda nirumara kuzura, ikizaba gisigaye ni ukureba uko yakwegerezwa abaturage. Hari imiyoboro mishya izubakwa ndetse n’isanzwe izagurwa kugira ngo babone amazi ahagije”. Meya Niyonagira yavuze ko abaturage bashonje bahishiwe kuko hari kubakwa uruganda ruzabafasha kwegerezwa amazi ku miyoboro mishya ndetse no kwagura imiyoboro isanzwe. Yakomeje avuga ko uruganda rw’amazi ruri kubakwa kandi ruzatanga amazi mu Mirenge yo mu Karere ka Kirehe yegereye Akarere ka Ngoma. Ati: “Hirya no hino hatangiye kubakwa imiyoboro minini ndetse n’ibigega bizafata amazi ava mu ruganda rwa Mugesera ajye mu miyoboro. Kubera ubunini bw’uruganda n’amazi azatangwa biteganyijwe ko n’Imiringe itwegereye yo mu Karere ka Kirehe bazayabona kandi buri muturage wacu azayabona ahagije”. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko uruganda rw’amazi ruri kubakwa nirwuzura ruzatanga Metero cube ibihumbi 33 (33,000 m³) ku munsi azajya ajya mu bigega biri kubakwa hirya no hino. Ubuyobozi bw’Akarere kandi buvuga ko hari gusanwa indi miyoboro ku bufatanye na Water for People ndetse n’izagurwa na Croix-Rouge mu gihe bategereje ko uruganda rwuzura. Mu gihe ubuyobozi buri gushaka uko amazi meza yagera ku baturage, burasaba ababyeyi kutohereza abana kuvoma mu biyaga kuko bashobora kugwamo cyangwa bakaribwa n’inyamaswa Biteganyijwe ko uru ruganda ruzuzura muri Kanama 2024. FAUSTIN NSHIMIYIMANA
418
1,171
U Rwanda rwanyomoje abarushinja kwivanga muri Politiki ya Santarafurika. Leta y’u Rwanda yongeye gushimangira ko itashatse kwivanga mu bibazo bya Politiki by’imbere muri Repubulika ya Santarafurika nyuma y’aho ihuriro rya Sosiyete Sivile ziharanira gusigasira Itegeko Nshinga (G16) ritangaje ko u Rwanda rushaka gutera inkunga umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga. Ihuriro G16 ryiyemeje guharanira ko Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Santarafurika ryashyizweho ku ya 30 Werurwe 2016, rishingira ku kuba u Rwanda rwarohereje ingabo zarwo mu kujya gucunga umutekano mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu mpera z’umwaka wa 2020. Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yatangaje ko umushinga wo gushaka guhindura Itegeko Nshinga ushobora kuzatuma Perezida Faustin-Archange Touadéra akomeza kuyobora Santarafurika muri manda ya gatatu. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Biruta Vincent, yagize ati: “U Rwanda ntirushobora na rimwe kwivanga mu bibazo bya Politiki y’imbere muri Repubulika ya Santarafurika. Turi muri icyo gihugu mu rwego rwa gahunda yihariye yashyizweho mbere y’umwaka wa 2020, ikibazo cy’umutekano muke cyari cyafashe indi ntera kandi cyugarije urugendo rw’amatora. Yakomeje avuga ko kuva ubwo hashingiwe ku masezerano yibihugu byombi bifitanye, u Rwanda rwohereje abasirikare ba RDF bagera kuri 300 kugira ngo bunganire aboherejwe mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), ariko mu nshingano zabo badafitemo kuba bashyigikira umuntu uwo ari we wese ku giti cye. Yakomeje agira ati: “Abasirikare bacu ntibashobora kuba muri icyo gihugu bashyigikiye umuntu uwo ari we wese, cyangwa se bivanga mu buzima bwa Politiki y’imbere ya Repubulika ya Santarafurika. Ingabo z’u Rwanda zifite ibirindiro cyane cyane mu Mujyi wa Bangui kandi inshingano ntizigarukira ku gucunga umutekano w’abayobozi n’uw’abaturage gusa, ahubwo hiyongeraho no kugira uruhare mu mavugurura y’imikorere y’inzego z’umutekano.” Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare runini mu migendekere myiza y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye taliki ya 27 Ukuboza 2020 mu gihe inyeshyamba zashinzwe na François Bozizé zari zarahiriye kuyaburizamo. U Rwanda rwohereje  ingabo zo mu mutwe udasanzwe zagombaga kurinda ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari ziri kugabwaho ibitero n’inyeshyamba ndetse no kurinda abaturage mu Mujyi wa Bangui n’ahandi hari hibasiwe n’inyeshyamba. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2021, Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Faustin Archange Touadéra yashimiye ubufasha bw’u Rwanda mu kugarura amahoro no kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’Ingabo za Santarafurika, binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye no mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye. Perezida Touadéra asura icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda mu mwaka ushize, yazishimiye umusanzu uzira amakemwa ku Gihugu cye
374
1,102
Teta Zulphath. Teta ni umukinnyi wa Volleyball watangiye gukina volleyball cyane mu mwaka 2014 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye i Rwamagana mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi (St Aloys). Yashyize imbaraga nyinshi muri uyu mukino dore ko byaje no kumuhesha guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 (U20) mu mikino nyafurika aho baje gusezerera Cameroon muri ½ maze bakatisha itike yo kuzakina igikombe cy’isi cyabereye muri Mexco. Aho akina. Teta Zulphat ni umukinnyi w’ikipe ya IPRC KIGALI WVC aho yayinjiyemo mu mwaka wa 2018 ubwo yari aje kwiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Mu minsi ishize yari arimo gufasha ikipe ya Kigali Volleyball Club mu mikino itandukanye ariko ntaraba umukinnyi wayo burundu.
111
291
Bagenzi Bernard yavuze ko ataramenya icyatumye Active bahitamo gutandukana na ‘Incredible Records’. Ibi Bagenzi na we wahoze ari umuhanzi ubu akaba asigaye atunganya umuziki/producer, yabivuze aganira na kigali Today ku kuntu abahanzi benshi bahitamo kureka gukorana n’ababafashije kuzamuka, ndetse no kumenyekana. Bagenzi yakoranye n’abahanzi benshi bafite amazina akomeye mu muziki hano mu Rwanda, nka Meddy, Ciney, Danny Nanone, Young Grace ndetse n’itsinda rya Active. Iri tsinda ryaje kureka gukorana na Bagenzi rikajya gukorana na Infinity Records yaje guhindura izina ikitwa New Level. Yagize ati “Itsinda rya Active ntacyo nabagombaga na bo ntacyo bangombaga habe n’igiceri cy’ijana. Ariko gutyo gusa ntazi aho biturutse abasore barifashe baragenda bajya gukorana n’indi nzu y’umuziki. Kugeza n’ubu sindumva impamvu yabibateye, ariko sinabarenganya kuko abantu barakura bagashakisha ahari ibyiza kurushaho”. Nyuma yo gutandukana n’itsinda rya Active ryari rigizwe na Tizzo, Olivis na Derek, Bagenzi yahise asinyana amasezerana y’imikoranire na Davis D hamwe na Kevin Kade, bombi baririmba injyana na Afrobeat. Umunyamakuru @ KamanziNatasha
157
408
Ministry of Infrastructure (Rwanda) - MININFRA. Minisiteri y'Ibikorwa Remezo ( MININFRA ; Kinyarwanda ; French ) ni ishami rya Guverinoma y'u Rwanda . Minisiteri ishinzwe politiki y'ibikorwa remezo n'iterambere mu gihugu hose. Claver Gatete ni Minisitiri w’ibikorwa Remezo muri guverinoma ya Rwanda. Mbere yibyo, yakoreye Guverinoma ye mu nzego zitandukanye; Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu bukungu (2013-2018); Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (2011-2013) na Komiseri Mukuru mu Bwongereza, Irilande na Isilande, (2005 - 2009). Amateka. Minisiteri iyobowe na "Minisitiri w’ibikorwa Remezo" . Kuva imaze gushyirwaho, Abaminisitiri bashyizweho ni:
88
265
Eric Bokanga Musau. Eric Bokanga Musau,( wavutse Ku ya 9 Ukwakira 1988) i Kinshasa muri Repuburika Iharanaira Demokarasi ya congo, ni umukinnyi ukina umupira w'amaguru wa congo . Akina nka rutahizamu mu ikipe ya AS Vita Club . Ubuzima. Yakinnye kugeza icyo gihe muri JAC Trésor na Benfica de Luanda hanyuma muri AS Vita Club, yinjiye muri Standard de Liège mu kwimura impeshyi muri shampiyona ya 2010/2011 . Nyuma yo guturuka mu gihugu cye agakurikirwa n’amakipe akomeye yo mu Burayi, Standard de Liège yahisemo kumugura mu ikipe ye, AS Vita Club . Nyuma yo gutsinda ibizamini byuzuye, yakurikiwe na AJ Auxerre . Mugihe umukinnyi yari akwiye gukodeshwa muri AS Vita Club, yimurwa rero burundu kumafaranga agera kuri miliyoni 60.000 za madorali. Umukinnyi wa congo yasinye amasezerano y'imyaka ibiri hariya muri Liège club nu mwaka winyongera. Kubwamahirwe make, uku gutangaza kurangira kunanirwa, umukinnyi kuba soyvent yakomeretse kandi adashobora kumenyera imiterere yuburayi bwo gukina, igihe cye cyo gukina kiragabanuka kandi ntagihamagariwe guhitamo. Yahagaritse amasezerano muri Mutarama 2011 akanasinyana na TP Mazembe mu rwego rwo kubyutsa impano ye , , . Ku ya 19 Mutarama 2011 , Bokanga na Standard de Liège bagenda babyumvikanyweho ,
189
471
U Rwanda Rwatashye Uruganda Rutunganya Ibuye Ry’Agaciro Rya Lithium. U Rwanda Rwatashye Uruganda Rutunganya Ibuye Ry’Agaciro Rya LithiumPublished 1 day ago on 27 March 2023By Umwanditsi wa Taarifa Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yafunguye ku mugaragaro uruganda rwubatswe kandi ruzakorerwamo n’ibigo bitatu bizarutunganyirizamo amabuye y’agaciro y’ubwoko bune ari bwo Tin, Tantalite, Tungsten na Lithium. Lithium ni ibuye ry’agaciro rifite umwihariko w’uko rikoreshwa mu gukora za mudasobwa, telefoni zigendanwa, na bateri z’imodoka zikoresha amashanyarazi. Uruganda ruzatunganya ariya mabuye y’agaciro barwise Trinity Metals. Rufite agaciro ka Miliyoni $30. Ibigo bitatu byarugabanye ni ikigo kitwa Rutongo Mines Ltd, Eurotrade International Ltd n’ikigo Piran Rwanda Ltd. Kugeza ubu abantu 5000 nibo barukoramo. N’ubwo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari soko ya kabiri y’amadovize u Rwanda rushyira mu isanduku yarwo, Dr. Ndagijimana avuga ko umusaruro wayo ukiri mucye ugereranyije n’intego z’u Rwanda mu by’ubucukuzi. Ahantu ha mbere u Rwanda rukura amadovize ni mu bukerarugendo. Ukuyemo zahabu,mu mwaka wa 2022 andi mabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje hanze, yarwinjirije miliyoni $200. Kugira ngo uyu musaruro ukomeze kwiyongera, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana asanga ari ngombwa gukoresha ikoranabuhanga mu bucukuzi kandi hakazirikanwa no kurinda ko ibidukikije bikomeza kuhangirikira. Umuyobozi w’ibigo byiyemeje gucukura no gutunganya amabuye twavuze haruguru witwa Shawn McCormick avuga ko mu myaka itanu iri imbere, bazaba barateje imbere ruriya rwego ku kigero cyiza. Ikindi ni uko n’imikorere y’abakozi ndetse n’umutekano wabo nabyo bizitabwaho. N’ubwo n’andi mabuye y’agaciro twavuze muri iyi nkuru afite agaciro nk’uko yitwa, ariko Lithium yo ifite akarusho kubera ko ikenewe cyane muri iki gihe kubera inganda ziyifashisha mu gukora bateri z’imodoka z’imodoka zitwarwa n’amashanyarazi. Bitewe n’ubwiza bwa lithium, ikilo kimwe cyayo kigura hagati ya $1000 na $6000 ni ukuvuga ko ugomba kuba ufite hagati ya miliyoni Frw 1 na miliyoni Frw 6 kugira ngo ukigure. Mu Rwanda Lithium iboneka muri Ngororero, Muhanga, Karongi, Bugesera na Rwamagana.
302
849
Musabe Dieudonné yasohoye indirimbo nshya «Ndamufite». Musabe Dieudonné asanzwe akorana indirimbo n’abandi bahanzi batandukanye. Zimwe muri zo ni ‘Duhindure isi yacu’ ikaba ari indirimbo igizwe n’abahanzi bagera ku 10 ndetse na ‘Nzamubona’ yakoranye na Bright n’izindi. Abahanzi bumvikana muri ‘Duhindure isi yacu’ ya Musabe Dieudonné ni Eddie Mico, Asa, Muriho, Jimmy Claude, Fazzo, Patrick (Iwacu Music), Laurent, Bright, Dorcus (Blessed Sisters), Serge Iyamuremye na Dieudonné ari nawe nyirindirimbo. Musabe azwiho kuba ariwe watangije injyana ya Pop muri Gospel ya hano mu Rwanda dore ko aririmba RnB na Pop. Indirimbo ye ya mbere yahereyeho muri Pop ni indirimbo ye ‘Nzamubona’ yakoze muri 2010. Musabe nawe amaze kubarirwa mu bahanzi bamaze gusinyana amasezerano na Net Solution ishinzwe ibya Caller tune. Iyi sosiyete niyo ifasha abahanzi gushyira indirimbo zabo mu rutonde rw’izisabwa kugira ngo abantu bajye bazu mva mu gihe bahamagaranye bifashishije telefoni zigendanwa. Ibi bituma umuhanzi arushaho kumenyekana, gusakaza ubutumwa bwe buba bukubiye muri izo ndirimbo ze ndetse no kongera umubare w’abafana. Musabe Dieudonné kuri ubu kandi arimo gutegura alubumu ye ya mbere ataratangaza izina ryayo n’igihe azayimurikiraho. Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
180
479
Kiyovu Sports yabonye ubuyobozi bushya bwiganjemo abayibaga hafi. Nkurunziza David niwe watorewe kuyobora Kiyovu Sports imyaka 3 iri imbere mu nama y’inteko rusange y’iyi kipe yabaye kuri iki Cyumweru,tariki ya 26 Gicurasi 2024.Asimbuye Ndolimana Jean Francois Regis "General" weguye ayisigira Mbonyumuvunyi Abdul Karim.Uyu mugabo wari umaze igihe kinini aba hafi Kiyovu Sports mu bikorwa bitandukanye birimo n’ahakenewe ubushobozi bw’amafaranga, wanayifashije kuba ubu ifite ibiro ikoreramo,yari ahanganye n’uwitwa Hakizimana Ally.Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere wa hatowe Karangwa Joseph wari usanzwe ayobora inama y’ubutegetsi mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Mbarushimana Ally bivugwa ko nawe afite ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga ndetse akaba anafasha ikipe.Umunyamabanga wa Kiyovu Sports yakomeje kuba Karangwa Jeannine, umunyamategeko akomeza kuba Maitre Mugabe Fidéle naho umucungamutungo akomeza kuba Makuta Robert.Mbere yo gutora ubuyobozi bushya, abanyamuryango basabye abariho kubanza kwegura byatumye abarimo Karim beguraKugeza ubu Kiyovu Sports ifitiye abakinnyi umwenda wa miliyoni 54 FRW.
147
409
Habonetse bimwe mu bisigazwa by’indege ya Boeing 737 yaraye ikoze impanuka irimo abantu 62. Abategetsi ba Indonesia batangaje ko bashoboye kubona mu nyanja bimwe mu bice by’indege ya Boeing 737 itwara abagenzi yaburiwe irengero hashize akanya gato igurutse iva mu murwa mukuru Jakarta ejo ku wa gatandatu.Iyi ndege ya kompanyi Sriwijaya Air, yari itwaye abantu 62 ubwo yaburirwaga irengero kuri radar, hashize iminota ine gusa igurutse iva mu mu mujyi wa Pontianak mu ntara ya West Kalimantan.Ubwato burenga cumi nibwo bwahise bugera aho yakoreye impanuka butwaye abasirikare bo mu mazi.Bagus Puruhito uyoboye ibijyanye n’ubutabazi mu gihugu cya Indonesia avuga ko bashoboye kubona ahari igishobora kuba ari ka kuma kabika amakuru yose ajyanye n’urugendo rw’indege (Boite noire).Abashinzwe iperereza barimo kandi gusuzuma ibintu bizwi ko byari mu bigize iyi ndege byatoraguwe, harimo n’ipine.Umuvugizi wa ipolisi ya Jakarta, Yusri Yunus, avuga ko ikigo gishinzwe ubutabazi cyabahaye imifuka ibiri.Yabwiye abanyamakuru ati:"Umufuka wa mbere urimo ibintu by’abagenzi,undi nawo urimo ibice by’umubiri. Turimo gukora iperereza kuri ibi bintu byabonetse.".Ibikorwa byo gushaka ibisigazwa by’iyi ndege byari byahagaze nijoro, ariko bikaba byongeye gutangira mu gitondo cyo kuri iki cyumweru. Hatanzwe kandi n’indege 4 zo kujya gufasha muri ibi bikorwa.Byagendekeye bite iyi ndege?Iyi ndege itwara abagenzi ya kompanyi Sriwijaya Air yavuye i Jakarta saa munani n’iminota 36 mu masaha yaho, ni ukuvuga saa tatu n’iminota 36 mu masaha yo mu Burundi no mu Rwanda ejo ku wa gatandatu.Hashize iminota ine, ni ukuvuga saa umunani n’iminota 40,itumanaho ryabuze iyo ndege, nk’uko bitangazwa na Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu.Iyo ndege nta butumwa yatanze bwo gutabaza, nk’uko bivugwa n’umukuru w’ikigo gishinzwe ubutabazi, Bagus Puruhito.Urubuga rukurikirana ingendo z’indege Flightradar24.com ruvuga ko iyo ndege yakoze impanuka y’indege ku muvuduko wa metero zirenga 3000 mu gihe kiri munsi y’umunota.Ababibonye bavuga ko babonye kandi bakumva ikintu gituritse.Umurobyi uzwi ku izina rya Solihin yabwiye BBC ko yabonye iyo ndege ihanuka, umupilote we agahita afata umwanzuro wo kujya mu mazi.Ati:"Iyo ndege yakoze impanuka nk’umurabyo ihita iturikira mu mazi. Hari hafi cyane y’aho twari turi, ndetse n’ibisigazwa byari hafi kugera ku bwato bwanjye".Abaturage baba mu gace kari hafi y’ahabereye iyo mpanuka babwiye BBC ko batoraguye ibintu bivugwa ko byavuye kuri iyo ndege.Iyo ndege yari itwaye abagenzi 50 - harimo abana barindwi n’impinja 3 - hamwe n’abakozi bayo bagera kuri 12.Iyi ndege yari ifite imyanya 130.Inshuti n’abavandimwei b’abo bagenzi bari mu gahinda aho bari bari ku kibuga cy’indege cya Pontianak, hamwe kandi no ku kibuga cy’indege cya Jakarta.Yuzuye amarira, Yaman Zai yabwiye abanyamakuru ati: "Muri iyo ndege mfitemo abantu banjye bane - umugore wanjye n’abana banjye batatu"."Umugore yari yanyoherereje ifoto y’uruhinja rwanjye uyu munsi...ndumva najanjaguritse cyane umutima".
427
1,179
mva mu materaniro numva ko Yehova ankunda.” 14. Ibyabaye kuri Ida bitwigisha iki? 14 Ibyabaye kuri Ida bitwigisha iki? Ingabo y’umusirikare w’Umuroma yabaga ifite ibipimo bidahinduka, ariko ingabo yacu y’ukwizera yo si uko imeze. Ukwizera kwacu gushobora kwiyongera cyangwa kukagabanuka. Ni twe ubwacu duhitamo uko ukwizera kwacu kugomba kungana (Mat 14:31; 2 Tes 1:3). Bityo rero, tugomba kubaka ukwizera kwacu, kugakomera! Ingabo nini yo kwizera (Reba paragarafu ya 12-14) MWAMBARE “INGOFERO Y’AGAKIZA” 15, 16. Ni mu buhe buryo ibyiringiro byacu bimeze nk’ingofero? 15 Soma mu Befeso 6:17. Ingofero umusirikare w’Umuroma yambaraga, yarindaga umutwe, ijosi no mu maso. Hari igihe yabaga ifite aho gufata ku buryo umusirikare yayitwara mu ntoki. 16 Nk’uko iyo ngofero yarindaga ubwonko bw’umusirikare, “ibyiringiro by’agakiza” birinda ubwenge bwacu n’ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu (1 Tes 5:8; Imig 3:21). Ibyo byiringiro bituma dukomeza kwibanda ku masezerano y’Imana, bikaturinda gucika intege mu gihe dufite ibibazo (Zab 27:1, 14; Ibyak 24:15). Ariko niba dushaka ko “ingofero” yacu iturinda, tugomba guhora tuyambaye, aho kuyitwara mu ntoki. 17, 18. (a) Ni mu buhe buryo Satani adushuka ngo tuvanemo ingofero? (b) Twagaragaza dute ko tutaguye mu mutego wa Satani? 17 Ni mu buhe buryo Satani adushuka ngo dukuremo ingofero? Reka turebe uko yagerageje gushuka Yesu. Satani yari azi neza ko Yesu yari kuzaba umwami agategeka abantu. Ariko Yesu yagombaga gutegereza kugeza igihe Yehova yagennye. Nanone mbere yo kuba umwami, yagombaga kubabazwa kandi akicwa. Bityo rero, Satani yashatse kumuha ubwami igihe kitaragera. Satani yamusezeranyije ko niyikubita imbere ye akamuramya, ahita amuha ubwo bwami bwose (Luka 4:5-7). Mu buryo nk’ubwo, Satani azi neza ko Yehova adusezeranya ko azaduha ibintu byiza cyane mu isi nshya. Ariko tugomba gutegereza, kandi hagati aho tukaba twahura n’ibibazo. Ubwo rero, Satani agerageza kudushuka ngo tugire ibyo bintu byiza muri iki gihe. Yifuza ko dushaka mbere na mbere ubutunzi, Ubwami bw’Imana bukaza nyuma.Mat 6:31-33. 18 Hari Abakristo benshi bakiri bato birinze kugwa muri uwo mutego wa Satani. Urugero, Kiana ufite imyaka 20 agira ati: “Nzi neza ko umuti umwe rukumbi w’ibibazo byacu byose ari Ubwami bw’Imana.” Ibyo byiringiro bihamye bimufasha bite? Bimufasha kwibuka ko ibintu byo muri iyi si ari iby’akanya gato. Bityo aho guhatanira kuba umuntu ukomeye muri iyi si, akoresha igihe ke n’imbaraga ze akorera Yehova. Ingofero y’agakiza (Reba paragarafu ya 15-18) MUTWARE “INKOTA Y’UMWUKA,” ARI YO JAMBO RY’IMANA 19, 20. Twakora iki ngo twongere ubuhanga bwo gukoresha Ijambo ry’Imana? 19 Inkota abasirikare b’Abaroma batwaraga yabaga ifite uburebure bwa santimetero 50. Abo basirikare babaga bazi kurwanisha inkota cyane kubera ko babyitozaga buri munsi. 20 Pawulo yagereranyije Ijambo ry’Imana n’inkota Yehova yaduhaye. Ariko tugomba kwitoza kuyikoresha neza dusobanura imyizerere yacu cyangwa dukosora imitekerereze yacu (2 Kor 10:4, 5; 2 Tim 2:15). Twakora iki ngo twongere ubuhanga bwo gukoresha Ijambo ry’Imana? Sebastian ufite imyaka 21 agira ati: “Iyo nsoma Bibiliya, muri buri gice ntoranyamo umurongo umwe nkawandika ahantu. Ndashaka gukora urutonde rw’imirongo yose nkunda. Ibyo bimfasha kubona ibintu nk’uko Yehova abibona.” Daniel twigeze kuvuga agira ati: “Iyo nsoma Bibiliya, ntoranya imirongo nafashisha abantu mu murimo wo kubwiriza. Nabonye ko iyo abantu babona ko ukunda gukoresha Bibiliya kandi ugakora ibishoboka byose kugira ngo ubafashe, bakira neza ubutumwa.” Inkota y’umwuka (Reba paragarafu ya 19-20) 21. Kuki tutagomba gutinya Satani n’abadayimoni? 21 Nk’uko abakiri bato twabonye muri iki gice babigaragaje, ntitwagombye gutinya Satani n’abadayimoni. Ni iby’ukuri ko bafite imbaraga, ariko ntibazirusha Yehova. Nanone kandi, ntibazahoraho iteka. Vuba aha, mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, bazafungwa kugira ngo batongera kuyobya abantu kandi nyuma yaho bazarimburwa (Ibyah 20:1-3, 7-10). Umwanzi wacu turamuzi, tuzi amayeri ye n’icyo agamije. Ariko Yehova adufasha kumurwanya,
595
1,727
Igor Mabano agiye kumurika Album ye ya mbere. Igor Mabano ni umuhanzi utaratinze kuzamuka, kuva akimara gusohora indirimbo ye ya mbere muri Kamena 2018, none nyuma y’umwaka n’igice agiye kumurika umuzingo we wa mbere. Uyu musore yaje mu muziki atararangiza no kwiga umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo kuko yabanje kujya aririmba anakora umuziki muri Studio ya Kina Music yimenyereza umwuga (stage). Ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere ‘Iyo utegereza’ Ishimwe Clement uyobora Kina Music yabwiye Kigali Today ko batarasinyana amasezerano yo gukorana nk’umuhanzi wa Kina Music, ariko ko barimo bamufasha bisanzwe. Nyuma uyu musore yaje gusinya amasezerano muri iyi nzu, benshi bavuga ko aje kuziba icyuho cyasinzwe na Christopher wari warisezereyemo ku bushake. Nyuma y’igihe gito asinye muri Kina Music, Igor ubu amaze kuba umwe mu bahanzi beza bari mu gihugu. Tariki 5 Ukwakira 2019, yabonye amahirwe yo kujya kuririmba muri Rwanda Day yabereye i Bonn mu Budage, hamwe n’abandi bahanzi nyarwanda bakomeye. Umunyamakuru wa Kigali Today/KT Radio @ gentil_gedeon
161
392
Umuhanzikazi Adela ashyigikiye byimazeyo umushinga wa film nshya ya Beyoncé yise ‘Black is King’. Mu mpera z’icyumweru gishize, Adela yashyize ifoto ye kuri instagram igaragaza ko ashyigikiye byimezeyo umushinga wa film nshya Beyoncé yashyize ahagaragara yitwa Black Is King (Umwirabura ni Umwami). Si ubwa mbere Adela agaragariza urukundo Beyoncé, kuko muri 2017 ubwo album ye ‘25’ yamuheshaga igihembo cya Grammy Award nka album y’umwaka, Adela yavuze ko icyo gihembo cyari gikwiye album ya Beyonse yitwa Lemonade. Kuri iyo foto Adela yashyize kuri Instagram agaragaza gushyigikira Beyonse, ahagaze imbere ya Tteleviziyo igaragaramo indirimbo zo ku muzingo (album) ya Beyoncé iheruka yise Visual Album. Mu nsokozo y’imisatsi ikaraze, Adela mu ifoto ye yambaye ikanzu isa neza neza n’iya Beyoncé muri ayo mashusho yatambukaga kuri Disney +. Munsi y’iyo foto, Adela yanditseho amagambo ashimira Beyoncé avuga ngo “Mwamikazi ndagushimira kuba udahwema kudutera ishema ubinyujije mu buvanganzo bwawe”. Adele amaze igihe kinini akunda ibihangano bya Beyonse ku buryo butangaza benshi. By’umwihariko icyatumye akunda album ya Lemonade nk’uko Adela abyivugira, mbere na mbere ngo ni ukubera ko iriho indirimbo nziza kandi zitondewe mu mihimbire, kandi ibihangano bya Beyoncé bigafasha abamukunda kubasha kubona urundi ruhande rwe atajya agaragaza mu buzima busanzwe, ibyo rero bakabimukundira. Film nshya Beyonse arimo gutunganya Black Is King, ije nyuma y’umwaka urenga ashyize ahagaragara umuzingo w’indirimbo ‘The Lion King: The Gift’. Black is King, ni film ije mu gihe nyacyo, by’umwihariko muri iyi minsi ku isi hose cyane cyane muri USA, abantu bongeye guhaguruka bakagaragaza akababaro baterwa n’ivangura rikorerwa Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika, babinyujije mu myigaragambyo y’amahoro itegurwa muri gahunda bise ‘Black Lives Matter’. Abana batatu ba Beyonse na Jay-Z na bo bagaragara muri iyo film Black is King. Umunyamakuru @ Gasana_M
281
703
Amafoto: Reba uko Seka Live ya mbere ya 2020 yagenze. Ikindi mu byaranze iki gitaramo cya Seka Live ni Micheal Sengazi wavuze ku gihembo yatwaye cya ‘Prix RFI Talent du Rire 2019’, yavuze uburyo akimara gutwara iki gihembo yagiye kucyerekana i Burundi ari na ho akomoka. Yagarutse ku kuba afite ababyeyi baturuka mu Rwanda ndetse n’u Burundi, avuga ko atari ikintu yigeze agiramo uruhare kandi ko bitagakwiye kuba ikintu kigira ingaruka ku kazi ke kuba ibihugu byombi bidafitanye umubano mwiza. Umunyarwenya wari witezwe n’abitabiriye umugoroba wa Seka Live utigeze agaragara ni Umunyatanzaniya, Sultan. Ubwo aheruka gutaramira mu Rwanda ntabwo yigeze ashimisha benshi. Ubu yahamagaye Arthur Nkusi utegeura Seka Live avuga ko ashaka kugaruka agatamira Abanyarwanda, ariko ntiyigeze aza. Hagaragaye kandi Umunya-Uganda, Daniel Omara, wasekeje benshi avuga ku buzima bwo mu muryango ndetse n’uburyo ababyeyi b’abagore bakanga abana. Mu banyarwenya bashya bo mu Rwanda bakizamuka harimo umukobwa wiyise ‘Feux Rouge’ wasekeje benshi, avuga mu kinyarwanda gikunze gukoreshwa mu Majyaruguru y’u Rwanda. Andi mafoto: Umunyamakuru @ KamanziNatasha
165
434
ubumuga muri ibyo bigo, yageze mu Kigo kirera abana bafite ubumuga kizwi ku izina rya ″Centre des Handicapés de Saint François d’Assise″ kirimuMurengewaMururu,AkarerekaRusizi,ibonananaMUKARORA Florida, ubarizwa mu Mudugudu wa Bucuzi, Akagari k’Uwimpara, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, ayigezaho ikibazo cy’ifatwa ku ngufu yakorewe na HUMURE HABIMANA Jean Paul, akaba yarabyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhurirane witwa GANZA, yarereshaga muri icyo Kigo. Uyu ni GANZAufite ubumuga bw’uruhurirane bwo kutabona, kutumva, kutagenda, kutavuga,… Mu maperereza Komisiyo yakoze yasanze MUKARORA Florida yarasambanyijwe ku ngufu mu mwaka w’2004 afite imyaka 16 akaba yari umunyeshuri ku Kigo cy’Amashuri Abanza ya Nyamasheke mu mwaka wa 6. Ukekwa kumuhohotera, HUMURE HABIMANA Jean Paul yakoraga muri Paruwasi ya Nyamasheke. Komisiyo yamenye kandi ko nyuma yo kubyara umwana ufite ubumuga bw’uruhurirane, MUKARORA Florida yirukanywe mu muryango we ntiyafashwa kubera uwo umwana. Ntiyigeze kandi yitabwaho n’umuryango wa HUMURE kubera ubumuga bw’umwana, n’ubwo bashiki ba HUMURE ari bo MUKASHIMWE, MUKASHYAKA na MUSANABERA bari bazi neza ko uwo mwana yabyawe na musaza wabo. Ikindi ni uko uwo mwana yatereranwe n’imiryango akomokamo bitewe n’uko yavukanye ubumuga bukomeye. MUKARORA Florida ntashobora kubona uko akorera ibimutunga kuko umwana yabyaye atajya amushyira hasi na gato, akaba yarasabye Komisiyo kumukorera ubuvugizi agafashwa kandi se w’umwana agashakishwa kugira ngo bafatanye kurera uwo mwana. Komisiyo yamenye ko HUMURE HABIMANA Jean Paul aherereye mu Mudugudu wa Bwishyura, Akagari ka Bwishyura, Umurenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi akaba akora umwuga w’ubumotari. Komisiyo yagejeje icyo kibazo ku Muyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamasheke, ayibwira ko azakora ibishoboka byose HUMURE agafatwa agashyikirizwa ubutabera. Mu gihe cyo gutegura iyi raporo, HUMURE HABIMANA Jean Paul ntarafatwa ngo abazwe iby’icyaha akekwaho cyo gusambanya MUKARORA Florida no kutita ku mwana babyaranye. 116 Komisiyo isanga uwo mwana yaratereranwe, anavutswa uburenganzira bwo kurerwa na se no kuvuzwa na we ahanini bitewe n’ubumuga yavukanye. Komisiyo ikaba isaba inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke gufasha MUKARORA Florida se w’umwana akamenyekana kandi akamufasha kumurera, ndetse n’Inzego z’Ibanze zishinzwe imibereho myiza zikamwitaho by’umwihariko. • Ikirego cya NYIRANZANYWAYINGOMA Candide Ku wa 27 Mutarama 2015, NYIRANZANYWAYINGOMA Candide ufite ubumuga bw’ingingo ubarizwa mu Mudugudu wa Misave, Akagari ka Rusayo, Umurenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi, yandikiye Komisiyo ayisaba kumufasha kurenganurwa. Avuga ko yagurije amafaranga ibihumbi magana atatu na mirongo ine n’icyenda (349.000Frw) HABIMANA Alphonse ubarizwa mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Hangabashi, Umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi. Mu masezerano bagiranye ku wa 29 Nyakanga 2012, bumvikanye ko yari kuzayamwishyura ku wa 29 Nzeri 2012, HABIMANA akaba yaratanze ingwate y’inzu iri kuri Centre Kamukobe. HABIMANA Alphonse yarenze ku masezerano agurisha ingwate yatanze atabimenyesheje uwo bafitanye amasezerano kubera ubumuga afite. Mu maperereza Komisiyo yakoze yasanze NYIRANZANYWAYINGOMA Candide yaratanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye, igihe cyo kuburana kigeze ntiyaboneka, ahagera yakererewe kubera ubumuga bwe, nyuma urubanza ruza gusibwa mu bitabo kuko atitabye urukiko ku gihe. Hashingiwe ku nshingano ya Komisiyo yo kurengera by’ umwihariko uburenganzira bw’abafite ubumuga, Komisiyo yakurikiranye ikibazo cye igera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye isabakourubanzarubyutswakukokubaNYIRANZANYWAYINGOMA Candide yarakererewe mu rubanza byatewe n’uko afite ubumuga bw’ingingo kandi akaba ari impamvu yumvikana. Uyu ni NYIRANZANYWAYINGOMA Candida Komisiyo imuvanye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye imujyanye iwe Urubanza rwarabyukijwe, haregwa HABIMANA Alphonse, ruhabwa nimero RC187/14/TB/NYKB, ruburanishwa ku wa 10 Gashyantare 2015, urukiko rwemeza ko NYIRANZANYWAYINGOMA Candida atsinze. Komisiyo isanga hari abantu bavutswa uburenganzira bwabo bakanasuzugurwa kubera ubumuga bafite. Komisiyo ikaba isaba inzego z’ubuyobozi zose kujya zibitaho ku buryo bw’umwihariko. 3.10.3. Uburenganzira bw’impunzi Uburenganzira bw’impunzi ni bumwe mu burenganzira bwa Muntu buteganywa mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 25 iteganya uburenganzira bwo guhabwa ubuhungiro mu buryo
615
1,793
Abakinnyi batatu ba APR FC ntibazongera gukina muri uyu mwaka. Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, yanganyijemo na Kiyovu Sports 1-1, aho yemeje ko Buregeya Prince ufite ikibazo mu kabumbambari na Niyomugabo Claude ufite ikibazo mu ivi, shampiyona yabo yarangiye burundu. Ati "Kuri Prince Buregeya na Claude Niyomugabo umwaka w’imikino wararangiye, bafite imvune zikomeye. Claude Niyomugabo yarabazwe ari mu rugendo rwo gukira, Prince Buregeya na we ari mu rugendo rwo gukira ariko ntabwo azakina kugeza umwaka w’imikino urangiye." Umutoza wa APR FC yakomeje avuga ko uretse abo bavunitse, na myugariro Niyigena Clement na we umaze igihe arwaye typhoid, bigoranye ko yagaruka ngo ahite ajya mu kibuga. Ati "Clement yarwaye typhoid, ntabwo yari yasubukura imyitozo ariko aramutse atangiye imyitozo, nyuma y’ikiruhuko cy’ukwezi biragoranye kuri we guhita agaruka mu mikino, rero biragoye cyane kubona abo batatu kugeza umwaka w’imikimo urangiye." Aba bose bariyongeraho umunyezamu Ishimwe Pierre na Ruboneka Jean Bosco, bavunikiye muri uyu mukino wabaye ejo ku wa Gatatu, ndetse na Nsengiyuma Parfait Ir’shad, na we usanzwe ufite ikibazo cy’igufwa ryavunitse. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
176
488
Abarwanyi bahoze mu buyobozi bwa FDLR bakatiwe gufungwa imyaka itanu. Abagabo batandatu bahoze mu nyeshyamba za FDLR muri DR Congo bakatiwe n’Urukiko rukuru mu Rwanda gufungwa imyaka itanu nyuma yo kubahamya icyaha kimwe muri bitatu baregwaga.Aba bakuriwe na ‘jenerali’ Leopold Mujyambere hamwe na ‘colonel’ Joseph Habyarimana alias Sophonie Macebo, bafashwe mu myaka ishize muri DR Congo boherezwa mu Rwanda.Barezwe ibyaha byo; kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubugambanyi, no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Urukiko rwabahamije iki cyaha cya nyuma ruvuga ko ibindi (...)Abagabo batandatu bahoze mu nyeshyamba za FDLR muri DR Congo bakatiwe n’Urukiko rukuru mu Rwanda gufungwa imyaka itanu nyuma yo kubahamya icyaha kimwe muri bitatu baregwaga.Aba bakuriwe na ‘jenerali’ Leopold Mujyambere hamwe na ‘colonel’ Joseph Habyarimana alias Sophonie Macebo, bafashwe mu myaka ishize muri DR Congo boherezwa mu Rwanda.Barezwe ibyaha byo; kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubugambanyi, no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Urukiko rwabahamije iki cyaha cya nyuma ruvuga ko ibindi bitabahama.Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa imyaka 25. Ntacyo buravuga kuri uyu mwanzuro w’urukiko wa none kuwa kane.Urukiko rwavuze ko rwasanze hakwiye kuba inyoroshyacyaha mu kubakatira kuko abo bagabo batagoye urukiko mu miburanire yabo.Mu isomwa ry’uru rubanza ryakorewe kuri ‘video conference’, abaregwa bari muri gereza ya Mageragere i Kigali bamaze gusomerwa ntibagaragaje amarangamutima, kandi ntacyo barengeje ku cyemezo cy’urukiko.Uyu mwanzuro usobanuye iki?Usibye kuba bafite iminsi 30 yo kuba bajuririra iki cyemezo, ntabwo byitezwe ko bakora ibyo kuko igihano bahawe gisobanuye ko bashobora kurekurwa bakava muri gereza vuba.Aba bagabo baregwaga uruhare mu bitero byiciwemo abantu byakozwe na FDLR ku Rwanda mu myaka yashize, bahakanye ko hari uruhare babigizemo ndetse bakavuga ko batagiye muri FDLR ku bushake bwabo.Aba bari bafite amapeti yo hejuru muri FDLR bafatiwe muri RD Congo mu bihe bitandukanye mbere ya 2019 bohererezwa ubutegetsi bw’u Rwanda, barafungwa.Kuba bamaze imyaka nibura ine muri gereza kuba bakatiwe gufungwa imyaka itanu bivuze ko baba basigaje igihe gito muri gereza.Aba si aba mbere bahoze muri FDLR boroherejwe n’urukiko bagakatirwa imyaka micye ugereranyije n’iyo Ubushinjacyaha bwabasabiraga.Mu 2021 uru rukiko rwakatiye gufungwa myaka 10 Ignace Nkaka (La Forge Fils Bazeye) wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR hamwe na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo (Abega) wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.BBC
352
957
Tom Close na Ama-G The Black mu gitaramo kirimo Ragga Dee. Iki gitaramo kizaba kirimo n’abandi bahanzi batandukanye aribo The Bonies bo mu gihugu cya Uganda bazwi ku gukina ingoma “Drum Beat” bakaba banakina n’indi mikino itandukanye harimo nko gusetsa (comedie) nk’uko na Ragga Dee nawe ari umukinnyi ukomeye muri uwo mukino wo gusetsa. Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye na Kigaliwood Cinema kirimo ibice bibiri: igitaramo cya mbere cyahariwe abakomeye (VIP Show) kizabera muri Serena Hotel ku wa gatandatu tariki 08/06/2013 aho kwinjira bizaba ari amafaranga 10000. Ikindi gitaramo (Family Show) kizabera muri Parking ya Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki 09/06/2013 aho bizaba ari amafaranga 5000 mu myanya y’icyubahiro na 1500 ahandi. Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
118
292
Uburenganzira bw'abafite ubumuga muri-UK. Uburenganzira bw'abafite ubumuga mu Ubwongereza (mu Icyongereza: Disability Rights UK) n’umuryango uyobowe n' Ubwongereza , uyoborwa, kandi ukorera abafite ubumuga. Ukorana n’amashyirahamwe y’abafite ubumuga na Guverinoma y' Ubwongereza kugira ngo bagire impinduka nziza mu akarere ndetse n’igihugu ku burenganzira, inyungu, ubuzima bwiza n’amahirwe y’ubukungu ku bafite ubumuga. Amateka. Uburenganzira bw’abafite ubumuga m' Ubwongereza bwashinzwe binyuze mu guhuza Ihuriro ry’abafite ubumuga, RADAR n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imibereho yigenga ku ya 1 Mutarama 2012. RADAR yashinzwe mu 1977 nk’umuryango w’ibwami w’abafite ubumuga no gusubiza mu buzima busanzwe. Icyerekezo. Gushiraho umuryango aho abamugaye bafite imbaraga zingana, uburenganzira nuburinganire bwamahirwe. Inshingano. Guharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga bose gushyirwa mubice byose by'ubuzima. Kuzana uburambe bw'ubuzima bw'abafite ubumuga mubyo dukora byose. Guhamagarira abafata ibyemezo, ibigo n'abantu ku giti cyabo gukuraho inzitizi zose k'abafite ubumuga.
122
445
Kamonyi: Abanyeshuri bigomeka ku mategeko y’ikigo ubuyobozi bugaterera iyo. Bamwe mu bayobozi bavuga ko batinya gukoresha abanyeshuri babo, ngo kuko biyita abo muri viziyo(vision) badashobora kwikoza isuka, bigatuma ibigo bihaha imboga byagakwiye kuba bihinga. MINEDUC yamagana ibigo bihabwa amafaranga bikayakoresha uko byayahawe, aho kuyabyaza umusaruro kugira ngo abashe guhaza abanyeshuri bose. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, aganira na Kigali today yagize ati:"Turasaba Itangazamakuru kwamagana bene abo bayobozi". Ati:"Birababaje kubona ibyo bigo bihabwa amafaranga bikayahahisha, byakabaye bitoza abana guhinga imboga mu masambu bifite kugira ngo bikoreshe ayo mikoro make biyabyaza umusaruro uhagije". Ministeri y’uburezi ivuga ko itanga amafaranga arenga miliyoni mirongo itanu buri munsi yo kugaburirira abana ku mashuri, aho buri mwana agenerwa 56frw yunganira umusanzu utangwa n’ababyeyi. Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi, avuga ko badahinga ubutaka bungana na hegitare ebyiri bafite, bitewe n’uko batinya guhingutsa iryo jambo ku ’banyeshuri bo muri iyi vision’. Yagize ati:"Ibyo ntabyo dushobora kubabwira rwose, twahisemo guhaha kuko abana b’iki gihe uramubwira ukamera nk’ukoze amahano". Ibyo kwanga guhinga bitewe n’uko ngo bitajyanye n’igihe birashimangirwa n’umwana wiga ku rwunge rw’amashuri rwa Saint Athanase Bunyonga mu murenge wa Karama mu karere ka Kamonyi. Agira ati:"Ibyo guhinga ntabwo wabikoza urubyiruko rwo muri viziyo kuko ruvuga ko ari ukwitaba amaguru". N’ubwo uyu mwana avuga atya, intumwa za Ministeri y’Uburezi zirimo gukora ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi hirya no hino mu gihugu zasanze hari amashuri atagaburira abana kubera kubura amikoro. Umunyamakuru @SimonKamuzinzi
242
707
CAF yatangaje abakinnyi batatu muri buri cyiciro mu bazahabwa ibihembo kuri uyu wa Kane. Ku wa Kane tariki 21/07/2022, i Rabat muri Maroc hateganyijwe umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi b’abanyafurika bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2021/2022. CAF yamaze gutangaza abakinnyi batatu muri buri cyiciro kizatangwamo ibihembo, aho by’umwihariko mu bagabo muri rusange uhabwa amahirwe ari rutahizamu wa Senegal na Bayern Munchen Sadio Mané. Urutonde rw’abakinnyi bazatorwamo uwa mbere muri buri cyiciro Umukinnyi w’umwaka (Abagore) Ajara Nchout Njoya (Cameroon & Internazionale Milano) Asisat Oshoala (Nigeria & Barcelona) Grace Chanda (Zambia & BIIK Kazygurt) Umukinnyi w’umwaka (Abagabo) Edouard Mendy (Senegal & Chelsea) Mohamed Salah (Egypt & Liverpool) Sadio Mane (Senegal & Bayern Munich) Umukinnyi witwaye neza mu mikino ihuza amakipe (Abagore) Andile Dlamini (South Africa & Mamelodi Sundowns) Bambanani Mbanie (South Africa & Mamelodi Sundowns) Evelyn Badu (Ghana & Sekondi Hasaacas Ladies/Alvaldsnes) Umukinnyi witwaye neza mu mikino ihuza amakipe (Abagabo) Achraf Dari (Morocco & Wydad Athletic Club) Aliou Dieng (Mali & Al Ahly) Mohamed El Shenawy (Egypt & Al Ahly) Umukinnyi muto w’umwaka (Abagore) Doris Boaduwaa (Ghana & Sekondi Hasaacas Ladies) Evelyn Badu (Ghana & Sekondi Hasaacas Ladies/Alvaldsnes) Yasmine Zouhir (Morocco & AS Saint-Etienne) Umukinnyi muto w’umwaka (Abagabo) Hannibal Mejbri (Tunisia & Manchester United) Karim Konate (Cote d’Ivoire & ASEC/RB Salzburg) Pape Matar Sarr (Senegal & Tottenham Hotspur) Umutoza w’umwaka (Abagore) Bruce Mwape (Zambia) Desiree Ellis (South Africa) Jerry Tshabalala (Mamelodi Sundowns) Reynald Pedros (Morocco) Umutoza w’umwaka (Abagabo) Aliou Cisse (Senegal) Carlos Queiroz (Egypt) Walid Regragui (Wydad Athletic Club) Ikipe y’umwaka (Abagore) AS FAR (Morocco) Hasaacas Ladies (Ghana) Mamelodi Sundowns (South Africa) Ikipe y’umwaka (Abagabo) Al Ahly (Egypt) RS Berkane (Morocco) Wydad Athletic Club (Morocco) Ikipe y’igihugu y’umwaka (Abagabo) Cameroon Egypt Senegal Ku ikipe y’umwaka y’abagore, kubera nta marushanwa y’amakipe y’igihugu ahagije yabaye muri uyu mwaka w’imikino, hafashwe umwanzuro wo kuzashingira ku gikombe cya Afurika cy’abagore kiri kubera muri Maroc, ikipe y’igihugu y’umwaka w’abagore ikazatangazwa tariki 23/07/2022 ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma. Igitego cy’umwaka Gabadinho Mhango (Malawi & Orlando Pirates) Pape Ousmane Sakho (Senegal & Simba) Zouhair El Moutaraji (Morocco & Wydad Athletic Club) Umunyamakuru @ Samishimwe
349
947
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na bagenzi be ba Ghana na Sierra Leone. Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida Nana Akufo-Addo, byibanze ku bibazo by’umutekano muke biri ku mugabane wa Afurika, ariko baniyemeza gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’ikorwa ry’inkingo. Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Sierra, Leone Julius Maada Bio, byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye, zirimo kubungabunga ubutaka. Abakuru b’ibihugu byombi kandi bemeranyijwe gushyiraho amatsinda azafasha kurushaho kunoza imikoranire. Perezida Paul Kagame kandi yabonanye na Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Buhorandi akaba na Minisitiri w’Imari, baganira ku mikoranire y’ibihugu byombi ndetse no kurushaho gushyigikira imishinga igamije guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, kandi igateza imbere imibereho y’abaturage. Banavuze ku ngingo irebeana n’ibikorwa by’iterambere muri Afurika n’uburyo hakenewe imikoranire y’Uburayi na Afurika, ariko impande zombi zikabyungukiramo. Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe yitabiriwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu batandukanye, barimo Perezida wa Kenya, William Ruto, uwa Sudani y’Epfo, Salva Kiir ndetse na Azali Assoumani wa Comores n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye. Iyi nama ku mihindagurikire y’ikirere ni yo ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika, yatangiye ku wa Kabiri tariki ya 5 Nzeri 2023, ikazasoza imirimo yayo kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Nzeri 2023. Umunyamakuru @ musanatines
198
567
Bizeye ko interineti ya 4G izabafasha kunoza ihererekanyamakuru. Leta y’u Rwanda ifite icyerekezo cy’uko buri muturage agomba kugira ubushobozi bwo kubona interineti yihuta kugira ngo agere ku iterambere byihuse kandi ashobore guhererekanya amakuru. Nubwo mu Rwanda hakigaragara ibibazo bya interineti nke, ariko hakomeje kugenda hashyirwaho uburyo bwo gufasha abaturage bahuraga n’ibyo bibazo. Mu bukangurambaga bwakorewe mu Karere ka Rubavu, bukozwe n’ikigo cy’Abanyakoreya gikwirakwiza interineti ya 4G, kuri uyu wa Kane tariki 2017, abaturage beretswe imikorere y’iyo interineti n’uburyo yabafasha guhindura ubuzima. Murorunkwere Jeanne yavuze ko nyuma yo kubona interineti ya 4G,yizeye ko izabafasha kwihutisha ibyo bakora kugira ngo bajyane n’icyerekezo u Rwnada rwihaye. Yagize ati “Turi mu iterambere ry’ihuta natwe tugomba gukoresha interineti yihuta. Byanejeje kuba bangejejeho iyi interineti yihuta cyane ya 4G.’’ Nsanzumuhire Jean Damascene usanzwe ukoresha interineti yavuze ko yasanze imikorere ya 4G itandukanye n’iyo yari asanzwe akoresha. Duncan Mugisha,umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri 4G LTE, ari nayo yakoze ubwo bukangurambaga, yavuze ko baje muri ako karere gaturiye umupaka ngo babafashe kugendana n’igihe mu ihererekanya makuru. Aho yavuze ko bari mu bikorwa byo gukangurira Abanyarwanda by’umwihariko abaturage bo mu Karere ka Rubavu bose,kudacikwa n’amahirwe yo gukoresha interineti yihuta. Akomeza avuga kandi ko bafite intego y’uko uyu mwaka uzarangira bageze kuri 95% basakaza interineti ya 4G mu Rwnda. Icyo gikorwa cy’ubukangurambaga cyatangiriye mu Karere ka Bugesera itariki 24 Ugushyingo 2017, kikazakomereza mu Karere ka Musanze.
226
655
Abantu babiri mu masaha 24 barashweho na Polisi umwe arapfa undi ararusimbuka. Abagabo babiri umwe w’umunyamategeko uburanira abantu mu nkiko n’undi w’umukozi wa MTN mu masaha atandukanye barashweho na Polisi batwaye imodoka umwe arapfa undi ararusimbuka ariko atabwa muri yombi na Polisi. Binyuze ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, itangaza ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu umupolisi yarashe umunyamategeko uburanira abantu mu nkiko witwa Ntabwoba Toy Nzamwita bikamuviramo kuhasiga ubuzima. Polisi, itangaza ko yababajwe n’urupfu rwa Me Ntabwoba Toy Nzamwita, itangaza kandi ko ubwo yahagarikwaga na Polisi yanze guhagarara aho bikekwako yari atwaye imodoka yasinze maze aho guhagarara akinangira ndetse agashaka kugonga umupolisi maze mu kurasa bashaka ku muhagarika isasu rigafata umutwe agahita apfa. Mu magambo agaragara k’urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, bigaragara ko Polisi ivuga ko yicuza ku kubura ubuzima bw’uyu munyamategeko Ntabwoba Nzamwita Toy ndetse kandi ikavuga ko yihanganisha abo mu muryango we. Uretse uyu Me Ntabwoba Toy Nzamwita warashweho bikamuviramo urupfu, undi muntu nawe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu yahagaritswe na Polisi mu nzira zimwe n’iz’uwambere yahagaritswemo maze yanga guhagarara araswaho ku bw’amahirwe amapine niyo yafashwe n’isasu we arusimbuka atyo. Polisi yatangaje ko uyu mugabo ukorera Sosiyete y’itumanaho ya MTN witwa Karenzi Benjamin yaratwaye imodoka yasinze maze ngo ageze hafi ya Kigali Convention Center iruhande rw’ahazwi nka KBC yahagarikwa na Polisi akanga guhagarara maze akaraswaho ariko isasu ryafashe amapine maze we atabwa muri yombi akaba afunzwe. Uyu Karenzi Benjamin watawe muri yombi na Polisi, ubwo yerekwaga itangazamakuru ngo agire icyo avuga yaruciye ararumira yanga kugira icyo avuga kubyo akurikiranyweho byo gutwara imodoka yasinze no gusuzugura abashinzwe umutekano. Polisi y’u Rwanda, ikomeje kandi gusaba abantu bose by’umwihariko abatwara ibinyabiziga kwitwararika bakibuka ko gutwara ikinyabiziga wasinze bitemewe ndetse bihanirwa, inibutsa kandi ko kubahiriza amategeko y’umuhanda ari itegeko hanyuma kandi igasaba abatwara ibinyabiziga kumvira ibyo basabwa n’abashinzwe umutekano. Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter Munyaneza Theogene / intyoza.com
321
860
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri tariki 22 Gicurasi 2024. Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gicurasi 2024, ifatirwamo imyanzuro ikurikira Iyi nama nkuko bigaragara mu Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyize abayobozi mu myanya.
53
159
Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente yasezeranyije Abanyarwanda gukorana umurava. Nyuma y’iminsi ibiri gusa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arahiye, yongeye kugirira icyizere Dr. Eduard Ngirente kuba Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma nshya izashyirwaho mu minsi iri imbere. Mu itangazo ryashyizwe hanze  n’ibiro by’umukuru w’igihugu  ku mugoroba wo ku wa 13 Kanama 2024, ryavugaga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akurikije ububasha ahabwa n’amategeko, agize  Dr.Eduard Ngirente Minisitiri w’Intebe.” Eduard Ngirente yabaye Minisitiri w’Intebe muri manda ishize (2017-2024), akaba agiye gukomeza kuba umukuru wa  Guverinoma muri manda y’imyaka itanu iri imbere (2024-2025). Nyuma yo kongera kugirirwa icyizere n’umukuru w’igihugu, Dr.Ngirente Eduard yamushimiye icyizere yamugiriye, akaba ari ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa X Yagize ati “Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika PaulKagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda”. Mu  bindi yakoze, Dr. Ngirente kuva muri 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yaho gato, muri 2016 yabaye Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda. Dr. Ngirente asoje Manda ye ari kumwe n’Abaminisitiri babiri gusa mu bo batangiranye, ni mu gihe ku buyobozi bwe havutse Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ubundi itari isanzwe iriho. Biteganyijwe ko kuri uyu wa  14 Kanama 2024 inteko ishinga amategeko y’u Rwanda irahira  ikanitoramo  Perezida uyiyobora, ni mu gihe  mu minsi mike Minisitiri w’intebe azatangariza abanyarwanda Guverinoma nshya igizwe n’Abaminisitiri ndetse n’abandi bagize Guverinoma.
253
733
Meddy yongeye “Niyo ndirimbo” mu gitabo cye cy’indirimbo zihimbaza Imana. Ngabo Jobert Medal wamenyekanye cyane nka “Meddy” yashyize hanze indirimbo ifite n’amashusho, “Niyo ndirimbo” yahuriyemo n’umuhanzi usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana “Adrien Misigaro” Meddy umaze igihe kitari gito atangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, yaramaze umwaka urenga adashyira hanze ibihangano bye kuko yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise “Grateful” yujuje umwaka urenga ku muyobora wa YouTube. “Niyo ndirimbo” irimo n’umuhanzi usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana Adrien Misigaro, n’indirimbo ikoze neza mu buryo bwose, mu buryo bw’amashusho ndetse no mu buryo bw’amajwi. Ibintu bitashimishije abakunzi b’uyu muhanzi Meddy, ubwo yatangazaga ko agiye kwiharira Imana gusa mu gihe yaramenyerewe mu ndirimbo twakita iz’isi, abakunzi n’abafana be bakomeje kumusaba ko yakomeza gukora izi ndirimbo ariko avuga ko igihe cyari kigeze kugira ngo ahindure umurongo w’ubuzima bwe kuko iki gitekerezo yakigize kera ahubwo yarategereje igihe cya nyacyo. Ngabo Jobert Medal asohoye iyi ndirimbo nyuma y’amezi atari make apfushije umubyeyi we. Meddy n’umugabo wubatse muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yimukiye mu mwaka w’i 2011, akaba afite umugore umwe n’umwana umwe.
177
487