text
stringlengths
159
9.91k
nwords
int64
15
1.2k
ntokens_llama32
int64
70
3.89k
Ngoma: Yiyise umukuru wa polisi mu karere maze yaka ruswa. CIP Hamdhun Twizeyimana avuga ko kuri uyu wa 13 Werurwe 2019, Tuyisenge Irene yahamagaye abo mu muryango wa Baragora Joas ufunze ababwira ko ari umupolisi abaka amafaranga yo kumufunguza. Ati “Uyu Tuyisenge yahamagaye abo mu muryango wa Baragora Joas ababwira ko ari DPC wa Ngoma abasaba kumuha ibihumbi 200 kugira ngo abafungurize umwana wabo kandi ikibazo yari afite kirangire.” CIP Hamdhun Twizeyimana asaba abaturage kutajya bemera gushukwa n’abantu babonye bose kuko mbere yo kwemera ibyo bababwira bakwiye no kubasaba igihamya. Tuyisenge yafashwe amaze guhabwa ibihumbi 22 gusa kuri 200 yari yatse. Uyu Baragora Joas bashakaga gufunguza yafashwe kuwa 09 Werurwe 2019 azira gushuka Mpozembizi Jean Marie Vianney kugira ngo amukurire telefone mu musarani birangira aguyemo. Ibi byabereye mu mudugudu wa Rukore akagari ka Ndekwe umurenge wa Remera ku wa 09 Werurwe 2019 saa sita z’amanywa. Baragora ngo akimara guta telefone yo mu bwoko bwa techno mu musarane, yasabye Mpozembizi Jean Marie Vianney kuyimukuriramo akamuha ibihumbi bine ndetse amushakira n’abantu bamufasha kumanukamo, ageze hagati umugozi yari afashe uracika agwamo. Tuyisenge w’imyaka 23 aramutse ahamwe n’iki cyaha cy’ubwambuzi bushukana yahanishwa ingingo ya 174 iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko na none ntikirenge imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri ariko atarenga miliyoni eshatu. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1
220
592
Zanzibar: Visi Perezida Seif Hamad wishwe na Covid-19 yasezeweho bwa nyuma. Seif Sharif Hamad uzwi cyane ku izina rya Maalim Seif, yapfuye ku wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, nyuma y’ibyumweru bitatu ishyaka rye ACT-Wazalendo rivuze ko yanduye Covid-19, nk’uko byatangajwe na BBC. Nyuma y’uko abategetsi bo muri Tanzania bahakanye ko hari Covid-19 irangwa muri icyo gihugu, niwe munyapolitiki ukomeye watangaje ku mugaragaro ko yanduye Covid-19. Amasengesho yo kumusabira yabereye i Dar es Salaam aho yaguye arimo kwivuriza, uwahoze ari President wa Tanzania, Jakaya Kikwete akaba ari mu bitabiriye ayo masengesho. Urupfu rw’uwo munyapolitiki ruracyashidikanywaho n’abantu benshi muri Zanzibar, kuko ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kumusobanura nk’Intwari yabo, cyane ko bivugwa ko ari umwe mu bayobozi bari bafite icyerekezo waharaniye akanazana Ubumwe kuri icyo kirwa. Mu mudugudu yavukiyemo, amaduka menshi yari afunze kuva kuwa Gatatu bikimenyekana ko yitabye Imana. Ni mu gihe serivisi zo gutwara abagenzi ngo zatwaye benshi cyane mu buryo budasanzwe, ubwo abantu bihutiye kujya i Pemba kunamira no guha icyubahiro cya nyuma banasezera ku murambo wa nyakwigendera Seif Sharif Hamad. Umunyamakuru @ Umukazana11
175
463
Hermine Schmidt, wari usigaye mu bafungiwe mu bigo by’Abanazi yarapfuye. Hermine, mbere y’uko yoherezwa mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Stutthof Ku itariki ya 31 Werurwe 2024, Mushiki wacu Hermine Schmidt yapfuye afite imyaka 98. Ni we Muhamya wa Yehova wari usigaye mu Bahamya bafungiwe mu bigo by’Abanazi byakoranyirizwagamo imfungwa bazira ukwizera kwabo. Hermine yavutse ku itariki ya 13 Ugushyingo 1925, avukira mu mujyi wa Gdańsk, ubu ukaba uri muri Polonye. Ababyeyi be ari bo Oskar na Frieda Koschmieder, bari Abahamya ba Yehova. Bari barafashije umukobwa wabo kugira ukwizera gukomeye. Mu mwaka wa 1939, ingabo z’Abanazi zigaruriye Gdańsk, zitangira gutoteza bikabije Abahamya ba Yehova. Muri icyo gihe, Hermine yiyeguriye Yehova maze abatizwa ku itariki ya 2 Gicurasi 1942, afite imyaka 16. Umwaka wakurikiyeho, muri Kamena 1943, Abanazi bafashe Hermine wari ufite imyaka 17 y’amavuko, maze baramufunga. Yongeye gufatwa muri Mata 1944, noneho yoherezwa mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Stutthof. Hari igihe Hermine yatekereje kuri ibyo bihe biteye ubwoba, maze aravuga ati: “Ntibyoroshye kwiyumvisha ibyabaye. Twarasuzuguwe kandi turababazwa cyane. Abapolisi bakoze ibishoboka byose kugira ngo batume nihakana ukwizera kwanjye. Ntabwo navutse ndi intwari, ahubwo nari umukobwa usanzwe nk’abandi. Ariko nari nzi icyo nagombaga gukora ku bijyanye n’ubudahemuka bwanjye no gukomeza kumvira umutimanama. Iyo ubaho wumvira umutimanama wawe, ugira amahoro kandi ukabana amahoro n’Imana.” Horst na Hermine muri Werurwe 1995 Nyuma y’umwaka umwe, muri Mata 1945, ingabo z’u Burusiya zarimo zisatira inkambi ya Stutthof. Abarinzi b’Abadage bahatiye benshi mu mfungwa kujya mu bwato kugira ngo babahungishe banyuze mu nyanja aho kubemerera kubohorwa n’ingabo z’u Burusiya. Muri Gicurasi 1945, Hermine n’abandi 370 bararokowe igihe ubwato bwabo bwageraga ku kirwa cya Møn cyo muri Danemarike. Bidatinze, Hermine yongeye guhura n’ababyeyi be. Mu mwaka wa 1947, Hermine yashakanye na Horst Schmidt. Horst yari yaranze kujya mu gisirikare kandi yakoraga akazi ko kohereza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu gihe umurimo w’Abahamya ba Yehova wari warahagaritswe. Yaraburanishijwe, akatirwa urwo gupfa, kandi afungirwa muri gereza ya Brandenburg-Görden. Ku itariki ya 27 Mata 1945, gereza yari afungiyemo yarafashwe mbere gato y’uko umunsi we wo kwicwa ugera. Horst na Hermine babanye imyaka igera kuri 63 kugeza ubwo Horst yapfuye mu mwaka wa 2010. Schmidts n’umugore we bamaze imyaka myinshi babwira abandi ibyababayeho. Mu kiganiro cyakozwe mu mwaka wa 1998, Hermine yavuze ukuntu yakomeje kubera Imana indahemuka agira ati: “Nubwo yari inzira itoroshye kunyuramo, ariko yari nziza cyane. Nta kintu na kimwe cyari kumbuza kuyinyuramo.” Dushimishwa n’ukuntu Hermine yakomeje kuba indahemuka igihe yari ahanganye n’ibigeragezo. Nimureke twigane ukwizera kwe, maze twiyemeze kuba intwari no kwiringira ko Yehova buri gihe arinda abamubera indahemuka.—Zaburi 31:23, 24.
421
1,210
Menya uburyo bwiza bwo gushimira cyangwa kunenga uwaguhaye ifunguro bitabangamye. Igihe cyose umuntu asoje kurya, uko asiga ikanya n’icyuma yarishije ku isahane bigira igisobanuro bitewe nuko arambika cyangwa atereka ikanya ye asoje ifunguro rye. Abenshi nubwo bakunda kubikora ugasanga ushyize ikanya ye n’icyuma mu buryo runaka atabizi ariko biba bifite igisobanuro cyuko washimye cyangwa utanyuzwe n’uburyo wakiriwemo cyangwa n’amafunguro baguhaye. Dore bumwe mu buryo bw’ukuntu ushobora gutanga ubutumwa ku  wakwakiriye kandi utavuze cyangwa uburyo  bamwe bakunda gusiga ikanya n’icyuma barishije ku meza n’igisobanuro cyabyo. Nk’uko bitangazwa n’urubuga E Times rubarizwa mu gihugu cy’u Buhinde ibi ni bimwe mu buryo umuntu yakwifasha atanga ubutumwa haba kuri nyiri gutanga ubutumwa no ku mukozi ntihagire ubangamirwa ku mpande zombi Uburyo bwa mbere Uburyo bwa mbere ni uburyo ameza aba ateguye icyuma kiri iburyo, isahane hagati ikanya iba iri ibumoso, ushobora kwibaza impamvu bikorwa gutyo. Impamvu icyuma cyo kurisha kijya mu kuboko kw’iburyo ni uko kiba kiremereye kurusha ikanya kandi no kugikoresha bisaba imbaraga, kandi ukubuko kw’iburyo ni ko kagira imbaraga kurusha ukw’ibumoso. Ibindi bisobanuro by’iyo nteguro ni uko biba bivuze ko witeguye kurya, uba  wemerewe kwiyarurira no gutangira gufungura. Uburyo bwa kabiri Uburyo bwa kabiri ni uburyo ikanya  iba iberetse n’icyuma ku buryo bireba hejuru byose kandi biteganye bisobanuye ko uba utarasoza kurya, ufashe akanya ko kuruhukamo cyangwa kwereka uwakwakiriye ko ushaka kwiyongera. Aha icyuma kiba kiri iburyo, ikanya iri ibumoso. Uburyo bwa gatatu Uburyo bwa gatatu icyuma n’ikanya bimera nkibikoze umusaraba, ibi bisonbanura ko ushaka indi sahane ya kabiri ariko iriho ibiryo cyangwa ko witeguye kujya kwiyongera, ariko ho ntamwanya ucamo n I ikimenyetso kugira ngo uwakwakire ataba yayandurura cyangwa hakagira uyanduza. Icyuma kiba kiri hasi ikanya hejuru Uburyo bwa kane Uburyo bwa kane ni ugufata icyuma n’ikanya biringaniye bireba mu cyerekezo kimwe mu ruhande rw’iburyo bisobanuye ko biryoshye. Aha icyuma kiba kiri ku ruhande urya yicayemo ikanya iri rugu yacyo. Uburyo bwa gatanu Uburyo bwa gatanu, iyo usoje gufungura ugafata icyuma cyawe n’ikanya wakoresheje, ikanya n’icyuma biteganye kandi bireba hejuru bisobanuye ko wasoje gufungura. Uburyo bwa gatandatu Ubundi buryo ni ukuba wasiga ikanya ku isahani ireba hasi byaba biri kumwe n’icyuma cyangwa ntacyo, bisobanuye ko uba uzagaruka ubabera umukiliya nanone. Uburyo bwa karindwi Uburyo bwa karindwi ni uburyo bwo gufata icyuma ukakinjiza muri twa twenge tw’ikanya bisobanuye ko uba utishimiye ifunguro wahawe, mu mvugo nziza ukoresha ugaragaza ko utakunze ifunguro cyangwa imitegurire yaryo. UWAMALIYA Cecile
375
1,090
Fra: Abeille eclaireuse. NZ: Ubuvumvu. SH: Uruyuki rutara ubuki rugenda mu za mbere. Ni rwo rushakisha ahari ubuki kurusha ahandi rukagaruka rukabwira intazi zo zikagenda zizi aho zerekera. Isesengura ry'ihinduraryuga: Iryuga ry'IgifaransaAbeille eclaireuse rivuga uruyuki rujya kuneka cyangwa gushakisha ahari ubuki. Ntabwo twarwita uruyuki runeka kuko kuneka bikoreshwa ku bantu. Ahubwo ijambo kubimbura bivuga gutangirira abandi ukabereka urugero cyangwa ukagenda imbere kugira ngo ukure ibizitira mu nzira. Uruyuki rugenda imbere gushakisha ubuki rwakwitwa ubumbuzi kuko ni rwo rujya gushaka ubuki ariko si byo byonyine rukora kuko niyo inzuki zigiye guca ni rwo rujya gushaka aho irumbo rizimukira. Uburyo bw'ihinduraryuga bwakoreshejwe n'ikomora ariko harimo n'ihwanisha. 5.2.5. Indwara z'amatungo Urugero: Intandara (intaandara). HI: Nyarutandara (nyarutaandara). Eng: Animal three day fever. Fra: Fievre de 3 jours. NZ: Ubworozi. SH: Ubwoko bw'indwara y'inka iyitumbisha inda, noneho ukuguru kumwe kugafatwa gucika intege kwakira hagafatwa ukuboko cyangwa se akaba ari ko kubanza. Ivurwa n'icyatsi kitwa itake. Isesengura ry'ihinduraryuga: Iryuga ry'Igifaransa Fievre de 3 jours rivuga indwara y°umuriro y°iminsi itatu. Ariko hagendewe ku buryo iyi ndwara ifata inka ikagenda itagataga cyangwa no gutambuka bikanga ikaguma itandaraje, ni ho havutse kwita iyi ndwara intandara cyangwa nyarutandara. Iryuga ryahimbwe hagendewe ku ikomora ndetse n'ihwanisha. 5.2.6. Imiti y'amatungo. Urugero: Umuti w'uburondwe (umuti w'uburoondwe). Eng: Acaricide. Fra: Acaricide. NZ: Ubuvuzi bw'amatora. SH: Umuti waba uw'umukorano cya-ngwa uvuye mu bimera ukaba ushobora kwica uburondwe. Uyu muti ubuza uburondwe guhumeka, gukura ndetse n'imikorere y'imyakura. Isesengura ry'ihinduraryuga: Iryuga ry'Igifaransa Acaricide rivuga umuti wica ibisarondwe. Mu bisarondwe habarirwamo n'ibitagangurirwa n'utundi dukoko two mu muryango w'ibisarondwe. Kuwita umuti w°uburondwe bituruka ko ukoreshwa cyane n°aborozi iyo barwanya uburondwe, bityo ni umuti w°uburondwe. Iryuga ryahanzwe hashingiye ku itubya ry'inyito kuko wari kwitwa umuti w'ibisarondwe, ariko kuko ukenerwa cyane ku kwica uburondwe bawusiga inka hafashwe ko witwa umuti w'ubururondwe. Ni ihindura ritubya inyito. Umwanzuro Ubushakashatsi ku muga yo mu ngeri zose ni ikintu kigaragara ko gikenewe cyane mu Rwanda kuko nta kiganiro cy'ubushakashatsi kirangira abantu badasabye ko guhanga amuga y'Ikinyarwanda byakwihutishwa kugira ngo byorohereze isakazabumenyi. Iyi nkoranyamuga n'izayibanjirije ni ikimenyetso kereka buri wese ko Abanyarwanda dufite imbaraga, ubushobozi n'ubushake bwo kwihaza mu muga, igisigaye ni uko Leta ishyira amuga mu byihutirwa uwo mushinga ugahabwa imbaraga zihagije, buri ngeri y 'ubumenyi ikihaza mu muga nk'uko n'ibindi bihuga nka Tanzaniya babikoze, bikorohereza abayobozi, impuguke n'abashakashatsi kwegereza ubumenyi abaturage. Gahunda y'amuga igiye guterwa imbaraga n'uko Ikinyarwanda cyenda gushyirwa mu buryo buhamye kandi bunoze mu ikoranabuhanga, bityo gusakaza amuga bizoroha kandi bizabanguka kuko izi nkoranya, ari iz'ururimi rusanzwe, ari n'iz'amuga zizaba ziri kuri murandasi, buri wese ashobora kuzivomamo ubumenyi uko abyifuza. Inkoranyamuga y'ubuhinzi n'ubworozi ni ikimenyetso ko ihangamuga ari intwaro ikomeye mu ikungahaza ry'Ikinyarwanda, by'umwihariko ko ihinduramuga ari ikintu gikenewe, cyahabwa ingufu, bityo izi nkoranyamuga zahangwa zikaba ipfundo ry'isakazabumenyi n'imbarutso y'amajyambere. Indangasoko BEAVER, J. et alii. (2009). Annual report of the Bean improvement cooperative, Volume 52, BIC. BOLAND, J. (2002). Urban Agriculture, Agrodok 24, Agromisa-CTA, Netherlands. BORGET, M. (2000). Les plantes a epices. ACCt-CTA, ED. Paris: Maisonneuve & Larose. CILF. (1979). Vocabulaire d'agriculture. DHARANI, N. (2002). Field guide to common trees and shrubs of East Africa, Struik Publishers, Cape Town: South Africa. HOMIDY H. I. S. et alii. (2016). SILKWORM (Bombyx mori L.), MINAGRI-RAB, Kigali. ISAR. (1988). Amafishi mboneza-mirimo y'ibihingwa ngandurarugo n'ikawa. Imprimerie de Kabgayi. 8. ISAR. (2003). Kongerera uburambe n'agaciro ku biva mu buhinzi n'ubworozi dukoresheje ikoranabuhanga riciriritse. Food Processing and Product Development Unit. Butare. 9. JANSEN, C. & VAN DEN BURG, K. (2004). Goat keeping in the tropics. Agrodok-series. No. 7, Agromisa - CTA, Netherlands. https :/ /www.aquaportail.com/ definition-5 897-agronome.html. https :/ /www.gastronomiac.com/fleurs-comestibles. https://www.Le grand dictionnaire terminologique. Org. https://culturesconnection.com/7 translation techniques to facilitate your work (culturesconnection.
598
1,798
Nyamagabe: Umusekirite w’uruganda rw’icyayi yarashe umuturage arapfa. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Jean Bayiringire, yabwiye Kigali Today ko ibyo byabaye mu masaa moya zo mu ijoro ryakeye, hanze y’akabari kari muri metero nk’100 uvuye ku ruganda rw’icyayi rwa Mushubi, ari na rwo uyu musekirite witwa Azarias Ngirishema w’imyaka 48 arinda. Uwo yavugaga ko yarashe agahita apfa ni uwitwa Sylvestre Nizigiyimana w’imyaka 50, akaba ngo yamurashe yitabara kuko hamwe n’abandi bari mu kabari bashyamiraniye mu kabari imbere, bagakomereza hanze yako ari na ho yamurasiye, abanje kurasa mu kirere ntibigire icyo bitanga. Gitifu ati “Abasekirite barinda uruganda rw’icyayi rwa Mushubi ni abo muri Koperative Seconya yibumbiyemo abahoze ari ingabo z’u Rwanda. Uriya musekirite yari kumwe na bagenzi be bavuye gufata imbunda ku kigo cya gisirikare cyo mu Gatare kuko bazifata nimugoroba bagiye ku kazi bakazisubizayo mu gitondo.” Yakomeje agira ati “Urebye yakatiye mu kabari mu buryo bwo kwinyabya ari nk’akantu agiye kuhagura kuko kabamo n’uduconsho, bagenzi be bandi batanu barakomeza. Agezeyo yashyogozanyije n’abo yahasanze, bamukurikira hanze bamubwira ngo ntakabakangishe imbunda, hanyuma gushaka kumurwanya bituma arasa mu kirere, abonye ntacyo biri gutanga arasa umwe.” Uriya musekirite ngo yanivugiye ko ubundi yinjiye abaza urwagwa n’umutobe bitacishijwe mu nganda, ashyogoranya n’abo yahasanze bavuga ko ibyo batabigira, ahubwo bagira ibiza bipfundikiye. Kuri ubu RIB ngo iri gukora iperereza ngo imenye uko byagenze mu by’ukuri. Gitifu Jean Bayiringire arahumuriza abo ayobora ababwira ko ibyabaye bayakozwe n’umuntu ku giti cye, atari Seconya yaba yari yagambiriye kugirira nabi abatuye muri kariya gace. Umunyamakuru @ JoyeuseC
245
681
hari umwuka mubi mu gihugu, ko Abatutsi bakomeje kumeneshwa ndetse byari mu byaganirwagaho mu biganiro bya Arusha kandi yari ibizi. Leta ya Clinton yakunze kwemera ko abafata ibyemezo bose, birengagije ibyaberaga mu Rwanda. Amerika yananiwe gushyira mu bikorwa amahame mpuzamahanga yo mu 1948 yo kurwanya no guhana icyaha cya Jenoside, kandi yarabonaga ko Abatutsi bakomeje kumeneshwa. Inyandiko z’ibanga zigeze gushyirwa hanze, zigaragaza ko mu minsi 16 Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, abayobozi bamwe bo muri White House bavugaga ko ibibera mu Rwanda ari “Jenoside” ariko bakanga kubivuga mu ruhame kuko bari barabwiwe ko Perezida ntacyo ashaka kubikoraho. Raporo z’ubutasi za Amerika zari zaramenyesheje abagize guverinoma y’iki gihugu na Perezida ubwe, ko umugambi uri mu Rwanda ari “umwanzuro wo gutsemba Abatutsi bose” kandi ko biri gushyirwa mu bikorwa nyuma y’igihe bitegurwa. Inyandiko zashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe Umutekano muri Amerika, zigaragaza ko Clinton ndetse na Visi Perezida we, Al Gore, bahabwaga na CIA amakuru ya buri munsi agaragaza ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi. Corina Sanders yamaganye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwaje inyungu za politiki Muduharire umunsi umwe Perezida Kagame aherutse gutangaza ko imyitwarire ya Amerika itakimutangaza, avuha ko mu 2014 yigeze gusaba ko handikwa ibaruwa ibwira Amerika ko ikwiriye guha agahenge u Rwanda mu gihe cyo kwibuka. Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru gikurikira umunsi wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ku wa 8 Mata, yagize ati “Mu ibaruwa turababwira tuti ntacyo bitwaye, niba mubishaka mwifatanye natwe mu kwibuka [...] ariko icyo tubasaba ni kimwe, mu gihe bigeze ku ya 7 Mata, ese birashoboka ko mwakwifatanya natwe mu kwibuka, ibindi mukabireka?” “Umwaka ufite iminsi 365, muduhe umunsi w’iya 7 Mata mwibuke hamwe natwe, hanyuma indi minsi 364 muyikoreshe mutunenga ku bindi mudakunda kuri twe. Mutandukanye ibi bintu, mwifatanye natwe mu kwibuka ku munsi umwe, hanyuma mufate indi minsi isigaye mutunenga ibyo mushaka.” Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, aramutsa abayobozi ba Amerika mu nzego zinyuranye bari bitabiriye uyu muhango Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, ari kumwe na Ambasaderi wa Maroc muri Amerika (umukurikira) n’abandi bari bitabiriye uyu muhango barimo Chidi Blyden wahoze ari Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Afurika mu bijyanye n’igisirikare (ubanza ibumoso) Ushinzwe ibikorwa bya Polisi (Police Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni i New York, Peterson Mwesigye, yari yitabiriye uyu muhango Abanyarwanda n'izindi nshuti z'u Rwanda, bari bitabiriye uyu muhango Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yari yitabiriye uyu muhango Immaculée Gakwaya Songa yatanze ubuhamya bugaruka ku buryo yarokotse muri Jenoside
413
1,087
amashyamba abungabuzwe ahinduke mo imirima y'ubuhinzi n'ubworozi. Mu gihe imihindagurikire y'ikirere ibangamira imisozi miremire, kwangirika k'ubutaka ndetse n'uburyo bwo gukoresha ubutaka bizongera ingaruka mbi kuri bwo. Imisozi ihanamye dusanga mu gice kinini cy'u Rwanda izahura n'isuri n'ingaruka z'isenyuka, mu gihe ibikorwa remezo byubatswe nk'imihanda n'ibiraro bizarengerwa kubera ko byashizweho kugira ngo bihangane n'imvura biteganijwe mu bihe by'ikirere byashize byanze bikunze bizarenga, kandi hamwe no kwiyongera , uko igihe kigenda gitera hamwe n'ubushyuhe bugenda bwiyongera. Imvura iziyongera mu gihe gito hamwe n'umuyaga, cyane cyane ku gice cyo hejuru bishobora gutera umwuzure no guteza inkangu. Ibi byanze bikunze bibaho, birashoboka ko bimaze kugaragara, kandi birashoboka ko byiyongera cyane uko ubushyuhe bugenda bwiyongera. Ibi biba neza bisanga isenyuka ry'umwihariko, bisanzwe itera impfu nyinshi n'isenyuka rikomeye buri mwaka, kandi CND yagaragaje imbaranga nke bitewe n'ubutabazi bw'imiterere y'imisozi y'amashyamba bituma iki kibazo giteye impungenge gikemurwa. Ukwiyongera k'ubushyuhe bizakomeza kwiyongera mu myaka mirongo iri imbere, kandi bizagira ingaruka zikomeye yaba kuri sisitemu y'ibidukikije n'abantu kuri CND, kandi bimwe bimaze kugaragara. Muri Afurika, mu bihugu bikikije koma y'isi, igipimo cy'ihindagarika ry'ibidukikije cyagaragaje ko ubushyuhe bugabanukaho hafi degere 5.5 C kuri kilometero y'ubutumburuke26, bityo izamuka ry'ubushyuhe rya degere 2 C ku isi hose riteganijwe hagati muri iki kinyejana bisobanura kuzamuka ku butumburuke bwa metero 473, ibyo bigatuma hazabaho kwimuka cyane kw'ibinyabuzima, kwimuka kw'ibidukikije, ibimera n'ibikorwa by'abantu bizamuka bigana kuri ubwo butumburuke. Mu gihe ubushyuhe buri mu karere ka CND butitezwe ko buzazamuka ku rwego rukabije rwatuma habaho kwiyongera k'umubare w'impfu27 cyangwa umusaruro w'abakozi ukababuna, ingaruka z'ukwiyongera k'ubushyuhe zizatera ubwiyongere bw'indwara ni nyinshi.28 Uburengerazuba bw'u Rwanda ni akarere gatanga umusaruro mwinshi mu gihugu mu guhinga icyayi n'ikawa, aho usanga ibintu biterwa n'ubutaka buhanamye bwa CND. Byombi ni ibihingwa ngengabukungu bifite agaciro gakomeye koherezwa mu mahanga, kandi ni byo bigamije kwaguka binyuze muri gahunda za Leta ndetse n'abikorera ku giti cyabo. Gushimangira ibibazo by'ibidukikije biterwa n'imihindagurikire y'ikirere cyane cyane bitewe n'ubwiyongere bw'ubushyuhe hamwe n'udukoko twangiza tuvuye mu turere two mu bibaya, bitera imbogamizi haba ku gutera ubu ndetse no mu rwego rwo kwagura ahantu hashya; ibyo bibazo n'ubundi bireba n'ibindi bihingwa. Ubutumburuke bw'ibicu, bugira uruhare rinini mashyamba n'ibinyabuzima, birashoboka ko bimaze kuzamuka hejuru urebye n'ibihe byashize kubera guhindura amashyamba mo ubutaka bw'ubuhinzi, kandi bimwe bizamuka cyane kubera ubushyuhe mu myaka mirongo iri imbere. Urusobe rw'ibinyabuzima hamwe n'ibinyabuzima bikusanyirijwe mu gice cyo hasi cy'amashyamba abungabunzwe birashobora kuba bitagereranywa n'ibi bintu bihinduka by'ibidukikije, kandi ubwo busumbane buziyongera uko igihe kigenda gihita, biteza imbere ihinduka ry'ibinyabuzima byihuse, byongera ubushobozi bw'ibibibbangamira, kandi bikora nk'ibyangiza bikomeye mu kwagura. Kuzamuka kw'ibicu bifatanije n'ubushyuhe nabyo byongera kwumisha ibimera, bikongera ingaruka z'umuriro mu gihe kitarimo imvura. Guhagarika ibicu n'ibimera byongera imvura yo mu mashyamba y'imisozi miremire ku kigereranyo cya 10%, bityo ibicu bizamuka bizagira uruhare mu gukuraho aya mazi y'ingirakamaro. Gutakaza amashyamba yo mu misozi rero byerekana igihombo cyaho muri serivisi y'ibidukikije yo gutanga amazi y'imvura ashobora kugarurwa binyuze mu kongera gutera amashyamba. Ibi bibazo bigaragaza uburyo amashyamba yo mu misozi miremire ari ingenzi cyane ku guhangana n'ihindagurika ry'ikirere ku miryango ituye mu isunzu ry a Kongo Nili (CND), kuri serivisi y'ibidukikije n'ibicuruzwa batanga ku baturage batishoboye bo mu karere ndetse n'ubukungu bw'igihugu. Bongeye kandi kwishyuza amasoko y'amazi; kugenzura uko amazi agendai; guhangana n'umwuzure; kugumana ubutaka; gutanga ingufu z'ibicanwa; kongerera imbaraga ubukerarugendo bw'igihugu, butanga umusanzu ukomeye mu kwinjiza amadevize29 mu Rwanda; no no kugira uruhari mu kurwanya ihumana ry'ikirere bikomeza ubukungu bw'igihugu n'imibereho myiza y'abaturage bacyo?°. Guhindura amashyamba mo imirima yo mu misozi ya CND kugeza ubu biherutse kuba umuyoboro wo kurekura umuvuduko w'abaturage bo mu butaka bitewe
581
1,800
Clarisse Karasira yagaragaje umusore bazarushingana (Video). Clarisse Karasira yashyize kuri Twitter ifoto y’uyu musore amwambika impeta, maze ayiherekeresha amagambo agira ati “Nguyu uwo Imana yandemeye. UMUTWARE nkundira ubuhizi, ingabo idatatira IGIHANGO, Imfura ikunda u Rwanda ikarukorera ubutiganda, undutira bose muri ubu buzima. Ndagukunda King Dejoie.” Byaje kumenyekana ko uyu musore wari waragizwe ibanga yitwa Ifashabayo Sylvain Dejoie usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Colorado, gusa muri iyi minsi akaba ari mu Rwanda. Uyu musore bivugwa ko ari n’umwe mu basanzwe bafasha Clarisse Karasira mu bikorwa bye bya muzika, dore ko yagaragaye amufasha gutegura igitaramo yari afite mu mpera z’umwaka wa 2020 ariko kikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19. Kuri Instagram ho, uyu muhanzikazi yanditseho ati Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo Ngabo y’ikirenga? Urakoze Mana, Urakoze rukundo! Clarisse Karasira agaragaje umusore bitegura kubana nk’umugabo n’umugore nyuma y’iminsi mike yari ishize Karasira ahaye imodoka ababyeyi be abashimira ko bamureze neza, nk’uko yabigaragaje mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga tariki 31 Ukuboza 2020 ati “Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva kera, n’ubwo mu by’ukuri nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b’intwari bitangira abandi uko bifite, bantoje byinshi birimo ubumana n’ubumuntu.” Reba muri iyi Video uko umuhango wo kwambika impeta uyu muhanzikazi wagenze Abanyamakuru ba Kigali Today @ kigalitoday
224
599
Abo Imbuto Foundation ifasha kwiga biyemeje kuzafasha abandi. Uwitwa Marie Merci w’i Muhanga mu Murenge wa Mushishiro, arangije mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye. Amaze umwaka umwe arihirwa amafaranga y’ishuri n’Imbuto Foundation. Muri uyu mwaka arangije ngo yari yahagaritse kwiga kuko yari yabuze amafaranga y’ishuri, hanyuma ku ishuri yigaho (Koleji Karambi yo mu Karere ka Ruhango) baza kumuhamagara ngo agaruke kuko Imbuto Foundation yari yamufashe mu bo irihira. Agira ati “Nk’uko nanjye Imbuto Foundation yamfashije mu buryo ntakekaga mba numva nanjye nzafasha abana b’abaturanyi mu buryo bushoboka.” Muri ubwo bufasha ngo azagira inama abavuye mu ishuri kurisubiramo. Anatekereza kuzakora agatera imbere hanyuma akazajya agira abo atangira amafaranga y’ishuri. Abatakiga bo ngo azabagira inama yo kudapfusha ubusa udufaranga dukeya babonye, bakatuzigama hanyuma bakazikura mu bukene bukebuke. Akomeza agira ati “Nk’urwo rubyiruko hari igihe babona amafaranga bakayapfusha ubusa. Wenda akabona nk’irindazi akarigura atabiteguye. Numva nzabashyira hamwe tukayabitsa kugira ngo azatubyarire inyungu mu bindi bihe.” Eric Gatera w’i Bugesera we arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Imbuto Foundation yamurihiye kuva yiga mu wa gatanu kandi na we kwiga yari yabiretse kubera kubura amafaranga. Kuko yize ibijyanye n’ubwarimu, ngo yumva azajya atanga umuganda wo gusobanurira abana babikeneye kugira ngo bazagire aho bigeza. Agira ati “Nemera ko umwana wese uri hejuru y’imyaka 15 atabura byibura ijana mu cyumweru. Ashobora kuyegeranya gahoro gahoro, akagura urukwavu. Urukwavu rubyara byibura abana batanu, abagurishije yakuramo bitanu, nyuma yaho akazagura ingurube, akagenda azamuka gahoro gahoro.” Izi nama ku kwiteza imbere aba banyeshuri batekereza guha urundi rubyiruko ahanini na bo bazivoma mu ngando bakorerwa n’Imbuto Foundation mu gihe cy’ibiruhuko, aho bateranira bakigishwa uburere mboneragihugu, kwizigamira n’uburyo bashobora guhera kuri duke bakiteza imbere. Iyi gahunda ngarukamwaka yo guhuriza hamwe abanyeshuri Imbuto Foundation ifasha kwiga, uyu mwaka yabereye mu Karere ka Huye itangira ku wa 30 Ugushyingo 2015 isozwa ku wa 2 Ukuboza 2015. Umunyamakuru @ JoyeuseC
304
855
No title found. UBWATO bwageze mu mazi y’i Belfast Lough mu rukerera, maze abagenzi bari hejuru batangira kubona imisozi myiza. Hari muri Gicurasi 1910, kandi urwo rwari urugendo rwa gatanu Umuvandimwe Charles T. Russell yari akoreye muri Irilande. Yabonye ubwato bubiri bunini cyane bwubakwaga (ari bwo Titanic na Olympic).  Abigishwa ba Bibiliya cumi na babiri bari bamutegerereje ku cyambu. Imyaka 20 mbere yaho, Umuvandimwe Russell yari yariyemeje gukora ingendo hanze ya Amerika, kubera ko yifuzaga gukwirakwiza ubutumwa bwiza ku isi hose. Urugendo rwa mbere yarutangiriye muri Irilande muri Nyakanga 1891. Ubwato yari arimo (bwitwaga City of Chicago) bwageze ku nkombe y’i Queenstown izuba rirenze, bimwibutsa ukuntu ababyeyi be bajyaga bamubwira icyo gihugu bakomokagamo. Igihe Umuvandimwe Russell na bagenzi be banyuraga mu migi isukuye no mu byaro biteye amabengeza, biboneye ukuntu icyo gihugu cyari umurima ‘weze kugira ngo usarurwe.’ Umuvandimwe Russel yasuye Irilande inshuro zirindwi. Mu rugendo rwa mbere abantu barashimishijwe bituma mu ngendo zakurikiyeho abantu babarirwa mu magana, rimwe na rimwe mu bihumbi, baza kumva disikuru ze. Mu rugendo rwa kabiri, rwabaye muri Gicurasi 1903, Disikuru yatanze mu migi ya Belfast na Dublin zamamajwe mu binyamakuru byaho. Russell yavuze ko abantu bateze amatwi bitonze disikuru yasobanuraga ukwizera kwa Aburahamu n’imigisha abantu bazabona. Mu rugendo rwa gatatu Russell yakoreye mu Burayi, yongeye kujya muri Irilande bitewe n’uko hari abantu benshi bashimishijwe. Igihe yageraga ku cyambu cya Belfast mu gitondo, muri Mata 1908, yakiriwe n’abavandimwe batanu. Nimugoroba yatanze disikuru yasobanuraga ukuntu ingoma ya Satani izahirima, kandi haje abantu bagera kuri 300. Muri bo harimo umuntu washatse guhinyura ibyo Russell yavugaga ariko yamushubije akoresheje Bibiliya, araceceka. Mu mugi wa Dublin, umugabo witwaga O’Connor wari umunyamabanga w’umuryango w’urubyiruko rwa gikristo (YMCA), wari wariyemeje kurwanya Russell, yashatse gushuka abantu basaga 1.000 bari baje kumva disikuru ngo bange abigishwa ba Bibiliya. Byagenze bite? Nimucyo tugerageze gusa n’abareba uko byagenze. Hari umugabo washakaga kumenya ukuri kwa Bibiliya wagiye kumva disikuru yari yatangajwe mu kinyamakuru cyo muri Irilande. Inzu yatangiwemo iyo disikuru yari yuzuye ariko yabonye aho yicara. Uwo mugabo yateze amatwi yitonze umusaza w’imisatsi y’imvi n’ubwanwa burebure, wari wambaye ikoti rirerire ry’umukara. Uwo musaza yatangaga disikuru agendagenda kuri podiyumu, akora ibimenyetso by’umubiri, asobanura imirongo y’Ibyanditswe neza, bituma uwo mugabo  asobanukirwa inyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya. Nubwo uwatangaga disikuru atari afite indangururamajwi, ijwi rye ryageraga mu bice byose by’iyo nzu, bituma abateze amatwi batarangara mu gihe k’isaha imwe n’igice iyo disikuru yamaze. Hanyuma, hakurikiyeho ikiganiro k’ibibazo n’ibisubizo, O’Connor na bagenzi be baramwibasira, ariko yasobanuye neza ubutumwa bwe akoresheje Bibiliya. Abari bateze amatwi bamuhaye amashyi. Birangiye, uwo mugabo wari ushimishijwe yegereye abavandimwe ashaka kumenya byinshi kurushaho. Ababyiboneye bavuga ko abantu benshi bamenye ukuri binyuze kuri disikuru zatangwaga na Russell. Muri Gicurasi 1909 Umuvandimwe Russell yavuye i New York mu bwato bwitwaga Mauretania agiye mu rugendo rwa kane. Yajyanye n’Umuvandimwe Huntsinger wamufashaga kwandika, kugira ngo mu gihe bari kumara mu nyanja, azandike ingingo zo mu Munara w’Umurinzi. Disikuru Umuvandimwe Russell yatangiye i Belfast yitabiriwe n’abantu 450, abagera ku 100 bakaba bari bahagaze kuko imyanya yo kwicaramo yari yashize. Umuvandimwe C. T. Russell ari mu bwato bwa Lusitania Urugendo rwa gatanu twavuze tugitangira na rwo rwagenze rutyo. Nyuma ya disikuru yatangiwe i Dublin, umuhanga mu bya teworojiya wari wazanye na O’Connor yabajije ibibazo, maze ahabwa ibisubizo bishingiye ku Byanditswe, kandi ibyo byashimishije abari bateze amatwi. Bukeye, bafashe ubwato bwihuta berekeza i Liverpool aho bafatiye ubwato bwa Lusitania berekeza i New York.  Disikuru yamamajwe mu kinyamakuru cyo muri Irilande cyo ku itariki ya 20 Gicurasi 1910 Mu rugendo rwa gatandatu n’urwa karindwi Umuvandimwe Russell yakoze mu mwaka wa 1911, nabwo yatanze za disikuru. Abigishwa ba Bibiliya 20 b’i Belfast bakiriye abantu 2.000 bari baje kumva disikuru yasobanuraga uko bigenda iyo umuntu apfuye. O’Connor yaje i Dublin ari kumwe n’umupasiteri babaza ibibazo, ariko abari bateze amatwi bakomaga mu mashyi iyo bumvaga ibisubizo Russell yatangaga bishingiye kuri Bibiliya. Nanone muri uwo mwaka bagiye mu yindi migi kandi abantu benshi baje kumva disikuru. O’Connor yazanye n’agatsiko k’abantu 100 bagerageza kurogoya iteraniro ry’i Dublin, ariko abari bateze amatwi bashyigikiye uwatangaga disikuru bashishikaye. Nubwo muri icyo gihe Umuvandimwe Russell ari we wafataga iya mbere mu gutanga disikuru, yemeraga ko “nta muntu kamara,” kubera ko “uyu murimo atari uw’abantu, ahubwo ari uw’Imana.” Izo disikuru, ari na zo zabimburiye Iteraniro ry’Abantu Bose, zatumaga haboneka uburyo bwo gusobanura inyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya. Nanone zatumye ubutumwa bwiza bukwirakwizwa, maze mu migi itandukanye yo muri Irilande hashingwa amatorero.Byavuye mu bubiko bwacu mu Bwongereza.
707
2,007
Pogba ntabona Messi na Ronaldo nk’abakwiye Ballon d’Or ya FIFA. Umufaransa ukinira ikipe ya Manchester United, Paul Pogba atangaza ko abona uyu mwaka Zlatan Ibramovic bakinana ari we ukwiye kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi gitangwa na FIFA.Iki gihembo cyatangiye gutangwa mu 1991-2009, nyuma y’aho gihuzwa ni cya France Football Ballon d’Or gihinduka FIFA Ballon d’Or, ntawundi uragikozaho imitwe y’intoki uretse Messi na Ronaldo.Abajijwe na FIFA uwo abona ufite ubushobozi bwo kuba yatwara igihembo cy’uyu mwaka, Pogba yavuze ko abona uyu munya (...)Umufaransa ukinira ikipe ya Manchester United, Paul Pogba atangaza ko abona uyu mwaka Zlatan Ibramovic bakinana ari we ukwiye kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi gitangwa na FIFA.Iki gihembo cyatangiye gutangwa mu 1991-2009, nyuma y’aho gihuzwa ni cya France Football Ballon d’Or gihinduka FIFA Ballon d’Or, ntawundi uragikozaho imitwe y’intoki uretse Messi na Ronaldo.Abajijwe na FIFA uwo abona ufite ubushobozi bwo kuba yatwara igihembo cy’uyu mwaka, Pogba yavuze ko abona uyu munya Sweden bakinana uyu mwaka ari we ugikwiye bitewe nibyo arimo kugenda akora nyamara bigaragara ko anashaje.Yagize ati"hari abandi benshi bagitwara, nka Zlatan dukinana uyu mwaka aragikwiye, afite imyaka 35, ariko urebye uburyo akina, ibitego atsinda ni umukinnyi w’umuhanga kandi ugifite n’indi myaka imbere yo kuba yakina kandi neza."Zlatan uhabwa amahirwe yo gutwara Ballon d’Or ya FIFAPogba yavuze kandi ko nyuma ya Zlatan hari abandi bakinnyi beza uretse Messi na Ronaldo, aho yavuze nka Eden Hazard wa Chelsea, Neymar na Suarez ba Barcelona.Iki gihembo kizatangwa tariki ya 9 Mutarama 2017, aho abakinnyi 3 aribo bahabwa amahirwe yo ku gitwara barimo: Ronaldo wa Real Madrid na Portugal, Greizman wa Atletico Madrid n’Ubufaransa ndetse na Messi wa FC Barcelona na Argentine.
271
673
Kubyara indahekana bibangamira imikurire y’abana babo. Ubu buyobozi buvuga ko muri ako karere hakigaragara imiryango imwe n’imwe ibyara abana b’indahekana bigatuma itabona ubushobozi bwo kubabonera ibyo kurya bihagije. “Twafashe ingamba zo kubahuriza mu nteko z’abaturage tukamenya impamvu umwana afite ikibazo cy’imirire mibi n’icyo umuryango wafashwa ngo abana barye neza”. Bamwe mu babyeyi bemera ko kubyara abana benshi bishobora gutuma koko ibyo kurya bigabanuka cyangwa n’ibibonetse ntibitegurwe uko bikwiye. Mbarushimana Abiya wo mu Kagari ka Bunyogombe avuga ko afite umuryango w’abantu umunani kandi ko n’ubwo yabashije kurera abana be bagakura, bitoroshye ngo ababonere ibikenerwa byose harimo n’ibyo kurya bihagije. Agira ati “Biragora koko kuvunikira abana batandatu, babaye bakeya byaba ari akarusho kuko nk’umubyeyi ntabwo ugira imvune cyane kandi nawe ubasha kubona ibizagufasha mu masaziro”. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko abana 152 bakigaragarwaho n’ikibazo cy’imirire mibi, muri bo 32 bakaba bafite imirire mibi ikabije. Kambayire Annonciatha, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko abandi bana 120 bari mu ibara ry’umuhondo bagaragarwaho imirire mibi yoroheje. Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ku bana muri ako karere, umufatanyabikorwa wako mu mushinga wiswe USAID Gimbuka, ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, tariki 05 Nzeli 2016, batangije ubukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kuzirikana iminsi 1000 y’ubuzima bw’umwana. Jean Ntakirutimana, uyobora uyu mushinga, avuga ko muri iki cyumweru hazibandwa ku bikorwa byo kugera mu midugudu yose y’Akarere ka Ruhango basobanurira abaturage uko barwanya imirire mibi, bategura indyo yuzuye. Akarere ka Ruhango kagaragaza ko n’ubwo imirire mibi ikigaragara kuri bamwe mu bana, imibare yagabanutse cyane ugereranyije no mu mwaka wa 2010 ahagaragaraga abana hafi 1000 bafite ikibazo cy’imirire mibi. Umunyamakuru @ murieph
267
758
Hatangajwe igihe umukino wa Rayon Sports n’Intare FC uzabera. Nyuma yo gusubika uyu mukino inshuro ebyiri wo kwishyura wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports n’Intare FC hakaza no kwitabazwa komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA, uyu mukino wamaze guhabwa amatariki mashya. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza ko uyu mukino ugaomba kuba tariki 19 Mata 2023, uyu mukino ukazakirwa n’ikipe ya Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera ku i Saa Cyenda z’amanywa. Kugeza ubu ikipe y’Intare FC yaherukaga gutangaza ko itazigera ikina umukino wo kwishyura na Rayon Sports ahubwo iri kwitegura umukino wa ¼ na Police FC, ntiratangaza niba ubu yamaze kwemera kuzakina uyu mukino wahawe andi matariki. Umunyamakuru @ Samishimwe
110
283
Hakizimana atunzwe no kuvoma amazi. Hakizimana w’imyaka 34 y’amavuko, yemeza ko kuvoma no gucuruza amazi, bimwinjiriza hagati y’ibihumbi 50 na 150 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi. Hakizimana umaze imyaka 9 akorera aka kazi mu rusisiro (centre) rwa Rwimiyaga, avuga ko kamufashije kwigurira isambu ya miliyoni 1 n’igice, amazu 2 ndetse n’ibibanza byo guturamo 2; byose abarira mu gaciro ka miliyoni 5. Hakizimana avuga ko mu kwezi yinjiza amafaranga ibihumbi 50 igihe cy’imvura naho mu mpeshyi akinjiza agera ku bihumbi 150, atabariyemo ayo aba yaririye ku munsi. Mu rwego rwo guhuza imbaraga, abakora akazi ko kugurisha amazi mu rusisiro rwa Rwimiyaga uko ari 50 bibumbiye muri koperative “CODAR”. Koperative ngo yabafashije kurwanya abanyura ku ruhande bagakora ibikorwa nk’ibyabo kuko babiciraga ibiciro bakanatanga serivise mbi ku bakeneye amazi. Yemeza ko akazi kabo kadasuzuguritse kuko bafasha benshi kubona amazi yo gukoresha mu ngo zabo, by’umwihariko muri aka gace kadakunze kubonekamo amazi menshi. Amazi bacuruza ngo bayakura ahitwa Bayanga mu kagari ka Gasinga mu murenge wa Rwempasha kuri “nayikondo”; nko mu bilometero 15 uvuye Rwimiyaga. Iyo bahasanze abantu benshi, bayakura Ryabega mu murenge wa Nyagatare. Ijerekani y’amazi ku mvura igura hagati y’amafaranga 100 na 150 naho mu gihe cy’impeshyi ikagera ku mafaranga 300. Igitekerezo cyo gutangira aka kazi na bagenzi be, ngo bagishingiye ku kuba muri Rwimiyaga amazi ya “robine” ahaboneka gake, bahitamo gufasha abaturage kubegereza amazi meza. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1
227
616
Byinshi wamenya ku ndwara ya Emoroyide. Emoroyide (Hemorroide) ni indwara ifata umwanya umwanda munini usohokeramo. Habaho kubyimba imbere cyangwa se inyuma,  ku buryo iyo umuntu agiye kwituma ababara. Hari imitsi ikura amaraso muri uwo mwanya, iyo itagikora neza bituma ibyimba amaraso ntatembere neza bityo akitsindagira aho, bigatuma umuntu agira ibibyimba mu kibuno. Amakuru dukesha journaldesfemmes.com avuga ko 75% by’abantu batuye isi barwara Hemorroide byibuze inshuro imwe mu buzima bwabo, 50% by’abantu bafite imyaka 50 kumanura bagakenera kwivuza, ariko 4% bakaba aribo bajya kwivuza. Impamvu nyayo itera kubyimba no kudakora neza kwa ya mitsi twavuze ivana amaraso mu kibuno ntabwo iramenyekana neza, ariko hari bimwe na bimwe byagaragaye ko bishobora kuba bifitanye isano nabyo. Bimwe muri byo ni ibi: 1. Kutituma neza cyangwa kwituma impatwe, 2. Gutwita, kuko umwana uri munda aba asa naho atsikamiye ya mitsi izamura amaraso, ibi bigatuma amaraso yigumira muri ya mitsi yo mu kibuno, 3. Gusaza, 4. Uruhererekane mu muryango, 5. Kurwara impiswi zidashira kandi igihe kirekire, 6. Kwicara no guhagarara umwanya muremure, 7. Gukora imibonano yo mu kibuno, 8. Kugira ibiro by’umurengera cyangwa se umubyibuho ukabije. Ibimenyetso byakubwira ko urwaye Hemorroide 1. Ibimenyetso biratandukanye ariko ikimenyetso abantu bose bahuriraho ni ukuva amaraso nyuma yo kwituma, akenshi agaragara kucyo umuntu yihanaguje. 2. Hari ubwo umuntu azana ibintu bisa n’ururenda mu kibuno, 3. Kumva mu kibuno hakuryaryata ukumva wakwishima. 4. Kumara kwituma ukumva umwanda utashize neza mu kibuno, 5. Hari igihe utubyimba dusohoka mu mwenge w’ikibuno. Ibinyetso bigenda bifata intera ndende bitewe n’uko indwara igenda ikura nkuko tubibona muri ibi byiciro: 1. Icyiciro cya mbere cya hemorroide kirangwa no kuva amaraso nyuma yo kwituma gusa, 2. Icyiciro cya kabiri kirangwa no kuva amaraso n’ibibyimba bisohoka hanze nyuma yo kwituma, ariko bigasubira imbere nyuma y’akanya gato. 3. Iyo igeze ku cyiciro cya gatatu kugira ngo ibi bibyimba bisubire imbere bisaba ko umurwayi abisubizamo akoresheje intoki ze, 4. Naho iyo Hemorroide igeze ku cyiciro cya kane ibibyimba birasohoka kubisubizayo ntibishoboke. Waba wibaza niba Hemorroide ivurwa igakira? Ku bantu benshi, iyi ndwara iyo ikiri ntoya ntibigombera imiti kuko akenshi nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu irikiza. Iyo bitabaye ibyo, umurwayi asabwa kureba muganga kuko bisaba kuyivura bitewe n’icyiciro igezeho. Kuyirinda nabyo birashoboka. 1. Abantu batagira ingorane zo kwituma baba bafite amahirwe menshi yo kutayirwara, ariko mu gihe wituma bikugoye ihate kunywa amazi ahagije, kurya imbuto n’imboga kuko bizakurinda kwituma bigoye. 2. Mu gihe uri ku musarane irinde kwikanira cyane ufunze umwuka kuko bituma imitsi yo mu kibuno yirega cyane. 3. Igihe ushahatse kujya ku musarane hita ujyayo kuko iyo utinze bituma umwanda ukomera. 4. Irinde umubyibuho ukabije. 5. Irinde guhagarara no kwicara umwanya muremure. Abantu bagirwa inama y’uko mu gihe bumva ibintu bibyimbye muburyo budasanzwe bakwihutira kureba muganga, kuko bishobora kuba ari ubundi burwayi nka cancer y’urura runini cyangwa se yo mu kibuno.
448
1,263
Hatangijwe Ihuriro ry’Akarere rizazamura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri. Ni nyuma y’uko mu 2021 hari hatangijwe ihuriro nkaryo ku rwego rw’Isi, iryatangijwe rikaba rihuriwemo n’Ibihugu icyenda byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, hagamijwe kugira ngo bajye bahura baganire, basaranganye ubunararibonye bw’ibyo bamaze kugeraho, mu rwego rwo kurushaho kunoza iyo gahunda. Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka School Feeding, yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu 2014, itangirira mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye gusa, ariko kuri ubu ikaba yaragiye yaguka ikaba igeze mu byiciro byose, kuva mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye, aho abana barenga miliyoni 3.5 bagaburirwa ifunguro rya saa sita buri munsi. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko ihuriro rigiyeho hagamijwe kugira ngo bajye baganira n’abaturanyi. Ati “Iyo ubonye ibihugu byose biri hano hafi, abenshi iyi gahunda iragenda ihinduka, nkatwe ubwacu mu Rwanda nibwo turimo kuyagura, ndetse no mu bindi bihugu niko bimeze. Tukaba twumva ko ari ikintu cyiza, kugira ngo tujye duhura tuganire uko bikorwa hirya no hino, ariko tunahurize hamwe abafatanyabikorwa bacu, kugira ngo tubereke iyo gahunda dufite, nabo bayigiremo uruhare.” Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda yo kugaburira abana ku mashuri mu Burundi, Liboire Bigirimana, avuga ko nubwo urwego iyo gahunda igezeho iwabo atari rubi, ariko hari byinshi bagifite byo gukora. Ati “Tugaburira abana bangana n’ibihumbi 650 ku munsi, bangana na 25% by’abari mu ishuri, murumva ko dutegerejwe n’abana batari bacye, kugira ngo bagaburirwe ku mashuri, kuko dufite abana bangana na miliyoni 2.8. Uyu munsi turavuga ngo ntabwo turatera imbere cyane, ariko mu minsi igiye kuza bizagenda neza, kubera ko Leta yari isanzwe ishyiramo Amadolari Miliyoni ebyiri, ariko uyu mwaka wa 2023/2024, yemeye ko izayongera akagera kuri Miliyoni eheshatu”. Abajijwe ku bijyanye n’ubuziranenge ndetse no ku biribwa bikungahaye ku ntungamubiri, ku mafunguro ahabwa abanyeshuri, Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP) mu Karere, Rukia Yacoub, yavuze ko ariyo mpamvu iryo huriro ryatangijwe. Yagize ati “Niyo mpamvu ihuriro ryabayeho, kubera ko ari urubuga rwo gusangiriramo ubunararibonye. Niba hari bimwe mu biribwa bihabwa abanyeshuri bitujuje ibisabwa, hazakurikizwa politiki yaryo, hagatangwa inama ndetse na Leta zigafata ingamba”. Mu Rwanda gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, uruhare runini rufitwe na Leta, aho mu mashuri abanza umubyeyi asabwa gutanga 15Frw ku munsi, kugira ngo bunganire uruhare rwa Leta, nubwo ku ruhande rw’ababyeyi bitaragerwaho 100%. Umunyamakuru @ lvRaheema
382
1,085
Knowless, Urban Boyz mu bahatanira ibihembo bya HiPipo Music Awards. Abahanzi barindwi bo mu Rwanda, bashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhatanira ibihembo bikomeye bitangirwa mu gihugu cya Uganda byiswe ’HiPipo Music Awards’ bizatangwa kuwa 8 Gashyantare 2017 i Kampala.Bruce Melody, Knowless, Charl&Nina, Dj Pius, Urban Boyz, The Ben ndetse na Ben Kayiranga nibo bahanzi Nyarwanda bisanze ku rutonde rw’ibanze rw’abahatanira HiPipo Music Awards. Aba bahanzi bose batoranyijwe mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka mu zakozwe n’Abanyarwanda “Song of the Year: (...)Abahanzi barindwi bo mu Rwanda, bashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhatanira ibihembo bikomeye bitangirwa mu gihugu cya Uganda byiswe ’HiPipo Music Awards’ bizatangwa kuwa 8 Gashyantare 2017 i Kampala.
105
280
Urutonde rw’abakuru b’ibihugu bato ku isi. 10. Emmanuel Macron w’u Bufaransa (46) Amazina ye yose ni Emmanuel Jean Michel Frédéric Macron. Yabaye Perezida w’u Bufaransa mu 2017, akaba yarabaye na minisitiri w’ubukungu, inganda n’ikoranabuhanga ku ngoma ya François Hollande kuva mu 2014 – 2016. Emmanuel Macron yanabaye Umunyamabanga Mukuru wa leta wungirije kuva mu 2012 – 2014 ku ngoma ya François Hollande ari nawe yasimbuye. 9. Nayib Bukele wa El Salvador (42) Nayib Bukele yagiye ku buyobozi bwa El Salvador mu 2019 afite imyaka 38. By’umwihariko uyu mugabo azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, dore ko akurkirwa n’abantu miliyoni 4,6 kuri Twitter. Ubwo yajyaga ku butegetsi muri 2019, yatunguye abantu cyane yirukana abayobozi batandukanye abinyujije kuri Twitter kandi ahita abishyira mu bikorwa. 8. Colonel Assimi Goita wa Mali (42) Colonel Assimi akomoka ku mubyeyi nawe wari umusirikare mukuru muri Mali. Amaze kuzamuka mu ntera akagera ku ipeti rya colonel, Col Assimi yiyemeje guhirika ubutegetsi ndetse abigeraho muri Gicurasi 2021 ari bwo yabaye Perezida wa Mali w’agateganyo ahiritse ubutegetsi bwa Bah Ndaw nawe wari umusirikare wacyuye igihe, akayobora Mali kuva muri Nzeri 2020 kugeza muri Gicurasi 2021. 7. Vjosa Osmani wa Kosovo (imyaka 40) Vjosa Osmani ni perezida wa kabiri w’umugore muri Kosovo kuva mu 2021. Ubwo yiyamamarizaga kuyobora igihug. Icyo azwiho by’umwihariko ni uko avuga neza indimi eshyanu: Icyongereza, Igiturukiya, Ikesipanyole, Igiseribe n’ururimi rwo muri Albania. Nyuma yo kubona impamyabushobozi mu mategeko kuri Kaminuza ya Christina muri Kosovo, yabonye impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu (Master’s) n’iy’ikirenga (PhD) mu mategeko kuri Kaminuza ya Pittsburgh muri Pennsylvania, USA. 6. Irakli Garibashvili wa Géorgie (40) Leta ya Géorgie iyoborwa na Minisitiri w’intebe ; Irakli Garibashvili ari kuri uwo mwanya kuva muri Gashyantare 2021. Atarajya muri izo nshingano, Garibashvili yayoboye minisiteri y’umutekano ishinzwe ahanini iterambere ry’akarere kitwa Caucus du Sud kagizwe na Géorgie, Arménie na Azerbaijan. 5. General Mahamat Idriss Déby wa Chad (39) Mahamat Idriss Debby ni umusirikare w’ipeti rya General w’inyenyeri enye washyizwe ku butegetsi n’inama y’inzibacyuho ya gisirikare nyuma y’uko se Idriss Déby aguye ku rugamba yagiye gusura abasirikare be barwanaga n’inyeshyamba zitavuga rumwe n’ubutegetsi muri Mata 2021, zimaze kumenya ko yari afite gahunda yo kongera kuyobora igihugu nyuma y’imyaka 31 ku butegetsi. Umuhungu we w’impfura General Mahamat akimara kumusimbura, yijeje abaturage ba Chad ko hazaba amatora nyuma y’amezi 18 y’inzibacyuho, ariko ntarakorwa. Gushyirwaho kwe byafashwe nko gufata ubutegetsi ku ngufu kuko itegeko nshinga rivuga ko iyo Perezid apfuye asimburwa n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko nk’umukuru w’igihugu w’inzibacyuho. 4. Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru (39) Kim Jong-UN ni Perezida w’Ikirenga wa Korea ya Ruguru kuva mu 2011, umurimo yatojwe kuva mu bwana kugeza agiye ku butegetsi asimbuye se Kim Jo Il, nawe wabaye Umukuru w’Igihugu w’Ikirenga asimbuye se Kim Il Sung. Kim Jong Un ni umwe mu bantu b’ibyamamare bashyirwa kenshi ku rutonde rw’ibihembo byashyizweho n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa New Musical Express (NME Awards) gitangaza amazina y’abantu bamamaye kubera ibikorwa bitari byiza ariko ba nyirabyo bo bakumva ko ari ibigwi. Ni igihembo bise NME Awards for The Villain of the Year. Kim Jong Un na Donald Trump ni bamwe mu bantu amazina yabo agaragara kenshi kuri urwo rutonde, ahanini kubera imyitwarire hagati yabo ubwabo no guterana amagambo, bikaba byari bigiye guteza intambara y’ibisasu bya kirimbuzi. Gusa ari Trump ari na Jong Un, nta numwe wabaye uwa mbere, nubwo Donald Trump yigeze kwegukana icyo gihembo twakwita ‘icy’ubugwari’ mu 2017. Abasesenguzi ba politike bakunze kwita Trump na Jong Un ngo ni ibyana byavumbutse cyangwa byakuze vuba. 3. Mohammed Bin Salman wa Arabia Saoudite (37) Mohammed Bin Salman bakunze kwita MBS ni igikomangoma na Minisitiri w’Intebe wa Saudi Arabia akaba mwene Salman Bin Abdulaziz. Uyu mugabo urangwa n’isura ihora yishimye, nta bintu byinshi bimuvugwaho usibye ko mbere yo kujya muri politike, Mohammed Bin Salman yari mu bikorera ari umuyobozi w’ishami rishinzwe ba rwiyemezamirimo n’ubukungu. 2. Gabriel Boric wa Chilie (36) Gabriel Boric ni Perezida wa Chilie watangiye kujya muri politike akiri umunyeshuri muri kaminuza. Ku myaka 35 ni bwo yatinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Chilie. Muri Nzeri 2022, Boric yagerageje gukoresha amatora ya kamarampaka yo kuvugurura itegekonshinga ku bijyanye na manda ariko abaturage barabyamagana. 1. Ibrahim Traoré wa Burkina Faso (35) Capitaine Ibrahim Traoré ni we bucura mu bakuru b’igihugu bose bo ku isi. Ari ku butegetsi kuva mu Kuboza 2022, nyuma yo kuvana ku butegetsi Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, nawe wari wagiye ku butegetsi muri Mutarama 2022 akaza gukurwaho na mugenzi we, kubera kudashyira mu bikorwa ibyo yari yiyemeje nyuma yo guhanantura umusivile Roch Marc Christian Kaboré. Kaboré wari Minisitiri w’intebe ku ngoma ya Blaise Compaoré, yatorewe kuyobora igihugu mu 2015 mu matora yateguwe akurikira imvururu n’imidugararo yatumye Blaise Compaoré ava ku butegetsi kubera igitutu cy’abaturage batashakaga ko yongera kwiyamamaza nyuma y’imyaka 27 yari amaze ku buyobozi. Umunyamakuru @ Gasana_M
787
2,041
Ibyo wamenya ku ndwara ya Mburugu (Syphilis) yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Iyi ndwara ya Sifilisi yibasira umubiri mu buryo butatu: ubw’ibanze, ubwisumbuye n’ubwo hejuru cyane, gusa mu gihe igifata umuntu hari ibimenyetso bimwe na bimwe igaragaza. Ibimenyetso bya Syphilis 1. Ibiheri cyangwa ibituri ariko bitababaza Iki ni cyo kimenyetso cya mbere kigaragara ku barwayi b’iyi ndwara. Ku bagabo, ushobora kubona igiheri kirimo amazi cyangwa akabyimba gato, ariko wumva kitababaza ku gitsina. Ku bagore, akenshi hari igihe kiba kiri imbere nko mu nkondo y’umura ku buryo bitakorohera kukibona, ariko hari n’igihe kiza inyuma ku gitsina, ntugire uburyaryate cyangwa ububabare wumva. 2. Kuribwa imikaya Uburibwe bw’imikaya cyane cyane aho ingingo zihurira ni kimwe mu bimenyetso byayo bikunze kugaragara iyo ukiyandura. 3. Kugira umuriro Sifilisi iyo igeze mu rwego rwisumbuye, utangira kugaragaza ibimenyetso nk’umuriro, kuma mu mihogo ndetse no kubyimbirwa mu mvubura za lymph nodes (kugira inturugunyu mu nsina z’amatwi). Akenshi ibi bimenyetso bitangira wumva ari umunaniro uhoraho no kumva utamerewe neza muri rusange. 4. Gutakaza ubushake bwo kurya Kunanirwa kurya no gutakaza ibiro bikunze kugaragara mu gihe igeze ku rwego rwisumbuye. 5. Imikorere mibi y’urwungano rw’imyakura Sifilisi mu gihe itavuwe neza, uko igenda ikura niko yibasira urwungano rw’imyakura iyo igeze ku rwego rwo hejuru cyane, izwi nka neurosyphilis. Yibasira ibice bitandukanye by’ubwonko, ikaba yatera gutakaza ubushobozi bwo kumva, gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe, kuvuga no guhora utitira. 6. Ibibazo by’urwungano rw’umutima Bagiteri zitera Sifilisi zifite ubushobozi bwo kwibasira urwungano rw’umutima. Nubwo bidakunze kubaho cyane, ariko ishobora gutera umutima guhagarara, bitewe no kugabanuka kw’udutsi tw’amaraso no kubyimbirwa kw’imijyana. Ibi biba iyo igeze ku rwego rwo hejuru cyane, mu gihe itavuwe neza, ndetse bishobora no kuba nyuma y’imyaka 10 uyanduye! 7. Ibibazo by’amaso no kutabona neza Ibibazo byo kureba neza nabyo akenshi biterwa na sifilisi yamaze kugera mu bwonko, neurosyphilis. Bagiteri za syphilis ziragenda zikibasira imitsi ituma ubona neza. N’ubwo bitaba kenshi ariko ishobora no gutera ubuhumyi, cyangwa kubona ibicyezicyezi. Uko ivurwa Sifilisi ni indwara iterwa na bagiteri, bivuze ko mu kuyivura hakoreshwa imiti ya antibiyotike. Mu gihe ukeka ko urwaye syphilis ni ngombwa kugana kwa muganga ukaba watanga ibizamini, nuko ugahabwa imiti. Imiti uhawe ugomba kuyinywa neza, kandi yose ukayimara. Umunyamakuru @ naduw12
361
1,031
Menya 17 bahize abandi mu mitsindire n’ibigo bigagaho. Abanyeshuri 17 bahize abandi mu gutsinda ibizamini bisoza amashuri yisumbuye n’ibigo bigagamo, Minisiteri y’Uburezi yabahembye mudasobwa, hanyuma uwahize abandi muri Science we haniyongeraho igikombe yagenewe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Cyubahiro Emile ni we wahize abandi muri ‘Sciences’ yigaga kuri Petit Seminaire St Jean Paul II Gikongoro, Muhozi Anselme yahize abandi mu ishami rya Art and Humanities wigaga muri ES Ruramira, uwahize abandi mu ndimi ni Izere Samaza Martha wo kuri College du Christ Roi, muri Early Childhood Lower Primary Education hahembwe Kwizera Ismael wo muri TTC Save ndetse Nkunzwenayo Aimable wo muri TTC Save nawe yashimiwe guhiga abanda muri Language Education. Icyikunze Jean Bonheur yahize abandi muri Science & Mathematics Education wigaga muri muri TTC Save, uwahize abandi muri Social Studies Education ni Izabayo Blaise warangije muri TTC Zaza, Kayitare Audax yahize abandi muri ICT and Multimedia wigaga muri Rwanda Coding Academy, uwahize abandi muri Construction and Building Services ni Tuyizere Alfa Shalom wigaga mu ishuri rya Nyanza TVT School. Abandi bahembwe ni Iranzi Aliane wize Business Services & Administration wigaga muri COLLEGE APPECZ, Imbereyemaso Docile wigaga Technical Services muri Mibiulizi Saint Augustin TVET, Isingizwe Jeannot wize Transport and logistics muri ITER Rutobwe naho Umwari Ngiruwonsanga wize mu ishuri St Mary Dominica Mazzarello TSS mu ishami rya Hospitality & Tourism. Ntakinanirimana Elisa na we yahembewe guhiga abandi yize Energy muri Center for Champions TVET, Nshimiyimana Olivier wize Manufacturing & Mining muri HVP Gatagara TVET School, Muneza Silas ahemberwanguhiga abanda muri Agriculture & Food Processing muri ESTB Busogo na Ibyishaka Patrich wize Craft & Recreatial Arts wize muri HVP Gatagara TVET School.
264
578
Afrobasket: U Rwanda rwatangiye rutsinda Burkina Faso. Nk’uko umutoza w’ikipe y’u Rwanda Moise Mutokambali yabitangaje mbere y’uwo mukino, ikipe y’u Rwanda yatangiye yitwara neza itsinda Burkina Faso amanota 80-61. Muri uwo mukino, ikipe y’u Rwanda yafashijwe cyane na Kami Kabange watsinze amanota 24, Kenneth Gasana ‘Kenny’ watsinze amanota 22 na Cameron Bradley watsinze amanota 19, naho Hamza Ruhezamihigo atsinda amanota 10. Amakipe yombi yatangiranye umukino ingufu maze agace ka mbere (quart temps) karangira amakipe yombi anganya amanota 17. Agace ka kabiri Burkina Faso yarushije ingufu u Rwanda kuko karangiye Burkina Faso ifite amanota 38 kuri 32 y’u Rwanda. Nyuma u Rwanda rwaje kwikosora rwongera imbaraga mu gice cya kabiri cy’umukino, maze agace ka gatatu u Rwanda rugatsinda ku manota 22-09 ndetse n’aka kane ku manota 26-14 , umukino urangira u Rwanda rutsinze amanota 80-61. U Rwanda ruzakina umukino wa kabiri kuri uyu wa gatanu tariki 23/8/2013 rukina na Maroc mu gihe Tuniziya izaba ikina na Burukina Faso. Mu itsinda rya mbere kuri uyu wa mbere Senegal yatunguye Misiri iyitsinda bigoranye ku manota 72-70, naho Cote d’Ivoire mu rugo iwayo ihatsindira amanota 64-47. Mu itsinda rya gatatu, Mozambique yatsinze Centrafrique amanota 70- 66, naho Angola itsinda Cape Verde amanota 75-50. Mu itsinda rya kane, Cameroun yatsinze irusha Congo amanota 74-43. Theoneste Nisingizwe
210
525
Kubera ko hari hashize igihe gito Icyamisi gitangiye kwandikwa, babonye ko byaba byiza bigishije abavandimwe gusoma. Ntibyari byoroshye, ariko amaherezo bamenye kujya biyigisha mu rurimi rwabo. Ibitabo by’Icyamisi byatangiye kuboneka mu 1966, naho Umunara w’Umurinzi utangira gusohoka mu 1968. Icyakora leta ntiyemeraga ko dutanga ibitabo bitari ibyo mu Gishinwa. Kugira ngo twirinde ibibazo, Umunara w’Umurinzi w’Icyamisi wasohokaga utameze nk’uwo dusanzwe tuzi. Urugero, hari igihe twari dufite Umunara w’Umurinzi warimo Igishinwa k’Ikimandare n’Icyamisi. Iyo umuntu yabyibazagaho, yahitaga atekereza ko turi kwigisha abantu Igishinwa. Kuva icyo gihe, umuryango wa Yehova wasohoye ibitabo byinshi by’Icyamisi, byafashije abantu baho kumenya ukuri.Ibyak 10:34, 35. IGIHE CYO KWEZWA Abavandimwe benshi bo mu bwoko bw’Abamisi, bigeze kumara imyaka igera kuri 20 badakurikiza amahame y’Imana. Kubera ko  batari basobanukiwe neza Bibiliya, hari abasambanaga, abasindaga, abanywaga itabi n’abakoreshaga ibiyobyabwenge. Harvey yasuye amatorero menshi, kugira ngo abafashe gusobanukirwa uko Yehova yabonaga ibikorwa nk’ibyo. Igihe twari twasuye itorero rimwe, ni bwo bya bintu navuze ngitangira byatubayeho. Abavandimwe bicishaga bugufi bemeye guhinduka. Ariko ikibabaje ni uko abandi benshi babyanze. Ibyo byatumye umubare w’ababwiriza bo muri Tayiwani ugabanuka, ku buryo mu gihe k’imyaka 20 bavuye ku 2.450 bagera kuri 900. Ibyo byari biciye intege cyane. Ariko twari tuzi ko Yehova adashobora guha umugisha abamusenga mu gihe bakora ibikorwa byanduye (2 Kor 7:1). Nyuma y’igihe, amatorero yakoreraga Yehova uko bikwiriye, kandi yabahaye umugisha, none ubu hari ababwiriza barenga 11.000. Kuva mu myaka ya 1980, twabonye ukuntu abavandimwe bo mu matorero y’Icyamisi bagiye bagira ukwizera gukomeye. Ibyo byatumye Harvey abona igihe gihagije cyo kwita ku matorero y’Igishinwa. Muri ayo matorero harimo bashiki bacu benshi bari bafite abagabo batari Abahamya. Yashimishwaga no gufasha abo bagabo, kandi na bo barizeye. Ndibuka ukuntu yishimye cyane igihe umwe muri bo yasengaga Yehova ku nshuro ya mbere. Nange nishimira ko nafashije abantu benshi bakaba inshuti za Yehova. Nanone nashimishijwe n’uko igihe nakoraga ku biro by’ishami byo muri Tayiwani, nakoranye n’abana babiri b’umwe mu bantu nigishije Bibiliya. URUPFU RWE RWANTEYE AGAHINDA KENSHI Ubu ndi ngenyine, umugabo wange ntakiriho. Harvey nakundaga cyane, twari tumaranye imyaka 59, yapfuye ku itariki ya mbere z’ukwa mbere 2010 azize kanseri. Yari amaze imyaka hafi 60 akora umurimo w’igihe cyose. Ndamukumbura cyane. Nishimira ko twakoranye mu gihe umurimo watangiraga mu bihugu bibiri bifite amateka ashishikaje. Twize kuvuga indimi ebyiri zikomeye, zikoreshwa muri Aziya, ariko Harvey we yize no kuzandika. Nyuma y’imyaka nk’ine apfuye, Inteko Nyobozi yabonye ko ibyiza ari uko nasubira muri Ositaraliya, kubera ko nari ngeze mu za bukuru. Bakibimbwira, numvaga ntashaka kuva muri Tayiwani. Ariko Harvey yari yarantoje kwemera ibyo umuryango wa Yehova unsabye. Ubwo rero sinari kubyanga. Nyuma naje kubona ko kubyemera ari byo byambereye byiza. Nishimira gukoresha Ikiyapani n’Igishinwa ntembereza abantu kuri Beteli Muri iki gihe, nkorera ku biro by’ishami bigenzura umurimo muri Ositaraliya na Aziya. Mu mibyizi mba ndi mu kazi gasanzwe, muri wikendi nkabwirizanya n’itorero. Nishimira ko kuri Beteli nkoresha Ikiyapani n’Igishinwa nize ntembereza abantu. Mfite amatsiko yo kuzabona Yehova asohoza isezerano ryo kuzura abapfuye. Icyo gihe azazura Harvey wari wariyemeje gukora ibyo Yehova amusabye byose.Yoh 5:28,
508
1,463
Rwamagana: Dr Frank Habineza n’ishyaka rye barasoza ibikorwa byo kwiyamamaza. Ku munsi wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamaza, ku wa 13 Nyakanga 2024, Ishyaka Democratic Green Party rirakomereza ibikorwa byo kwamamaza abakandida bayo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana no mu wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge. Biteganyijwe ko Kandida-Perezida Frank Habineza n’abakandida-Depite 50 b’iryo Shyaka batangirira kuri Site ya Kigabiro iri hafi y’isoko rya Rwamagana. Ku munsi ubanziriza uwa nyuma yiyamamarije mu Karere ka Burera, Aganira n’abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza yavuze ko yishimiye kugera mu gace kegereye Ibirunga, bisurwa n’Abanyarwanda ndetse na ba mukerarugendo. Yabwiye abaturage ko abenshi muri bo bakora ibijyanye n’ubuhinzi ariko bakagira imbogamizi yo kubona ifumbire, ababwira ko yiteguye kubafasha kubona ifumbire y’imborera. Frank Habineza yabwiye abaturage ko yiteguye kubafasha mu bijyanye no guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi, ndetse no gufasha abanyeshuri bize ibirebana n’ubukerarugendo kubona imirimo. By’umwihariko abaturage ba Byangabo yabemereye kububakira isoko rya etage risimbura iryo basanganywe.
160
462
Ubwato bw’ intambara bwa Amerika bwakoreye impanuka mu Buyapani [AMAFOTO]. Abasirikare ba Amerika 7 barwanira mu mazi baburiwe irengero nyuma y’ aho ubwato bwabo bugonganiye n’ubwato butwara ibicuruzwa mu nyanja ikora ku Buyapani.Abashinzwe kurinda inkombe z’inyanja zikora ku Buyapani bohereje abatabazi muri ako karere.Umuvugizi w’igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi yavuze ariko ko abo basirikare baburiwe irengero bashobora kuba bahungiye mu byumba bw’ubwo bwato bitagerwamo n’amazi.Umusare mukuru w’ubwo bwato bw’intambara - USS Fitzgerald - n’abandi babiri (...)Abasirikare ba Amerika 7 barwanira mu mazi baburiwe irengero nyuma y’ aho ubwato bwabo bugonganiye n’ubwato butwara ibicuruzwa mu nyanja ikora ku Buyapani.Abashinzwe kurinda inkombe z’inyanja zikora ku Buyapani bohereje abatabazi muri ako karere.Umuvugizi w’igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi yavuze ariko ko abo basirikare baburiwe irengero bashobora kuba bahungiye mu byumba bw’ubwo bwato bitagerwamo n’amazi.Umusare mukuru w’ubwo bwato bw’intambara - USS Fitzgerald - n’abandi babiri bakomeretse maze bajyanwa kwa muganga hakoreshejwe kajugujugu y’Ubuyapani.Ubwato butwara ibicuruzwa - ACX Crystal- bufite metero 220 bwariho iberendera rya Philippine. Icyatumye iyo mpanuka iba ntabwo cyari cyamenyekana.Ayo mato yagonganiye hafi y’umujyi ufite icyambu wa Yokosuka ahari amato menshi y’intambara ya Amerika arimo agendera munsi y’amazi 80.Abakomeretse kajugujugu yajyanye kuvurirwa mu BuyapaniUbwato butwara imizigo bwariho idarapo rya Philipinne
198
562
Imyaka 15 irashize Lucky Dube atabarutse. Uyu muhanzi wamamaye ku izina rya Lucky Dube, inkuru y’urupfu rwe yatunguye benshi, kuko nta watekerezaga ko yakwicwa mu buryo bw’ubugome, ibintu yaririmbye kenshi, asaba abantu kujya kure yabyo. Icyo gihe yishwe arasiwe mu gace ka Rosettenville, mu nkengero z’Umujyi wa Johanesburg, mu ijoro ryo ku wa 18 Ukwakira 2007, yicwa n’abajura bashakaga kwiba imodoka ye. Yishwe ari kumwe n’abana be babiri, umuhungu w’imyaka 16 n’umukobwa w’imyaka 15, ubwo yari abajyanye gusura nyirarume wabo. Hatangiye iperereza ku bagize uruhare mu rupfu rwe, maze abantu batanu batabwa muri yombi. Nyuma yahoo, batatu muri bo bahamwe n’icyaha muri Werurwe 2009, bahita bakatirwa gufungwa burundu. Dube wasize umugore n’abana 7, n’ubwo hashize imyaka 15 atabarutse, aracyari mu mitima ya benshi dore ko usanga hari benshi bamwiyitirira ndetse bakunda gucuranga indirimbo ze. Lucky Dube yavutse ku wa 3 Kanama 1964 muri Ermelo, ahahoze hitwa Transvaal mu Burasirazuba, ubu hitwa Mpumalanga. Lucky Dube ufatwa nk’umwe mu bahanzi b’ibihe byose mu njyana ya Reggae ndetse no mu muziki wa Afurika muri rusange, yanditse alubumu 22 mu ndimi z’Icyongereza, Ikizulu ndetse no mu rurimi rwa Afrikaans mu imyaka 25. Umunyamakuru @ Umukazana11
191
504
Dore uburyo abanyarwanda bongeraga icyororo cy’inka zo mu bwoko bw’inyambo. Inka ni itungo rikuru m’u Rwanda,  abanyarwanda  kuva kera bakundaga inka cyane akarusho kakaba izo mu bwoko bw’inyambo wari umwihariko w’u Rwanda kandi ni abanyarwanda bikoreraga ubwo bwoko babubyaje m’ubundi bwoko bw’inka z’inkuku. Inyambo  ni inka  z’umwihariko w’u Rwanda gusa akenshi no mu bihugu bitandukanye usanga bafite inka zabo zitandukanye n’izindi. Inyabo bivugwa ko zahanganywe n’u Rwanda  nk’igihango cyarwo ahasaga mu mwaka wa 1091, inyambo zikaba zisangije umwihariko wo kugira amahembe maremare ndetse no kuba ngari. Inyambo ni inka zakundwaga cyane kubera ubwiza bwazo, umwihariko ukaba kozatozwaga kandi zigatora umuco zatojwe, ikindi zikagira ubwitonzi cyane . inyambo kandi zaramurikwaga mu birori kuko zabaga zaratojwe ingendo, kubera ubwitonzi bwazo ntacyo zahungabanyaga. kubera gukunda inka, m’u Rwanda inka yahawe agaciro karenze kuba itungo ritanga  amata,inyama,ifumbire n’amafaranga ahubwo inka ihinduka igikoresho cy’umuco. byageze naho i bwami hashyirwa ho abanyamihango b’ibwami  bashinzwe   kwita k’ubworozi bw’inka bagera kuri 5, aba bafatwaga nk’abakozi b’igihugu bashinzwe iterambere ry’ubworozi bw’inka. muri aba bakozi habaga hari mo umutware w’inyambo ushinzwe ubworozi bw’inyambo  akagenda yongera umubare wazo akoresheje uburyo bwo kubangurira. munsi y’umutware w’inyambo habaga  umutahira ndetse n’umwisi w’inyambo wazitaga amazina mu gihe cy’ibirori. habaga kandi abarenzamase babaga bashinzwe gukukira inka no kuzicira icyarire, naho abashumba babaga bashinzwe kuragira inyambo. ku ngoma ya Cyilima Ruguwe, inyambo z’u Rwanda zari mo zigenda zikendera, hashyirwa ho uburyo bwo kuzongera binyuze mu ibangurira. kugirango haboneke inyambo y’umwimerere nyarwanda habaga ho kubangurira inka z’inkuku ku mfizi z’inyambo, izo zibyaye zikitwa ibigarama (iyavuka ga yabaga ifite ubunyambo bungana na 30%). ibigarama byabangurirwa ga ku mfizi y’inyambo hakavuka inkerakibumbiro. inkerakibumbiro zabangurirwaga ku mfizi z’inyambo hakavuka imirizo uretse ko banazitaga ibisumba (zabaga zifite 66%). ku nshuro ya nyuma  imirizo yabangurirwaga ku mfizi y’inyambo noneho hakavuka inyambo yuzuye bitaga ingegene. hari n’ubundi buryo babanguriraga inyambo z’ingegene ku mfizi z’inkuku hakavuka ingegene.
303
924
Rubavu: Abasirikare bashimye uko abaturage begerejwe ingufu z’amashanyarazi. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa yakiriye Col. Alo Ebenezer Mark n’itsinda ayoboye ry’abasirikare bakuru bo mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Tanzania, Zambia, Malawi na Botswana b’icyiciro cya 12 cy’abarimo kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, baje gukurikirana aho Akarere kageze mu kwegereza abaturage ingufu z’amashanyarazi, n’akamaro kazo mu iterambere ry’Ubukungu n’imibereho myiza. Bagaragarijwe ko Akarere kageze kuri 77% mu kugeza ingufu z’amashanyarazi ku baturage, gafite ingomero z’amashanyarazi 3 ku mugezi wa Sebeya, Uruganda rwa Gaz Methane rutanga ingufu za 50MW ku munsi, n’ingufu zituruka ku zuba zikoreshwa ahakigoranye kugezayo amashanyarazi. Bashimye urwego Akarere kagezeho mu kwegereza abaturage ingufu z’amashanyarazi, bakomeza bajya gusura ingomero no kuganira n’abaturage, harebwa uko babyaza umusaruro amashanyarazi begerejwe Iri tsinda, rigizwe n’Abasirikare b’Ababanyarwanda n’abanyamahanga, bari mubushakashatsi ku nsanganyamatsiko igira iti ” Ingufu z’amashanyararzi, Umutekano n’iterambere ry’abaturage (Energy Security for Sustainable Development”).
143
458
Namibia yabonye undi Perezida mushya nyuma ya Dr. Hage witabye Imana. Nyuma y’amasaha macye Perezida wa Namibia Dr. Hage G. Geingob yitabye Imana, hashyizweho undi Perezida witwa Nangolo Mbumba wari usanzwe ari Visi Perezida  kuva 2018 . Uyu muyobozi yashyizweho nka Perezida w’inzibacyuho mu gihe hategerejwe amatora mu mpera z’uyu mwaka wa 2024. Nangolo Mbumba, yavuze ko n’ubwo yashyizweho nk’usimbuye nyakwigendera, ataje ku bwo gushaka guhanganira uyu mwanya mu matora,ahubwo ngo yaje gukomeza no gusigasira amabanga y’igihugu. Dr. Hage G. Geingob, wasimbuwe ku butegetsi na Nangolo, yitabye Imana mu rukerera rwo ku  Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024, aguye mu bitaro bya Lady Pohamba aho yari amaze iminsi yivuriza. Icyateje uru rupfu nticyahise gitangazwa, gusa amakuru avugwa ko yari amaze iminsi micye agarutse mu gihugu nyuma y’uko yari yaragiye hanze kwivuza kanseri. Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Namibia, byatangaje ko Perezida Geingob yitabye Imana ahagana saa sita n’iminota 4 z’urukerera (00h04), abo mu muryango we barimo umugore we Monica Geingos n’abana be bamuri iruhande aho yari akomeje guhabwa ubuvuzi.
168
458
Yiyemerera ko acuruza urumogi. Mpazimaka wafashwe mu ntangiriro z’icyi cyumweru yiyemerera icyaha akanagisabira imbabazi ndetse akavuga ko arekuwe yakwerekana n’abandi bakora igikorwa nk’icyo. Avuga ko urumogi yacuruzaga yaruzanirwaga n’uwitwa Bosco bakunze kwita Kajwiga maze na we akarucuruza mu baturage. Mpazimaka avuga ko Kajwiga yamuzaniye udufungo “utubure” 60 akamwishyura amafaranga 4000 akaba yagombaga kungukaho 2000. Avuga ko ubwo yatabwaga muri yombi n’inzego z’umutekano yari asigaranye utubure 16 gusa. Inzego z’umutekano mu karere ka Nyamagabe zahagurukiye ibibazo by’abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge, aho umunsi ku wundi bakora imikwabo mu baturage. Eric Muvara
88
277
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza barasaba ababafasha mu kazi. Banabyibukije Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, mu nama bagiranye ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022. Alexis Muhirwa yagize ati “Umuyobozi w’ishuri ribanza ntagira ushinzwe amasomo, ntagira umubaruramari, yisanga wenyine nk’umuyobozi. Ntagira n’uwo asigira ikigo nk’igihe yagiye mu nama. Hashize igihe iki kibazo kivugwa, ariko sinzi impamvu kidafatirwa umwanzuro.” Marie Alexie Nyiramakenero uyobora ishuri ribanza rya Kaduha riherereye mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga yunzemo ati “Dukeneye ushizwe amasomo na kontabure, ariko cyane kontabure.” Dr Mbarushimana avuga ko iki kibazo bakizi, kandi ko barimo kugishakira umuti. Ati “Umuyobozi w’ishuri ribanza arayobora, ni we ushinzwe school feeding, ni we ushinzwe ibintu byose. Arasabwa byinshi kandi twabibonyemo ikibazo. Turimo turabyigaho kugira ngo turebe abandi bose bashyirwamo kugira ngo ishuri ribashe kuyoborwa neza, hari abatuma ireme ry’uburezi ryigira imbere.” Anavuga ko inyigo irimo gukorwa harebwa abandi bakenewe mu gutuma imiyoborere y’ibigo by’amashuri irushaho kugenda neza, atari ku mashuri abanza gusa, ahubwo n’ayisumbuye. Umunyamakuru @ JoyeuseC
168
491
Kenya: Abarasita bagiye mu rukiko gusaba ko rwakwemera urumogi. Itsinda ry’abantu kuwa mbere ryagiye mu rukiko muri Kenya gusaba ko urumogi rwemerwa gukoreshwa ku mpamvu "z’ukwemera" kwabo.Abagize Rastafari Society of Kenya, bavuga ko bari muri ba nyamucye mu by’ukwemera, ariko abagize uwo muryango babaho mu bwoba bw’amategeko abangamiye imigirire y’ukwemera kwabo.Bavuga ko kenshi abarigize bafatwa bidakwiye, baterwa ubwoba, basakwa mu buryo bunyiranyije n’amategeko mu ngo zabo cyangwa ahandi bari.Abagize iri tsinda bavuga ko gukoresha urumogi byemewe (...)Itsinda ry’abantu kuwa mbere ryagiye mu rukiko muri Kenya gusaba ko urumogi rwemerwa gukoreshwa ku mpamvu "z’ukwemera" kwabo.Abagize Rastafari Society of Kenya, bavuga ko bari muri ba nyamucye mu by’ukwemera, ariko abagize uwo muryango babaho mu bwoba bw’amategeko abangamiye imigirire y’ukwemera kwabo.Bavuga ko kenshi abarigize bafatwa bidakwiye, baterwa ubwoba, basakwa mu buryo bunyiranyije n’amategeko mu ngo zabo cyangwa ahandi bari.Abagize iri tsinda bavuga ko gukoresha urumogi byemewe mu kwemera kwabo kwa Rastafarism ku mpamvu z’imigenzo y’ukwemera, ubuvuzi, guteka n’impamvu z’ibirori.Abanyamategeko Shadrack Wambui na Alexander Mwendwa bavuga ko urumogi ari "isakaramentu" rihuza abemera "n’umuremyi" wabo.Kuba amategeko ahanira gukoresha urumogi, aba ba-Rasta bavuga ko leta ivangura kandi ibangamiye aba ba nyamucye mu kwemera kwabo.Bashinja abategetsi kutarengera iryo tsinda ry’abafite uku kwemera kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirize.Mu 2019, urukiko rukuru muri Kenya rwemeje ko ihuriro rya Rastafari ari itsinda rishingiye ku kwemera kimwe n’ayandi yose, kandi rigomba gufatwa nk’ayandi madini.Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’ikirego aho umugabo yareze ishuri ko ryirukanye umukobwa we kuko afite ibisage (dreadlocks).Uwo mubyeyi yavuze ko umukobwa we afite ibisage kuko umuryango we uri mu kwemera kwa Rastafari.BBC
253
739
ntibisobanutse neza. Gutema amashyamba bigira ingaruka ku gutemba kw'umuyaga, imyuka y'amazi no kwinjiza ingufu z'izuba bityo bikagira ingaruka ku kirere cyaho ndetse no ku isi hose. Inkongi y'umuriro kuri Borneo na Sumatra, 2006. Abantu bakoresha amashyamba yo gutema no gutwika kugira ngo basibe ubutaka bwo guhinga. UMUKARA Kugabanya imyuka iva mu gutema amashyamba no kwangirika kw’amashyamba (REDD) mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere byagaragaye ko ari ubushobozi bushya bwo kuzuza politiki y’ikirere ikomeje. Igitekerezo kigizwe no gutanga indishyi zamafaranga yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere (GHG) biturutse ku gutema amashyamba no kwangirika kw’amashyamba ". uburenganzira bwo gusohora umwanda runaka (ni ukuvuga CO2). Oxygene-itanga nabi Amashyamba y’imvura yemerwa n’abalayiki kugira uruhare runini rwa ogisijeni ku isi, [79] nubwo ubu byemewe n’abahanga ko amashyamba y’imvura agira umwuka wa ogisijeni muke mu kirere kandi gutema amashyamba bigira ingaruka nke gusa ku rwego rwa ogisijeni yo mu kirere. [81] Icyakora, gutwika no gutwika ibiti by’amashyamba kugira ngo bisibe ubutaka birekura CO2 nyinshi, bigira uruhare mu gushyuha ku isi. Abahanga mu bya siyansi bavuga kandi ko gutema amashyamba mu turere dushyuha toni miliyari 1.5 za karubone buri mwaka mu kirere. Hydrologiya Inzira y'amazi nayo yibasiwe no gutema amashyamba. Ibiti bivoma amazi yubutaka mu mizi yabyo bikarekura mu kirere. Iyo igice cy'ishyamba kivanyweho, ibiti ntibigishobora kwanduza aya mazi, bigatuma ikirere cyuma cyane. Gutema amashyamba bigabanya amazi mu butaka n’amazi yo mu butaka ndetse n’ubushyuhe bwo mu kirere. Ubutaka bwumutse butera amazi make kugirango ibiti bivomwe. Gutema amashyamba bigabanya guhuza ubutaka, ku buryo hashobora kubaho isuri, imyuzure ndetse n’isenyuka. [84] Kugabanya igifuniko cyamashyamba bigabanya ubushobozi bwikibanza cyo guhagarika, kugumana no kwimura imvura. Aho gufata imvura igwa, igahita igera kuri sisitemu y’amazi yo mu butaka, ahantu hateye amashyamba hahinduka isoko y’amazi yo hejuru, agenda yihuta cyane kuruta imigezi yo munsi. Amashyamba asubiza amazi menshi agwa nkimvura igwa mukirere. Ibinyuranye n'ibyo, iyo agace katewe amashyamba, imvura hafi ya yose iba yatakaye nkuwashize. Ibyo gutwara byihuse amazi yubutaka birashobora guhinduka umwuzure wumwuzure hamwe n’umwuzure waho kuruta uko byakorwa hamwe n’ishyamba. Gutema amashyamba kandi bigira uruhare mu kugabanuka kwa evapotranspiration, igabanya ubushuhe bwo mu kirere rimwe na rimwe bigira ingaruka ku mvura igwa ikamanuka ikava mu mashyamba, kubera ko amazi adakoreshwa neza ngo amashyamba agabanuke, ariko akabura mu mazi agasubira mu nyanja. Ubushakashatsi bumwe bwerekanye ko mu majyaruguru y’amajyaruguru n’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Ubushinwa, impuzandengo y’imvura yagabanutseho kimwe cya gatatu hagati ya 1950 na 1980. [87] Gutema amashyamba mu kibaya cya Highland muri Madagasikari byatumye habaho gutemba kwinshi n’imigezi idahungabana yinzuzi z’iburengerazuba. Ibiti, n'ibimera muri rusange, bigira ingaruka ku cyerekezo cy’amazi: [88] ibitereko byabo bifata igipimo cyimvura, hanyuma igahumeka igasubira mu kirere (interopy interception); imyanda yabo, ibiti n'imigozi bigabanya umuvuduko w'amazi hejuru; imizi yabo irema macropore - imiyoboro minini - mu butaka bwongera kwinjira mu mazi; bigira uruhare mu guhinduka kwisi no kugabanya ubuhehere bwubutaka hakoreshejwe transpiration; imyanda yabo nibindi bisigazwa kama bihindura imiterere yubutaka bugira ingaruka kubushobozi bwubutaka bwo kubika amazi. ibibabi byabo bigenzura ubuhehere bwikirere mu guhinduranya. 99% by'amazi yakuwe mu mizi azamuka mu mababi kandi arahinduka. Nka result, kuba ibiti cyangwa kutabaho bishobora guhindura ubwinshi bwamazi hejuru, mubutaka cyangwa mumazi yubutaka, cyangwa mukirere. Ibi na byo bihindura igipimo cy’isuri no kuboneka kwamazi kubikorwa byibidukikije cyangwa serivisi zabantu. Gutema amashyamba mu bibaya byo mu kibaya bituma ibicu bigwa kandi imvura ikagera ahantu hirengeye. Ishyamba rishobora kugira ingaruka nke kumyuzure mugihe habaye imvura nyinshi, irenga ubushobozi bwo kubika ubutaka bwamashyamba niba ubutaka buri hafi cyangwa bwuzuye. Amashyamba yimvura yo mu turere dushyuha atanga hafi 30% byamazi meza yumubumbe wacu. Gutema amashyamba
578
1,643
Itangazo ryo kurangisha icyangombwa cy’ubutaka cyatakaye. ITANGAZO RYO KURANGISHA ICYANGOMBWA CY’UBUTAKA CYATAKAYE Uwitwa Dusabe Jean Damascene na Mukantabana Athanasie bararangisha icyangombwa cy’ubutaka gifite nomero UPI: 1/01/03/01/2229  cyatakariye muri gare ya Nyabugogo  mu karere ka Nyarugenge  hamwe n’ibindi byangombwa byari kumwe, Taliki 10/06/2022. Iki cyangombwa UPI: 1/01/03/01/2229   cyatakaye kikaba  cyaratangiwe mu mududugu wa Muganza, akagali ka Kigali umurenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali. Uwabibona akaba yabigeza ku biro by’umurenge wa Kigali cyangwa by’akagari ka Kigali  cyangwa se agatelefona kuri telephone igendanwa 0780662270 , 0781101904 akazagenerwa ibihembo bishimishije. Bikorewe I Kigali kuwa 10/06/2022 Dusabe Jean Damascene
97
322
Uyu munsi ndamutse mpfuye nabwira ababyeyi banjye ko ibyo barwaniye byagezweho – Tom Close. Akiri umwana muto, Thomas Muyombo ntiyagize amahirwe yo kwitabwaho no guhabwa urukundo rwuzuye n’ababyeyi be kuko basize umuryango bakajya ku rugamba rwo kubohora igihugu. Nubwo yahuye n’ubuzima bugoye akiri muto, Thomas Muyombo yaje gukura, abaho afite intego, ndetse abasha kuyigeraho, nk’uko abigarukaho muri iyi nkuru ishingiye ku buhamya yahaye Kigali Today na KT Press. Ku izina rye hiyongereyeho andi ashingiye ku byo yize, aba Dr Thomas Muyombo, abifatanya n’umuziki agakoresha izina rya Tom Close. Ashimira ababyeyi be (batakiriho) kuko batizigamye ahubwo bahisemo kwerekeza ku rugamba rwo kubohora igihugu, bazi neza ko bashobora no kuhasiga ubuzima, ariko bafite intego bashaka kugeraho, yo gusubirana uburenganzira mu gihugu cyabo. Tom Close avuga ko atakunze kubana na se, ndetse ko yamubonye inshuro eshanu zonyine mu buzima bwe. Se yagiye mu gisirikare Tom Close akiri muto cyane. Nyina na we yaje kujya ku rugamba, Tom Close arerwa na sekuru na nyirakuru babyara nyina. Se wa Tom Close yitabye Imana mu 1995, nyina yitaba Imana mu 1996. Bapfuye urupfu rusanzwe urugamba rumaze kurangira. Se yari Lieutenant Colonel, nyina akaba yari Sergeant. Nyina ngo ubwo yajyaga ku rugamba mu 1991 yajyanye Tom Close ku mucuruzi w’umunyamahanga bari baturanye i Masindi witwaga Johnson amubwira ko icyo azajya akenera nk’ikayi cyangwa ikindi gikoresho azajya agenda akagifata. Tom Close avuga ko icyo gihe akiri umwana yakundaga guta amakayi, andi akayibagirwa cyangwa bakayamwiba. Nyina agenda ngo ntiyamubwiye aho agiye, ahubwo agarutse mu mpera za 1992 amaze umwaka urenga nibwo yamubwiye ibyo yari arimo. Tom Close yari yaratangiye ishuri mu mashuri abanza ndetse akajya yiga aba mu kigo n’ubwo yari akiri muto cyane, kuko ababyeyi be bari baragiye ku rugamba. Abavandimwe be babiri babanaga na sekuru aho bita Kiboga muri Uganda. Na we ngo yaje kujyayo mu mpera za 1993 no mu ntangiriro za 1994, ni ho bavuye bataha mu Rwanda. Ababyeyi be bajya ku rugamba kuko bari bazi ko no gupfa bishoboka, basize baguriye sekuru wa Tom Close isambu nini n’inka bamubwira ko nibatagaruka abana babo bazaba aho. Uwo sekuru ni na we batahanye mu Rwanda mu 1994 urugamba rwo kwibohora rwenda kurangira. Ngo bageze mu Rwanda basanga ibintu byinshi bikimeze nabi kuko aribwo Jenoside yari ikirangira. Babanje kujya kuba i Murambi mu Ntara y’i Burasirazuba. Mu mpera za 1994 nibwo Tom Close yongeye kubonana na nyina, ariko akaba atari azi niba ababyeyi be bari bakiriho. Ati “Mama yasanze turimo gukina umupira n’abandi bana, ngiye kubona mbona araje, ambonye araturika ararira, nanjye byarandenze nyine numvaga kongera kumubona ari nk’inzozi.” Tom Close na nyina bahise baza kuba i Kigali ku Gishushu muri uwo mwaka wa 1994. Icyo gihe ngo nibwo nyina yatangiye kumubwira inkuru z’urugamba, amusobanurira impamvu bari barabasize. Tom Close ati “Mama yambwiye ko twagombaga kuza mu Rwanda kubera ko igihugu twari turimo ntabwo hari iwacu, kandi mu Rwanda ntabwo bashakaga ko tuza ku mahoro. Rero byabaye ngombwa ko dukoresha izindi mbaraga. Byibura twifuje ko bakwemera tukaza ku mahoro, byanze dukomeza urugamba.” Nyina ngo yamubwiye ko icyo barwaniraga kwari ukugira ngo Abanyarwanda bose bagire uburinganire, bishyire bizane, babone amahirwe angana mu gihugu cyabo. Mu gihe yari akiri ku ishuri yiga muri Uganda, Tom Close avuga ko abana biganaga bamusererezaga bakamukorera ivangura kubera ko ari umunyamahanga, bakamubwira n’amagambo mabi bashingiye ku kuba ari umunyamahanga. Ati “Ku ishuri iyo nabaga nashwanye n’abandi bana, jyewe baransererezaga bati wa kanyarwanda we!” Ibyamubagaho ku ishuri n’ibyo nyina yamubwiye ko babaga mu gihugu kitari icyabo ngo Tom Close yambyumvise neza ubwo nyina yabimusobanuriraga nyuma y’urugamba, yumva impamvu bagombaga kujya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Mu 1995 Tom Close yahise atangira kwiga mu mashuri abanza mu kigo kiri hafi yo ku Gishushu ahitwa mu Rugando. Ngo yahize igihembwe kimwe ahita ahava ajya mu kigo cya Remera Academy giherereye i Remera aho bita mu Giporoso, naho aza kuhava yerekeza muri La Colombière. Tom Close ntiyagize amahirwe yo kumarana igihe kirekire n’ababyeyi be ngo bishimire ibihe byiza nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu. Se yahise yitaba Imana mu 1995. Icyakora se na nyuma yo kubohora igihugu ngo ntiyakunze kuza kubasura kenshi, kuko ngo yaje kubareba inshuro nk’ebyiri gusa. Ngo kubona uruhushya ntibyamworoheraga, kuko yari n’umusirikare wo ku rwego rwo hejuru (yari Lieutenant Colonel) Tom Close ati “Mu buzima bwanjye muzi gakeya. Yishwe n’uburwayi, twabimenye nyuma tubibwiwe na Mama.” Ibyo bintu ngo Tom Close byaramubabaje ariko kubera ibindi bibazo byinshi yabayemo, ibibazo ngo yari yarabimenyereye. Nyuma y’umwaka umwe, nyina na we yaje kwitaba Imana mu 1996 ndetse baramushyingura mu isambu y’umuryango ariko nyuma ngo umurambo we baje kuwimurira mu irimbi rya Gisirikare i Kigali, naho se we yashyinguwe i Nyamata ku isambu y’iwabo. Tom Close avuga ko nyina amaze gupfa, we n’abandi babanaga i Kigali bahise basubira kwa sekuru mu burasirazuba (usibye umwe wasigaye i Kigali ashakisha ubuzima), kuko sekuru we yari akiriho, yitabye Imana nyuma muri 2000, Tom Close akomeza kubana na nyirakuru ubyara nyina (yitabye Imana muri 2019). Bageze Iburasirazuba basanze i Murambi sekuru yarahavuye yimukira ahitwa i Kibondo. Aho i Kibondo ni ho Tom Close yakomereje amashuri abanza, gusa ngo cyari ikigo kibi kuko byabasabaga kwitwaza intebe zo kwicaraho n’amazi yo gutera mu ishuri kugira ngo batarwara imbaragasa. Ngo hari habi agereranyije no muri La Colombière aho umubyeyi we yari yaramujyanye kwiga, dore ko cyari ikigo kiri mu bya mbere byiza i Kigali. Aho i Kibondo yaharangirije amashuri abanza ari uwa mbere, atsinda ikizamini cya Leta akomereza i Kiziguro mu cyiciro rusange (Tronc Commun), nyuma akomereza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye i Kigali muri LDK. Aho igitekerezo cyo kwiga ubuganga cyaturutse Tom Close avuga ko akimara kubonana na nyina yasanze asigaye arwara igifu akaremba cyane ntajye ku kazi. Tom Close ati “Namuhaye isezerano ko ninkura nzaba umuganga nkazamuvura. Icyo gihe rero nahise ngira iyo ntego. Ni ikintu nagombaga gukora mu buzima bwanjye nkakigeraho.” Akirangiza amashuri yisumbuye yahise ajya kwiga muri Kaminuza i Butare, ndetse yiga ibyerekeranye no kuvura nk’uko yari yarabisezeranyije umubyeyi we. Icyakora mbere y’uko ajya kwiga i Butare ngo yagerageje inshuro ebyiri kujya mu gisirikare ariko ntibyamukundira, akavuga ko ubwo ari ko Imana yabishatse kugira ngo abe akora ibyo akora ubu. Ngo yumvaga ashaka kujya mu gisirikare agakomereza aho ababyeyi be bari bagejeje mu gukorera igihugu. Kugeza ubu Tom Close ni umuganga wabyigiye akaba n’umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki mu Rwanda. Avuga ko muri ubwo buzima bwose yaciyemo, ikintu yumva kimuha imbaraga kikanamufasha gutera imbere, gishingiye ku biganiro yakundaga kugirana na nyina. Ngo ntabwo yamuganirizaga nk’umwana ahubwo yamuganirizaga nk’umuntu mukuru amubwira icyo barwaniye, akamubwira uko urugamba rwagenze. Nyina ngo ntiyakundaga kuba ari imbere ku rugamba kuko yabaga mu by’amafaranga ari na byo yize (Finance) akaba yaranabikozemo muri Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) mbere y’uko yitaba Imana. Ati “Ikimpa imbaraga ni uko ibyo mama yambwiye barwaniye byose njya mbibona. Abasigaye barimo kubishyira mu bikorwa. Yajyaga ambwira ko bifuza ko igihugu gitera imbere, ko barwaniye kugira ngo bazane Amajyambere.” “Rero ibyo yatubwiye barwaniye byose, uyu munsi ndamutse mpfuye nkamusanga ahantu ari namubwira nti ibyo mwarwaniye byagezweho, n’ibitaragerwaho birimo kugerwaho cyangwa bizagerwaho kandi hari icyizere.” Tom Close ubu ni umugabo wubatse afite umugore n’abana babiri, akagira n’abavandimwe be babiri, mukuru we na mushiki we. Avuga ko byari kuba bibabaje iyo ababyeyi be barwanira igihugu uyu munsi kikaba ari kibi nk’uko cyahoze mbere.
1,196
3,053
Afurika ni isoko ryiza ku bacuruzi n’abashoramari b’Abashinwa. Ibiro ntangazamakuru by’Abashinwa, Xinhua, byanditse inkuru ivuga ko umucuruzi witwa Wang Li avuga ko icya mbere atekereza iyo avuze Afurika ari ubucuruzi (business) kuko muri Afurika haba amahirwe menshi mu bucuruzi ndetse ngo nta n’ipiganwa ry’abacuruzi benshi rihari. Wang Li si we mushinwa wenyine uvuga ko ashobora kuza gushaka isoko muri Afurika kuko e hari Abashinwa benshi batangiye kuzana ibicuruzwa byabo muri Afurika. Wang Jinrong uhagarariye abacuruzi b’i Shanghai mu Bushinwa nawe avuga ko muri Afurika haba abakiriya benshi. Akomeza avuga ko isoko ry’Afurika riruta kure iryo muri Amerika ndetse n’Uburayi kuko iryo muri Afurika nta mupaka rigira mu bicuruzwa bituruka mu mahanga. Wang Jinrong yemera ko muri Afurika uhasanga ibikoresho bituruka mu Bushinwa ariko ugasanga bidafite uburambe. Ngo ibyo rero bituma bamwe mu banyafurika banenga ibikoresho bituruka mu Bushinwa. Mu gitabo cyashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2010 kivuga ku buhahirane bw’Afrika n’Ubushinwa, bavuga ko mu mwaka wa2009 abashinwa bashoye imari irenga miliyari icyenda z’amadorali muri Afurika (ugereranyije ni 5.400.000.000.000 Frws). Norbert Niyizurugero
171
461
Rutsiro: Umuyobozi w’akarere yeretse abikorera amahirwe ahari yo gushoramo imari. Abikorera bahise batangiza itsinda ry’indashyikirwa ndetse bakusanya miliyoni 31 n’ibihumbi 600 baniyemeza gutangiza ibikorwa bahuriyeho byo kwiteza imbere no guteza imbere akarere. Byukusenge yabanje gusobanurira abikorera ko akarere ka Rutsiro kagizwe n’ibice bibiri: hari igice cyo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, n’igice cyo mu misozi miremire, bikaba ari na byo bikurikizwa hagenwa igikwiye gukorerwa muri buri gice. Mu karere ka Rutsiro haberanye n’ibihingwa bitandukanye birimo urutoki, kawa, icyayi, ibirayi, ibishyimbo, soya, maracuja, inanasi n’ibinyomoro. Hubatswe inganda zitunganya kawa n’icyayi ariko haracyakenewe n’izindi. Muri ako karere hakorerwa n’ubworozi mu nkengero z’amashyamba ya Mukura na Gishwati ndetse no mu biraro. Akarere ka Rutsiro kanyuramo umuhanda uhuza Karongi, Rutsiro na Rubavu, bikaba biteganyijwe ko uwo muhanda utangira kujyamo kaburimo mu mwaka utaha wa 2014. Ikorwa ry’uwo muhanda rihatse andi mahirwe menshi kubera ko ishoramari rizaba ryoroheye abatinyaga kugendeshamo imodoka zabo kugira ngo zitangirika. Ikorwa ry’umuhanda kandi rizatuma hubakwa gare ndetse na sitasiyo zicururizwamo amavuta y’ibinyabiziga kuko kugeza ubu nta sitasiyo iboneka mu karere. Mu karere ka Rutsiro nta hantu haboneka inyubako ishobora gucumbikira abantu, ndetse ifite n’ibyumba byo gukoreramo inama. Akarere ngo kagerageje gushishikariza abikorera kubaka bene izo nyubako birananirana, akarere kiyemeza kubatinyura, gatangiza hoteli izurura itwaye miliyoni 956. Umuyobozi w’akarere yakanguriye abikorera kubaka andi mahoteli n’amazu acumbikira abagenzi akaberamo n’inama kugira ngo bajye binjiza amafaranga akarere kajyana mu tundi turere iyo habaye nk’inama cyangwa amahugurwa. Akarere ka Rutsiro gafite imigezi myinshi ishobora kubakwaho ingomero z’amashanyarazi. Amashyamba na yo yagaragajwe nka bumwe mu bukungu bukomeye bw’akarere kuko avamo amakara n’imbaho. Umuyobozi w’akarere yavuze ko hariho igitekerezo akarere kagejejweho umwaka ushize n’inzego za Leta zifite ubukerarugendo n’umutungo kamere mu nshingano zabo, aho bateganyaga ko amashyamba kimeza ya Mukura na Gishwati ashobora kutangizwamo pariki, hagashyirwamo inyamaswa kugira ngo hakorerwe ubukerarugendo. Yakanguriye abikorera gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko aboneka hafi mu mirenge yose igize akarere. Ubwoko bw’amabuye y’agaciro buhiganje ni Koruta, Worufuramu na Gasegereti. Yavuze no ku birwa biboneka mu kiyaga cya Kivu bishobora gutunganywa bikabyazwa umusaruro. Usibye ibyo birwa, n’amazi y’ikiyaga cya Kivu na yo ngo ashobora kubyazwa umusaruro hakorerwamo ubworozi bw’amafi bwitwa Kareremba, aho amafi yororerwa ahantu hamwe yamara gukura akavanwa mu mazi mu buryo bworoshye bitabaye ngombwa kujya kuyashakisha hirya no hino mu mazi. Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ngo hashobora no kubakwa inyubako, ndetse mu kiyaga hakaba hashyirwamo n’amato ateye imbere ashobora gukora ubwikorezi mu kiyaga. Umuyobozi w’akarere yabwiye abikorera kwishyira hamwe bakiyubakira nk’inyubako ishobora kwifashishwa nk’ isoko ndetse n’amabanki akaba yakoreramo. Yatanze urugero rw’inyubako y’isoko ry’akarere ka Huye yubatswe n’abikorera, ndetse n’inzu y’amashyirahawe yubatswe mu mujyi wa Kigali. Yakanguriye abikorera guhuza imbaraga bakajya babasha gupiganira amasoko menshi atangwa mu karere kuko bikunze kugaragara ko amenshi yegukanwa n’abaturutse ahandi. Ibyo ngo babigeraho baramutse bahuje imbaraga kuko ubushobozi bw’umuntu umwe muri bo hari igihe buba budahagije. Umuyobozi w’akarere yabwiye abikorera bo mu karere ayobora ko bakwiye gufata iya mbere bakabyaza ayo mahirwe umusaruro na bo bakarushaho kwiteza imbere. Yagize ati “Igihe muzaba mutifashije, ntawe uzagufasha kuko n’Imana ifasha uwifashije.” Abikorera na bo babyumvise vuba ndetse batangiza itsinda ry’indashyikirwa, biyemeza gukusanyiriza hamwe amafaranga angana na miliyoni 31 n’ibihumbi 600 azakomeza kwiyongera. Itsinda ry’indashyikirwa ryashyizweho ryitezweho gukorera hamwe no kuvanaho amakimbirane y’abacuruzi barwaniraga inyungu za hato na hato, guhuza no kunga ubumwe kuko hari igikorwa kinini bashobora guhuriraho kibazanira inyungu nyinshi. Nubwo nta gikorwa bemeranyijwe bagiye guheraho, abagize itsinda ry’indashyikirwa mu karere ka Rutsiro barateganya kongera guhura vuba, bagahitamo muri ibyo bikorwa icyo bagomba guheraho mu rwego rwo gukomeza guteza imbere akarere. Malachie Hakizimana
580
1,766
Ngarambe yahamije urwo akunda umugore we avuga ko ari ikinege Imana yamwihereye. Ngarambe Francois Xavier wamenyekanye mundirimbo ’Umwana n’umutware’ amaze imyaka 29 aryohewe n’urukundo n’umugore we Kagoyire Yvonne avuga ko ari umugore w’ikinege Imana yamuhaye.Mubutumwa yanyujije kumbuga nkoranyamba ze ku munsi wahariwe abari n’abategarugori, Ngarambe yashimagije umugore we, ahamyako ariwe mugore w’ikinege Imana yamugeneye.Yagize ati “Mu bagore bose Imana yaremye, ni wowe Yangeneye ngo umbere umugore. Ni igitangaza ! Ni ishema kuri jye! Ni ikimenyetso cy’urukundo rwayo ! Nanjye, ndakwakiriye bundi bushya, nk’umugore w’ikinege, nta wundi ukundutira. Urankwiriye, ndagukwiriye. Turakwiranye. Imana iguhe umugisha.Mugore nkunda Kagoyire Yvonne-SolangeNgarambe François-Xavier yasabye anakwa Kagoyire Yvonne taliki 1 Kamena 1993, bavugako basezeranye imbere y’amategeko ya Leta kuwa 10 Nzeri 1993, bahabwa isakaramentu ryo gushyingirwa taliki 1 Mutarama 1994 ari nabwo batangiye kubana murugo nk’umugore n’umugabo.Aba bombi bavugako batangiye gukundana mu 1991 kugeza uyu munsi urukundo rwabo ruracyishimirwa nabenshi.Ngarambe yahamije ko umugore we ari Ikinege Imana yamugeneye
151
467
U Burundi ntibukozwa ibyo gusinya amasezerano yo guhererekanya n’u Rwanda abakoze ibyaha. Alain Mukuralinda,  umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije yatangaje ko u Burundi budakozwa isinywa ry’amasezerano yo guhanahana abakoze  ibyaha ndengamipaka hagati y’ibihugu  byombi. Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze iminsi utifashe neza. U Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira Abarundi bagize uruhare  mu igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi muri Gicurasi ya 2015. U Burundi kandi bushinja u Rwanda gucumbikira no Gutera inkunga umutwe wa RED-Tabara umaze iminsi ugaba ibitero m’u Burundi, bukavuga ko abagerageje Coup d’Etat  aribo  “Bwonko bw’umutwe wa Red-Tabara.” U Rwanda Rusobanura ko ntaho ruhuriye n’umutwe wa Red-Tabara kuko utera uturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko kuba rutohereza Abarundi bahungiye mu Rwanda ari uko bagengwa n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi. Umuvugizi wa Guverinoma wungirije aganira na Primo Media TV, yatangaje ko u Burundi bucumbikiye Abanyarwanda bahahungiye bamaze kwica abatutsi  muri Jenocide yakorerewe abatutsi muri 1994. Yongeye ho kandi Abarundi basaga 16 bagize uruhare  muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bukaba butabatanga ngo baryozwe ibyaha bakoze. Alain Mukuralinda  yavuze ko  u Burundi bwanze gusinya amasezerano yo guhererekanya abakoze ibyaha ndengamipaka hagati y’ibihugu byombi. Ati “U Rwanda rwashatse kugirana amasezerano yo guhana abantu n’u Burundi, u Burundi buranga. Hari abantu benshi bakekwaho jenoside yakozwe hano mu Rwanda mu 1994 bahungiye i Burundi, baba ari Abanyarwanda cyangwa se ababaga hano, na bo bayikoze.” Umuvugizi wa Guverinoma wungirije yavuze ko  Burundi  nubwo butohereje Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda, ariko bwari gukora iperereza bukababuranisha. Alain Mukuralinda kandi yagize icyo avuga ku Barundi bahungiye mu  Rwanda  bivugwa ko bagerageje guhirika ubutegetsi mu Burundi, avuga ko u Burundi bwikuye  mu biganiro byari bigamije  kurebera hamwe igisabwa ngo abagerageje ihirikwa ry’ubutegetsi mu Burundi bashyikirizwe igihugu cyabo Ati “Ntekereza ko ibyo bintu ari byo twaganiragaho, ari ni nayo mpamvu Abarundi batatubwira impamvu bafashe icyemezo cyo kuva muri ibyo biganiro.” Guhera mu mpera za 2023, umubano w’u Rwanda n’u Burundi waje mo agatotsi. Bigera naho u Burundi bufata icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda. Ku wa 09 Werurwe,  ikipe ya Basketball [Dynamo] ihagarariye u Burundi mu mikino ya BAL iri kubera muri South Africa, ibitegetswe na Leta y’u Burundi yanze gukina yambaye imyenda iriho ibirango bya “VISIT RWANDA” nk’umutera nkunga mukuru w”irushanwa.
367
981
Igisubizo cy’u Bufaransa ku kutohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kiganiro n’abanyamakuru ba Pax Press( itangazamakuru riharanira amahoro), umujyanama mu by’Umutekano (attaché de Sécurité interièure) wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Coloneri Laurent Lesaffre yasubije abanyamakuru ko impamvu igihugu cye kitohereza abanyarwanda bakekwako ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho bakekwa kubikorera ari uko iki cyaha gikorwa kitari mu mategeko y’aho bagikoreye. Coloneri Laurent Lesaffre, abajijwe impamvu igihugu cye cy’u Bufaransa kitohereza Abanyarwanda bafashwe bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bugahitamo kubaburanishiriza mu Bufaransa, yasubije ko mu mategeko y’igihugu cye harimo ko bitemewe kohereza ukekwaho icyaha mu gihugu yagikoreyemo, igihe icyo cyaha cyakorwaga kitari mu mategeko y’Igihugu yagikoreyemo. Ibi, bihita bisubiza neza ko mu gihe iri tegeko ry’u Bufaransa rigiteye rityo, abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igihe cyose baba bafashwe n’ubutabera bari ku butaka bw’Igihugu cy’u Bufaransa badashobora koherezwa mu Rwanda ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho, ahubwo baburanishwa n’iki gihugu, kimwe n’uko badashobora kohereza abafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ngo bage kuburanishwa mu kindi gihugu. Iki kiganiro, cyahuje Abayobozi ba Pax Press, Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda babarizwa mu muryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro( Pax Press). Kitabiriwe kandi n’uhagarariye Ambasaderi w’U Bubiligi mu Rwanda ( uwungirije Ambasaderi). Baganiriye n’Abanyamakuru ku bikorwa bitandukanye by’ibi bihugu byombi mu gutanga ubutabera by’umwihariko ku Banyarwanda bafatwa n’ubutabera bw’ibi bihugu bukababuranisha. Muri iki kiganiro, hagarutswe kandi ku Munyarwanda Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma urimo kuburanishirizwa i Paris muri iki Gihugu ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho gukora ubwo yari Umujandarume mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akorera i Nyanza, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo. Amazina ari mu byangombwa bye ni Phillippe Manier cyane ko yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa. Munyaneza Theogene
289
849
Nta mumotari wo mu mujyi wa Kigali wemerewe gutwara umugenzi adafite mubazi guhera kuri uyu wa Gatandatu. Urwego ngenzuramikorere mu Rwanda [RURA]rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020, nta moto itwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali yemerewe gukora idafite mubazi.Mu itangazo RURA yashyize hanze, yasabye abatega moto gutega moto zifite mubazi gusa no kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga.RURA yavuze ko abamotari badafite mubazi bagomba kubanza kuzishaka mbere yo gukora kandi yabemereye kubafasha kuzibona.RURA yavuze ko abamotari bo mu ntara barakomeza gukora kugeza igihe izi mubazi zizatangirwa hirya no hino.Kuwa 05 Kanama 2020,nibwo Urwego ngenzuramikorere mu Rwanda [RURA] rwatangaje ko guhera kuwa 15/8/2020,mu mujyi wa Kigali nta mumotari uzongera kwemererwa gukora adafite mubazi.RURA yavuze ko iyi mubazi izafasha abagenzi kwishyura amafaranga y’ingendo za moto bakoresheje ikoranabuhanga ndetse bibafashe kwishyura amafaranga akwiriye.Biteganyijwe ko guhera ku birometero 2, umugenzi azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 300, nyuma yabyo atangire kwishyura 133 FRW ku kilometero.Igihe umugenzi yifuje guhagarara, iminota icumi ya mbere ntazajya ayishyura ariko igihe iyi minota ayirengeje azajya acibwa amande ya 21 FRW ku munota.Mu minsi ishize,mu bamotari 26,000 bakorera muri Kigali RURA yavuze ko abagera kuri 19,500 bamaze guhabwa mubazi.
192
547
Nyabihu: Begerejwe ishuri ry’imyuga urubyiruko rutandukana n’ingendo za kure. Iri shuri, ryubatswe mu Murenge wa Jenda. Urubyiruko rukomoka mu miryango itishoboye, bahamya ko biteguye kubakira ku bumenyi bazarivomamo, bakaba ba rwiyemezamirimo bakemura ibibazo biri ku isoko ry’umurimo. Ishimwe Bienfait, wiga ubudozi, akaba yaraturutse mu nkambi y’impunzi ya Kigeme, mu Karere ka Nyamagabe ati “Nabagaho buri gihe ntegereje gufashwa gusa. Narangije amashuri yisumbuye sinagira amahirwe yo gukomeza amasomo. Ari inkweto, imyambaro byose nabibonaga binsabye gutegera amaboko abandi. Umwuga w’ubudozi nihaye intego yo kuwiga mbyitayeho, nzibesheho, ntunge umuryango, ntange n’akazi ku bandi”. Abarimo kwiga ibijyanye n’ubuhinzi, na bo basanga ubumenyi bazunguka, ari imbarutso yo kongera umusaruro. Umutoniwase Divine wo mu Karere ka Nyabihu ati “Numva nkunze ubuhinzi cyane, ariko nkaba nababazwaga n’uko ntabufitemo ubumenyi bwatuma mbukora kinyamwuga. Ubu twatangiye kwiga uburyo bwo guhinga muri green house, kwikorera ifumbire irama mu murima, itangiza ubutaka kandi itagira ingaruka ku buzima bw’abantu. Twize kandi kwita ku buhinzi bw’imboga n’imbuto, bigafasha kwihaza mu biribwa, kubungabunga ibidukikije n’ibindi. Ibi bizamfasha gukora ubuhinzi buteye imbere, ku buso bunini, ku buryo mu gihe kiri imbere nzaba ndi umuhinzi ntangarugero”. Iri shuri ry’imyuga ryashinzwe ku bufatanye n’Umuryango Impact Hope Rwanda, mu mushinga wawo witwa Center for Hope, ugamije guha urubyiruko ubumenyingiro butuma babasha kwigira. Batamuriza Judith, Umuyobozi w’uyu muryango, avuga ko nyuma y’igihe kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka, uru rubyiruko rugomba kumara rwigishwa ayo masomo, haziyongeraho no kubaherekeza mu buryo bw’ubushobozi butuma bitabira guhangana ku isoko ry’umurimo. Yagize ati “Intego ni uguha urubyiruko icyizere cy’ejo hazaza. Turifuza kubakira uru rubyiruko imbaraga zituma bazabasha kwifasha, bagafasha na barumuna babo bari inyuma. Ntitwifuza kubona abatega abandi amaboko ngo babasabe nyamara na bo ubwabo babashije kubakirwa ubushobozi hari icyo bakwifasha. Ubu bumenyingiro rero, ni kimwe mu bibaremamo imbaraga n’icyizere bituma bazabasha kubigeraho”. Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Simpenzwe Pascal, yibukije urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe igihugu cyabahaye. Yagize ati “Nabibutsa ko kimwe mu by’ingenzi mukwiye kuzirikana, ni uko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho, abanza kumenya icyo ashaka kuba cyo. Iyo wamaze kugitoranya muri byinshi rero, igikurikiraho ni ukwiyemeza no gukora cyane, muzirikana ko mudafite umwaya wo gutakaza. Ibyo nibyo tubasaba kuzibandaho kuko aribyo bizabafasha kugera kure”. Muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi igomba kugeza muri 2024, y’intego y’uko 60% bagomba kuba biga imyuga, ubumenyingiro na Tekiniki, imibare y’Akarere ka Nyabihu igaragaza ko mu banyeshuri basaga ibihumbi 21 biga mu mashuri asanzwe, abanyeshiri 2690 bangana na 11,3% bonyine, ari bo biga imyuga. Simpenzwe ahera aha, akangurira abaturage kurushaho guha agaciro amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, no kumenya ko akomeje kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’Igihugu. Umunyamakuru
424
1,237
NBA: Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks umukino wa kabiri. Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks amanota 105-98 mu mukino wa kabiri mu ya nyuma ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA). Wari umukino wa kabiri mu ruhererekane rw’imikino ishobora kuzagera kuri irindwi wakinwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Kamena 2024. Dallas Mavericks yatangiye neza umukino abakinnyi nka Paul Jamaine Washington Jr na Luka Dončić bayitsindira amanota menshi Agace ka mbere karangiye Mavericks yatsinze Celtics amanota 28-25. Mu gace ka kabiri, Celtics yinjiye mu mukino, Jrue Holiday atangira gutsinda amanota menshi. Igice cya Mbere cyarangiye Boston Celtics iyoboye umukino n’amanota 54 kuri 51 ya Dallas Mavericks. Mu gace ka gatatu, Boston yakomeje gukina neza no kuyobora umukino abakinnyi nka Jayson Tatum na Jayden Brown bayitsindiraga cyane. Aka gace karangiye Celtics iyoboye umukino n’amanota 83 kuri 74 ya Dallas Mavericks Agace ka nyuma Celtics yakomeje kongera amanota. Ku rundi ruhande, Luka Dončić na Paul Jamaine Washington bagerageza kugabanya ikinyuranyo ariko Celtics ikabyitwaramo neza. Umukino warangiye Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks amanota 105-98 yegukana intsinzi ya kabiri ikomeza gukira icyizere cyo kwegukana Igikombe cya Shampiyona. Umukino wa gatatu uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki 13 Kamena 2024 ku kibuga cya Dallas, American Airlines Center.
198
488
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagarutse ku ngamba zo gukemura burundu ikibazo cyo gutwara abagenzi. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagarutse ku ngamba zo gukemura burundu ikibazo cyo gutwara abagenzi Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangaje ko mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, hari bisi 140 zizagurwa ziyongera kuri 200 zamaze kugezwa mu gihugu. Muri izo bisi200, hari 100 ziherutse gushyirwa mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali mu gihe izindi 100 zizagera mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka. Ibi Umukuru wa Guverinoma yabigarutseho ubwo yagaragarizaga abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 irimo kuba, imwe mu myanzuro yagezweho mu nama nk’iyi iheruka. Muri rusange, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yabaye muri Gashyantare 2023, yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 91%. Hagamijwe kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Intebe yatangaje ko havuguruwe imicungire y’uburyo bwo gutwara abagenzi hanongerwa umubare w’imodoka nini. Yagize ati “Umubare nyawo tuzagura wa bisi zizagera kuri 340. Iyo gahunda yo kongera imodoka no kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi irakomeje no mu bindi bice by’igihugu, izakomeza no mu ntara.” Mu rwego rwo gukomeza gutunganya ibikorwaremezo bifasha mu koroshya ubuhahirane no gutwara abantu n’ibintu, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko hubatswe imihanda ya kaburimbo ihuza uturere dutandukanye ireshya n’ibilometero bisaga 1.600. Imwe muri iyi mihanda irimo Base-Rukomo-Nyagatare, Kagitumba-Kayonza-Rusumo, Ngoma-Bugesera-Nyanza, Huye-Kibeho na Pindura- Bweyeye.
240
682
Amajyaruguru: Nta perereza ryakozwe ku Banyamusanze ngo hamenyekane abishe Abanya-Espagne kandi ari ho baguye-Pasteri Rutikanga. Abagore n’abagabo ndetse n’urubyiruko babarirwa mu bihumbi 20 bitwaje ibitambaro byanditseho amagambo “Twamaganye ipfobya rya Jenoside rikorwa n’abafunga abahagaritse Jenoside” banaririmba bagira iti “ Turashaka Karake wacu” bakoze urugendo ruva mu Mujyi rwagati berekeza kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze. Pasiteri Rutikanga Gabriel wateguye iyo myigaragambyo yo kwamagana ifatwa rya Lt. Gen. Karenzi Karake, yavuze ko abo Banya-Espagne biciwe ahitwa i Kabaya ubu ni Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu 1997 mu gihe intambara y’Abacengezi yari irimbanyije muri ibyo bice. Avuga ko bitumvikana uburyo babashinja abasirikare bakuru barimo Lt. Gen. Karake wafatiwe mu Bwongereza tariki 20 Kamena 2015 yitegura kurira indege kandi nta perereza ryakozwe ngo hamenyekane ababishe. Agira ati “Ririya Perereza ryakozwe n’abantu bashinja aba-ofisiye bakuru barimo n’afande Karenzi Karake ryakozwe ku Banya-Espagne ngo biciwe mu Rwanda baguye hano mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri ndetse banagwa hano mu Karere ka Musanze; bagwa hano muri uyu Murenge wa Muhoza, abari hano ba Banyamuhoza ni nde iryo perereza ryakozweho? Ko baguye hano hepfo ku Kabaya ni nde iryo perereza ryakozweho? Bapfuye mu gihe hari inkundura y’Abacengezi.” Ibyo Past. Rutikanga avuga bifitanye isano n’inkuru yanditswe n’Ikinyamakuru gikomeye ku isi cyo muri Amerika, The Newyork Times, nyuma gato y’uko bicwa aho tariki 20 Mutarama 1997 cyasohoye inkuru cyemeza ko abo Banye-Espagne bishwe n’Abacengezi. Umunyamakuru wa The Newyork Times yanditse ati “Mu kigaragara nk’igitero giteguwe neza cyagabwe ku banyamahanga hano (Ruhengeri), umutwe w’Abahutu (Abacengezi) bishe barashe Abanya- Espagne batatu, Umunyamerika arakomereka cyane nk’uko uwarokotse icyo gitero abitangaza.” Iyo nkuru (kanda hano uyisome) ikomeza igira iti “Abasirikare batatu b’u Rwanda na bo baguye muri icyo gitero.” Nk’uko icyo kinyamakuru cyabitangarijwe n’Umunyamerika wari umudipolomate, ngo Abacengezi binjiye mu nzu babanza kubasaba ibyangombwa by’inzira (passports), bumvise urusaku rw’imbunda hanze bahita babarasa. Abaturage bitabiriye imyigaragarambyo bashimangira ko ibyo u Bwongereza bwakoze ari agasuzuguro batagoshoboraga kwihanganira, ngo bakaba bagombaga gukomeza kwigaragambya iyo Lt. Gen. Karake aterekurwa nk’uko uwari uhagarariye abagore muri iyo myigaragambyo yabikomojeho. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yatangarije Kigali Today ko Abanyarwanda badakwiye gucika intege, ibyo gushinja abayobozi b’u Rwanda ibinyoma ngo byahereye kera bigaragara ko ari ibinyoma bishingiye kuri politiki kandi bizakomeza. Gakenke: Bababajwe n’ifungwa rya Gen Karenzi Karake Abatuye mu Karere ka Gakenke na bo bakoze urugendo rwo kwamagana ifatwa rya Lit. Gen. Karake bavuga ko bamaganye agasuzuguro k’abazungu by’umwihariko igihugu cy’u Bwongereza bakaba bakibaza uburyo abagize uruhare muri Jenoside bidegembya mu bihugu byabo ahubwo bakarenga bagafata abagize uruhare mu kuyihagarika. Umwe mu bahoze ari abasirikare mu ngabo zatsinzwe akaza kwifatanya n’Abacengezi Bagarirayose Alex bakunda kwita Bayero wo mu Murenge wa Mataba agira ati “Ririya fatwa rya Gen Karake Karenzi ryambabaje… ni ugutesha igihugu cyacu agaciro no gutesha ingabo z’u Rwanda agaciro muri rusange.” Bagarirayose kimwe n’abandi bari kumwe mu myigaragambyo bifuzaga ko Gen. Karenzi Karake yarekurwa ubundi akagaruka mu gihugu cyamubyaye agakomeza imirimo ye ahubwo bagakurikirana abagize uruhare muri Jenoside kuko barimo kwidegembya mu bihugu byabo. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, na we yagaragarije abaturage ko Gen. Karenzi Karake ibyo ashinjwa ari ibinyoma kuko umucamanza watanze ikirego wo mu gihugu cya Espagne witwa Fernando Meres yahawe amadorari asaga miliyoni 108 na FDLR kugira ngo ingabo aharabike zu Rwanda zahagaritse Jenoside. Gicumbi: Abaturage barasaba ko Lit. Gen. Karake are kurwa akagaruka mu Rwanda Nyuma y’igikorwa Leta y’u Bwongereza yakoreye igihugu cy’u Rwanda igafunga umusirikare Lt. Gen. Karake Karenzi abaturage bo mu Karere ka Gicumbi na bo kuri uyu wa 25 Kamena 2015 bigaragambije ko u Bwongereza burekura Lt. Gen. Karenzi Karake. Mutimutuje Emerance witabiriye imyigaragambyo yavuze ko asanga u Rwanda rwari rukwiye kugira icyo rukora maze rukereka u Bwongereza ko na rwo ari igihugu gifata icyemezo. Nk’abandi Banyarwanda bose asanga ifatwa rya Lit. Gen. Karake Karenzi ari uburyo bwo gusuzugura igihugu cy’u Rwanda. Gusa abaturage bakoze urugendo rwo kwamagana ifatwa rya Gen. Karake basabaga Ubwongereza gufata icyemezo bukamurekura kuko n’ibirego byari byaratanzwe byo gufata abayobozi bakuru b’ u Rwanda ko byamaze guteshwa agaciro bitewe n’igihe bimaze. Umuyozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, na we ashimangira ko igihugu cy’ Ubwongereza gikwiye kurekura Lt Gen. Karenzi Karake bitaba ibyo u Rwanda rugafata ibyemezo byo kwereka Ubwongereza ko butishimiye na mba gufunga umusirikare warwo. Igikorwa cy’imyigaragambyo cyari kigamije kwamagana no kwereka ubwongereza akababaro Abanyarwanda bose batewe n’ifungwa ry’umusirikare Lt. Gen. Karenzi Karake banasaba Ubwongereza kumurekura. Iyi myigaragambyo yabaye kandi mu turere twa Burera na Rulindo na two mu Ntara y’Amajyaruguru. Mu gihe imyigaragambyo yabaga mu gihugu hose, Lt Gen Karake we, ejo ku wa 25 Kamena yari imbere y’ubucamanza bw’Ubwongereza cyakora umucamanza amurekura by’agateganyo ariko agatanga ingwate y’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari imwe. Ubucamanza bukaba bwategetse ko aguma ku butaka bw’Ubwongereza aho ategerereza kuburana mu Ukwakira 2015. Kuri ubu Lt Gen Karake akaba ari muri Amabasade y’u Rwanda muri icyo gihugu. Abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Amajyaruguru: Leonard NSHIMIYIMANA, Abdul TARIB na Ernestine MUSANABERA
806
2,260
#BAL4: APR BBC yatsinzwe na Rivers Hoopers, yinjira mu mibare ikomeye (Amafoto). Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, ukaba wari ufite icyo uvuze cyane ku makipe yombi, by’umwihariko ku ikipe ya Rivers Hoopers yari ikeneye gutsinda uyu mukino igahita ikatisha itike ndetse no kuruhande rwa APR BBC yari ikeneye gutsinda uyu mukino ikuzuza imikino itatu y’itsinzi bityo ikizera kuza mu makipe azakina 1/4 cya Basketball Africa League (#BAL4). Uyu mukino watangiye ikipe ya APR BBC iri hejuru mu gace ka mbere by’umwihariko mu minota itanu ya mbere, nyuma iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda itangira gucika intege kuko yari imaze kubura Noel Obadiah uyifasha nyuma y’imvune yagize muri ako gace gusa bagasoza bagastinze ku manota 19-16. Mu gace ka kabiri, ingaruka zo kutagira Noel Obadiah zakoze kuri APR BBC kuko yatakazaga imipira myinshi (Turn overs) bigatuma Rivers iyibonamo amanota menshi, bityo Rivers Hoopers itsinda aka gace ku manota 15-11 ya APR BBC. Mu gace ka gatatu, APR BBC yagarutse ifite imbaraga nyinshi itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Nshobozwabyosenumukiza ndetse na Dario Hunt ndetse iba ikipe nziza mu kugarira isoza itsinze itsinze aka gace ku manota 20-10 ya Rivers Hoopers biyiha amahirwe yo kujya mu gace kanyuma iyoboye. Mu gace kanyuma iyi kipe ihagarariye u Rwanda yatakaje amanota menshi itsindwa yandagajwe n’ikipe ya Rivers amanota 17-8 ya APR BBC. Maze amakipe yombi asoza umukino anganya amanota 58-58 bituma hongerwa iminota itanu yo Guca Impaka ku mpande zombi. Mu minota itanu ya mbere ikipe ya Rivers Hoopers yatangiye neza itsinda amanota, abarimo Perry ndetse Devine batsinda amanota gusa Nshobozwabyosenumukiza wa APR agabanya ikinyuranyo birangira aya makipe anganyije 65-65 muri iyi minota itanu yari yongejwe. Ibi byahise bituma hitabazwa Indi minota itanu kugirango haboneke ikipe itsinda umukino, maze ikipe ya Rivers Hoopers yari mu mukino neza itsinda aka gace biyoroheye cyane ku manota 13 naho APR BBC itsindamo amanota 6. Umukino wose warangiye ikipe ya Rivers Hoopers itsinze APR BBC ku giteranyo cy’amanota 78-71 ya APR BBC, maze Devine Eke wa Rivers Hoopers aba umukinnyi w’umukino kuko yatsinze amanota 18 ndetse afata imipira ya kabiri 18 (Rebounds). Umukino w’undi wahuzaha ikipe ya As Douanes BBC na US Monastir, warangiye ikipe ya US Monastir itsinze AS Douanes amanota 75-69. Bivuzengo muri Sahara Conference ikipe ya Rivers Hoopers yamaze kubona itike yerekeza mu mikino ya kamarampaka izabera i Kigali, ikipe ya APR BBC ni iya kabiri, US Monastir ni iya gatatu naho ikipe ya AS Douanes iba iya Kane. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu (APR BBC) yinjiye mu mibare igoye cyane nyuma yo gutakaza uyu mukino, doreko kugirango ikomeza isabwa byibuze gutsinda umukino wa nyuma baza kwakirwamo na AS Douanes kuri iki cyumweru, gusa na none ikipe ya Rivers Hoopers bigasaba ko itsinda ikipe ya US Monastir. Mu gihe iyo mibare idashobotse biratuma APR BBC yisanga mu mibare y’amakipe yatsinzwe neza (Best Losers), bishobora kuyifasha gusa mu gihe yaba yerekeje mu mikino ya kamarampaka, yaba ifite amahirwe menshi yo kuzahura n’ikipe yabaye iyambere mu itsinda runaka (Nile Conference cyangwa se Kalahari Conference).
500
1,157
Mali: Colonel Assimi Goita yatangaje ko ari we wahiritse Perezida IBK. Col. Goita yanavue ko afite gahunda yo gukomeza gahunda zo kuyobora Mali. Akikijwe n’abasirikare bafite imbunda, colonel Assimi Goita, ku mugoroba wo ku wa 19 Kanama, yiyeretse abaturage, aho yagize ati “Mali ntigifite uburenganzira bwo kwibeshya”. Yavuze ko ari we uri inyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa IBK. Mu kwiyerekana, yagize ati “Ndivuga, nitwa Colonel Assimi Goita, ndi Perezida wa Komite y’Igihugu iharanira ubushake bw’abaturage, (Comité National pour le Salut du Peuple (CNSP)”. Yakomeje agira ati “Mali ubu ifite ikibazo gikomeye cy’ubukungu n’imibereho y’abaturage, ndetse n’umutekano. Nta burenganzira tugifite bwo kwibeshya. Mu gufata iki cyemezo, twashyize igihugu imbere ya byose. Icya mbere, ni igihugu cyacu cya Mali”. Uyu musirikare yari yagaragaye kuri Televiziyo y’igihugu mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu, ubwo hatangazwaga ishingwa rya CNSP, ariko ntacyo yari yigeze atangaza. Colonel Goita yiyeretse abaturage nyuma yo kubanza guhura n’abayobozi bakomeye mu ngabo z’igihugu no muri Minisiteri y’Ingabo, akavuga ko yabanje kuganira na bo, kugira ngo bashyireho umurongo uboneye igihugu gikomeza kuyoborwamo. Uyu musirikare afite imyaka ibarwa muri 40, yabarizwaga mu kigo cya gisirikare cya Kati, akaba ari umwe mu basirikare batangwaho urugero muri Mali. Kuri ubu, ni we uyobora ingabo zitabara aho rukomeye “Forces spéciales” muri Mali. Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa IBK, ryiswe M5-RFP ryatangaje kuwa gatatu ko ryiteguye gukorana na Col Goita, mu gukomeza gahunda yo kuganisha igihugu cya Mali mu nzira nziza, kandi abaturage bifuza. Umunyamakuru @ Inesghislaine
242
672
Abareganwa n’uwari Mayor wa Karongi baravuga ko ntaho ahuriye n’ibyo baregwa. Aba bose baburanaga ifunga n’ifungura ry’agateganyo maze abari abakozi ba MUSA bemera ibyaha banabisabira imbabazi ndetse banagaragariza urukiko ko ibyo baregwa batabitumwe n’uwari umuyobozi w’akarere. Muri uru rubanza rwatangiye mu masaa tanu z’amanywa rukarangira mu masaa kumi z’amanywa, abunganira ababurana babanje kuburana bavuga ko abaregwa bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bafashwe bazira ibyavuye mu isuzuma ry’ikoreshwa ry’umutungo w’Ikigo cy’Ubwisungane mu Kwivuza n’imicungire yacyo ariko ngo bikaba bigaragara ko abarikoze batari babifitiye uburenganzira. Iri suzuma ryakozwe na Komisiyo yashyizweho n’Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba kandi Itegeko rigena imicungire y’Ubwisungane mu Kwivuza n’Imikoreshereze y’Umutungo w’icyo kigo risobanura uko icyo kigo n’umutungo wacyo bicungwa. Umwunganizi wa Kayumba avuga ko muri iri tegeko mu ngingo ya 17 basobanura neza ko imicungire ya buri munsi ya MUSA ishinzwe umuyobozi w’iki kigo ushyirwaho n’iteka rya Ministeri ufite iubuzima mu nshingano ze agahembwa kandi n’icyo kigo. Muri iri tegeko kandi mu ngingo ya 20 ngo hagaragara ko raporo za MUSA ku rwego rw’akarere zikorwa n’umuyobozi w’iki kigo ku karere kandi nabwo ziturutse muri sections za MUSA hasi. Akurikije ibi akaba asanga ntaho Kayumba yagombye guhurira n’ibyo ashinjwa kandi ko kuba yaba yarasinye ibarwa yohereza na raporo yakozwe n’inzego zibifitiye ububasha nta kibazo kirimo cyane ko ngo nta n’ubushobozi yari afite bwo kuzivuguruza. Nyuma yo kumva icyo abunganira abaregwa basaba, urukiko rwavuze ko mu myanzuro yarwo ruzita ku byo babivuzeho ariko bitatuma badasuzuma niba hari aho bahuriye n’ibyaha baregwa bityo urubanza rukaba rugomba gukomeza baburana ifunga n’ifungura ry’agateganyo. Kayumba Bernard areganwa na Turatimana Philippe, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwisungane mu Kwivuza mu Karere ka Karongi, Gashema Innocent, Umucungamutungo wa MUSA kuri Kigo Nderabuzima cya Gatare na Muvunyi wari ushinzwe MUSA ku Mubuga. Kayumba na Philippe bashinjwa ibyaha bitatu birimo ubufatanyacyaha mu kwandika inyandiko zirimo ibinyoma, Ubufatanyacyaha mu gukoresha inyandiko zirimo ibinyoma n’ubufatanyacyaha mu kurigisa umutungo wa Leta naho Gashema na Muvunyi bo bakaregwa ibyaha byo gukora no gukoresha inyandiko zikubiyemo ibinyoma ndetse no kurigisa umutungo wa Leta. Mu gihe aba bakozi ba MUSA bo bemera icyaha cyo kwandika no gukoresha inyandiko zirimo ibinyoma bakanagisabira imbabazi, Kayumba Bernard we ibyaha byose ashinjya yabihakanye. Mu kwisobanura Umwunganizi mu mategeko wa Kayumba yagaragaje ko MUSA ifite ubuzima gatozi bityo Kayumba akaba ntaho ahuriye n’ibivugwa mu byaha byakozwe muri icyo kigo kuko kigenga kandi mu mategeko akaba nta na hamwe yahererwaga uburenganzira n’itegeko mu kwinjira mu by’imicungire ya MUSA. Ashingiye kuri ibi no kuba abakoze icyaha bakiyemerera bakaba nta n’aho bavuga ko Kayumba yabatumye asanga umukiliya we agomba gufungurwa by’agateganyo akaburana ari hanze. Ku kijyanye n’amafaranga ya MUSA ari mu byo bashinja harimo amafaranga agera kuri miliyoni umunani bashinja Kayumba Bernard bashingiye ku ibaruwa yandikiye Minisanté agaha kopi MINALOC na Perezida wa Njyanama y’Akarere avuga ko MUSA Karongi yagize ubwisungane 100% babikesheje ubukangurambaga bakoze mu bafatanyabikorwa bagatanga amafaranga agera kuri miliyoni makumyabiri. Ibi ariko ngo siko bimeze kuko ngo baje gusanga ushinzwe ingengo y’imali mu Karere ka Karongi agaragaza ko amafaranga yageze kuri konti y’akarere aturutse mu bafatanyabikorwa mu gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza ari miliyoni cumi n’ebyiri. Aha akaba ari ho ubushinjacyaha buhera buvuga ko izi miliyoni umunani zigomba kubazwa Kayumba Bernard. Andi mafaranga ubushinjacyaha bushinja ababurana ni icyuho cya miliyoni 250 kiboneka iyo barebye umubare ungana n’100% by’abatanze umusanzu n’amafaranga yabonetse. Cyakora abunganira ababurana bo basobanura ko ari ikibazo cyo gutekinika baharanira kugera ku 100% bityo kandi kuba babyemera mu cyaha cyo gucura no gukoresha inyandiko zirimo ibinyoma bikaba byakagombye gushingirwaho batabarega icyaha cyo kunyereza umutungo ku bakiregwa ndetse n’abakiregwaho ubufatanyacyaha. Ikindi cyumvikanye muri uru rubanza, ni uko aba bari bashinzwe MUSA ngo batekinikaga imibare y’ibyavuye mu misanzu ya MUSA babitegetswe n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge bababwira ko ari amabwiriza aturutse ku karere kugira ngo bese umuhigo wa MUSA. Cyakora uwunganira Kayumba abajije ibimenyetso bigaragaraza niba ayo mabwiriza yarabaga yatanzwe na Kayumba mu nyandiko mvugo zihari zose habura ibishinja Kayumba cyane ko kuvuga ko amabwiriza aturutse ku karere bitavuze ko yatanzwe n’umuyobozi w’akarere. Ubushinjacyaha bwasabaga ko abaregwa bafungwa by’agateganyo mu rwego rwo kubarindira umutekano kuko ngo bahemukiye abaturage kuko babarekuye bashobora kubagirira nabi ndetse no kubera ko bamwe mu bashinjwaga hamwe batoretse bityo hakaba hari impungenge ko na bo batoroka. Ariko ababurana bavuze ko gukomeza kubafunga ahubwo ari byo bibangamiye umutekano wabo n’uw’ingo zabo cyane ko n’ubundi mbere y’uko bafungwa bari bamaze ibyumweru bibiri bitaba ubugenzacyaha kandi bakaba batarigeza batoroka. Urukiko rumaze kumva ubushinjacyaha n’ubwiregure bw’abaregwa, rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku wa mbere tariki 19 Mutarama 2014. Niyonzima Oswald
739
2,089
Burundi: Batangiye gukusanya inkunga izakoreshwa mu matora ya 2020 ntibarindire amahanga, Perezida Nkurunziza yabimburiye abandi. Umuryango wa Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Mbere tariki 6 Kanama washyikirije banki nkuru y’ u Burundi (BRB) akayabo k’ amadorari yo gushyigikira amatora ataha y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri 2020.Perezida Nkurunziza yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko yatanze miliyoni 5 z’ amarundi ni ukuvuga ibihumbi bitatu by’ amadorali y’ Amerika.Aya mafaranga yatanzwe kugira ngo Abarundi ubwabo bazishakemo ingengo y’ imari izakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika y’ u (...)Umuryango wa Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Mbere tariki 6 Kanama washyikirije banki nkuru y’ u Burundi (BRB) akayabo k’ amadorari yo gushyigikira amatora ataha y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri 2020.Perezida Nkurunziza yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko yatanze miliyoni 5 z’ amarundi ni ukuvuga ibihumbi bitatu by’ amadorali y’ Amerika.Aya mafaranga yatanzwe kugira ngo Abarundi ubwabo bazishakemo ingengo y’ imari izakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika y’ u Burundi ateganyijwe muri 2020.Tariki ya Mbere Nyakanga uyu mwaka mu mbwirwaruhame Perezida Nkurunziza yagejeje ku Barundi bizihizaga isabukuru y’ imyaka 5 iki gihugu gihawe ubwigenge yasabye Abarundi kwikora ku mufuka bagatanga amafaranga azakoreshwa mu matora ataha y’ umukuru w’ igihugu.Yavuze ko icyo gikorwa cyo kwishakamo ingengo y’ imari yo gukoresha mu matora kigamije guharanira ubudahangarwa bw’ u Burundi kikaba n’ ikimenyetso cyo gukunda igihugu.Akoze ibi mu gihe itegeko nshinga ry’ u Burundi ritamwemerera kuzongera kwiyamamaza; Dore ko na manda ya 3 ayoboye yateje imvururu mu Burundi bamwe bavuga ko atayemerewe n’ amategeko.Aya mafaranga Perezida Nkurunziza ayatanze nyuma y’ iminsi itatu gusa u Rwanda ruvuye mu matora ya Perezida wa Repubulika amatora u Rwanda rwishatsemo ingengo y’ imari ingana na 98%. Bivuze ko amafaranga angana na 2% ariyo yavuye mu mahanga.
296
768
Kigali International Community School. Kigali International Community School (KICS) ni ishuri rya gikirisitu, ridaharanira inyungu, ryashinzwe mu 2006, ritanga gahunda yuburezi kuva PreK kugeza mu cyiciro cya 12. KICS iha abana b'ingeri zose uburezi busa n'ubwo butangwa n'amashuri yo muri Amerika. . KICS ikorera abanyeshuri barenga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye 27 kandi ni umushinga wa US 501 (c) Abafatanyabikorwa ba ROC. KICS yakiriye impamyabumenyi ebyiri muri 2012. rimwe ryaturutse mu ishyirahamwe ry’ishuri rya gikirisitu mpuzamahanga (ACSI) naho irya kabiri ryaturutse mu bihugu byo hagati byo muri za kaminuza zo hagati n'amashuri makuru (MSA).Ishuri mpuzamahanga rya Kigali riherereye ahitwa Caisse Sociale Estates, Gaculiro, BP 6558, Kigali, Rwanda. Yabaye Umunyamuryango Mpuzamahanga ukomeje kuva 2007. AMATEKA YA KICS. Kigali International Community School(KICS) cyatangiye mu Gushyingo 2005 mugihe imiryango ya gikirisitu iba mu mahanga yateraniye hamwe kugirango ishakishe abana babo ibyo bakeneye. Mugihe iyi miryango yasengaga kandi igategura icyerekezo cyakozwe hashingiwe kumahame yingenzi yishuri ryisumbuye ryicyongereza ukoresheje integanyanyigisho zabanyamerika hamwe na filozofiya ya gikristo itandukanye. KICS yashinzwe mbere na mbere kugirango ihuze imiryango y'abamisiyoneri b'ivugabutumwa hamwe n'abakozi ba gikirisitu bahuza imico. Abashinze KICS batekereje ko mbere na mbere ari minisiteri yo gufasha iyi miryango ifite abana byoroshye cyane ko amaherezo basubira mumashuri yo muri Amerika. Mugihe KICS ikomeje gushyira imbere abana b'abamisiyoneri hamwe nabakristu baba hanze ikorera mumuryango utandukanye. Muri Mutarama 2006, iyi miryango yatangiye amatsinda menshi yamakoperative yo murugo. Muri Nzeri 2006, ayo matsinda yinjiye mu cyumba cy’ibyumba bine by’ibiribwa by’inzara mpuzamahanga (FHI) i Kacyiru. Abagize akanama gashinzwe muri KICS bakoranaga n’imiryango ikurikira: Itorero rya Kristo mu Rwanda (CCR), World Relief, Bank Opportunity Bank, Food for the Hungry International (FHI), Compassion International, n'umushinga uterwa inkunga na USAID. Mu Gushyingo 2006, Rwanda Outreach Community Partners (ROC) yashinzwe nka 501c3 muri leta ya Oklahoma kugura ishuri na salle ya Caisse Sociale biherereye mu isambu ya Vision 2020 ya Gaculiro mu izina rya kiliziya ya Kristo mu Rwanda (CCR). Umutungo waguzwe muri Gashyantare 2007. Abafatanyabikorwa ba ROC batumiye KICS kwimukira mumitungo yishuri muri Mata 2007 nkumufatanyabikorwa mubyigisho bya gikristo hamwe na ROC na CCR. Kugirango KICS ibashe kubaho neza mubukungu Ibiryo byinzara mpuzamahanga byimuye ibiro byabo mumitungo ya ROC bikomeza kugeza muri Kanama 2008. Ishoramari rya FHI na ROC ryashoboje KICS gukomeza kubaho muminsi yambere yayo kuko yimukiye mubidukikije bishya hamwe na patronage ikura. Abarimu babanje kuza mugihe abakorerabushake boherejwe muri KICS bahereye kubiryo byinzara, ubutabazi bwisi, nitorero rya Kristo mu Rwanda.Nkuko Kigali yiboneye iterambere ryihuse ryabakozi baba hanze bakeneye ishuri ryujuje ubuziranenge ryiyongereye kandi habaho iyerekwa rivuguruzanya kuri KICS bigatuma intangiriro yinzibacyuho itangira. Iyerekwa rivuguruzanya amaherezo ryatumye imyitwarire ya gikristo ihamye kandi yongera kwiyemeza gukorera abamisiyoneri hamwe n’abakozi bakorera mu mico itandukanye mu gihe twubaha igihugu cyacu cyakira igice kinini cy’abiyandikisha bajya mu miryango y'igihugu. Muri Nzeri 2009 Abafatanyabikorwa ba ROC babaye nyiri ikigo cya KICS. Uku guhuza imitungo no gutunga ibigo byashimangiye umwanya wa KICS nkikigo cyemewe imbere yigihugu cya KICS. Icyerekezo cyo gushinga KICS nacyo cyashimangiwe na Memorandum yongeye kumvikana na Afrika Inland Mission (AIM), hamwe no guhuza icyahoze ari ishuri ry’abamisiyonari, ishuri rya Jungle, hamwe na KICS. Ubufatanye bwa AIM hamwe n’ishuri rya Jungle / KICS ni kwerekana filozofiya yubumwe nubufatanye mubakristu bakorera mu Rwanda. Muri Kanama 2010 KICS yatangiye kwiyigisha ubwemerera ACSI / MSA yatangiye gukurikizwa ku ya 1 Mutarama 2012. Mubice byibyo bikorwa KICS yarangije kubaka ikigo cyitangazamakuru / Isomero na Laboratoire yubumenyi muri Nyakanga 2012. Iki cyari icyiciro cya II cya gahunda yiterambere ryibyiciro bitatu. Icyiciro cya I cyarangiye mu mpeshyi ya 2010 na 2011 binyuze muguhindura inyubako yibanze. Icyiciro cya gatatu cyari giteganijwe gukenera ibikoresho nubwo bidasobanuwe neza muriki gihe. Muri 2013 KICS yubatse ikibuga cyuzuye cya basketball itanga amahirwe yo gutanga basketball na volleyball hiyongereyeho gahunda yumupira wamaguru uzwi cyane.Muri 2015 KICS yagiriye uruzinduko rwigihe gito hamwe na raporo nziza yatanzwe n’ibigo byemewe bitewe no kuba mbere yigihe giteganijwe muri gahunda yo Kuzamura Amashuri KICS. Hamwe na KICS yiterambere ryinzego ninyigisho byiteguye kurangiza impamyabumenyi yambere yimyaka 7 n'amanota menshi nkuko bitangira ejo hazaz Muri 2016 KICS yatangiye icyerekezo cyayo cyo kwagura igishoro kurubu kandi yubaka inyubako nshya y’ishuri ifatanije no kongeramo PK yabanyeshuri muri KG na G7. Iri terambere ryerekana gahunda za KICS zo gukomeza gukura niterambere bizagira ingaruka kubisekuru. Aho Ihereye. https://maps.wikimedia.org/v4/marker/pin-m-school+5E74F3.png
690
1,941
Kamonyi: batanu bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro. Abantu batanu bo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro  bishwe na Gaz. Iyi mpanuka yabaye  ku wa  11 Gicurasi 2024, bikaba buvugwa  abantu 15 bari muri icyo kirombe giherereye mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Kazirabonde ho mu Murenge wa Ngamba, batanu bakaza kwitaba Imana  bishwe na Gaz. Amakuru Ukwelitimes ifite, avuga ko abapfuye ari Ngengimana Eric w’imyaka 32, Ngendahimana Phanuel w’Imyaka 36, Manishimwe Jean Pierre w’Imyaka 29, Ntakaziraho Jean Damascene w’imyaka 35 na Ndayishimiye Gaspard w’imyaka 22 . Abarimo Manishimwe Claude w’imyaka 24, Dusengimana Emmanuel nawe w’imyaka 24, Kwizera Longin w’imyaka 28, Niyigena Sylvain w’imyaka 25 na Hakizimana Emile w’imyaka 46 y’amavuko boherejwe ku bitaro bya Remera-Rukoma kugira ngo bitabweho nyuma yo gukomereka. Amakuru avuga ko abaguye muri iki kirombe ari abo muri koperative COMIKA icukura amabuye y’agaciro muri uyu murenge. Epimaque Munyakazi, umunyamabanga nshibgwabikorwa  w’Umurenge wa Ngamba yavuze ko aba bakozi  bagiye kuvoma amazi yari yaretse mu kirombe cy’amabuye y’agaciro maze moteri ikabazimiraho bikarangira Gaz ibarushije imbaraga ikabica. Ati “Nibyo abakozi binjiye mu kirombe bafite moteri yo gukogota amazi yari yinjiyemo nyuma moteri iza kubazimiraho bafatwa na Gaz. Batanu ubu bamaze kwitaba Imana abandi batanu ubu boherejwe ku Bitaro bya Remera-Rukoma kwitabwaho.” Epimaque Munyakazi akaba yasoje asaba abakora ubushabitsi bwo kugucukura  amabuye y’agaciro, kugira ubunyamwuga bakajya bakorana n’inzobere  zizi neza gukora ako kazi.
229
659
Amasoko y’inka afunze muri Kirehe na Ngoma ashobora gufungurwa vuba. Itangazo rya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ryo kuwa 06 Mutarama 2021, ryaburiraga abantu bose by’umwihariko aborozi bo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe ko hagaragaye ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu nka zororerwa mu mudugudu wa Mucucu, akagari ka Buhabwa umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza. Hashingiwe ku miterere y’iyo ndwara n’uko yanduza vuba, mu rwego rwo kuyirwanya, kuyikumira no kwirinda ikwirakwira ryayo, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yamenyesheje abantu bose, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ko ingendo z’amatungo (Inka, ingurube, ihene n’intama) ku mpamvu iyo ariyo yose (Kororwa, kugurishwa, kubagwa n’ibindi) ko zihagaritswe mu Karere ka Kayonza kose. Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, avuga ko mu rwego rwo kwirinda ko iyo ndwara yagera mu karere kabo dore ko gahana imbibe n’aka Kayonza, hafashwe icyemezo ko amasoko y’inka ahagaragara. Ati “Ni icyemezo cyafatiwe ku rwego rw’Intara ariko urumva kuva ku isoko rya Nyarubuye kugera Ndego ni hafi cyane kandi byoroshye, niho dufite igikomera (Isoko ry’Inka), kandi iza Ndego zazaga mu isoko rya Nyarubuye, ubwo rero habayeho guhagarika isoko kugira ngo uburenge butatugeraho”. Muzungu avuga ko icyakora ubu bishimira ko nta nka zikiva muri Tanzaniya ziza mu Rwanda zinyuze Kirehe kuko kenshi arizo zatezaga indwara y’uburenge. Yongeraho ko nubwo ari ikibazo kuba hashize amezi atatu nta soko ry’amatungo ribaho kuko bishobora gutera abaturage ubukene, ariko na none kwirinda icyorezo ari byo bya ngombwa cyane. Mu Karere ka Kirehe ubundi haba isoko rimwe ry’inka rya Nyarubuye kandi rikarema rimwe mu kwezi. Rugaju avuga ko kuba amasoko y’inka afunze mu turere twa Ngoma na Kirehe mu gihe cy’amezi atatu, ari uburyo bwo kwirinda indwara y’uburenge yagaragaye muri Kayonza. Avuga ko kuba hashize igihe kandi nta burenge bwari bwagaragara muri utwo turere amasoko aza gufungurwa vuba kuko ibyasabwaga byarangiye. Agira ati “Kubera uburenge bwagaragaye muri Kayonza byatumye hariya haba akato k’igihe gito kugira ngo butagerayo ariko twiyemeza ko hakwigwa uburyo amasoko yagenzurwa bitindamo hagati aho ngaho ariko nta kibazo kirimo vuba ahangaha amasoko arafungurwa”. Avuga ko uburenge bwari bwagaragaye i Kayonza nabwo bwamaze kurangira ku buryo nta cyabuza ko amasoko mu turere twa Kirehe na Ngoma yakora. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1
352
956
No title found. IYO uhawe impano idasanzwe, uba ugomba gushimira uwayiguhaye. Yesu yatsindagirije iryo somo igihe yakizaga abantu icumi indwara ikomeye itaragiraga umuti muri icyo gihe. Umwe muri bo ‘yagarutse asingiza Imana mu ijwi riranguruye.’ Yesu yarabajije ati “mbese abakize ntibari icumi? None se abandi icyenda bari he” (Luka 17:12-17)? Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko burya abantu bibagirwa vuba ineza bagiriwe. Incungu ni impano iruta izindi. Ni yo mpano y’agaciro kenshi kuruta izindi zose. None se wakora iki ngo ushimire Imana yaguhaye iyo ncungu? Kumenya uwayitanze. Kuba incungu yaratanzwe ntibivuga ko abantu bose bazabona ubuzima bw’iteka nta cyo bakoze. Yesu yasenze Imana agira ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Ese hagize ukubwira ko ukiri umwana hari umuntu wakurokoye, ntiwakora uko ushoboye ukamumenya neza, ukamenya n’icyatumye akurokora? Yehova Imana we waduhaye incungu irokora ubuzima, yifuza ko wamumenya kandi ukaba incuti ye. Bibiliya igira iti “mwegere Imana na yo izabegera.”Yakobo 4:8. Kwizera incungu. Bibiliya igira iti “uwizera Umwana afite ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:36). Wagaragaza ute ko ufite ukwizera? Iyo umuntu yizera incungu abigaragariza mu byo akora (Yakobo 2:17). Ibyo bikorwa ni ibihe? Impano iba iyawe iyo wemeye kuyifata, ukayitwara. Nawe rero, ugomba kugira icyo ukora kigaragaza ko wemera incungu. Wabikora ute? Menya ibyo Imana igusaba kandi ubikurikize.  Jya usenga Imana uyisaba kukubabarira no kuguha umutimanama ukeye, kandi wiringire ko incungu izahesha abayizera bose ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, bakabaho neza, mu mahoro n’umutekano birambye.Abaheburayo 11:1. Kujya mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Yesu yatangije umunsi mukuru ngarukamwaka wari kujya utwibutsa incungu twahawe. Yavuze ko tugomba kujya twizihiza uwo munsi mukuru, agira ati “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (Luka 22:19). Uyu mwaka, Abahamya ba Yehova bazibuka urupfu rwa Yesu kuwa kabiri tariki ya 11 Mata 2017, izuba rirenze. Ayo materaniro amara hafi isaha, aba agizwe na disikuru isobanura akamaro k’urupfu rwa Yesu, haba muri iki gihe no mu gihe kizaza. Umwaka ushize, abantu bagera hafi kuri miriyoni 20 bo hirya no hino ku isi bitabiriye uwo muhango. Nawe uzaze dufatanye gushimira Imana kubera iyo mpano ihebuje yaduhaye.
338
972
Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or 2022. Karim Benzema w’imyaka 34 yegukanye iki gihembo, nyuma yo gutsinda abandi bakinnyi bari bahanganye mu gihe abamukurikiye ari Sadio Mane ukomoka muri Senegal ukinira Bayern Munich, wabaye uwa kabiri na Kevin De Bryune wa Manchester City wabaye uwa gatatu. Mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, Karim Benzema yafashije Real Madrid gutwara igikombe cya shampiyona muri Espagne na UEFA Champions League. Ku giti cye uyu mugabo wanatowe nk’umukinnyi mwiza ku mugabane w’i Burayi muri uyu mwaka w’imikino, yagize uruhare mu bitego 59, atsinda ibitego 44 agatanga imipira 15 yavuyemo ibitego byose, yakoze mu mikino 46 yakinnye mu marushanwa yose. Karim Benzema yabaye umukinnyi wa gatanu ukomoka mu Bufaransa utwaye Ballon d’Or kuva yatangira gutangwa mu 1956, nyuma ya Raymond Kopa, Michel Platini wayitwaye inshuro eshatu, Jean Pierre Papin ndetse na Zinedine Zidane uheruka kuyitwara mu 1998. Benzema kandi abaye umukinnyi wa mbere w’Umufaransa utwaye iki gihembo cyari kimaze imyaka 24 nta mukinnyi ukomoka muri iki gihugu ugitwara, by’umwihariko akaba Umufaransa wa mbere utwaye Ballon d’Or mu kinyejana cya 21 kirenzeho imyaka 22. Messi na Cristiano Ronaldo: Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bombi babitse Ballon d’Or incuro 13 uziteranyije (Messi afite 7 mu gihe Ronaldo afite 6), aba bombi ariko uyu mwaka ntabwo byabahiriye kuko nka Lionel Messi bwa mbere kuva mu 2005, we uyu mwaka yabuze no ku rutonde rw’abakinnyi batoranyijwemo uwegukana iki gihembo. Cristiano Ronaldo ku rundi ruhande we yagaragaye mu bakinnyi bahataniraga Ballon d’Or 2022, ariko na we yasize yanditse amateka mabi kuko yabonye umwanya wa 20 ukaba ari umwanya mubi agize, kuva yatangira kugaragara bahatanira iki gihembo mu 2004 ariwo mwanya wa kure agize mu myaka 18, aho umubi yari yaragize ari uwa 12 mu 2004 agitangira. Ibindi bihembo byatanzwe: Igihembo kizwi nka Kopa Trophy gihabwa umukinnyi mwiza ukiri muto, icya 2022 cyegukanywe na Pablo Martin Paez Gavira uzi nka Gavi ukinira ikipe ya FC Barcelone, watsinze abakinnyi nka Eduardo Camavinga wa Real Madrid wabaye uwa kabiri, ndetse na Jamal Musiala wa Bayern Munich wabaye uwa gatatu. Rutahizamu wa FC Barcelona Robert Lewandowski, ni we wahawe igihembo cya rutahizamu mwiza w’umwaka wa 2022. Umunyezamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois yahawe igihembo cy’umunyezamu w’umwaka wa 2022. Sadio Mane yahawe igihembo gishya cyitwa Socrates Award, iki gihembo cyashyizweho mu rwego rwo guha icyubahiro umukinnyi Socrates ukomoka muri Brazil, wakiniye ikipe ya Corinthians ariko witabye Imana mu 2011 afite imyaka 57, kikaba gihabwa umuntu wakoze ibikorwa by’ubumuntu binyuze muri siporo. Ikipe y’umwaka yabaye Manchester City yo mu Bwongereza. Mu bari n’abategarugori, Alexia Putellas ukinira FC Barcelona ni we wegukanye Ballon d’Or mu 2022, yari iya kabiri yikurikiranya nyuma y’iya 2021. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
436
1,088
Urubyiruko rwatakambiye Perezida Paul Kagame ku mategeko aruzitira. Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye ko ibibera inzitizi urubyiruko byakurwa mu nzira rukabasha gukora amakoperative ruhuriramo ndetse n’ibitanoze bikanozwa. Kuri uyu wa mbere Taliki ya 26 Kamena 2016, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yaganiriye n’urubyiruko rushoje itorero ry’Inkomezamihigo. Perezida Kagame yasabye ko ibidasobanutse bikwiye kusobanuka. Nyuma y’uko urubyiruko rugaragarije Perezida wa Repubulika Paul Kagame inzitizi zo kuba hari itegeko mu makoperative riruzitira mu kwishingira amakoperative, perezida wa Repubulika yasabye ababishinzwe gukora gahunda ituma urubyiruko rudahezwa. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul kagame, ubwo yasabaga ushinzwe amakoperative gusobanura ikibazo gituma urubyiruko ruzitirwa n’itegeko ngo rirubuza gukora koperative yarwo, aho kubisobanura ahubwo yateye urujijo bitera Perezida kwerekana ko abashinzwe amakoperative ubwabo batumva ibintu. Perezida Kagame yagize ati:” Njye ntabwo numva ikibazo rwose aho kiri, ariko abatabyumva bwambere ni abashinzwe amakoperative, ashinzwe amakoperative ariko niwe ubanje bwambere kudushyira murujijo (Confusion). Perezida Paul Kagame, yasabye ko ibintu bidasobanutse bivanwa mu nzira, asaba ko ibintu birushaho gusobanurwa, byaba Itegeko cyangwa se uburyo ibintu bisobanurwa cyangwa se ibishyirwa mu buryo butaribwo bigakorwa neza aho gutera ikibazo. Uru rubyiruko mu gushimira perezida wa Repubulika, rwamwijeje ku muba hafi, kumushyigikira no gufatanya nawe muri byose rutekereza kubyakubaka Igihugu. Munyaneza Theogene / intyoza.com
203
591
Abayobozi b’amashuri ntibazongera gukora ibizamini by’akazi. Ibyo ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wungirije wa REB, Angelique Tusiime, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020, aho yasobanuraga ibijyanye n’ibizamini by’abarimu byatangiye gukorwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwitegura itangira ry’amashuri. Tusiime avuga ko ubundi hari abagombaga gukora ibizamini ku myanya y’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’ababungirije, ariko bakaba batarakoze kubera ibikubiye mu iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16 Werurwe 2020, rigena imiyoborere y’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, agasobanura uko biteye. Ati “Dukurikije iryo teka abayobozi b’ibigo n’ababungirije nta kizamini cyanditse bakora, ahubwo Minisiteri y’Uburezi ishyiraho komite izatoranya ababa abayobozi b’amashuri ndetse n’ababungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire. Iyo komite igendera ku bisabwa umuntu agomba kuba yujuje biri muri iryo teka”. Akomeza asobanura bimwe mu bigenderwaho mu gutoranya abo bayobozi, mu rwgo rwo kugira ngo bazabe bashoboye imirimo yabo. Ati “Icya mbere ni umwarimu ufite uburambe mu kazi butari munsi y’imyaka icyenda (9). Impamvu ni uko mbere iyo wabaga ufite dipolome ya A0 n’ubwo wabaga ukiva muri kaminuza ugakora ikizamini ukagitsinda wahitaga ujya kuyobota ishuri, kandi ufite inshingano zo kuyobora abarimu (Head Teacher), ugasanga hari ibyo aba atujuje”. Ati “Akenshi iyo nk’abo bagiye kuyobora amashuri, wasangaga nta bunararibonye bafite mu myigire n’imyigishirize, bityo ntibabe babasha kuyobora abarimu bahasanze mu kwigisha. Umuntu ntabashe kugira inama umwarimu mu by’akazi, tukumva rero uwo mwarimu ufite ubunararibonye ari we ukwiriye umwanya w’ubuyobozi bw’ikigo cyangwa umwungirije”. Ati “Umwarimu nk’uwo n’ubwo atakora ikizamini, ibyo azi tuba tubibonera muri bwa bunararibonye bwe, mu mikorere ye, uko atsindisha ndetse no mu myitwarire ye. Kuba umuyobozi ntibisaba kuba warize gusa”. Tusiime agaruka kandi ku miterere y’iyo komite izaba ishinzwe guhitamo mu barimu, abazaba abayobozi mu bigo by’amashuri. Ati “Minisiteri y’Uburezi ni yo izashyiraho amabwiriza ajyanye n’ishyirwaho ry’iyo komite n’imiterere yayo. Izaba irimo abantu bazaturuka muri Minisiteri bakurikirana iby’imiyoborere y’amashuri, hazaba harimo abantu bo ku rwego rw’akarere ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bahagarariye abandi, iyo ari amashuri afashwa na Leta ku bw’amasezerano, ba nyirayo na bo babigiramo uruhare”. Bamwe mu bakurikiye icyo kiganiro ariko banenga ubwo buryo bushya bwo gushyira mu myanya abayobozi b’amashuri kuko bushobora kuzamo ruswa n’icyenewabo, bityo ngo utazwi ntazigere azamurwa ngo na we abe yahabwa uwo mwanya kandi awukwiriye. Ngo ibyiza ni uko ibyo bijyanye n’ubunararibonye byagenderwaho nk’uko biri muri iryo teka, ariko n’ikizamini kikagumaho mu rwego rwo gukorera mu mucyo. Umunyamakuru @ MunyantoreC
394
1,162
kubahiriza Isabato ryari ryaratanzwe, kandi ko batagiraga imbabazi. None se, kuki ibyo Abafarisayo basomaga mu Ijambo ry’Imana bitari byarabahinduye? Ni ukubera ko babisomaga bafite intego yo kunenga abandi no kubashakaho amakosa. Ibyo byatumaga badasobanukirwa ibyo basomaga.Mat 23:23; Yoh 5:39, 40. 13. Twagombye gusoma Bibiliya dufite iyihe ntego, kandi kuki? 13 Icyo kibazo Yesu yabajije Abafarisayo, kigaragaza ko dukwiriye gusoma Bibiliya dufite intego nziza. Ntitukamere nk’Abafarisayo, ahubwo tujye twicisha bugufi kandi twemere kwiga. Tugomba ‘kwemera mu bugwaneza ko ijambo riterwa muri twe’ (Yak 1:21). Nitugira umuco wo kugwa neza, tuzemera ko Ijambo ry’Imana riduhindura. Nanone nitwirinda gusoma Bibiliya dufite intego yo kunenga abandi no kubashakaho amakosa, ni bwo gusa ibyo dusoma bizatuma duhinduka, tukagira imbabazi, impuhwe n’urukundo. Twabwirwa n’iki niba twemera ko Ijambo ry’Imana riduhindura? (Reba paragarafu ya 14) f 14. Ni iki cyadufasha kumenya niba twemera ko Ijambo ry’Imana riduhindura? (Reba nanone amafoto.) 14 Uko dufata abandi, bigaragaza niba twemera ko Ijambo ry’Imana riduhindura. Abafarisayo banze kwemera ko Ijambo ry’Imana ribahindura, bituma ‘baciraho iteka abatariho urubanza’ (Mat 12:7). Ibyo natwe bishobora kutubaho. Urugero, ese dukunda kuvuga imico myiza abandi bafite cyangwa dukunda kuvuga amakosa yabo? Ese tuba twiteguye kubabarira abandi cyangwa tubavuga nabi kandi tukababikira inzika? Uko dusubiza ibyo bibazo, biri bugaragaze niba twemera ko Ijambo ry’Imana rihindura ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu n’ibikorwa byacu.1 Tim 4:12, 15; Heb 4:12. GUSOMA IJAMBO RY’IMANA BITUMA TUGIRA IBYISHIMO 15. Yesu yafataga ate Ijambo ry’Imana? 15 Yesu yakundaga Ijambo ry’Imana. Ibyo bigaragazwa n’ubuhanuzi bwari bwaramuvuzeho muri Zaburi ya 40:8. Aho hagira hati: “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka, kandi amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” Kuba yarakundaga Ijambo ry’Imana byatumye agira ibyishimo kandi akomeza gukorera Yehova. Natwe nidukomeza gusoma Ijambo ry’Imana kandi tukarikunda, tuzagira ibyishimo kandi dukomeze gukorera Yehova.Zab 1:1-3. 16. Ni iki wakora kugira ngo gusoma Ijambo ry’Imana bikugirire akamaro? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ibyo Yesu yavuze byagufasha gusobanukirwa ibyo usoma.”) 16 Ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze, bituma tunonosora uko dusoma Bibiliya. Gusenga, gusoma tutihuta, kwibaza ibibazo no kugira ibyo twandika bizatuma turushaho gusobanukirwa ibyo dusoma. Nanone kugira ubushishozi bizatuma dusesengura ibyo dusoma, twifashishije ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Ikindi kandi, gukora ubushakashatsi kugira ngo tumenye inyigisho zo muri Bibiliya zigereranywa n’ubutunzi, bizatuma tumenya uko twakoresha imirongo y’Ibyanditswe ndetse na ya yindi tudakunze gukoresha. Nanone nidusoma Ijambo ry’Imana dufite intego nziza, bizatuma duhinduka. Nitugerageza gukora ibyo bintu byose, gusoma Bibiliya bizatugirira akamaro kandi turusheho kuba inshuti za Yehova.Zab 119:17, 18; Yak 4:8. Ibyo Yesu yavuze byagufasha gusobanukirwa ibyo usoma Jya ugerageza gusobanukirwa ibyo usoma kandi ugire ubushishozi, kugira ngo umenye uko wabishyira mu bikorwa.Mat 24:15; Luka 10:25-37. Jya usesengura inkuru zo muri Bibiliya, kugira ngo utahure inyigisho zirimo zigereranywa n’ubutunzi.Mar 12:18-27. Jya wemera ko Ijambo ry’Imana riguhindura kandi ritume wirinda kunenga abandi.Mat 12:1-8.
466
1,421
Leta irashaka amafaranga ku bigo mpuzamahanga by’imari. U Rwanda rurashaka uburyo butandukanye bwabonekamo amafaranga yo gushora mu mishinga y’iterambere, aho rusaba abikorera kongera uruhare rwabo kuko ngo rukiri ruto cyane. Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, agira ati "Uruhare rw’abikorera mu kunganira ubukungu bw’igihugu ruracyari ku rugero rwa 19%, mu gihe nko muri Afurika y’Epfo ho bari ku rugero rwa 150%". Yakomeje agira ati "Turabasaba gufatanya natwe muri urwo rugendo kugira ngo tugere ku ntego zacu; bakaba bamwe mu badufasha kubona amafaranga. Hari amahirwe y’uko twe ntaho turagera, amafaranga umuntu yashora hano yayungukamo menshi." Ministiri Amb. Gatete ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Francis Gatare, bavuga ko Leta yifuza ubufatanye n’abikorera mu mishinga yo kubaka no gukoresha imihanda, ibibuga by’indege, amahoteli, ingufu n’amazi, ndetse n’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu mu karere. Umuyobozi wa RDB yakomeje avuga ko banki zikorera mu Rwanda zifuza amafaranga yo kuguriza abantu barimo gushinga inganda n’ubundi bucuruzi. Aba banyemari bakaba babanje gutambagizwa aho Leta yifuza ko hashorwa imari, harimo imyanya yo kubakwamo amazu n’aharimo gushyirwa inganda. Umwe mu banyemari, Mikael Wallenberg wungirije ku buyobozi bwa banki yo mu Busuwisi yitwa EFG ikorera mu burengerazuba bw’Afurika, yahise yizeza ko azagaruka mu Rwanda muri Kanama 2016, aje gusura no kugura impapuro z’agaciro Leta ishyira ku isoko. Mu nzira zishoboka, Guverinoma y’u Rwanda yamaze kubona zaturukamo amafaranga yo kuzamura ubukungu; harimo ishingwa ry’Ikigega Agaciro Development Fund, kugurisha impapuro z’agaciro, isoko ry’imari n’imigabane, kubaka ibikorwaremezo ndetse no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga. Mu mabanki yitabiriye inama yagiranye na Leta y’u Rwanda hari EFG Bank y’Abasuwisi, CitiBank y’Abahindi, AfrasiaBank y’abashoramari bo mu birwa bya Maurice, Nedbank y’Abanyanamibia, Ecobank y’Abanyatogo n’abandi. Umunyamakuru @SimonKamuzinzi
274
786
Abafana ba Bugesera FC bari bakubise umusifuzi akizwa na polisi. Dukuzimana John, umufana wa Bugesera FC, avuga ko impamvu bari bagiye gukubita umusifuzi ari uko batishimiye imisifurire kuko yabogamiye cyane ku ikipe ya Unity. Ati “iminota igera kuri igera kuri 17 yose umupira wahagaze umuzamu wa Unity avurwa ntabwo yayishyizeho. Polisi iramudukijije naho ubundi twari kumwereka kuko niwe utumye ikipe yacu itahana inota rimwe”. Kapiteni w’ikipe ya Bugesera FC, Mucyo Jean Claude, nawe avuga ko batishimiye imisifurire kuko yabogamiye ku ikipe ya Unity. Ati “imisifurire nk’iyi ntaho yageza umupira w’amaguru mu Rwanda kuko iragayisha abayobozi ba Ferwafa”. Uyu mukino wararangiye amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe. Hakaba hari ku munsi wa mbere washampiyona y’icyiciro cya kabiri. Ku munsi wa kabiri Bugesera FC ikazajya gusura Gasabo FC, umukino uzabera ku kibuga cya Ferwafa. Egide Kayiranga
134
341
Amajyepfo : Ngo hakenewe inganda zitunganya amata n’ibihingwa. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ati « muri Nyanza dufite amakusanyirizo abiri y’amata, tukagira n’ikaragiro ritunganya amata. Nyamara iri karagiro ntirikora neza, ku buryo hari igihe rihagarika kwakira amata rimwe na rimwe n’abaturage bakayasubizwa. » Umuyobozi w’Akarere ka Huye ati « twashishikarije abaturage guhinga ibishyimbo n’ibigori, kandi ubu bireze. Igihe kirageze ngo dutekereze ku buryo abaturage bacu babonera isoko iyi myaka bahinze, cyane cyane ibigori, kugira ngo itabapfira ubusa. » Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ati « mu Ruhango twejeje ibishyimbo byinshi ku buryo ubungubu ikilo kiri kugura amafaranga 150. Nyamara, nyuma gato y’igihe cy’umwero, ibi bishyimbo abaturage bazasubira kubigura bahenzwe. » Abari mu nama bati « mu gukemura iki kibazo cyo guhendwa kw’abaturage, bashobora gufashwa kujya mu makoperative yajya abagurira imyaka akayihunika kandi akazagira n’uko adahenda abanyamuryango mu gihe cyo kongera kuyigura. » Umusaruro w’ibigori ukeneye inganda zibitunganya. Kubera gahunda ya Girinka, umusaruro w’amata ugenda wiyongera buri mwaka. Ni na yo mpamvu hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo hagenda hashyirwa amakusanyirizo y’amata. Gukusanya amata rero ngo ntibihagije. Hakenewe n’amakaragiro atunganya ibiyakomokaho. Marie Claire Joyeuse
181
531
Kamonyi: Barashima umuryango MyDocta wabasanze mu muganda ukabasuzuma indwara zitandura. Mukandayisenga Clarisse utuye mu Mudugudu wa Rugaragara ni umwe mu bisuzumishije. Avuga ko nubwo yumvaga atarwaye, yari afite gahunda yo kuzipimisha kuko yamenye ko indwara zitandura umuntu ashobora kuba azigendana atabizi. Ati”Nari mbifite muri gahunda, noneho by’akarusho aya mahirwe nari nyabonye hafi yanjye, kuko no kwa muganga tujya tujyayo ariko biduhenze.” Mukandayisenga asanga muri iki gihe abantu badakwiye kumva barembye ngo babone kujya kwa muganga. Ati “Si byiza kujya kwa muganga ari uko warembye, wagakwiye kubaho uzi uko ubuzima bwawe buhagaze. Icyo gihe n’iyo usanze urwaye utari ubizi, witabwaho ukaba wakira mu buryo bworoshye indwara itaragera kure cyangwa ngo iguhitane.” Muganga Ingabire Ange Anais, umwe mu bagize umuryango MyDocta, umuryango ufasha abantu kumenya uburwayi bafite hakiri kare, bakivuza mbere y’uko indwara zibazahaza, avuga ko imibare igaragaza ko abantu 20 mu bantu 100 bakunze kumenya ko barwaye indwara zitandura (umuvuduko w’amaraso na diyabete ), uburwayi bwarageze kure, akenshi bukanabahitana. Ati “Twasanze ziri mu ndwara zihangayikishije Isi muri ino minsi aho zirimo kwiyongera, twiyemeza gufatanya n’Igihugu cyacu mu kuzikumira.” Indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso, diyabete, na kanseri. Muri ubu bukangurambaga, usibye inama zatanzwe biciye mu biganiro, barapima n’umuvuduko w’amaraso ndetse na diyabete. Bibanda ku bagore bafite imyaka guhera kuri 35 n’abagabo bafite imyaka guhera kuri 40 kuzamura, kuko ngo ari bo bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’izo ndwara. Babapima uburebure bakareba niba bujyanye n’ibiro bafite kuko biri mu mpamvu zitera indwara zitandura, bakabapima ingano y’isukari mu maraso, ndetse n’uko umuvuduko w’amaraso uhagaze. Nyuma yo kubasuzuma, uwo basanze ibipimo biri hejuru cyane bamuhuza n’inzego z’ubuzima zimwegereye zigatangira kumukurikirana no kumwitaho, abo basanze ibipimo bimeze neza bakagirwa inama z’uko bagomba kwitwara kugira ngo birinde izo ndwara zitandura. Muri ubwo bukangurambaga, abagore by’umwihariko bashishikarijwe kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura kuko ari bo ikunda kwibasira. Babwiwe ko iyo kanseri iterwa na virusi yitwa human papillomavirus yandurira mu mibonano mpuzabitsina, imibare ikagaragaza ko abantu 99% bafite iyo virusi bafite ibyago biri hejuru byo kwandura kanseri y’inkondo y’umura. Abaturage basabwe kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi batandukanye, kuko ari bumwe mu buryo buyikwirakwiza. Abagabo kandi nka bamwe mu bayikwirakwiza, bagiriwe inama yo kwisiramuza no gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye, kugira ngo bagabanye ikwirakwira ryayo. Abagore bagiriwe inama yo kwisuzumisha hakiri kare, by’umwihariko abari hejuru y’imyaka 35 kuko ari bo bayigira cyane. Uwo batasanganye iyo virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, agirwa inama yo kwisuzumisha buri myaka itatu. Uwayanduye we bamufasha kureba buri mwaka niba virusi itaba yarahindutsemo kanseri. Kuba umuntu ufite iyo virusi yumva nta kimenyetso na kimwe yiyumvamo, ngo ntibihagije kugira ngo yemeze ko ari muzima. Muganga Ingabire ati “Ntabwo abafite iyo virusi bose baba bagaragaza ibimenyetso. Ariko uwo iyo kanseri yagezeho we agaragaza ibimenyetso. Akunda kuva cyane, cyangwa akababara igihe akora imibonano mpuzabitsina.” Yashishikarije ababyeyi barengeje imyaka 35 kujya ku kigo nderabuzima bakabasuzuma kuko bikorwa buri wa Mbere, kandi ko ari ubuntu, kandi bikaba biri muri gahunda ya Leta igamije kugabanya impfu ibihumbi 200 bapfa buri mwaka ku Isi bishwe na kanseri y’inkondo y’umura. Abasuzumwe bavuga ko bishimiye kumenya uko amaraso atembera mu mubiri, uko isukari mu mubiri ingana, bagaragaza ko kwisuzumisha indwara zitandura ari ngombwa kuko muri iyi minsi izo ndwara zigaragara cyane. nk’umuvuduko w’amaraso, diyabete, n’izindi. Ibi babihera ku kuba bigoye ko umuntu yahagarara akaziyumvamo, ahubwo akenshi uzirwaye abimenya ari uko zigeze ku rwego rwo hejuru, no kuzivura bigoye. Umwe muri bo yagize ati “Ni byiza ko Igihugu cyaduhaye amahirwe yo kugira ngo dupimwe tumenye uko duhagaze, abaganga badusanze iwacu, kandi bigakorwa ku buntu nta kiguzi.” Uwiringira Marie Josée, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, na we yashimye ubu bukangurambaga, kuko hari baturage batarasobanukirwa n’ububi bw’indwara zitandura. Yagize ati “Ntabwo tugifite za ndwara nyinshi zica umuntu yabanje kuremba, Malariya ntikizahaza abantu, ariko dusigaye tubona aho umuntu ashobora kujya mu rutoki rwe gusarura, afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, akahava bamuteruye, bamugeza ku buriri agahita apfa, kubera ko yari afite umuvuduko w’amaraso, cyangwa diyabete, akagwa muri koma, bakamugeza kwa muganga byarangiye.” Ati “Gukangurira abaturage kwisuzumisha indwara zitandura dusanzwe tubikora, ariko iyo tubonye abakozi bavuye ku rundi rwego bakaza kudufasha mu bukangurambaga biradufasha cyane. Uyu munsi rero twagize n’umwihariko kuko abaganga bo muri MyDocta baje batanga n’inama ku kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura n’ubukana bw’indwara zitandura mu gutwara ubuzima bw’abantu. Turabashimira kuko baje kutwunganira muri gahunda yo gusigasira ubuzima bwiza bw’abaturage.” Abasuzumwe kuri uwo munsi w’umuganda rusange aho i Kayenzi muri Kamonyi ni abantu 94. Akarere ka kamonyi gasanzwe gafite umuhigo wo gusuzuma abaturage indwara zitandura ku kigereranyo cya 80%. Abaturage bigaragaye ko barwaye bagiriwe inama yo kujya kwa muganga kugira ngo bitabweho, basabwa kwirinda kwivuza magendu kuko bishobora gutuma bavurwa nabi bikaba byabaviramo gupfa. Umuryango MyDocta watangiye mu kwezi kwa Karindwi 2021, utangijwe n’abantu bane biganjemo abakora mu byerekeranye n’ubuzima, bagira igitekerezo cyo kwishyira hamwe no gutanga umusanzu wabo muri ubwo bukangurambaga. Batangiye bakorera mu Mujyi wa Kigali, ariko nyuma biyemeza kwagura serivisi zabo bazigeza no ku batuye mu Ntara kuko byagaragaye ko na ho hari benshi bakeneye ubwo bukangurambaga. Icyakora uwo muryango uvuga ko ukeneye kunganirwa mu kubona ubushobozi bwo kugera kuri benshi bashoboka, kuko kugeza ubu nta bafatanyabikorwa benshi bafite, usibye ishyirahamwe ry’abarwayi ba diyabete mu Rwanda, ubundi bushobozi bakabwishakamo. Kugeza ubu uwo muryango uracyagizwe n’abantu bane, ariko bafite abandi bakorerabushake (volunteers) 14 barimo abimenyereza kuba abaganga n’abandi bakorana muri serivisi zitandukanye. Umunyamakuru @ h_malachie
883
2,559
Nyagatare: Abatishyura mitiweri bagiye kujya bahanwa. Ibyo babitangaje nyuma y’aho bigaragariye ko umubare w’abamaze gutanga umusanzu wabo mu bwisungane mu kwivuza ari muto kuko ubu bageze ku kigero cya 72.4% gusa. Itegeko rigena mitiweri riteganya ko umuntu wanga nkana kuyishyura acibwa amande kuva ku bihumbi 5 kugera ku bihumbi 10 naho ugandisha abandi kutayishyura agacibwa amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugeza 200. Musabyemariya Domitille umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko iryo tegeko n’ubwo ritarubahirizwa na rimwe ubu rigiye gushyirwa mu bikorwa kuko hari aho imibare iri hasi cyane kandi bidatewe n’ubushobozi bucye mu miryango ahubwo ari imyumvire. Ati “Turaza kugenda urugo ku rundi dusesengure ibibazo, abatishoboye bazafashwa ariko abo tuzasanga baranze nkana n’ababagandisha bazahanwa nk’ababangamira gahunda za Leta.” Abakekwa ko bashobora kuba bagandisha abaturage kutishyura mitiweri harimo amwe mu madini akorera mu bwihisho abuza abayoboke bayo kushyura mitiweri ngo kuko uwizera Imana atarwara yanarwara agakizwa n’amasengesho. Munyengabe Evariste na Nzagezahe Alias bo mu Murenge wa Musheri bemeza ko ubukene n’ubusinzi ari byo bituma benshi batishyura mitiweri. Bati “Ubushize ntabwo twejeje neza kubera izuba abantu barakennye niyo mpamvu batishyura mitiweri. Gusa ariko tutabeshye hari n’abayabona bakayanywera bakibagirwa kuyatanga.” Abo baturage bemeza ko bazi akamaro kwishyura mitiweri kuko bivuza kandi ku kiguzi gito ndetse ngo bikaba byaragabanije ikibazo cyo kurembera mu ngo. Ubwo hatangizwa icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku gutanga ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Nyagatare cyatangirijwe mu Murenge wa Musheri kuri uyu wa 26 Nzeli, hemejwe ko hazasurwa urugo ku rundi hagamijwe gusesengura ibibazo abaturage bafite.Abo bizagaragara ko badafite ubushobozi bafashwe kwishyura. Umurenge wa Musheri ni wo uri inyuma ku bamaze kwishyura mitiweri, kuko ubu bari ku kigero cya 58.9% n’umwaka ushize ukaba ari wo wari wasoje ari uwa nyuma uri ku kigero cya 67.6%. Kugeza ubu, mu Karere ka Nyagatare abaturage bangana na 72.4% nibo bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza, mu gihe akarere kavuga ko bagakwiye kuba bageze hejuru ya 85%. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1
318
901
Lt Mutabazi, Camarade na Kalisa ntibashoboye kuvuguruza inyandikomvugo z’ibyaha bishinja. Urubanza rwatangiye harebwa video irimo Camarade, aho yisobanuraga uburyo yagiye muri FDLR akayicururiza amabuye y’agaciro, uburyo yagiye muri Uganda akinjizwa muri RNC na Lt Joel Mutabazi, uburyo Mutabazi ngo yahawe amafaranga na Kayumba Nyamwasa, nawe akayaha Camarade kugira ngo agure telephone yo kuganiriraho ibyo gutera ibisasu mu isoko rya Kicukiro. Iyo Video inanditswe mu nyandikomvugo, igaragaza Camarade avuga ko Lt Mutabazi ngo wari uhagarariye RNC muri Uganda, we n’uwitwa Jean Marie ngo bahaye Camarade ibisasu bitanu bya gerenade ari kumwe n’abitwa Gafili na Ndagijimana, bageze i Kabale (muri Uganda) Camarade arasigara, bo baraza ngo batera bibiri muri ibyo bisasu mu isoko rya Kicukiro mu mwaka ushize. Ibindi bisasu ngo babisubije muri Uganda, nk’uko Camarade akomeza abisobanura muri Video, ndetse ko yahise anatanga raporo ku wamutumye ari we Lt Mutabazi, nawe ngo agahita ayigeza ku mukuru wa RNC, ari we Kayumba Nyamwasa. Mu nyandikomvugo ndetse no mu rukiko rwa Nyamirambo, Lt Joel Mutabazi ngo yahamije neza ko yakoranye n’abayobozi ba RNC aribo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya (igihe yari akiriho), ngo akanagira ati: “Ibindi byaha byose ndabyemera uretse icyo cy’ubwicanyi”, nk’uko Ubushinjacyaha bwakomeje bubisobanurira urukiko rwa gisirikare ruri i Kanombe. Ubushinjacyaha buvuga ko telefone ya Camarade irimo ubutumwa yagiye yohererezanya na Lt Joel Mutabazi kuri whatsapp na skype, aho Camarade anahamya mu nyandikomvugo ko yatanze raporo kuri Lt Joel Mutabazi, y’uburyo yaje mu Rwanda kubwira indorerezi uburyo zakwica amatora y’abadepite. Ubwo video yari imaze kurebwa, urukiko rwabajije Camarade niba amashusho n’amajwi ari ibye, nawe ati: “ni ibyanjye”, ariko bakomeje kumubaza niba ibyo yavuze mu nyandikomvugo yabyemeza, akaba yabihakanye avuga ko ngo yakoreshejwe iyo nyandikomvugo mu buryo we atemera. Nyamara muri iyo video Camarade wabajijwe, yari akeye mu maso, yambaye ishati, ahagaze imbere y’igikuta gisize irangi ry’umweru, akaba yarasubizaga nta gihunga cyangwa akabaro kari mu maso he, ku buryo bigoye guhamya ko yari yakorewe itotezwa n’iyicarubozo. Urukiko rwakomeje gusaba Camarade kwisobanura ku byaha aregwa, asubiza agira ati: “Position yanjye ni uko ntacyo nzavuga muri uru rubanza”. Me Hubert Rubasha wunganiraga Camarade yahise atangaza ko abihagaritse kuko ngo atashobora kuba umwavoka w’umuntu utavuga. Lt Mutabazi nawe yakomeje kuvuga ko atemera ibyo yasobanuye mu nyandikomvugo, kuko ngo yayikoreshejwe ku gahato; ikaba irimo aho ahakana ko atakoranye na Kayumba, nyamara izindi mvugo ndetse na bagenzi be bakaba batanga ibimenyetso bimuhama, nk’uko ubushinjacyaha bwabitangaje. Urukiko rwabajije Lt Mutabazi ruti: “Niba uhakana ibyo wavuze mu gihe cy’inyandikomvugo, cyangwa ibyo bagenzi bawe bagushinja; tanga ibindi bimenyetso bibivuguruza”; Mutabazi akaba nta gisubizo yatanze. Nyuma ya saa sita, hakurikiyeho itsinda rya gatatu riregwamo Mutabazi na Kalisa Innocent witwa Demobe (nawe ngo yahoze mu mutwe urinda umukuru w’Igihugu), baregwa hamwe ibyaha byo gukwirakwiza impuha zangisha Leta y’u Rwanda amahanga, gucura umugambi wo kugirira nabi Umukuru w’igihugu, ndetse no kwifatanya n’imitwe yitwa Urukatsa na Rwanda Democratic Change (RDC) irwanya Leta. Demobe wabajijwe mu nyandikomvugo eshatu zitandukanye ibijyanye n’ibyo yabwiye ibitangazamakuru The Times cyo mu Bwongereza na NTV yo muri Uganda, yabihakanye byose avuga ko yabyemeye kuko ngo yatotejwe. Muri izo nyandikomvugo zifitwe n’ubushinjacyaha hamwe n’urukiko, Demobe yasobanuye ko yari yabwiye ibyo binyamakuru ko ngo Leta y’u Rwanda yanga Abahutu (ndetse ngo yishe abagera ku bihumbi 800), ko ari yo ngo yicishije uwari umunyamakuru Ingabire Charles, ndetse ngo amajwi yibwe mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mwaka wa 2010. Umucamanza ati: “Niba waremeye ko waganiriye na NTV kubera itotezwa, kuki wanabyiyemereye mu rukiko; naho hari agahato karimo? Ese ufite icyo uzireguza?” Demobe ati: “Sinzaburana”. Urubanza rwo kumva no kwiregura ku byaha Lt Joel Mutabazi aregwa gufatanyamo na Innocent Kalisa witwa Demobe, rurakomeje kuri uyu wa kane tariki 15/05/2014. Simon Kamuzinzi
599
1,635
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare. Ni inama yitabiriwe n’abasirikari bakuru bakiri mu nshingano n’abasezerewe, baturutse mu nzego zitandukanye z’umutekano, zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS). Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, dukesha iyi nkuru, ntibyahise bitangaza ibyaganiriweho muri iyi nama. Iyi nama ibaye mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kwiyongera ibikorwa by’umutekano muke, bishingiye ku ntambara ihanganishije Ingabo za Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR bafatanyije kurwanya umutwe wa M23. Ni intambara isatira Umujyi wa Goma. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherutse kugaragaza ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yananiwe gukemura ibibazo by’imiyoborere no kurinda abaturage bayo bicwa, abandi bakabuzwa amahoro n’imitwe yitwaje intwaro ahubwo igakomeza kubigereka ku Rwanda. Umunyamakuru @RuzindanaJunior
137
438
Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe. Ibirori byo kwambika izi ngabo z’u Rwanda imidali byabayae kuwa Kane tariki 20 Kamena 2024, ahitwa Bossembele, muri Perefegitura ya OMBERA M’POKO, ahasanzwe ari ibirindiro bya Rwabat-2. Uyu muhango wari uyobowe n’Umuyobozi wungirije ukuriye Ingabo za Loni zishinzwe kugarura Amahoro muri Santrafurika, Maj Gen Luis Manuel Ricardo Monsanto, washimye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu. Yagize ati, "Uyu munsi turazirikana ibikorwa byanyu mu butumwa bufite akamaro ku baturage ba Repubulika ya Santrafurika. Ni muri urwo rwego mbashimira uruhare rwanyu mu kugarura amahoro mu karere kanyu mushinzwe, Ubunyangamugayo bwanyu buri ku rwego rwo hejuru, Ikinyabupfura, ubwitange no kwigomwa n’ubunyamwuga mu kazi kanyu cyane cyane muri aka gace mushinzwe." Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika, Lt Col PC RUNYANGE yashimye inkunga y’ubuyobozi bwa MINUSCA, guverinoma y’iki gihugu, hamwe n’’izindi ngabo bafatanya, yizeza ko bazakomeza gukorana umurava no kurangwa n’indangagaciro. Yashimye kandi Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwabat-2 ku bw’ubwitange bagaragaje mu gusohoza inshingano bashinzwe. Yijeje abari aho ko ingabo ayoboye ziteguye kandi ko zishishikajwe no kuzamura ibendera ry’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Abayobozi batandukanye bo muri leta bo muri ya Santrafurika, Umujyanama wa kabiri mu biro bireberera inyungu z’u Rwanda muri Santrafurika, Didier Rugina, n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Santrafurika, bari mu bitabiriye uyu muhango. Umunyamakuru @ Umukazana11
228
650
#Kwibuka30: Intumwa y’u Bufaransa yijeje u Rwanda inkunga ya Miliyoni 400 z’Amayero. Iyi nkunga u Bufaransa bwatanze irabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 560, akaba azatangwa mu myaka ine kuva muri uyu wa 2024 kugera muri 2028, hagamijwe guteza imbere ubuzima, kubungabunga ibidukikije no guhugura abakozi. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné, ni we wahagarariye Perezida Emmanuel Macron utashoboye kuza mu Rwanda, ariko ngo azatanga ikiganiro mu Ihuriro ry’Abakuru b’ibihugu bazaba bateraniye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 07 Mata 2024. Minisitiri Stéphane Séjourné, akigera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yabanje kugirana ibiganiro mu muhezo na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, nyuma y’ibyo biganiro bashyira umukono ku masezerano y’inkunga yatanzwe n’u Bufaransa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yohereje intumwa imuhagararira mu gikorwa cyo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze gutangaza ko Leta y’icyo gihugu yari guhagarika ubwicanyi bwakorwaga, ariko ngo ntiyigeze igira ubushake. Umunyamakuru @SimonKamuzinzi
154
437
Muhoozi yavuze ko akumbuye Perezida Paul Kagame, ahishura aho azakorera ikiruhuko. General Muhoozi Kainerugaba uherutse kuzamurwa mu mapeti agahabwa irya General riruta ayandi mu Gisirikare cya Uganda, yavuze ko akumbuye Perezida Paul Kagame, anatangaza aho azakorera ikiruhuko.Muhoozi Kainerugaba wambitswe ipeti rya General aherutse guhabwa na Se Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yagaragaje ko akumbuye Perezida Paul Kagame akunze kwita Sewabo.Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, General Muhoozi yagize ati “Nkumbuye data wacu w’umunyabwenge kandi w’intangarugero! Nzajya gukorera ikihuko mu rwuri rwe. Ubundi njye kwagaza ishyo ry’Inyambo ananyungure ibitekerezo.”I miss my wise and great uncle! I will take a holiday on his farm. Graze Inyambo cattle and learn from him.pic.twitter.com/HXBwNtUxdg— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba)October 13, 2022General Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo igitotsi, muri uyu mwaka yagendereye u Rwanda inshuro ebyiri, zombi yanakiriwe na Perezida Paul Kagame, banagirana ibiganiro.Mu ruzinduko rwa kabiri yagize muri Werurwe uyu mwaka, yanagabiwe Inka z’inyambo na Perezida Paul Kagame ubwo yamutemberezaga mu rwuri rwe tariki 15 Werurwe 2022.Icyo gihe Muhoozi akimara kugera muri Uganda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bwo kumugabira Inka z’Inyambo.Mu butumwa bwe, icyo gihe yagize ati “Mu muco wacu duhuriyeho by’umwihariko nkatwe twakuriye mu miryango y’aborozi nka Banyankore, Banyarwanda, Karimojong, Dinka na Masai nta kintu gihebuje kigaragaza ubucuti nko kuba umuntu yakugabira Inka. Afande Kagame yampaye Inyana icumi mu nka ze z’Inyambo.”Nyuma y’ukwezi kumwe agabiwe, Muhoozi yongeye gushimira Perezida Paul Kagame, anamumenyesha ko Inka zamugezeho amahoro.Mu butumwa yanyujije kuri Twitter tariki 16 Mata 2022, bwari buherekejwe n’umushumba ashoreye Inka z’inyambo, Muhoozi yagize ati “Umunsi ubanziriza Ejobundi hashize nakiriye Inka zanjye nahawe na Nyakubahwa Paul Kagame. Ubu guhera uyu munsi ndi Inkotanyi.”Muhoozi Kainerugaba aherutse guhabwa ipeti rya General ariko yamburwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.
298
843
Abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo. Ni imyitozo yari iteganyijwe gutangira saa mbili za mu gitondo ikaba yari iya mbere kuva tariki ya 8 Werurwe 2024 ubwo AS Kigali yakinaga umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona yatsinzemo Musanze FC 1-0. Amakuru Kigali Today yabonye ni uko abakinnyi nyuma y’uyu mukino babwiye ubuyobozi ko nubwo hari hagiyemo akaruhuko k’ikipe y’Igihugu ariko batazongera gukora imyitozo mu gihe batari bahembwa. Nyuma y’uko abakinnyi bavuze ko batazakora imyitozo, ubuyobozi bwahisemo kubaha akaruhuko ngo barebe ko amafaranga yazaba yabonetse. Ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024 umutoza Guy Bukasa abinyujije mu itsinda rya Whatsaap ahuriramo n’abakinnyi, yabamenyesheje ko basubukura imyitozo kuri uyu wa Gatanu bityo ko basabwe kuyitabira. Nk’uko bari babimenyesheje ko batazakora imyitozo batari bahembwa, nyuma yo kumenyeshwa ko hari imyitozo, muri iki gitondo abakinnyi bahise bavuga ko batiteguye kuyizamo mu gihe ibyo bifuza bitari byashyirwa mu bikorwa. Ibi ni ko byagenze kuko muri iki gitondo abandi bakozi b’ikipe bagiye kuri Kigali Pelé Stadium banahageza ibikoresho ariko babura umukinnyi n’umwe waza mu myitozo kugeza ubwo ibikoresho byari byashyizwe mu kibuga bitangira gukurwa mu kibuga. Abakinnyi bamaze amezi hafi ane badahembwa Kugeza muri iki 1/2 cy’ukwezi kwa Werurwe 2024 abakinnyi ba AS Kigali baberewemo ibirarane by’amezi atatu(3) batazi uko umushahara umera kuko baheruka kuwukoraho mu Ukuboza 2023, icyo gihe nabwo ariko aba bakinnyi bahembwaga ukwezi k’Ugushyingo 2023. Ibi bisobanuye ko imishahara baberewemo ari Ukuboza 2023, Mutarama na Gashyantare 2024 ariko nanone hakaba harimo n’ababemerewemo ibirarane by’amezi ane, hakongerwaho n’ukwezi kwa Werurwe bavuga ko batizeye ko nako bazahemberwa igihe, bityo hakaba hari abagera mu mezi atanu ndetse n’ane. Abakinnyi batunzwe n’agahimbazamusyi Nubwo bamaze amezi ane badahembwa, abakinnyi bamaze igihe batunzwe n’agahimbazamusyi bahabwa iyo batsinze umukino ariko na ko ni ako bagenewe na Shema Fabrice wahoze ari Perezida wayo aho yabakuye ku gahimbazamusyi k’ibihumbi 30 Frw bahabwa ku mukino batsinze agakuba kane kuri ubu bakaba bahabwa ibihumbi 120 Frw ariko Umujyi wa Kigali wo ugakomeza kubazwa ibijyanye n’umushahara. Umunyamakuru @UwimanaJeanJul1
324
916
iyi ikipe bari baramaze kubwirwa ko bagomba kujya kure y’iyi kipe kubera ibibazo byari byaranageze kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari yarandikiwe na Sadate Munyakazi. Benshi bavugaga ko Uwayezu Jean Fidèle atumwe kuko ubuyobozi buhawe Rayon Sports budatowe nk’uko amatora asanzwe agenda ahubwo bwashyizweho n’inzego zari zishinzwe gukemura iki kibazo maze bakemezwa binyuze mu matsinda y’abafana nubwo izi nzego atari ko zibyumva. Tariki 04 Gicurasi 2024, Uwayezu Jean Fidèle ubwe abajijwe ku gutumwa kuza kuyobora Rayon Sports, avuga ko umuntu ubitekereza gutyo atamusubiza kuko hari abamutoye kandi ko atari umukozi wa Leta cyangwa RGB. Ati ”Uwo sinamusubiza, abantu nk’abo babaho bazanahoraho, njyewe hari abantoye kuko ntabwo ndi umukozi wa Leta, ntabwo ndi umukozi wa RGB, ndi umuntu w’umukunzi wa Rayon Sports wiberaho nikorera ibyanjye wayijemo nifuza kuyibera umuyobozi, amatora araba barantora.” Guhuza n’abasaga nk’aho bashyizwe ku ruhade no gukorera hamwe yari intego ya mbere ya Uwayezu ariko ifatwa nk’itaragezweho Mu ijambo rye rya mbere yavuze amaze gutorwa Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko atorewe gukorera Rayon Sports ataje guhangana n’abantu. Ati ”Ntorewe gukorera ikipe ntabwo ntorewe guhangana n’abantu. Ibibazo byari bihari ariko ntabwo ari byacitse, ahari abantu havuka ibibazo hakaba n’abaza kubikemura. Komite itowe ngo ikore akazi nta guhangana, tugiye gukorera Rayon Sports, abafana.” Iri jambo ryari ribaye nk’iritanga ihumure ku bakunzi ba Rayon Sports ukurikije ibibazo yari imazemo iminsi kuko bizeraga ko hagiye kongera kubaho gushyira hamwe. Mu bari bitezwe ko bashobora kuba hafi ikipe harimo abahoze bayiyobora banafite amafaranga ku buryo umusanzu wabo wari gutuma iva mu bihe bibi yarimo, ibi ariko nyuma y’imyaka ine iyo urebye ubona atariko byagenze kuko mu mazina akomeye agarukwaho cyane arimo nka Ngarambe Charles, Muvunyi Paul, Dr Rwagacondo Claude, Ntampaka Théogène, Gacinya Chance Denis, Muhirwa Prosper na Ruhamyambuga Paul bose batigeze bagaragara hafi y’iyi kipe bagiriye akamaro igihe kinini. Hari abavuga ko aba bagabo bafite amafaranga yabo bashyiraga muri Rayon Sports babifashe nko gusuzugurwa bahitamo kwiheza Nubwo inzego zakemuye ikibazo cya Rayon Sports zagikemuriye mu nguni isa nkaho ntaho ibogamiye ku bari bayisanzwemo yaba abari aba vuba icyo gihe ndetse n’abari barababanjirije ariko hari abavuga ko bitari bikwiriye ko ikibazo gikemurwa ikipe isa nk’aho yamburwa ba nyirayo ndetse bakanategekwa kuyijya kure byatumye nabo nk’abantu bafite ubushobozi kandi bari bafite kinini bafashaga babibona nk’agasuzuguro, ubwabo bagahitamo kwiheza bikorera imirimo yabo. Ku byo kwambura ikipe ba nyirayo, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere Dr Usta Kaitesi tariki 7 Gicurasi 2024 yavuze ko ikipe ntawe bayambuye kuko nta nyirayo bwite ishingiyeho. Ati ”Ntabwo abitwa ba nyiri kipe, umuryango utari uwa Leta ntugira ba nyirawo bafite amazina bwite uba ushingiye ku nyungu rusange, ikipe ikibazo yari ifite ni ubuyobozi, abayobozi b’ikipe ntabwo ari ba nyirayo kandi abagize ikipe nibo batubwiye ibibazo by’imiyoborere yari ihari tubikemura mu buryo bw’imiyoborere.” Ibi hari ababifashe nko gukemura ikibazo kimwe ariko uteza ibindi igihumbi kuko umwimerere w’ikipe nka Rayon Sports isanzwe yitwa ikipe y’abafana ngo bitari bikwiriye ko hagira abahezwa dore ko ku kigero cy’ijana ku ijana
484
1,288
Urumuri rw’icyizere rutazima ni uburyo bwo gufata icyerekezo gikwiye cy’ejo hazaza. Minisitiri w’ubuzima, Dr Binagwaho Agnes, avuga ko urumuri rusobanura byinshi ariko cyane cyane kwihesha agaciro no kongera kubaka igihugu cy’u Rwanda hashingiye ku mateka meza bityo umwijima ukimurwa burundu. Ati “Ni ikizere ko Abanyarwanda bavuye mu mwijima bakajya mu mucyo”. Kuzana urumuri rutazima mu karere ka Gicumbi by’umwihariko mu murenge wa Mutate hashingiwe ku mateka yihariye ya Jenoside muri uyu murenge ndetse kikaba ari ni igihe cyo kongera kuganira kuri ayo mateka mabi yaranze igihugu, no kuvuga ukuri ku byabaye kugirango abantu bongere biyubakemo ejo hazaza hazira Jenoside. Uru rumuri kandi rugomba kubera Abanyarwada icyizere cy’agaciro babuze muri Jenoside baharanira kongera kwiha agaciro binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, we yavuze ko hakenewe abayobozi batemera ko Abanyarwanda bapfa bwa kabiri. Yijeje Abanyarwanda ko batazongera kubona abayobozi babi bashora urubyiruko muri Jenoside kandi ko u Rwanda rutazongera guhura na Jenoside ukundi. Avuga ko abayobozi b’inyangabirama batazongera kugaragara muri iki gihugu cy’u Rwanda hazakomeza kubaho ubuyobozi butanga icyizere rugaha n’ihumure abanyagihugu. Ati “buri muturage wese uri hano agomba guharanira ko uru rumuri rumurikira umutima we agaharanira ko ahari urwango hajya urukundo ahari umwijima hakajya urumuri rutazima”. Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yasabye abaturage kurangwa n’icyizere ndetse bakamurikirwa n’urwo rumuri bashimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda bakubaka igihugu gishingiye ku bumwe. Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi warokocyeye mu murenge wa Mutete Anastase Kamizikunze avuga ko ubwicanyi bwatangiye gukorwa kuva cyera ariko nyuma n’ubwo yaje kujya atotezwa ndetse akabuzwa n’amahirwe yo gukomeza amashuri yisumbuye, Leta y’ubumwe n’ubwiyunge yamufashije kwiga ubu akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu ishuri rikuru nderabarezi rya KIE. Asanga gahunda y’urumuri rutazima ni yimakazwa mu mitima y’Abanyarwanda nta vangura cyangwa indi Jenoside bizongera kubaho ukundi. Urwibutso rwa Mutete rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 1,039 aba ni ababashije kuboneka kuko abarokotse bavuga ko hari abandi batamenye aho baguye. Urumuri rw’icyizere rwageze i Gicumbi ruvuye mu karere ka Rulindo, umushyitisi mukuru waruherekeje ni Dr Agnes Binagwaho, Ministre w’Ubuzima w’u Rwanda. Ernestine Musanabera
333
953
Ibanga ryihishe inyuma y’intsinzi ya Mukura VS. Ubu buryo bushya abakinnyi ba Mukura babayeho kandi ngo nibwo burimo gutuma iyi kipe yitwara neza mu kibuga muri iyi minsi nk’uko byemezwa n’umutoza w’iyi kipe Godefroid Okoko, ari nawe wazanye iki gitekerezo cyo gucumbikira abakinnyi bose hamwe. Umutoza Okoko avuga ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko abakinnyi batakoreshaga neza amafaranga babaga bahembwe bigatuma nyuma y’igihe gito bagaruka gusaba andi, bamwe bavuga ko nta n’amafaranga yo guhaha cyangwa gukodesha icumbi bafite. Ibi nibyo ngo byatumaga babaho nabi ndetse bikanagira ingaruka ku mikinire y’ikipe muri rusange. Okoko yagize ati “Umwaka ushize umukinnyi yarahembwaga hashira icyumweru kimwe akaza ambwira ngo arashaka andi mafaranga kandi baramuhaye amafaranga ahagije. Ariko ubu ntibagihura n’ibibazo nk’ibyo kuko ubuyobozi bw’ikipe bwabahaye amacumbi, babayeho neza, barya neza, babona icyayi cy’amata, urebye nta kibazo.” Aba bakinnyi kandi babashakiye n’uburyo bwo kubaruhura mu mutwe no gukurikirana imipira itandukanye yo mu mahanga.Ubu bafite ifatabuguzi rya Supersport rituma bashobora gukurikirana amashampiyona yo mu mahanga cyane cyane ayo ku mugabane w’u Burayi. Aba bakinnyi kandi bafite gahunda n’amategeko bagenderaho harimo gutaha kare dore ko batemerewe kurenza saa mbiri z’ijoro batarataha ndetse no kwinjiza umuntu uwo ari we wese mu macumbi birabujijwe. “Akazi ni akazi” Mu gushaka kumenya niba aya mategeko abakinnyi ba Mukura bagenderaho atababangamira uburenganzira bwabo, umutoza Okoko yadutangarije ko nta burenganzira bw’umuntu babangamira kuko ngo babanza kubyumvikanaho n’umukinnyi mbere y’uko bagirana amasezerano, ubyemeye akabyemera naho utabishoboye akigira ahandi. Godefroid Okoko ati “Akazi ni akazi kandi barahembwa. Bagomba kumenya ko hari umurongo tugenderaho” Eric Nizigama, umukinnyi w’Umurundi, avuga ko iyi gahunda nta kibazo imuteye ngo n’ubwo afite umugore n’umwana ntacyo bimutwaye kuba muri ubu buzima kuko ngo azi icyamuzanye. Yagize ati”Amategeko ntabwo angora na gato kuko naje ku kazi.” Undi mukinnyi wa Mukura witwa Yves Nsengimana, nawe afite umugore n’umwana baba i Rubavu, avuga ko ajya akumbura umuryango we ariko ngo iyo umuntu ari mu kazi agerageza kubimenyera. Yabisobanuye muri aya magambo: “Gukumbura byo ntibibura ariko iyo uri mu kazi urabyimenyereza. Ntegereza ko baduha konji ubundi nkajya kubasura.” Kuba aba bakinnyi baba hamwe ndetse bagasangira ubuzima bumwe kandi ngo bituma baharanira kugira ishyaka ryo gukorera hamwe nk’ikipe (team spirit). Nsengimana ati “ Tubanye neza nta matiku, umuntu muba musangira nta kibazo ku buryo n’iyo ageze mu kibuga mugenzi wawe aguhereza umupira nta kibazo” Ikipe ya Mukura VS ni yo yonyine kugeza ubu ifite iyi gahunda mu cyiciro cya mbere ariko biravugwa ko hari andi makipe ashaka kuyitangiza harimo na Police FC. Jacques Furaha
410
1,108
Kwimura abatuye mubishanga mu mujyi wa Kigali. Ibishanga ni urusobe rwibinyabuzima rwuzuyemo amazi. Mu Rwanda, ahantu hamwe na hamwe huzura amazi mu gihe cy'imvura. Muri Werurwe 2020, Bitewe no kubahiriza amategeko y’ibidukikije mpuzamahanga no gucunga ibidukikije, umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo kurangiza ikibazo cyo gutura mu bishanga / mu bishanga bimura abantu mu turere tw’ibyago nyuma y’imvura nyinshi. Uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi , Anastase Shyaka yavuze ko iki gikorwa cyagenze neza. Ibikoresho. Mugihe cyo guhitamo ahantu hashobora guteza ibyago byinshi uburyo butandukanye bwo gukora ubushakashatsi bwarimo inyandiko, kamera, ubushakashatsi bwakozwe hamwe na software ikora nka ArcGIS, uburyo bwose bwakoreshaga uturere twose two mumujyi wa Kigali . Ibisobanuro. Guverinoma y'u Rwanda yari yarabujije gutura mu bishanga kuva mu 2005, kuva icyo gihe guverinoma yabwiraga abafite imitungo kwimuka ariko abantu bake baragerageza abandi birananirana. Intego nyamukuru za guverinoma kwari ukugarura ibishanga no gushyiraho ibyiza nyaburanga byumujyi. Umujyi wa Kigali wagaragaje Hegitari 7.700 z’ibishanga birimo imitungo 2000 harimo inganda, ubucuruzi n’amazu yo guturamo .
159
458
Umwe mu batumye u Burundi bumenyekana cyane muri UNESCO yitabye Imana. Antime Baranshakaje yitabye Imana nyuma y’ imvune yatewe n’ impanuka ya motoAntime Baranshakaje, inararibonye mu nkingi z’ubuhanga bwihariye bw’ u Burundi bwo kuvuza ingoma, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 9 Mata 2017, afite imyaka 81 y’ amavuko.Yari amaze amezi itatu arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Khaled mu Kamenge, mu mujyi wa Bujumbura. Uyu mukambwe ntabwo yari akibasha kwigenza bitewe n’ ikibazo cy’ imvune yagize ubwo yakoraga impanuka ya moto avuye mu kazi atashye iwe mu rugo. (...)Antime Baranshakaje yitabye Imana nyuma y’ imvune yatewe n’ impanuka ya motoAntime Baranshakaje, inararibonye mu nkingi z’ubuhanga bwihariye bw’ u Burundi bwo kuvuza ingoma, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 9 Mata 2017, afite imyaka 81 y’ amavuko.Yari amaze amezi itatu arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Khaled mu Kamenge, mu mujyi wa Bujumbura. Uyu mukambwe ntabwo yari akibasha kwigenza bitewe n’ ikibazo cy’ imvune yagize ubwo yakoraga impanuka ya moto avuye mu kazi atashye iwe mu rugo.Baranshakaje yari asanzwe ari umurinzi w’urugo rwo ku musozi wa Gishora, muri komine Giheta intara ya Gitega, ahasanzwe habitswe ingoma ziranga umuco n’ amateka by’ u Burundi.Iyo ngoro ndangamateka yashizweho n’umwami Mwezi Gisabo.Antime Baranshakaje n’abandi banyagihugu baho, barimo abo mu muryango wa Nyakwigendera, niho bigira gukana, kuvuza ingoma n’ ibyino z’ abakaraza.Ariko kandi bagacunga icyo kigo n’ingoma ndangamurage zihabitse.Muri izo ngoma harimwo izitavuzwa nk’iyo bita Ruciteme, hamwe na Murimirwa, amazina afatiye ku myuga y’ ubuhigi n’ ubuhinzi yari itunze Abarundi bo hambere.Muri 2014, ingoma z’u Burundi zashizwe mu bimenyetso by’ umuco ndangamurage bibungabunzwe n’ ishami ry’ umuryango w’ abibumye ryita ku bumenyi n’ umuco UNESCO.Amafoto agaragaraza ubuhanga bw’ Abarundi mu kuvuza ingoma
273
741
Ibinyamakuru byo muri Afurika Kumurongo. N’ubwo ubushobozi n’ibikoresho byinshi biri hagati y’ibihugu bya Afurika ndetse no hagati y’ibihugu bya Afurika, rusange byemewe ni uko gushimangira ubushakashatsi no gutangaza ubushakashatsi ari byo by'ingenzi mu kuzamura amashuri makuru muri Afurika. Mugihe kimwe namakuru aturuka mubihugu byateye imbere ubu aboneka kubuntu muri Afrika kubuntu (nka HINARI, AGORA, OARE (Kwinjira kumurongo kubushakashatsi mubidukikije), JSTOR African Access Initiative, na Aluka), hagomba kubaho intego ijyanye no kuboneka kumurongo wa interineti ituruka muri Afrika niba kongera ubushobozi bwaho mubushakashatsi no gukwirakwiza bigomba kugerwaho. Kugira ngo ibyo bishoboke, mu buhanga buhanitse, amakuru ashonje kandi ku isi yihuta cyane, amashuri makuru muri Afurika akeneye ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo asangire kandi yubake ku musaruro w’ubushakashatsi w’ibihugu bituranye ndetse n’isi yose. . African Journals OnLine (AJOL) n’umuryango udaharanira inyungu wo muri Afurika yepfo, ufite icyicaro i Grahamstown, ukaba ugamije kunoza imitekerereze ya interineti no kugera ku bushakashatsi bw’ubumenyi bwatangajwe n’abashakashatsi bo muri Afurika. Ukoresheje interineti nk'irembo, AJOL igamije kuzamura imiterere yimyigire nyafurika ndetse niterambere rya Afrika. Ubusumbane bwamakuru. Mu bihugu 50 ku isi byashyizwe mu majwi n’ibihugu byateye imbere cyane (LDCs) n’umuryango w’abibumbye, 33 biri muri Afurika. Hariho abantu benshi bumva akamaro k'uburezi mugukemura ubukene mu gihe kirekire, ubusanzwe hibandwa ku mashuri abanza n'ayisumbuye. Harakenewe kandi kwibanda ku mashuri makuru yo ku mugabane wa Afurika kandi birakenewe kugira ngo ibihugu by'Afurika bitezimbere mu buryo burambye ubushobozi n’ubukungu ndetse no gukura akarere mu iterambere ridateye imbere. Ahanini kubera ingorane zo kubageraho, impapuro zubushakashatsi nyafurika zarakoreshejwe nabi, zidahabwa agaciro kandi ntizivugwa mubibuga mpuzamahanga byubushakashatsi na Afrika. Kugeza ubu, amakuru yingenzi yamakuru, ibinyamakuru byasohotse hamwe nibinyamakuru byaboneka kandi bikoreshwa nabashakashatsi, abanyamasomero nabanyeshuri muri Afrika ni kimwe nibikoreshwa muburayi na Amerika. Ni ukubera ko amakuru aturuka mu bihugu byateye imbere ubusanzwe aboneka byoroshye kuruta ay'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere. Ariko, ntigaragaza bihagije umusaruro wubushakashatsi bwakozwe muri Afrika kandi ntabwo buri gihe ari ngombwa cyangwa bikwiriye amashuri makuru muri Afrika. Nubwo kubona amakuru yisi yose ari ngombwa; kimwe ningirakamaro kandi ni ngombwa kugera kubushakashatsi bwibanze buva kumugabane. N’ubwo ubushobozi n’ibikoresho byinshi biri hagati y’ibihugu bya Afurika ndetse no hagati y’ibihugu bya Afurika, rusange byemewe ni uko gushimangira ubushakashatsi no gutangaza ubushakashatsi ari byo by'ingenzi mu kuzamura amashuri makuru muri Afurika. Mugihe kimwe namakuru aturuka mubihugu byateye imbere ubu aboneka kubuntu muri Afrika kubuntu (nka HINARI, AGORA, OARE (Kwinjira kumurongo kubushakashatsi mubidukikije), JSTOR African Access Initiative, na Aluka), hagomba kubaho intego ijyanye no kuboneka kumurongo wa interineti ituruka muri Afrika niba kongera ubushobozi bwaho mubushakashatsi no gukwirakwiza bigomba kugerwaho. Kugira ngo ibyo bishoboke, mu buhanga buhanitse, amakuru ashonje kandi ku isi yihuta cyane, amashuri makuru muri Afurika akeneye ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo asangire kandi yubake ku musaruro w’ubushakashatsi w’ibihugu bituranye ndetse n’isi yose.
441
1,321
Perezida Kagame mu ruzinduko rw’umunsi umwe muri Angola. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Palácio da Cidade Alta i Luanda muri Angola, aho yakiriwe na Perezida João Lourenço mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe. Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yageze i Luanda kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024. Ntihatangajwe ingingo ziri buganirweho hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi. U Rwanda na Angola basanzwe bafitanye amasezerano y’ubufatanye yemerera ibihugu byombi gufatanya mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye. Ni amasezerano yemerera kohereza abantu bakatiwe igifungo kirenze imyaka ibiri, bisabwe n’ubuyobozi bwa kimwe mu bihugu byombi. Yasinyiwe i Kigali na Minisitiri w’Ubutabera wa Angola, Francisco Queiroz na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja. Aya masezerano afite icyo avuze kinini ku Rwanda. Arafungura inzira yo gukomeza gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amasezerano nk’aya u Rwanda rwayagiranye n’ibindi bihugu nka Mozambique, Uganda, Maroc, Kenya. Umubano w’u Rwanda na Angola mu by’umutekano ni ikintu gikomeye mu mubano w’ibihugu byombi nyuma y’uwo mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire aho ibihugu byombi byakuriranyeho visa ku baturage babyo. Mu 2018 Kompanyi itwara abantu n’ibintu mu ndege ya Angola, ‘TAAG Angola Airlines’, yahawe uburenganzira buyemerera gutangira gukorera ingendo ku bibuga by’indege by’u Rwanda no kuba yahafata abagenzi ikabajyana mu bindi bihugu. Kuva yajya ku butegetsi mu 2017, Perezida Lourenço, yagiranye amasezerano menshi n’u Rwanda, arimo n’ay’ubufatanye mu by’umutekano n’ubutwererane. Mu bijyanye na dipolomasi, mu 2019 Angola yashyizeho Ambasaderi wa mbere mu Rwanda, Eduardo Filomeno Bárber Leiro Octávio, wahoze akuriye ubutasi. Angola ni igihugu gifite ijambo ku Mugabane w’Afurika kuko ari umuhuza w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irushinja gufasha Umutwe wa M23, nubwo rudahwema kubihakana. U Rwanda na Angola bifitanye umubano mu by’ubucuruzi ndetse impande zombi zikomeje gushaka uko yashyirwa mu bikorwa aho habaye inama ebyiri zigahuza Ikigo gishinzwe Ishoramari muri Angola cyitwa ‘Agência de Investimento Privado e Promoção das Exportações de Angola (AIPEX) n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) muri Gicurasi 2021 i Kigali, indi ibera ku ikoranabuhanga mu Ukwakira 2020. Amafoto: Village Urugwiro
336
957
Real Madrid irashaka kugura umukinnyi Liverpool igenderaho. Ikipe ya Real Madrid ikomeje gukurikiranira hafi myugariro Trent Alexander-Arnold wa Liverpool kugira ngo imugure mu mpeshyi.Amasezerano ya Alexander-Arnold muri Liverpool azarangira muri Kamena 2025 kandi Real Madrid n’imwe mu makipe menshi akomeye i burayi ari gukurikirana uyu mukinnyi w’umuhanga.Kugeza ubu nta biganiro biri gukorwa ku masezerano mashya hagati ya Trent n’uyu mukinnyi cyane ko iyi kipe itarabona undi mutoza uzasimbura Jurgen Klopp uzagenda muri Kamena.Muri Liverpool bari muri gahunda yo gushyiraho ubuyobozi bushya mu ikipe bishobora gutuma amakipe akomeye mu Burayi abona amahirwe yo gusinyisha Trent muri iyi mpeshyi.Alexander-Arnold akina imyanya myinshi mu makipe byongera agaciro ke.Liverpool ntabwo yigeze igaragaza ko ishaka kugurisha uyu mukinnyi mu mpeshyi, nubwo itaravugana ku masezerano mashya n’uyu mukinnyi umaze kuyikinira imikino irenga 300.Real Madrid iri mu makipe akomeye akomeje gukurikiranira hafi Trent ndetse ishobora kumubuza kongera amasezerano.Alexander-Arnold arifuzwa na Real Madrid
145
383
Gisagara: Imikorere y’abunzi ishimangira gahunda yo kwigira. Kuva tariki 13/10/2014 mu Rwanda hose hatangijwe icyumweru cyahariwe abunzi nk’urwego rwashyizweho kugera mu rwego rw’akagari kugir ango bajye bafasha ubuyobozi gukemura amakimbirane mu baturage. Mu karere ka Gisagara rurashimirwa uburyo rugira uruhare mu iterambere. Léandre Karekezi umuyobozi w’aka karere ka Gisagara avuga ko ibikorwa by’abunzi bishimangira gahunda yo kwigira kuko igihe bakemuriye ibibazo by’umuturage hafi aho kandi vuba, bimufasha kudasiragira mu buyobozi maze akabona umwanya wo gukora akiteza imbere. Ati “Akazi k’abunzi gashimangira neza gahunda duhamagarirwa nk’abanyarwanda, yo kwigira, kuko iyo umuntu ahise akemurirwa ikibazo bimurinda guhora mu nzira no mu manza akabona umwanya wo kwikorera.” Umurimo mwiza w’abunzi kandi ushimangirwa n’abaturage ubwabo, bahereye ku buryo babafasha gukemura ibibazo. Mukundwakize Anastasie ni umwe mu baturage bakemuriwe ikibazo, aho yari afitanye amakimbirane akomeye n’umuturanyi, bahora mu ntonganya no mahane ariko abunzi baza ku bumvikanisha ikibazo kirakemuka. Ati “Umukecuru twari dufitanye ikibazo ahora anyoneshereza imyaka, nabonaga bikomeye bizagera kure kuburyo naje no kumuhunga ndimuka ariko aho abunzi baduhurije naratuje ndetse ngaruka iwanjye ubu ni amahoro.” Urwego rw’abunzi bakora nk’abakorerabushake, bavuga ko kuba badahembwa nta kibazo bibateye kuko biyemeje gukorera igihugu, gusa bakavuga ko mu kazi kabo bakunze guhura n’imbogamizi zijyanye n’itumanaho ndetse n’amafaranga y’ingendo bari mu kazi, bagasaba ubuyobozi ko bwajya bubafasha. Kuri ibi bibazo umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi avuga ko bitoroshye kuba bajya babonera amafaranga y’urugendo aba bunzi ariko yemera ko ikijyanye n’itumanaho cyo kigiye kwitabwaho maze rikoroshywa. Ati “ntibyoroshye kubonera aba bunzi bose amatike ariko byibura itumanaho ryo birashoboka kandi tugiye kugikoraho maze boroherezwe mu itumanaho ryabo.” Imibare igaragaza ko abunzi bagabanyije cyane imanza zajyaga mu nkiko mu Rwanda hose, aho 82% by’imanza za buri mwaka zikemurwa n’abunzi naho 18% zikaba arizo zijya mu nkiko. Clarisse Umuhire
287
837
Guinea: Babiri barasiwe mu myigaragambyo. Abasore Babiri barasiwe mu myigaragambyo igamije kurwanya ubutegetsi bw’igisirikare cyafashe mu 2021.Ni imyigaragambyo simusiga yabaye ku munsi wayo wa Mbere ku wa 26 Gashyantare mu murwa mukuru wa Guinea, i Conakry, aho abigaragambya bamagana akarengane gakomeje kugaragara muri Guinea. Ihuriro ry’amashyirahamwe ryasabye inzego z’abikorera ndetse n’abaturage kwigaragambya kugira ngo harekurwe abanyamakuru bafashwe, hagabanuke ibiciro by’ibiribwa byatumbagiye ndetse itangazamakuru rirekere aho kugenzurwa. Amashuri, amaduka, amasoko, n’imihanda ntibikora uhereye mu gitondo cyo ku wa Mbere i Conakry bitewe na za bariyeri zashyizweho n’abigaragambya. Amakuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa avuga ko umusore w’imyaka 18 yarashwe ahita ahasiga ubuzima mu gihe undi yapfiriye mu bitaro. Ibi bibaye hashize icyumweru Perezida wa Guinea, Gen Mamady Doumbouya, atangaje ko asheshe Guverinoma ndetse hafashwe n’icyemezo cyo gufunga imipaka. Mu itangazo ryasomwe n’Umunyamabanga wa Perezida kuri Televiziyo y’igihugu, Brig Gen Amara Camara, nta mpamvu yatangajwe yatumye Guverinoma iseswa. Abari bagize Guverinoma yasheshwe basabwe gusubiza imodoka za Leta, gutanga Pasiporo z’akazi ndetse na konti bari bafite muri Banki zirafungwa. Perezida Doumbouya yahise ategeka ko imipaka yose ifungwa kugeza igihe abari bagize Guverinoma bashyiriye mu bikorwa ibyo basabwa. Umuryango w’ubukungu wo mu Karere k’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS), umaze igihe wotsa igitutu ubu butegetsi bwa gisirikare burangajwe imbere na Gen Mamady Doumbouya, usaba ko butegura amatora bidatinze bugasubizaho ubutegetsi bwa gisivili.
206
656
Ngororero:Batanu barwariye kwa muganga nyuma yo gufata imiti gakondo. Abantu batanu bo mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero bajyanywe kwa muganga, kubera gukoresha imiti gakondo, bakamererwa nabi ku buryo batabashaga kwitangira amakuru y’icyo babaye.Abaturage bababonye bazanwa mu ngobyi bakagezwa ku biro by’Umurenge wa Muhororo, bavuga ko bari bataye ubwenge ku buryo umwe muri bo bari bamuzirikiye mu ngobyi gakondo, kubera ko babonaga asa n’uwagize ikibazo cyo mu mutwe.Umuturage wabonye abo bantu bazanwa ku Murenge wa Muhororo avuga ko yabiboneye bahagera, abarembye ari babiri muri abo batanu, ariko ko abari babahetse bavuze ko byatewe n’umuti banyoye bahawe n’umuvuzi gakondo mu gikorwa cyo gushakisha umuntu wabibye amafaranga.Agira ati, “Babahagejeje mpari, umusore umwe bamuzirikiye mu ngombyi ya Kinyarwanda, undi mukecuru nawe arembye, wabonaga mu mutwe wabo bitameze neza, ngo bazanye umuganga gakondo ngo abahe umuti wo kuvumbura uwabibiye amafaranga ibihumbi 350frw, bamaze kuwunywa aba ari bo bata umutwe”.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhororo Barekayo JMV, avuga ko atiriwe ku biruo by’Umurenge kuko yakoreye hanze yawo, ariko ko yamenye ko abo bantu bageze ku Murenge banzanwe ngo boherezwe ku bitaro bakurikiranwe.Avuga ko ibyo kuba barozwe cyangwa banyoye imiti gakondo atabihamya, kuko byakwemezwa n’abaganga, ari na yo mpamvu bahise bahamagarizwa imbangukiragutabara ngo bajyanwe kwa muganga.Agira ati, “Ni abo mu Kagari ka Mubuga, ariko batwawe n’imbangukiragutabara, bahageze mu kanya gashize imvura igwa, turaza kubaza ibindi tumenye icyabaye, ntabwo baje ku Murenge ahubwo bagiye ku kigo cy’ubuvuzi bw’ibanze, bahabwa icyemezo (transfer), yo kujyanwa ku bitaro bya Muhororo, ntabwo twamenya niba banyweye iyo miti kuko nabo bararwaye ntacyo batubwira”.Agira inama abaturage kutihutira kwivurisha imiti gakondo ahubwo bakwiye kujya bagana inzego z’ubuvuzi zikabafasha, naho ku byo kuraguza bashaka gufata umujura, akabasaba kutabyivangamo kuko hari inzego zabugenewe zikurikirana ibyaha.Agira ati, “Imiti gakondo ntabwo ari yo yafasha abaturage gufata abajura kuko hariho uburyo bwizewe bwo gukurikirana ibyaha hatanzwe ibirego mu bugenzacyaha, n’izindi nzego z’ubuyobozi, kwirukira mu bavuzi gakondo ntabwo ari byo twabagiraho inama kuko hari inzego zizewe zibishinzwe”.Twavuganye n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Muhororo atangaza ko mu mugoroba wo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023 ari bwo barimo babakira.
342
986
Gakwaya na Mugabo begukanye Sprint Rally yabereye i Bugesera(Video & Photo). Ni isiganwa ryitabiriwe n’amamodoka icyenda, harimo atandatu y’abanyarwanda, gusa rikaba ryasojwe gusa n’imodoka enye gusa, harimo imwe y’Abanyarwanda Gakwaya Claude na Mugabo Claude, ndetse n’eshatu zari zaturutse i Burundi. Abavandimwe babiri Gakwaya Claude na Mugabo Claude bari batwaye imodoka yarushaga izindi ubushobozi Subaru Impreza, ni bo baje ku mwanya wa mbere bakoresheje 1h07’52’’. Ku mwanya wa kabiri haje kuza Din Imtiaz wakinanaga na Bigirimana Christophe bahagarariye u Burundi bakoreshaga imodoka ya Toyota Avensis bakoresheje 1h9’23’’ Muri iri siganwa, abanyarwanda bose bari babashije gukina iri siganwa bwa mbere nta n’umwe wabashije kurisoza, mu gihe imodoaka zari zaturutse i Burndi zose uko ari eshatu zo zabashije gusoza. Abari babashije kwitabira iri siganwa Rwanda Team : Gakwaya Claude& Mugabo Claude Burundi Team : Giessen Jean Jean& Maceri Diaz Rwanda Team : Mutuga Janvier& Kayitankore Lionel Burundi Team : Remezo Christian& Bahezagire Felix Rwanda Team : Semana Genese& Hakizimana Jacques Burundi Team: Din Imtiaz& Bigirimana Christophe Rwanda Team: Nshimiyimana Adolphe& Semuhungu Baptiste Rwanda Team: Nizette Christophe& Murenzi Alain Rwanda Team: Sekamana Furaha& Nsanzumuhire Oscar Andi mafoto wareba AHA Reba mu Nshamake amashusho y’ uko iri siganwa ryagenze Amafoto: Muzogeye Plaisir Umunyamakuru @ Samishimwe
201
519
Kiliziya yagera mu Rwanda mu w’i 1900, ubuzima bwo kwiyegurira Imana, binyuze kuri Musenyeri Yohani- Yozefu Hiriti, abapadiri bera Brard na Barutolomayo kimwe na Furere Anselemi, bose b’abamisiyoneri ba Afurika (abapadiri bera), bwabengeranishije ubuhamya bwo kwiha Imana wese. Nyuma y’imyaka icyenda, ni bwo Ababikira b’Umwamikazi wa Afrika, na bo bo muri uwo muryango watangijwe na Karidinali Lavijeri, bahaye u Rwanda indi sura y’ubuzima bw’Abiyeguriyimana b’igitsina gore. Hamwe na bo, imbuto yari ibibwe mu gitaka kandi yagombaga kumera. 11. Ugushora imizi k’ubuzima bwo kwiyegurira Imana ku butaka bw’u Rwanda kwatangiranye n’ukwiyegurira Imana k’umunyarwandakazi wa mbere mu muryango wa Benebikira, washinzwe na Musenyeri Yohani-Yozefu Hiriti. Ku wa 25 werurwe 1919, ku munsi mukuru wa Malayika abwira Mariya ko azabyara umwana w’Imana, ni bwo Mama Mariya Yohana NYIRABAYOVU w’i Kabgayi, umwari wa mbere w’u Rwanda, yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana. Kuri iyi tariki itazibagirana haba havutse umuryango wa mbere w’Abiyeguriyimana ba kavukire. 12. Cyakora amateka yibutsa ko mbere y’aho, ni ukuvuga mu mwaka w’1912, Myr Hiriti yari yaratangiye gushinga umuryango w’igitsina gabo, uw’abafurere b’abanyarwanda. Ku bw’amahirwe make, mu bakandida bane, umwe wari washoboye gukomeza yaje gupfira muri misiyoni ya Murunda mu w’1926. Nyuma y’imyaka itatu, ni ukuvuga mu w’1929, Musenyeri Lewo Pawulo KLASE yashinze umuryango w’Abiyeguriyimana ba kavukire wigenga w’abagabo, Abayozefiti ; umuryango wari ufite ubuyobozi bwawo bwite. Wari ubaye umuryango nk’uwo wa kabiri w’Abanyarwanda, waje gukurikirwa n’uw’ababikira b’Abizeramariya mu w’1956 n’indi yashinzwe nyuma y’aho. 13. Uyu munsi, Kiliziya Gatolika mu Rwanda irashimira Imana ku bw’imiryango myinshi y’Abiyeguriyimana – iyashingiwe mu Rwanda n’iyaturutse mu mahanga – no ku bw’ingabire zinyuranye Roho Mutagatifu yayihaye izinyujije muri iyo miryango nyine. 14. Turabashishikariza, Bavandimwe dukunda mwiyeguriye Imana, gukomera ku mahitamo yanyu yo gukurikiza imibereho bwite ya Nyagasani mu bumanzi n’ubusugi, mu bukene no mu kumvira, kugira ngo, nk’abagize umubiri wa Kristu, muzanire isi yacu ubumuntu bw’Imana bwigaragaje mu buzima no mu nyigisho za Yezu. C. IMBUTO Z’UMWAKA WA YUBILE Biyeguriyimana dukunda, 15. Mu ibaruwa yacu yo ku wa 28 mutarama 2019 itangiza Yubile y’imyaka 100 y’ukwiyegurira Imana mu Rwanda, twabashishikarije « kubaho mu buryo buhamye umuhamagaro wanyu mu gukurikira Kristu, murangwa n’ubuhamya bwiza bw’urukundo rwa kivandimwe muri iyi si ikeneye cyane abahamya b’intangarugero kurusha amagambo ». Ubutumwa bwacu mwabwakiranye ibyishimo kandi mubuha agaciro bukwiye. Ni yo mpamvu mwiyemeje gukomeza ibikorwa bitandukanye by’iyogezabutumwa. 16. Mu by’ukuri, muri diyosezi hafi ya zose, mwagiye muri za paruwasi mu iyogezabutumwa mufatanyije n’Abalayiki. Ubwo bufatanye mu bikorwa by’iyogezabutumwa bwubatse cyane impande zombi kubera ko abagize imiryango yanyu batahuye ko muri za paruwasi zimwe na zimwe ziri kure y’imijyi, abakristu bake ari bo bazi ibijyanye n’umuhamagaro w’ubuzima bwo kwiyegurira Imana. Iki ni ikibazo gikomeye cyane ku miryango imwe isa n’ishaka kwigumira mu mijyi mu gihe mu cyaro ari ho bakeneye cyane kubana ndetse no kunganirwa na yo. 17. Muri uyu mwaka wose wa Yubile, mwakoze ibikorwa by’urukundo ku bantu bakeneye cyane gufashwa barimo abarwayi, imfungwa ndetse n’impunzi. Nk’abagororwa bo ku Gisenyi, i Cyangugu no mu Ruhengeri ntibateze kwibagirwa impuhwe n’ubuntu by’abantu biyeguriye Imana bo muri izo diyosezi. Byakomeje ukwemera kwabo. Mu zindi diyosezi,
509
1,457
habamo insanganyamatsiko zinyuranye, ariko zose zikaba zishamikiye kuri imwe rusange yitwa ubutwari. Ubu butwari ni bwo butuma ingabo yuzuza inshingano zayo zo kurengera igihugu". N'ibyivugo byo muri iki gihe byubakiye ku ndangagaciro remezo imwe ivuga ubutwari bugaragarira mu gukunda Igihugu. Iyi nsanganyamatsiko ishamikiyeho ingingo nyinshi nko kubaka u Rwanda rushya, kwagura amarembo no kuranga u Rwanda, ubumwe, gusigasira umurage wa Gihanga no kurinda ibyagezweho, umugore wivuga, ubumenyi n'ikoranabuhanga, umurimo unoze n'izindi. 3.3.4.1. Kubaka u Rwanda rushya Iyi ngingo igaruka hafi mu byivugo byose dufite, ikubiye mu mazina y°ubutore ya buri Karere agusha ku butwari bugomba kugaragarira mu mihigo y'iterambere baba bagomba kwesa buri mwaka. Aha twibuke yuma yo gutozwa niho zisubira kujya gufatanyiriza hamwe kwesa imihigo izingiye muri rya zina ry'ubuhizi rya buri Karere no muri bya byivugo bya buri mutwe w'intore. Ndetse ubwo Itorero ry'Umudugudu rizaba rimaze kwiyubaka bihamye mu nzego zose, umuco w'ubutore no gutora ishyaka ry'u Rwanda bizoroha kandi byihutishe iyi ntego yo kubaka u Rwanda rushya. Amazina nka: Indengabaganizi za Gasabo, Inkomezamihigo za Gatsibo, Imbazarugamba za Kicukiro, Inyezamihigo za Gicumbi, Impagurukiramihigo za Muhanga, Indatwa mu mihigo za Rusizi n'andi mazina y°ubuhizi y'utundi Turere tutavuze, abumbatiye ingingo y°ubutwari buzagaragarira mu kubaka u Rwanda rushya bishingiye ku cyerekezo Igihugu kihaye. Iyi nsanganyamatsiko tutari dusanganywe yo kubaka Rwanda rushya ifatanye n'iyo kubaka iterambere rya Afurika nayo itabagaho mu byivugo byo mu Rwanda rwo hambere. Mu gihe cyo hambere imwe mu ndangagaciro Abanyarwanda bari bashyize imbere harimo kurwanira igihugu no kucyagura binyuze mu ntambara. N'ikimenyimenyi ibi byari mu nshingano z'ibanze za buri mwami wimye ingoma ariko hakaba n°abami nka Kigeri na Mibambwe bahabwaga by'umwihariko inshingano zirebana n'intambara no kwagura Igihugu. Muri iki gihe icyo cyerekezo cyarahindutse. Urugamba Abanyarwanda bahamagarirwa kurwana ni urwo kwikura mu bukene, mu bujiji, gukora umurimo unoze, kwigira no kwihesha agaciro, kwagura amarembo no kubana neza n'andi mahanga, kwitabira ubumenyi n'ikoranabuhanga n'ibindi bifasha kwihutisha iterambere ry'u Rwanda. Intwari iratwa muri iki gihe si iyagaritse ingogo ahubwo ni iharanira guhashya umwanzi ujisha Umunyarwanda mu bukene, mu bujiji, mu kwisuzugura, kudaha agaciro ibye n'ibindi bimubuza kugera ku mibereho myiza mu nzego zose. Intwari ku rugamba rw'iki gihe niho itandukanira n'intwari yo ku rugamba rwa kera. Ibi ni byo uwitwa Kabuta (2013, p. 8)55 asobanura agira ati: "Itandukaniro hagati y'intwari yo hambere n'intwari muri iki gihe, ni uko intwari y'ubu itarwana n'umwanzi w'ishyanga cyangwa ibinyamaswa n'ibindi biremwa biteye ubwoba, ahubwo ararwana n'imyumvire itamuha icyizere cyo kubaho, inzara, ubukene n°ubujyahabi". Ibyivugo cumi n'icyenda (19) kuri makumyabiri na bibiri (22) by'imitwe y'intore itandukanye nk'uko tubisoma mu nyandiko ya Komisiyo y'Igihugu y'Itorero (2020, p. 6-11) bisoza kimwe byose bigira biti: "Nkaba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya n'iterambere rya Afurika". Iyo dusesenguye iyi nteruro dusanga ijyana n°icyerekezo u Rwanda rwihaye rwo kwiyubaka ruvuye mu icuraburindi ry'imiyoborere mibi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994. U Rwanda nk'Igihugu gifite imipaka izwi n'abaturage bagituye bitwa Abanyarwanda ntabwo cyahindutse. N'amagambo yakoreshejwe muri iyi nteruro arasanzwe mu rurimi rwcu. Icyahindutse gisobanurwa hano ni imyumvire, imitekerereze n'icyerekezo bishya Abanyarwanda bafite mu kuboneza imibereho iganisha ku iterambere bifuza. Uku kubaka u Rwanda rushya birajyana no kwagura imyumvire n'imitekerereze y'uko bigomba gukorwa. U Rwanda nk'Igihugu gifite umugabane kibarizwaho kimwe n'ibindi bihugu. Ntabwo ari akarwa kigunze konyine ahatagira ikinjira n'igisohoka. Gutera imbere kwacyo kujyana byanga bikunda n'iterambere by'ibihugu bibarizwa mu mugabane wa Afurika u Rwanda rubarizwamo. N' ibyivugo bibiri bitavuga ku buryo bweruye iyi ndangagaciro
559
1,600
Prof. Rugege yasabye kaminuza zigisha amategeko gushyira imbaraga mu masomo y’ubuhuza. Urwego rw’ubucamanza rugaragaza ko dosiye inkiko zakira kugira ngo ziziburanishe ziyongera umwaka ku wundi. Ibi bigira ingaruka zo kuba izi dosiye zarenga ubushobozi bwazo, zikaba zaziburanisha bitinze ugereranyije n’igihe kigenwe. Ubwinshi bwa dosiye ntabwo bugira ingaruka ku bacamanza gusa, kuko bunatuma ba nyirazo bamara igihe kinini mu nkiko, bikagira ingaruka no ku bukungu bwabo kuko “igihe ni amafaranga”. Ku magororero, ibi biyagiraho ingaruka bidasize abayafungiwemo, kuko iki ni kimwe mu bikomeye bitera ubucucike, nk’uko byagaragajwe n’inzego zitandukanye zirimo Sena na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu. Mu rwego rwo kugabanya uburemere bw’iki kibazo, guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’ubuhuza, ADR (Alternative Dispute Resolution) ndetse n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (plea bargaining). Urwego rw’ubucamanza rugaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024 dosiye zakemuwe binyuze mu nzira z’ubuhuza ari 2.545, zirimo inini 38 zakemuwe mu byumweru bitatu, zashoboraga kumara imyaka igera kuri itanu mu nkiko. Uru rwego rwasobanuye ko ubu buhuza bwagizwemo uruhare n’abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abahuza bigenga bemewe n’amategeko, hagamijwe kwihutisha imanza, kugabanya ibirarane mu nkiko no kunga ubumwe bw’abafitanye amakimbirane. Abo mu nzego zigize urunana rw’ubutabera (ubugenzacyaha, ubushinjacyaha n’ubucamanza) bemeranya ko uburyo bwiza bwo kugabanya dosiye zirangirira mu nkiko ari ugukemura amakimbirane binyuze mu buhuza, kandi ko bufasha buri ruhande kunyurwa n’umwanzuro uba wafashwe. Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, agaragaza ko ubu buryo bwakunganirwa na ‘plea bargaining’ nk’ubundi buryo bwakemuye imanza 13,000 mu 90,000 kuva mu mwaka w’ubucamanza ushize. Ku wa 28 Kanama 2024, mu Rwanda hafunguwe ikigo cya mbere kizajya gitangirwamo serivisi za ADR, giherereye i Nyamirambo. Inshingano ya mbere gifite ni uguhuza abafitanye amakimbirane, ariko kizajya gitanga amahugurwa yo guhuza abantu. Mu mahugurwa azatangwa harimo ay’ibanze azahabwa by’umwihariko abayobozi mu nzego z’ibanze ubusanzwe baba bari hafi y’abaturage bagirana amakimbirane, abo muri sosiyete sivile, abanyamadini n’amatorero n’abandi bafite aho bahurira no gukemura amakimbirane. Ubusanzwe kaminuza zigisha amategeko ni zo zibyara abanyamategeko barimo abunganizi mu mategeko (avocats), abashinjacyaha n’abacamanza. Prof Rugege abona mu masomo zitanga, zikwiye kongera imbaraga mu y’ubuhuza. Yagize ati “Turashishikariza kaminuza ko zakongera imbaraga mu masomo yo gukemura amakimbirane. Ni ikintu cy’ingenzi mu gutegurira abanyamategeko b’ahazaza kuba bashobora kugira uruhare mu buhuza no gushishikariza abakiriya babo kunyura inzira y’ubuhuza.” Prof. Rugege yagaragaje ko impamvu amasomo y’ubuhuza akwiye kongererwa imbaraga muri kaminuza, ari uko bamwe mu banyamategeko bumva ko kuba dosiye y’ababuranyi yamara igihe mu nkiko ari byo bibinjiriza amafaranga menshi. Ati “Kubera ko nk’uko mubizi, abavoka, abanyamategeko, bagerageza kwirinda ubuhuza, bagahitamo kugana ubutabera. Kubera ko bibaha amahirwe yo kwinjiza igihe kirekire iyo bajurira bava mu rukiko bajya mu rundi. Binjiza amafaranga.” Dosiye zikemurwa binyuze mu buhuza ziyongera umwaka ku wundi. Mu mwaka wa 2021/2023 dosiye zakemuwe zari 743, mu 2022/2023 zigera ku 1.221, 2023/2024 hakemurwa 2.545. Prof Rugege yagaragaje ko ari intambwe ikomeye ituruka ku bufatanye bw’inzego z’ubutabera, yizeza ko umubare uzakomeza kuzamuka. Prof. Rugege yagaragaje ko abanyamategeko badakwiye kurutisha amafaranga ubuhuza Ikigo ADR Center cyitezweho gufasha mu guteza imbere gahunda y'ubuhuza Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr. Nteziryayo Faustin, Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Ugirashebuja, Prof. Rugege n'abandi bayobozi bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gufungura iki kigo kuri uyu wa Gatatu
516
1,555
Tanzaniya na Kenya bumvikanye kubaka umuyoboro wa Gaze Hagati yabo. Abaperezida ba Tanzaniya na Kenya bumvikanye umugambi wo kubaka umuyoboro uzanyuramo umwuka wa gaze.Ni umushinga ugamije gufasha ibi bihugu bituranyi guhanahana byoroshye ibicuruzwa no guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya Gaz ku masoko yabo imbere muri ibyo bihugu byombi.Iyo ngingo yagezweho , nyuma yo gusinyana amasezerano mu biro bya Perezida i Dar es Salaam, mu muhuro wahuje ba Perezida Samia Hassan wa Tanzaniya na William Ruto wa Kenya kuri uyu wambere.Ni mu rugendo uyu mutegetsi watanzaniya yatangiye muri kenya, biteganijwe ko rusozwa kuri uyu wa kabiri kuko ari urw’iminsi 2.Mu mwaka ushize, Perezida Hassan n’uwahoze ari perezida wa Kenya, Uhuru Kenyata basinye amasezerano i Nairobi yari agamije gutangiza uyu mugambi, ariko kugeza ubu ibyo bikorwa byari bitaratangira.Uwo muyoboro wa Gaz uzubakwa ku burebure bwa kirometero 600 hagati ya Dar es Salaam,umurwa mukuru wa Tanzaniya na Mombasa muri Kenya.Gusa ntihatangajwe igihe ibyo bikorwa bizaba byarangiye gutunganywa byuzuye.
154
385
Nyanza: Imibiri 77 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro. Nk’uko abafashe amagambo bagiye babigarukaho muri ako gace hiciwe abatutsi benshi bitewe n’uko baturukaga mu bice bitandukanye bahashakira ubuhungiro. Dr Joyce Ngamije uhagarariye imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside muri ako gace yasobanuye inzira mbi banyuzemo asaba ko nta n’umwe muri bo ukwiye kuyiyibagiza. Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka mbi ku bayirokotse ndetse no mu muryango nyarwanda muri rusange ukahatakariza abenegihugu. Pasiteri Ezira Mpyisi wari muri uwo muhango yasabiye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’inzirakarengane zahigwaga ndetse bikageza naho zihamburirwa ubuzima. Yakomeje asaba Abanyarwanda muri rusange gukora ibyiza bakirinda ibibi bituma bageza n’ubwo bambura bagenzi babo ubuzima. Ibyo yabijyanishije no kugaya bamwe bihishaga inyuma y’ijambo ry’Imana ariko mu mugambi wo kwica Abatutsi naho ntibahatangwe dore ko muri ako gace hari ubwiganze bwa bamwe mu bayoboke b’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda. Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yashimiye abantu bose baje kwifatanya nabo muri uwo muhango barimo umuryango “ZIRIKANA” udahwema gufatanya nabo muri gahunda zose zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu turere twa Nyanza na Ruhango. Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Ushinzwe Amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma, Kalisa Evariste, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yagaragaje uburyo butandukanye abapfobya Jenoside babikoramo burimo nko guhamagarira Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu gihugu. Yasobanuye ko Leta y’u Rwanda idashobora na rimwe kwicara ku meza amwe n’abasize bakoze Jenoside ngo bagirane ibiganiro hejuru y’amaraso y’Abatutsi b’inzirakarengane basize bamennye mu gihugu. Yongeye gusaba Abanyawanda gukomeza gufatanyiriza hamwe bubaka igihugu cyabo kandi buri wese agaharanira ko Jenoside itasubira kubaho ukundi. Jean Pierre Twizeyeyezu
269
783
Tugomba kwamagana uburyarya igihe tububonye - Perezida Kagame. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho aho ari i Riyadh muri Arabia Saoudite, kuri uyu wa 28 Mata 2024, mu nama ya World Economic Forum, mu kiganiro cyagarukaga ku cyerekezo gishya cy’iterambere mpuzamahanga ridaheza, yahuriyemo n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Nijeriya, Bola Ahmed Tinubu, Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim, Umuyobozi Mukuru wa IMF, Kristalina Georgieva hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Lazard Group, Peter Orszag. Perezida Kagame yavuze ko Politiki yo kugabanyamo Isi ibice hagendewe ku mikoro y’Ibihugu, aho ibikize byashyizwe mu Majyaruguru (Global North) na ho ibikennye bigashyirwa mu Majepfo (Global South), igira ingaruka ku batuye Isi, agasanga bikwiye kwamaganwa aho kurebererwa. Yagize ati “Mbere na mbere ivangura rirahari, kandi dukwiye kuryirinda, dukwiye kurirwanya. Ufashe urugero ukabirebera ku bibazo tuvuga bya hano na hariya ugendeye ku by’aho baba baturuka, usanga ibihugu byose byo ku Isi bigerwaho n’ingaruka, ariko bimwe bigerwaho na zo cyane kurusha ibindi, ariko ibyo nta kibazo. Gusa byibutsa ko dukeneye kureba ku byavuzwe byo kudaheza, n’ubufatanye buzana ibice bitandukanye by’Isi hamwe.” Yongeraho ati “Tugomba kwamagana uburyarya igihe cyose tububonye, kubera ko dukomeza kuvuga ngo Amajyepfo, Amajyaruguru byigabanyije cyangwa ibindi, ariko ntabwo dushaka ibisubizo byabyo mu buryo bworoshye kandi bwihuse, kandi twabishobora, tuzi ko twabikora.” Agendeye ku kuba umugabane wa Afurika ufite byose bisabwa ngo ube wagera ku iterambere, Perezida Kagame yavuze ko asanga ibindi bice by’Isi bikwiye kumenya ko ari ho hantu ho gukorera no gushora imari. Yagize ati “Ni gute ushobora kwibagirwa ko aha ari ahantu h’ingenzi mu Isi yacu, ibindi bice by’Isi bigomba kumenya ko aha ari ahantu ho gukorera no gushora imari. Icya kabiri ni aha Afurika kwirinda imitekerereze yo kuba bagirwaho ingaruka.” Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kuba Isoko rusange rya Afurika ari na ryo rigari ryabayeho ku Isi, ari indi ntambwe yatewe mu guteza imbere ubukungu budaheza kuri uwo mugabane. Ikindi mu byo Umukuru w’Igihugu yagaragaje, ni uko hari ibimenyetso byerekana ko umugabane wa Afurika watangiye gutera intambwe mu kunga ubumwe, bitandukanye na mbere aho wasangaga bari mu bibazo by’urudaca. Umunyamakuru @ lvRaheema
335
892
Menya kandi usobanukirwe aho izina RDF ryakomotse. Kwitwa RDF (Rwanda Defence Force) ntabwo ari ibintu byaje ku mpanuka mu ngabo z’u Rwanda. Ingabo z’u Rwanda zitwa RDF (Rwanda Defence Force) zikomoka ku ngabo zabohoye u Rwanda zitwaga mbere RPA (Rwanda Patriotic Army). Itegeko No 19/2002 ryo ku wa 17/05/2002 ryahinduye izina rya RPA, ingabo zihabwa irindi zina rya RDF. Kuva 2002, Ingabo z’igihugu zakoze umutwe umwe uyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo. Guhuriza hamwe Imitwe y’ingabo itandukanye ariyo: izirwanira ku butaka, mu kirere ndetse n’inkeragutabara bifasha mu rwego rw’imiyoborere no guhuza ibikorwa. Inshingano Inshingano z’Ingabo z’u Rwanda nkuko ziteganijwe n’Itegeko Nshinga ni izikurikira: Imiterere RDF igizwe n’Ingabo zirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere, imitwe yihariye y’ingabo ndetse n’Inkeragutabara. RDF ifite icyicaro kimwe gikuru gikoreramo inzego zitandukanye zishamikiye ku Mugaba mukuru w’Ingabo, izindi nzego z’imirimo n’abakozi batandukanye. Aya makuru tuyakesha Urubuga rw’Ingabo z’u Rwanda RDF Intyoza.com
144
415
Ngororero: Bihaye umukoro wo kudategereza ubukangurambagamu gukemura ibibazo. Abaturage batuye mu Murenge wa Ngororero baravuga ko bidakwiye ko bategereza ubukangurambaga butegurwa n’Akarere ku ngingo zitandukanye zirimo kurwanya umwanda, gukumira inda zitateguwe, kurwanya imirire mibi n’igwingira n’ibindi ahubwo ubuyobozi bwaza buje kubafasha ahabananiye. Bamwe muri bo baganirije Imvaho Nshya bavuga ko mu myaka 3 ishize aka Karere kari mu Turere twa nyuma mu kurwanya imirire mibi n’igwingira bitewe nuko bamwe mu babyeyi bari barigize ba ntibindeba bagateshuka ku nshingano zabo. Karemera Ildephonse avuga ko bamaze kwirebaho badakwiye gutegereza ubukangurambaga ku ngingo runaka ahubwo nabo bagiye gukoresha ubumenyi bungutse mu bihe byatambutse. Ati: “Tumaze kwirebaho twasanze hari ibyo twigishwa mu bukangurambaga   bukorwa ku ngingo runaka ariko twagiye twunguka ubumenyi bukwiye kudufasha aho dutuye kuko ntabwo dukwiye gutegereza ko hategurwa ubundi bukangurambaga butegurwa n’akarere natwe dukwiye kugira icyo dukora.” Gakwavu Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko byabateye isoni kwisanga mu Turere turangwamo imirire mibi n’igwingira ku bana kandi mu by’ukuri nta kibuze. Yagize ati: “Mu myaka 3 ishize twababajwe no kwisanga turi Akarere ka mbere kari gafite abana benshi bafite imirire mibi n’igwingira ku buryo ku bana 10 wasangaga nibura 5 bari muri icyo kiciro kandi tworora amatungo magufi n’amaremare, turanahinga tukeza imbuto ariko ibi byose tubijyana ku isoko tukabigurisha amafaranga aho kubigabura byakadufashije mu mibereho myiza y’abana bacu.” Kayisire Jeanette avuga ko buri muturage yamaze kubona ko isuku n’isukura bikenewe kandi babyigishijwe,ikindi hari ubumenyi twahawe bwo gutegura indyo yuzuye bityo rero tugiye kujya mu ngamba zo kwibutsa abo duturanye kugira uruhare mu gukoresha ubumenyi twahawe mu kuzamura buri cyiciro. Yagize ati: “Twebwe nk’abaturage bo muri uyu Murenge twamaze kubona ko isuku n’isukura bikenewe kandi twahawe ubumenyi mu gutegura indyo yuzuye bityo rero tugiye kujya mu ngamba zo kureba niba hari abatarabasha kumva neza ibyo bakwiye gukora kugira ngo buri cyiciro kibashe kuzamuka dukoresheje ubumenyi twahawe tudategereje u ukangurambaga rusange natwe tukagira icyo dukora Leta ikazaza ije kudufasha aho tugeze hatunaniye kurenga.” Umwe mu bacuruzi witwa Ngabonziza Philemon akorera mu gasanteri ka Ngororero avuga ko ubukangurambaga ari bwiza ariko no kubyikorera batabwirijwe byaba byiza cyane. Ati: “Ubukangurambaga ni bwiza ariko dukwiye gufata umuco wo gukora tudategereje ko Akarere n’Umurenge batubwiriza kuko mu minsi ishize basabye abafite inzu kuvugurura bagashyiraho amakaro ariko nkanjye n’ubwo batageze aho inzu yanjye iri numvise ko bindeba ntangira kuvugurura kugira ngo abazikodesha batazigira ahandi bakazivamo bityo ntabwo dukwiye gutegereza kubwirizwa icyo dukora.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Daniel Mugisha yabwiye Imvaho Nshya ko  ubukangurambaga bagiye bakorana n’abaturage mu bihe bitandukanye bwagiye buzamanura imyumvire n’ibipimo by’imibereho myiza y’abaturage.Yagize Ati”Mu bihe bitandukanye twagiye dukora ubukangurambaga twanigishaga abaturage bacu kuzamura imyumvire n’ibipimo by’imibereho myiza nubwo hari abaturage bacu batarabasha kumva neza ko ikiba kigambiriwe mu bukangurambaga ari nayo mpamvu duhora tubibutsa ko bakwiye kugira umuco wo kubigiramo uruhare”. Akomeza avuga ko umuturage mwiza atari uwiga ngo ibyo yigishijwe abijugunye ahubwo akomeza kubikurikira akanahwitura ukigendera mu bikorwa bikimugayisha. Ati: “Dushimira abaturage bamaze kubona ko buri bukangurambaga babwigiramo kandi bagakurikiza ibyo bize ariko kandi n’ubu twongera kubibutsa ko hari ibyo tubona bitarabasha kujya neza mu myumvire tugafatanya n’izindi nzego zirimo n’iz’umutekano nka Polisi mu gufasha abaturage bacu kugira imibereho myiza itandukanye n’iyo bari bafite kandi turashaka ko bihera mu Isibo, Akagali n’Umurenge kuko kuyobora abaturage bafite ibibazo natwe biratugora cyane.” Akarere ka Ngororero mu myaka itatu ishize kari kuri 50,5% ku mirire mibi n’igwingira, ariko kamaze kumanuka kubera ubukangurambaga bwagiye bukorwa n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bigera kuri 26% ari nayo mpamvu n’ubu hateguwe ubukangurambaga bwiswe”Ngororero Itekanye, Isukuye, izira igwingira” hagamijwe gukaza ingamba.
561
1,682
Karongi: IPRC Karongi igiye guha amashanyarazi imiryango 20 yarokotse Jenoside. Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuyobozi wa IPRC Karongi Ingabire Dominique yavuze ko mu bikorwa iri shuri risanzwe rikora byo kwita ku barokotse Jenoside batishoboye, uyu mwaka rizafasha imiryango 20 y’abarokotse kubona umuriro w’amashanyarazi. Ni igikorwa cyabanjirijwe no kunamira no gushyira indabo ku kimenyetso cy’urwibutso kiri muri IPRC Karongi, kiriho amazina 13 arimo 11 y’abari abanyeshuri n’abakozi 2 b’iyari ETO Kibuye. Hakurikiyeho urugendo rwo kwibuka rwageze ahashyinguye imibiri irenga 3 500 y’abari bahungiye mu Ishuri ry’Ubuhinzi n’Amashyamba rya Nyamishaba  (EAFO Nyamishaba)  bakahicirwa, hanashyirwa indabo mu Kiv, aho bamwe mu bishwe baroshywe. Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye abanyeshuri bari mu biruhuko, hatunzwe agatoki abanyeshuri bo mu bice byarimo imirwano, mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba batatahaga, bagize uruhare mu bwicanyi bwibasiye cyane Abatutsi bari bahungiye mu ishuri ry’ubuhinzi n’amashyamba rya Nyamishaba bamwe mu bo bishe bakabaroha mu Kivu. Abayobozi n’abaturage mu rugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Umubare w’abanyeshuri ba EAFO Nyamishaba wishwe muri Jenoside nturamenyekana kuko bari bari mu biruhuko, ariko kuko abaturage benshi babonye Jenoside itangiye barihungiyemo baryizeyemo ubuhungiro. Hanyuma bagize ingorane interahamwe zifatanyije n’abo banyeshuri zibamarira ku icumu. Umuyobozi wa IPRC Karongi Ingabire Dominique yavuze ko impamvu n’abo bose iri shuri rikuru ribibuka ari uko aya mashuri yombi yahujwe, akaba ari ayayo, kwibuka abayaguyemo yombi zikaba ari inshingano zaryo, rizahora ribibuka. Yanavuze ko mu bushakashatsi ishuri ryakoze nyuma yo kubona ariya mazina 13 y’Abatutsi ba ETO Kibuye bishwe, hagaragaye n’andi mazina 70 y’Abatutsi bahigaga kuko icyo gihe mu irangamimerere rya buri munyeshuri bashyiragaho ubwoko, hakaba hakomeje ubushakashatsi ngo hamenyekane ababa bakiriho, amazina y’abishwe muri abo yongerwe kuri icyo kimenyetso. Ati: “Turasaba gukomeza ubufatanye n’inzego zitandukanye  nk’uko bisanzwe ngo n’icyo gikorwa kizagerweho.’’ Umuyobozi wa IPRC Karongi Ingabire Dominique Yanijeje ko ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Ibuka n’ubw’Akarere ka Karongi, bateganya ikimenyetso cy’urwibutso aha ku Kivu hajugunywe Abatutsi bari biciwe muri EAFO Nyamishaba n’inkengero zayo, kugira ngo n’aba bahiciwe bajye bibukwa bavugwa mu mazina. Mu buhamya bw’ibyabereye kuri EAFO Nyamishaba, Mukandoli Eliane waharokokeye yavuze ko amahoro y’Abatutsi b’icyari Perefegitura ya Kibuye yatangiye kubura urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, muri Jenoside biba rurangiza, bicirwa gutsembwa. Yavuze ko ku wa 8 Mata 1994, ubwicanyi muri aka gace bwari bwakaze, batangira guhunga batazi iyo bajya, bicwa umugenda bamwe bashobora kugera muri EAFO Nyamishaba bibwira ko bakize. Ati: “Ku wya 15 Mata 1994, ni bwo abicanyi baje muri iri shuri batwicira kudutsemba, papa na data wacu bari bamaze kwicwa, musaza wanjye umwe bamutemye igitsi, tubonye dutugirijwe twiroha mu Kivu bamwe batazi no koga. Noneho ndimo, najya kuburuka nkumva isasu nkongera nkibira, nza kuburuka haza uwari nk’umwana wo mu rugo arantemagura ku bw’amahirwe sinapfa. Bamwe bararohama, abandi batemerwa muri iryo shuri bamwe imibiri yabo ijugunywa mu Kivu, n’umuryango wanjye urahashirira.Uwo munsi wabaye mubi cyane.” Guverineri Dushimimana Lambert yunamira Abatutsi baroshywe mu Kivu Avuga ko iyo mihoro yari yakubiswe mu mutwe yamuzengereje cyane, yagera ku bitaro bya Kibuye kwivuza, bakamuteragana,agira amahirwe umwe mu baganga amushyirira umuti muri ibyo bikomere byari byaratangiye kubora.  Yavuze ko yanajugunywe mu cyobo bajugunyagamo Abatutsi muri ibyo bitaro, ava mu mibiri y’abantu benshi .aho ahungiye ahashaka amakiriro ntiyayahabona,a riko muri ibyo bibi byose yanyuzemo Imana iramurinda abaho. Umuyobozi wungiirije wa Ibuka mu Karere ka Karongi Ntukabumwe Jean Laurent,yavuze ko bibabaje cyane kubona abantu bahungira mu nyubako za Leta bakazicirwamo batagira gitabara. Ashima ariko ko ibyo byose ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabihagaritse,uyu munsi igihugu kikaba gitekanye. Yanashimiye abitanze bakagira abo barokora. Ati’’ Turashimira cyane byimazeyo abagize umutima wo kurokora abicwaga. Iyo buri wese utarahigwaga agira nibura Umututsi umwe umuca mu maboko haba hararokotse benshi.’’ Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Karongi Ntukabumwe Jean Laurent Yashimiye IPRC uruhare rwayo mu gufasha abarokotse batishoboye, anagaya cyane abakomeje kwinangira ntibagaragaze aho imibiri y’abishwe itaraboneka iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro, n’ibonetse ikaboneka batayerekanye, avuga ko ari ubugwari. Yaboneyeho gushimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibyo yakoreye abarokotse byose ngo bongere kugarura icyizera cy’ubuzima, asaba urubyiruko guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagafata iya mbere mu kugaragaza ukuri ku mateka yaranze iki gihugu. Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert, yashimiye Leta yashyize iherezo ku mateka mabi yaranze iguhugu mu bihe byayibanjirije, anashimira abarokotse uburyo bakomeje kwihangana no kwiyubaka. Ati: “Twamagane twese abakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya n’abayihakana,  n’uwaba akigaragaraho ivangura iryo ari ryo ryose, kimwe n’abagoreka amateka,n’abahohotera abarokotse. Abo bose nta mwanya bafite mu gihugu cyacu.” Abarokotse bo mu Karere ka Karongi, baracyahanganye n’ibibazo byinshi nk’uko byagarutsweho n’uwari uhagarariye Ibuka. Umuyobozi wako Mukase Valentine yavuze ko Akarere kazakomeza guhangana na byo mu bushobozi bwako bwose.
738
2,282
Barasaba ko ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi muri Afurika yongerwa. Aya masezerano yitiriwe umurwa mukuru wa Equatorial Guinea ari wo Malabo yemejwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe mu mwaka wa 2014. Uretse kuba abo bategetsi barihaye intego yo gushyigikira intego y’iterambere rirambye yo kurandura inzara ku isi no gukuba inshuro eshatu uburyo ibihugu bya Afurika bihahirana, muri ayo masezerano abayobzi biyemeje kongera ingengo y’imari y’ibihugu ikagera nibura kuri 10% by’ingengo y’imari y’ibihugu. Icyakora impuzamamashyirahamwe y’abahinzi muri Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Farmers Federation) ivuga ko ibihugu bitari bike byakomeje kugenda gake mu gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje. Elizabeth Nsimadala uyobora iyo mpuzamashyirahamwe ku rwego rw’Akarere. Yagize ati “Mu masezerano ya Malabo, Guverinom zacu zihaye intego yo gushyira 10% y’ingengo y’imari z’ibihugu mu rwego rw’ubuhinzi, ariko iyo urebe raporo tubona ziturutse muri Komisiyo y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri gahunda yayo yo guteza imbere ubuhinzi, bitwereka ko ibihugu byinshi bitarubahiriza ayo masezerano.” Birashoboka ko ibibazo abahinzi bakomeje kugaragaza bidindiza ubuhinzi bwabo bifite icyita rusange mu bihugu byo mu Karere. Muri ibyo bibazo harimo igiciro cy’inyongeramusaruro gikomeje kuba hejuru, n’ubuke bw’ubuso bwuhirwa bituma abahinga barambiriza ku mvura gusa. Ihuriro ry’abahinzi mu Rwanda bibumbiye mu rugaga IMBARAGA na bo basanga n’ubwo u Rwanda rugerageza kongera ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi ugereranyije n’ibindi bihugu, ku rundi ruhande rutaragera ku gipimo gihagije. Jean Paul Munyakazi, Perezida w’urwo rugaga, yagize ati “U Rwanda ruragerageza, n’ubwo mu by’ukuri ingengo y’imari ishorwa mu buhinzi natwe ntabwo iragera ku 10%. Mu bihe bishize yari igeze ku mafaranga hafi 8%. Rero ni urugendo kuko mbere yaho wasangaga turi hagati y’atanu n’atandatu ku ijana. Urabona ko Leta y’u Rwanda igenda izamura ingengo y’imari ishora mu buhinzi.” Munyakazi avuga ko bimwe mu bihugu bya Afurika bidaha agaciro urwego rw’ubuhinzi mu gihe nyamara ari rumwe mu nkingi z’ingenzi mu buzima ku isi yose. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko Ingengo y’Imari y’u Rwanda ya 2022/2023 irenga miliyari 4,658Frw harimo amafaranga yagenewe kwihutisha iterambere ry’ubukungu budaheza, cyane cyane mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi. Umunyamakuru @ h_malachie
332
946
Ted Henter. Ted Henter (wavutse 1950 muri ) numunyamerika akaba uzwiho kuba yarahimbye abasoma ecran ya JAWS kubatabona . Yize ibijyanye n’ubuhanga, ariko yiga porogaramu za mudasobwa maze atangira ubucuruzi bwe nyuma yo kugira ikibazo mu mpanuka y’imodoka mu 1978, ibyo bikaba byarangije umwuga utanga ikizere cyo gusiganwa ku ipikipiki mpuzamahanga. Mu 1987, yifatanyije n’umucuruzi , bafatanya gushinga Henter-Joyce i St. Petersburg, muri Floride. Henter yari perezida kandi ayoboye icyo gikorwa kandi atanga icyerekezo cyikoranabuhanga mugihe Joyce yakoraga nkumufatanyabikorwa ucecetse. Henter-Joyce yakoze JAWS, kuri mudasobwa bwite ukoresheje , hanyuma . Nyuma yo guhumuka, Henter yongeye kuvumbura amazi yo mu mazi, atangira kwitabira amarushanwa yo gusiganwa ku mazi. Yatsinze inshuro esheshatu mu marushanwa arindwi yabereye muri Amerika ndetse kabiri mu marushanwa mpuzamahanga. Yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru mu 1991 nyuma yo kwegukana umudari wa Zahabu muri Amerika ndetse na Shampiyona y'isi ku bamugaye. Henter-Joyce yahujwe na Arkenstone na Blazie Engineering mu 2000 bakora Freedom Scientific . Kugeza ubu Henter asigaye mu nama y'ubuyobozi ya Freedom Scientific, maze mu 2002 ashinga Henter Math, kugira ngo akore porogaramu ifasha "abadafite ikaramu" n'imibare.
175
483
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rushobora gutangira gutanga umuriro muri uku kwezi. Aganira na RBA, Engineer Munyampeta Emmanuel, yavuze ko imirimo igeze kuri 99.5% ku buryo batangiye igerageza ngo barebe ko umuriro uboneka. Avuga ko hatabayeho ibindi bibazo bya tekiniki, uru rugomero rwatangira gutanga umuriro muri uku kwezi kwa Kanama. Ati “Ubu turi mu magerageza ya nyuma yo gutanga umuriro, umushinga ugeze kuri 99.5% urumva ugiye kurangira muri uku kwezi kwa munani ndumva tudatinze waba wabonetse tutagize ibindi bibazo bya tekiniki.” Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruzatanga Megawatt 80 zizasaranganywa mu Bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Tanzania mu buryo bungana. Nyamara mu nama yahuje ba Minisitiri b’Ibikorwa Remezo b’Ibihugu bihuriye kuri uyu mushinga ikabera mu Gihugu cya Tanzaniya tariki ya 20 Kanama 2022 byari byitezwe ko uru rugomero rutangira gutanga umuriro mu mpera za 2022. Uyu mushinga kandi wagombaga kuba wararangiye mu mwaka wa 2020 ariko uza guhura n’imbogamizi zijyanye na COVID-19. Uru rugomero nirutangira gukora, ruzongera ingano y’umuriro w’amashanyarazi kuri buri Gihugu, bityo habeho ihangwa ry’imirimo mishya ndetse binazamure urwego rw’inganda ntoya ndetse n’inini. Umunyamakuru @ SEBASAZAGEmman1
177
485
General Musare wayoboraga FDLR-RUD yivuganywe n’inyeshyamba. Amakuru avuye mu barwanyi ba FDLR-RUD isanzwe ikorera mu bice bya Walikale ahitwa Mashuta, aremeza ko umuyobozi wabo Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje alias Musare yaguye mu bitero by’abarwanyi ba Maï-Maï tariki 8 Gashyantare 2016. Amakuru Kigali Today yahawe na bamwe mu barwanyi ba FDLR-RUD bari Walikale batashatse ko amazina yabo atangazwa, avuga ko ubu badafite umuyobozi kubera Gen Maj Ndibabaje wari umuyobozi wabo yiciwe mu mirwano ikomeye yatangiye tariki 7 Gashyantare. Bavuga ko iyo mirwano yatangiriye mu duce twa Mukeberwa mu majyepfo ya Lubero itangijwe n’abarwanyi ba Maï-Maï Guidon baturutse mu duce twa Buleusa. Maï-Maï Guidon baje gusubizwa inyuma na FDLR, bahita bagaba ibitero ku birindiro bya FDLR-RUD iyoborwa na Gen Musare wahise ahunga ibirindiro. Umurwanyi wa FDLR yagize ati “Imirwano ikarishye yatangiriye mu birindiro bya Generali abivamo ajya ku gasozi ajya ahamagariraho agiye gusaba ubufasha abandi basirikare maze asanga yatezwe igico n’abarwanyi ba Maï-Maï ya Guidon bahita bamurasana n’umusirikare umurinda bitaba Imana.” Bokele Joy umuyobozi wa Territoire Lubero yatangarije Radio Okapi ko iyo mirwano yahitanye abarwanyi batari bacye kandi bitoroheye ubuyobozi n’imiryango itagengwa na leta kugenzura. Gusa yavuze ko abashoboye kumenyekana ari 15 baguye ku rugamba, naho batanu barakomereka bajyanwa ku ivuriro ryitwa Mbwavinywa riri kuri 20 km uvuye Mukeberwa. Maï-Maï NDC ya Guidon ibikorwa byo kurwanya FDLR yabitangiye mu kwezi ku Gushyingo 2015, kubera umwiryane wari mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda n’abaturage bo mu bwoko bw’Abandandi. Abaturage bo mu bwoko bw’Abandandi bashinja abaturage bavuga Ikinyarwanda kwifafatanya na FDLR ikabasahurira imyaka no kubahohotera. Byatumye urubyiruko rwo mu bandandi rwifatanyije na Maï-Maï NDC ya Guidon kugira ngo birukane FDLR muri Lubero na walikale. Ubuyobozi bw’umutwe wa FDLR Foca bwari ahitwa Rusamambo bwamaze gusenywa, Gen Maj Iyamuremye Agaston wita Rumuli ahungira muri Rutshuru ahitwa Makomamarehe aho arinzwe n’abasirikare ijana naho Lt Gen Mudacumura ajya hafi ya Mweso atinya ko yagabwaho ibitero. Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje yari muntu ki? Ndibabaje yavutse mu 1968 ahitwa Kirerema mu murenge wa Kanzenze akarere ka Rubavu. Yize amashuri abanza ahitwa Kanzenze, naho amashuri yisumbuye ayatangirira ku ishuri ryitwa Nzige muri Bicumbi muri Rwamagana, ariko nyuma yo kuhiga imyaka ibiri akomereza muri Lycée ya Kigali mu Rugunga. Ndibabaje ari mu kiciro cya 30 cy’abanyehsuri binjiye mu ishuri rikuru rya Gisirikare. Intambara yo kubohoza igihugu mu 1990 yatangiye ari umunyeshuri muri ESM ariko ahabwa ipeti rya sous Lieutenant yoherezwa mu gutoza abasirikare bashya. Mu bice bya Rulindo aho yayoboye yari umuyobozi wa companyi ya kane muri batayo ya 64, yoherezwa ku rugamba kurwana mu Ruhengeri na Kibungo ariko agatsindwa. Mu 1994 batayo ya 64 yarayobowe na Capt Rusingiza Theodore muri Rulindo ahitwa Mbogo na Mugambazi, aho abasirikare yayoboraga bari ahitwa Mugote Remera y’abaforongo. Ubwo ingabo za FAR zatsinzwe na FPR Inkotanyi yashinze ibirindiro bya Nyuma ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahitwa Kabuhanga mu murenge wa Bugeshi, naho muri Congo yari batayo Dragon yari Mugunga mu nkambi ya Goma, aba umwe mu baje gutera mu Rwanda mu gihe cy’abacengezi ari S3 segiteri Zoulou. Mu 1998, ubwo abacengenzi bari bamaze gutsindwa yabaye umuyobozi wungirije wa burigade Thorax, naho 2001 nibwo yayibereye umuyobozi ndetse ihindura izina yitwa Roquette. Igitabo “The Leadership of Rwandan armed groups abroad with a focus on the FDLR and rud/urunana”, cyasohotse mu 2008, kivuga ko Ndibabaje yitandukanyije na FDLR Foca mu 2005 kubera kutumvikana na Lt Gen Mudacumura ahita ashinga umutwe wa gisirikare mu 2006 yise AN-Imboneza. Kimwe mu byo Ndibabaje yapfuye na Mudacumura birimo uburyo abasirikare ba FDLR batafatwaga neza, we agasaba ko bishyurwa amafaranga menshi mu gihe Mudacumura atabyemeraga. Gen Maj Ndibabaje apfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda. Ubuyobozi bwa FDLR RUD ntiburabasha gutora undi ugomba kuyiyobora, kuko bahanganye n’ibitero bagabwaho na Maï-Maï NDC. Umunyamakuru @ sebuharara
613
1,634
Real Madrid yegukanye Igikombe cya 36 cya Shampiyona. Iyi kipe itozwa na Carlo Ancelotti yari yatsinze Cadiz ibitego 3-0 mu mukino wabanje ku wa Gatandatu, bivuze ko Barcelone yasabwaga gutsindira kuri Estadi Montilivi kugira ngo itinze ibirori bya mukeba. FC Barcelone yayoboye igice cya mbere n’ibitego 2-1, ariko ibitego bitatu byo mu gice cya kabiri byatsinzwe na Girona, byahesheje Real Madrid gutwara Shampiyona kuko ikinyuranyo cy’amanota 13 arimo hagati yayo n’iya kabiri ntaho gihuriye n’imikino ine isigaye muri uyu mwaka w’imikino. Umwongereza Jude Bellingham ni umwe mu bafashije Real Madrid kugira uyu mwaka w’imikino mwiza kuko yatsinze ibitego 18 mu mikino 26 ya La Liga ari gukina ku nshuro ya mbere. Uyu mukinnyi w’imyaka 20 yiyongereye ku barimo Laurie Cunningham (1979–80), Steve McManaman (2000–01 na 2002–03), David Beckham (2006-07) na Kieran Trippier (2020-21) nk’abandi Bongereza begukanye La Liga. Los Blancos yatsinzwe umukino umwe muri uyu mwaka w’imikino, ndetse kuri ubu ishobora gusoza Shampiyona ifite amanota 99, byaba ari ubwa kabiri igize amanota menshi. Ni igikombe cya kabiri cya La Liga kuri Ancelotti nk’Umutoza wa Real Madrid, aho yaherukaga icya 2021/22. Kuri ubu, Real imaze kurusha ibikombe birindwi FC Barcelone yatwaye Shampiyona inshuro 27. Iyi kipe imaze kwegukana UEFA Champions League inshuro 14, izasubira mu kibuga ku wa Gatatu aho izaba yakiriye Bayern Munich mu mukino wa 1/2 wo kwishyura. Ubanza wabereye kuri Allianz Arena mu Budage, warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. Real Madrid yegukanye Shampiyona ya Espagne habura imikino ine
241
614
Hakuzimana Camera yabaye uwa gatatu muri Tour du Cameroun. Mu isiganwa ryatangiye taliki ya12/03/2016,rigasozwa kuri iki cyumweru taliki ya 20 Werurwe 2016,Hakuzimana Camera yaje gutuma ibendera ry’u Rwanda rizamuka,nyuma yo kurirangiza ari ku mwanya wa 3 aho yakoresheje amasaha 26,iminota 20 n’amasegonda 37. Ku mwanya wa mbere muri iri siganwa haje umukinnyi ukomoka muri Maroc Errafai Mohmed Amine wakoresheje amasaha26,iminota 19 n’amasegonda 39,akurikirwa n’umufaransa Carlier Alexis ku kinyuranyo cy’amasegonda 54,naho Hakuzimana Camera aza ku mwanya wa gatatu akoresheje muri rusange amasaha 26,iminota 20 n’amasegonda 37. Abandi banyarwanda bitabiriye iri siganwa,Tuyishimire Euphrem muri rusange yaje ku mwanya wa 8,Hategeka Gasore aza ku mwanya wa 16,Nsengimana Jean Bosco ukinira Bike Aid yo mu Budage aza ku mwanya wa 19,Ruhumuriza Abraham aba uwa 21,Twizerane Mathieu aba uwa 22,naho Nduwayo Eric aza ku mwanya wa 35. Umunyamakuru @ Samishimwe
135
373
Drones zigiye kwifashishwa mu kugeza amaraso ku bitaro n’ibigo nderabuzima birenga 400. Muri Gashyantare 2016, Leta y’u Rwanda yahaye ikigo Zipline Inc cyo muri California gikora za robo (robots), isoko ryo kubaka ikibuga cya drone Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, mu rwego rwo kwihutisha amaraso yifashishwa n’ibitaro mu gutabara imbabare mu buryo bwihuse mu bice bitandukanye by’igihugu. Ubusanzwe, ikibuga cya drone cya Shyogwe kigeza amaraso ku bitaro 18 byo mu majyepfo no mu burengerazuba, ariko ubu ikibuga gishya cya drone kiri i Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba kizongera uburyo bwo kugeza amaraso n’imiti gikubye inshuro 15. Dr Saibu Gatare yabwiye Kigali Today ati “Ikibuga cya drone cya Kayonza kiteguye gutangira gukoreshwa, igisigaye ni uburenganzira bw’ikigo cy’igihugu cy’indege za gisivire (RCAA) kugira ngo dutangire kugikoresha.” Saibu yavuze ko icyo kibuga kizongera umubare w’ibitaro byagerwaho na serivisi za drone ukagera kuri 30. Ikindi kandi, ibibuga bibiri bya drone byombi bizatangira kugeza amaraso n’imiti ku bigo nderabuzima 400 mu gihugu hose. Yavuze ko kuri ubu batangiye kugerageza izo drone, aho baziha gutwara amazi mu cyimbo cy’amaraso, mu gihe bagitegereje uburenganzira bwa RCAA. Hagati aho, tariki ya 24 Ukwakira, inama y’abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda n’ikigo Zipline mu gutwara ibikoresho by’ubuvuzi hifashishijwe drone. Nk’uko Israel Bimpe, ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano muri Zipline yabitangaje, ngo gahunda yo gutwara ibikoresho byo kwa muganga mu Rwanda yari mu mishanga yabo ya mbere, ariko igomba gushyirwa mu bikorwa mu byiciro. Yongeyeho ko kuri ubu ubwo leta yamaze kwemeza ayo masezerano bagiye guhita batangira kugeza ibyo bikoresho aho drone zijyana amaraso hose. Gukoresha drone mu gutwara amaraso bimaze gutanga umusaruro mu rwego rw’ubuzima mu gihugu. Kuva ubwo Perezida Paul Kagame yatangizaga iyo gahunda ku itariki 14 Ukwakira 2016, igihe cyo gutumiza no kwakira amaraso cyavuye ku masaha ane kigera ku minota 15 gusa. Dr. Saibu Gatare, yabwiye Kigali Today ko ibitaro bimwe byakoraga urugendo rw’amasaha arenga atatu kugira ngo bigere ku kigo cy’igihugu gitanga amaraso (CNTS).
324
864
Madeleine Ayinkamiye. Madeleine Ayinkamiye yari umunyapolitiki wo mu Rwanda. Yagizwe Minisitiri w’Imibereho Myiza y'Abaturage mu 1964, bimugira minisitri wa mbere w'abayeho w'umugore mu Rwanda . Ayinkamiye yakoraga mu biro bya minisitiri kuva ku ya 6 Mutarama 1964 kugeza ku ya 8 Ugushyingo 1965. Niwe minisitiri w’umugore wenyine mu Rwanda hagati y’ubwigenge bw’u Rwanda mu 1962 na Mata 1992.
59
159
Forbes Magazine yashyize ku gasongero Jay Z mu baraperi 10 bakize ku Isi mu 2023. Umuziki umaze gukiza benshi by’umwihariko wagize abaherwe abakora injyana ya Rap/Hip Hop benshi bafata nk’injana y’ibirara cyangwa abayikora ugasanga bafatwa ukundi kuntu gutandukanye n’abakora izindi njyana.Injyana ya Rap mu muziki yatangiye gutezwa imbere mu myaka ya 1970 biturutse ku ba DJs ndetse n’Abanyamerika ahanini bakomoka muri Afurika, yari injyana nshya itari imenyerewe aho wasangaga imiririmbire yayo imeze nk’ikiganiro umuntu ari gukora.Iyi njyana ntiyabanje gukundwa ariko uko iminsi yagiye ihita yagiye ikundwa ku Isi ndetse igera no mu bihugu hafi ya byose.Uku gukwira ku Isi ntabwo byarangiriye aho ahubwo ni ko byajyanaga no gutanga ubushobozi mu buryo bw’amafaranga ku baririmbyi bayikoraga umunsi ku wundi. Nyamara nubwo hari abo yakijije ntibiyibuza kuba igifatwa nk’injyana y’ibirara bitewe n’imyitwarire y’abaraperi bagaragaza.Forbes Magazine ivuga ko iyi njyana nubwo idafatwa nk’izindi bitayibujije gushinga imizi ndetse n’abayikora ugasanga nibo batunze amafaranga menshi mu myidagaduro mpuzamahanga. Aha hari urutonde rw’abaraperi 10 bakize cyane ku Isi mu 2023:1. Jay Z $2.5 BillionUyu mugabo Shawn Carter wavukiye mu mujyi wa Brooklyn muri Amerika niwe muririmbyi wa mbere mu mateka y’isi watunze miliyari y’amadorali, ibi bikaba byarabaye muri 2019, uyu mugabo mu mwaka ushize yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bakora imyidagaduro binjije menshi, uretse umuziki ariko uyu anafite ibikorwa byinshi bibyara inyungu harimo inganda zikora inzoga ndetse n’izikora imyenda. Kuri ubu abarirwa amadorali Miliyari 2.5 z’umutungo we wose.2. P Diddy $900 MillionUramutse uvuze injyana ya Rap ugasiga P Diddy uba ntakintu wari wamenya kuriyi njyana. Sean Combs yamenyekanye ku mazina menshi nka Diddy, Diddy Dirty Money, Puff Daddy n’ayandi menshi. Uyu uretse gukora umuziki wa Rap ni n’umuhanga cyane mu muziki kuko yaranabyize. Yatangiye kumenyekana cyane mu ntagiriro za 1990. Kuri ubu abarirwa Miliyoni 900 z’Amadorali.3. Dr Dre $870 MillionIyo bavuze umuntu ukora cyane uyu mugabo Andre Romell Young (Dr Dre) ahita aza mu mitwe ya benshi, uyu mugabo uretse kumenyekana mu muziki wa Rap ikindi azi gukora neza kandi cyane ni n’umushoramari.Afite uruganda rukomeye rwitwa Beats (Beat by Dre) rukora ibikoresho by’umuziki, abenshi bagiye bamenya za Ecouteurs, uretse ibi kandi yanagiye anahagararira inzu zikora imiziki zinyuranye. Uyu rero yabikuyemo amafaranga menshi dore ko ubu abarirwa akayabo ka miliyoni 870 z’amadolari.4. Kanye West Ye $500 MillionUyu mugabo wahoze yitwa Kanye West yaje guhindura izina yiyita Ye, uyu kandi yahoze ariwe muraperi utunze cyane kurusha abandi kugeza ejobundi muri 2022 ubwo habagaho kumvikana guke n’abafatanyabikorwa maze bagatangira kumuvaho bigatuma abura amafaranga menshi cyane. Ibi byatumye abura amafaranga kuri miliyoni zirenga 800 z’amadorali none ubu asigaranye miliyoni 500 gusa.5. Eminem $258 millionMarshall Mathers wamamaye nka Eminem ajya ku rutonde rw’abaraperi bakomeye ariwe muzungu ubarimo wenyine, akenshi usanga urutonde rugizwe n’abirabura, ariko Eminem yaje kubinjiramo akora Rap iramuhira ndetse aza no gusaruramo amafaranga menshi. Kuri ubu abarirwa amadolari miliyoni 258 atunze.6. Pharrell Williams $253 MillionUmuraperi akaba n’utunganya indirimbo afatanya no guhanga imideli, Pharell Williams unanyuzamo akaririmba, ni umwe mu bakunzwe mu njyana ya Rap wanagiye ukorana n’abandi baraperi bakomeye byumwihariko Snoop Dogg. Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko atunze miliyoni 253 z’Amadolari akesha gukora iyi njyana.7. Drake $250 MillionAubrey Graham wamamaye nka Drake mu muziki nyuma yo gutera umugongo gukina filime yatangiriyeho. Uyu muraperi ukomoka muri Canada wazamuwe n’itsinda rya Young Money, unaherutse gutangaza ko agiye kuba ahagaritse umuziki ku mpamvu z’ubuzima bwe, ubu amaze kwinjiza miliyoni 250 z’Amadolari.8. Master P $200 MillionPercy Robert Miller Sr. wamamaye ku izina rya Master P, ni umuraperi akaba na rwiyemezamirimo watangiye kwamamara mu 1997. Uyu mugabo kandi ni Se w’abakinnyi ba filime bakomeye barimo Romeo Miller. Kugeza ubu nubwo atakigaragara mu muziki atunze miliyoni 200 z’Amadolari akesha injyana ya Rap yakoze akiri muto.9. Ice Cube $160 millionO’Shea Jackson Sr. wamamaye ku izina rya Ice Cube ni umwe mu baraperi bafatwa nk’inkingi ya mwamba muri Amerika dore ko ari mu bubatse iyi njyana kuva mu 1984 abarizwa mu itsinda rya ’NWA’ (Niggas With Attitudes) yarahuriyemo na Dr Dre, Eazy E hamwe n’abandi. Uyu mugabo usigaye ari umukinnyi wa filime unazishoramo amafaranga, atunze miliyoni 160 z’amadolari.10. Lil Wayne $150 millionDwayne Carter uzwi cyane nka Lil Wayne, ni umwe mubaraperi bubatse izina ku rwego mpuzamahanga abikesha ubuhanga bwe mu njyana ya Rap. Uyu mugabo wakoze itsinda rya Young Money akarizamuriramo abarimo Nicki Minaj na Drake, nawe ari mubamaze gukizwa n’iyi njyana dore ko ubu afite umutungo wa miliyoni 150 z’amadolari.
715
1,858
Inzu 1000 zangijwe n’ibiza by’umwaka ushize zamaze gusanwa- MINEMA. Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko imaze gusana inzu 1000 mu 3000 zari zibasiwe n’ibiza mu mwaka ushize. Ni ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ry’itariki 2 rishyira iya 3 Gicurasi 2023, mu bice by’Intara y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, byahitanye ubuzima bw’abaturage basaga 130, byangiza n’imitungo yabo myinshi. Minisitiri wa MINEMA Gen. Maj (Rtd) Murasira Albert, yabwiye RBA ko bamwe muri abo baturage bagizweho ingaruka n’ibiza bubakiwe abandi bafite ubushobozi  bakomeza kwicumbikira. Yagize ati: “Abashoboye bo barakomeje bajya mu nzu zabo cyangwa bakajya gucumbikirwa ahandi ariko abatishoboye kugeza n’ubungubu turacyabakodeshereza, hari abo twasaniye, abageze ku 1000 ubu ngubu barimo kugenda bubakirwa, ariko bose bagera hafi ku 3000 bose kandi tuzakora ku buryo bazubakirwa uko amikoro agenda aboneka.” MINEMA yatangaje ko irimo gukaza ingamba zitandukanye zo kurengera abaturage bashobora kwibasirwa n’ibindi biza byo muri iki gihe cy’Itumba. Minisitiri Murasira ati: “Birumvikana ko tugomba kugira impungenge ariko icy’ingenzi ni uko tugomba gukaza ingamba.Turiteguye, cyane cyane Inzego z’ibanze kuko ni bo baba begereye abaturage, aho ibiza bishobora kubera barebe ahashobora kwibasirwa nko mu manegeka bitewe n’imiterere y’imisozi, bagakora ku buryo babimenyesha hakiri kare, tukareba uburyo dushobora no kubimura hakiri kare, kugira ngo batazahitanwa n’ibiza”. Minisitiri Murasira kandi yanasabye abaturage gutanga amakuru y’aho babonye ibiza kandi na bo bagahora bigengesereye Ati: “Haramutse habaye nk’ibiza bagatabarana nk’uko bisanzwe mu muco wacu”. MINEMA ivuga ko kugeza ubu yamaze kugenzura aho ibiza bishobora kwibasira hose ndetse no guteganya icyakorwa mu gihe bibaye, harebwa uko batabara abaturage. MINEMA ihamya ko yateganyije ibikoresho by’ibanze byo kugoboka abahuye n’ibiza ku buryo babaho batekanye. Imvura idasanzwe yateje imyuzure n’inkangu mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, yaje mu biza byahitanye abantu benshi ku Isi mu mwaka wa 2023. Ibyo biza byahitanye abantu 135 abandi 111 barakomereka, hapfa amatungo arenga 4,255. Hasenyutse inzu 3,000 ndetse n’imyaka yari iteye ku buso bungana na Hegitari 3,100 irangirika, bikaba bivugwa ko yangije imitungo ifite agaciro ka miliyari 222 z’amafaranga y’u Rwanda.
316
980
Nyanza: Umurambo wa Sibomana wari waguye mu cyuzi wabonetse. Uyu mugabo yaguye mu cyuzi kiri hagati y’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza n’uwa Bweramana mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo arimo kuroba amafi. Kuva Siborurema yagwa muri icyo cyuzi akaburirwa irengero abavandimwe be bahise bihutira gukorera ikiriyo hafi y’icyo cyuzi ari na ko banyuzamo bagashakisha umurambo we waje kuboneka nyuma y’iminsi ibiri barawubuze. Siborurema Emmanuel wahitanywe n’icyo cyuzi yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21/02/2012. Si ubwa mbere icyo cyuzi gihitanye abantu kuko abagera kuri batandatu bamaze kukigwamo bakahasiga ubuzima nk’uko byemezwa n’abaturage bo muri ako kace. Izo mpfu z’abantu bapfira muri icyo cyuzi ziterwa ahanini n’amafi baza bakurikiyemo hanyuma bagwamo bananirwa koga bagapfa. Jean Pierre Twizeyeyezu
122
342